Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umunyamakuru wa BTN TV, Elisa Tugirumukiza yasohoye indirimbo nshya yise Umugisha.
Elisa Tugirumukiza ni umwe mu banyamwuga bahuza itangazamakuru n’umuziki wo kuramya Imana. Usibye kuba akora umwuga w’itangazamakuru kuri BTN TV, afite n’impano yo kuririmba no kwandika indirimbo zihimbaza Imana, akaba amaze kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo Mwuka Wera, Inzira y’Ukuri, Komeza Imbere, Ni Yesu Ugira Neza, Ibyiringiro na Cya Gitare.
Mu ndirimbo ye nshya, Elisa yibanze ku gisobanuro cy’umugisha w’Imana, avuga ko umugisha nyakuri udakwiye kureberwa gusa ku mutungo, amafaranga cyangwa ku ntsinzi umuntu aba yagezeho.
Ati 'Umugisha ni indirimbo yibutsa abantu ko umugisha nyakuri udashingiye gusa ku byo umuntu atunze cyangwa ku ntsinzi yo mu buzima, ahubwo ushingiye ku kuba umuntu afitanye umubano mwiza n’Imana.'
Elisa avuga ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ari ubwo kwibutsa abantu ko Imana ishaka kubayobora, kubagirira neza no kubabera isoko y’ibyiringiro.
Elisa avuga ko ubuhamya yagiye ahabwa n’abakunzi b’indirimbo ze ari kimwe mu bintu byamwongereye imbaraga zo gukomeza gukora umuziki wo kuramya Imana.
Ati 'Ibyo byanyeretse ko ibyo turirimba atari amagambo gusa, ahubwo bishobora kuba igikoresho Imana ikoresha gukomeza no guhumuriza abantu.'
Yize amashuri yisumbuye muri Kampala Secondary School (KSS), akomeza kwiga Finance muri ULK, Theology and Leadership muri Africa College of Theology (ACT), ndetse aniga amasomo y’ubumisiyoneri muri YWAM Jinja Missionary School muri Uganda.
Yakoze kandi amasomo ajyanye n’umuziki muri Uganda n’andi mahugurwa yamufashije kurushaho guhuza ubumenyi bwe n’umurimo wo kuramya Imana.
Source : http://isimbi.rw/umunyamakuru-wa-btn-yasohoye-indirimbo-nshya.html
Leave a Reply