Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yabyaye umwana, ariko nyuma akajya kwa muganga amusize mu rugo.
Ibyabaye byamenyekanye ubwo umujyanama w'ubuzima n'abandi bari bagiye kumureba bamubaza niba yabyaye akabahakanira ko atigeze abyara.
Umujyanama w'ubuzima witwa Mukamana avuga ko amakuru yayabwiwe, agahita ajya kureba uyu mubyeyi. Avuga ko yamubajije niba yarabyaye, ariko akamubwira ko atabyaye, ahubwo ko yari afite inda y'amezi atanu.
Ati 'Nkimara kumenya amakuru nagiye kumureba kuko ndi umujyanama w'ubuzima. Namubajije niba yabyaye arambwira ati ntabwo nabyaye, ahubwo nari mfite inda y'amezi atanu. Naramubwiye nti reka nkusuzume, nari kumwe na mutwarasibo.'
Mukamana avuga ko uyu mubyeyi yababwiye ko agiye mu cyumba gukenyera igitenge, ari na bwo yabacikaga. Batangiye kumushakisha, ari bwo abana bamubwiye ko babonye umwana ari hakurya y'igikoni.
Ati 'Yambwiye ko agiye mu cyumba gukenyera igitenge, ni bwo yaducitse. Tumushakisha ni bwo umwana yatubwiye ko yanyuze ku gikoni. Dukomeza kumushakisha, abana baza basakuza bati 'uruhinja', tugiye kureba dusanga uruhinja ruri mu ishashi.'
Nyuma yaho, uyu mubyeyi bamenye ko ari kwa muganga, aho Mukamana avuga ko abaganga yababwiye ko yakuyemo inda y'amezi atatu.
Abaganga bahise bahamagara ubuyobozi bw'umudugudu kugira ngo busabe ibyangombwa birebana n'uwo mubyeyi, ari na bwo inzego z'ubuyobozi n'umutekano zatangiye gukurikirana ibyabaye.
Umukuru w'Umudugudu wa Gashenyi, Higiro Emmanuel, avuga ko amakuru y'ibyabaye yayamenye ayabwiwe n'umujyanama w'ubuzima.
Ati 'Amakuru nayamenye nyabwiwe n'umujyanama w'ubuzima. Basanze umwana yamusize mu gikoni. Icyo gihe ni bwo amakuru yatangiye kumenyekana, hakaba hakekwa ko ashobora kuba ari we wagize uruhare mu rupfu rwe.”
Higiro avuga ko uyu mubyeyi yari asanzwe abana n'umugabo we, ariko ko nyuma bagiranye amakimbirane umugabo akagenda. Avuga ko uwo mugabo yajyaga agaruka mu rugo aje kwishyura Mutuelle de Santé n'ibindi bikorwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugarama yemeje iby'aya makuru, avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw'umwana.
Ati 'Twamenye ayo makuru. Umubyeyi yabyaye umwana ajya kwa muganga amusize mu rugo, basanga yapfuye. Ni yo mpamvu abaturage bavuga ibyo bavuga. Ubu ari gukurikiranwa, iperereza riracyakorwa.'
Kugeza ubu, uyu mubyeyi ari kuri Sitasiyo ya RIB ya Rugarama, aho ari gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw'umwana n'uruhare yaba yararugizemo.

Leave a Reply