Umuyobozi wa ADEPR yitabiriye igitaramo cya Chorale Salemu, Kundwa Events ikora amateka #rwanda #RwOT

Written by

in

Korali Salemu ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kabuga yanyuze benshi bitabiriye mu gitaramo cy’amateka cyitabiriwe n’umuyobozi wa ADEPR.

Ni igitaramo cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, cyitabirwa n’Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Senior Past Isaei Ndayizeye, n’abandi bantu b’ingeri zitandukanye.

Iki gitaramo kikaba cyari umwanya mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana ku bakitabiriye aho benshi bafashijwe binyuze mu ndirimbo z’iyi korali.

Uretse iyi Korali, benshi batashye banyuzwe n’uburyo amajwi yabo yumvikanaga neza kandi ndetse na Salle igitaramo cyabereyemo binyuze muri Kundwa Events.

Prince Shumbusho, umwe muyobozi muri Kundwa Events, umuryango wa Gikristu ufasha amakorali n’insengero gutegura ibitaramo, avuga ko banyuzwe no gukorana na Korali Salemu kandi ko ubufatanye bwabo bwatanze umusaruro.

Ati 'Byagenze neza. Abitabiriye igitaramo babonye ibintu byiza, harimo 'sound’ nziza, abaririmbyi baririmba neza, ndetse n’amashusho yafashwe agaragara neza cyane.'

Kundwa bakaba bakorana n’andi makorali kuko intego yabo ari ugutanga ubufasha mu mirimo yose yo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuyobozi wa Korali Salemu, Fidele Niyorembo, yashimiye abitabiriye igitaramo bakoreye bwa mbere muri Dove Hotel, avuga ko ari ishema rikomeye kuri bo.

Ati 'Abaririmbyi, abakristo, abadasengera muri ADEPR Kabuga, mwadukoze ku mutima. Abaterankunga bacu n’inshuti zacu, nta kindi twababwira kiruta kubasabira umugisha ku Mana.'

Korali Salemu yatangiye mu 2004, itangijwe n’abantu batanu nyuma y’igitekerezo cyo kugira korali yakurikira korali nkuru yari isanzwe. Ubu imaze kugira abaririmbyi 187 b’ingeri zitandukanye.

Korali imaze gushyira hanze album eshatu z’amajwi n’amashusho, aho iya mbere yasohotse mu 2015, iya kabiri mu 2022, iya gatatu mu 2025. n’indi igizwe n’indirimbo 10, muri zo esheshatu zikaba zarasohotse.

Korali Salemu yakoze igitaramo cy’amateka, Kundwa Events irigaragaza

Umuyobozi wa Korali Salemu, Fidele Niyorembo

Source : http://isimbi.rw/umuyobozi-wa-adepr-yitabiriye-igitaramo-cya-chorale-salemu-kundwa-events-ikora.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *