Umunyamakuru wa Siporo akaba n’umuyobozi wa SK FM, Sam Karenzi yavuze ko bitari vuba kongera kumva amakuru ya APR FC kuri iyi Radio asaba abakunzi bayo imbabazi ariko ari zo ngamba bafashe.
Hagiye gushira ukwezi kuri SK FM mu kiganiro cyabo cy’imikino ‘Urukiko rw’Ubujurire’ hatumvikana amakuru agaruka ku ikipe ya APR FC.
Hagiye havugwa ibitanduanye ko ubuyobozi bwa APR FC bwababujije kuvuga kuri iyi kipe, abandi bakavuga ko ari umurongo bihaye.
Sam Karenzi wari umaze iminsi adakora aho yari muri konji, kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026 yashyize umucyo kuri iki kibazo aho yatangiye yisegura ku bakunzi ba APR FC.
Ati “Reka mbanze nsabe imbabazi abakunzi ba APR FC. Ubu iki si icyumweru cya gatatu aha hatumvikana amakuru yayo. Nta n’ubwo ari vuba rwose. Hano hari amaradiyo aba afite abantu 300, 400 bayumva kandi arakora ntabwo arafunga, natwe nidushaka tuzumvwe n’abo bantu ariko amakuru ya APR FC ntabwo muzongera kuyumva vuba hano.”
Yakomeje avuga ko abakunzi b’iyi kipe batangira gutekereza ahantu bazajya bumva amakuru y’ikipe yabo atari kuri SK FM.
Ati “Tuzavuga amakipe 15 kongeraho abiri y’abashyitsi, ni amakipe 17 atarimo APR FC, ntuzategereze ngo ejo turayivuga, niba ukunda APR FC utekereze ahandi hantu utangira kujya uyumvira.”
Yashimangiye ko nta muyobozi wa APR FC wigeze amubuza kuvuga kuri iyi kipe kandi uko azi abayobozi bayo nta muntu n’umwe ushobora kuvuga ibyo bintu.
Ati “Noneho niba hari uwatubujije kuyivuga, hari uwaduhamagaye akatubuza, noneho aho iyi kipe aho yagorewe hari n’abantu bayisebya batekereza ko barimo bayivugira neza, imyumvire y’abayobozi bayo uko mbazi, ntawahamagara radio nta n’uwayiha ako gaciro.”
“Noneho niba ibyo koko bihari hagire ubwira abo bayobozi ba APR FC, badutegeke ejo tuyivuge, ntabwo dufite gahunda yo kuyivuga ariko niba baratubujije bamuhamagare badukomorere ejo tuyivuge, ni umwanzuro 100% wacu kandi ku mpavu zacu bwite.”
Yavuze ko igihe bazabona bari ku murongo umwe na bamwe mu bantu muri APR FC bifitiye izindi gahunda, nibwo bazongera kuyivugaho.
Ati “Igihe tuzumva bikenewe, igihe tubona turi kuri paji imwe na bamwe mu bantu bari muri APR FC bashaka gukora mu buryo butari ubwa gisiporutifu, bafite izindi gahunda zabo, tukumva igihe kigeze twakora, tuzayivugaho.”
Hamaze iminsi icyo umuntu yakwita intambara y’ubutita hagati ya Radio ya SK FM ndetse n’abandi bantu bafite aho bahuriye na APR FC ariko batari mu buyobozi, bashinja iyi radio gusebya APR FC, bashaka kuyisenya mu gihe Rayon Sports.
Source : http://isimbi.rw/sam-karenzi-yasabye-imbabazi-abakunzi-ba-apr-fc.html
Leave a Reply