Byabereye mu Mudugudu wa Rusovu, Akagari ka Nzaratsi, Umurenge wa Murundi, ku wa 21 Nzeri 2026.
Saa Kumi n'Imwe n'Igice nibwo abanyweraga mu rugo rw'umuturage bikanze Umuyobozi w'Umudugudu n'ushinzwe umutekano mu Mudugudu bariruka bakubita inkubara Usabyimbabazi Alphonsine w'imyaka 55 agwa hasi bamunyura hejuru.
Mukeshimana Esther utuye hafi y'aho byabereye mu kiganiro na IGIHE, yasabye ubuyobozi gushyira imbaraga mu gukumira utubari two mu ngo.
Ati “Barenga bakanywera mu bihuru, no mu ngo z'abaturage, mwadufasha hakabaho utubari twemewe dupima urwagwa rw'ibitoki. Kuko barazinywa bagasinda cyane ko zisigaye zigura make. Icupa ryaguraga 600Frw ubu ni 200Frw cyangwa150Frw”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cyriaque yabwiye IGIHE ko bakimenya ko uyu mukecuru yahutajwe, bihutiye kumugeza ku Kigo Nderabuzima cya Birambo ari naho yaje kugwa.
Ati “Inzego zibishinzwe zataye muri yombi nyiri urwo rugo banyweragamo n'abandi bagabo babiri, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gashari”.
Niyonsaba yibukije abaturage ko gucururiza inzoga mu ngo bitemewe, asaba abaturage kujya batanga amakuru abwira ababikora ko uzabigaragamo azabihanwa.
Leave a Reply