Kamonyi-Rukoma: Inka, Ingurube n'ibiraro n'urugo byatwitswe n'abataramenyekana #rwanda #RwOT

Written by

in

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Nzeri 2026 mu rugo rw'Umubyeyi witwa Nyiragashirabake Rosarie ndetse n'urwa Nsengiyera Cyprien, bombi batuye mu Mudugudu wa Kabagabo, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma wo mu Karere ka Kamonyi, hagati y'I saa kumi n'imwe na saa moya z'Ijoro(17h-19h00) abantu bataramenyekana ariko barimo abakekwa bateye izi ngo ebyiri z'abaturage batwika Urugo, Ibiraro by'amatungo, hashya Inka n'Ingurube.

Amakuru bamwe mu baturage mu Kagari ka Murehe by'umwihariko muri uyu Mudugudu wa Kabagabo wabereyemo aya mahano bahaye intyoza.com, bavuga ko bahuruye batabaye bumvise abana bari basigaye ku rugo batabaza, bahageze batungurwa no gusanga Urugo rwa Nyiragashirabake Rosarie ndetse n'Ikiraro byafashwe n'inkongi y'umuriro, Inka n'Ingurube 2 birimo gushya.

Abahaye amakuru intyoza.com, bavuga ko batabaye ndetse bagatabaza ubuyobozi aho hahise hagera Mudugudu na Mutekano, Umuriro barawuzimya, Amatungo arimo Inka imwe n'Ingurube 2 bikurwa mu biraro bitarapfa bahamagaza muganga w'Amatungo.

Urundi rugo rwatewe kandi mu masaha y'umugoroba yegeranye arirwo rwa Nsengiyera Cyprien, ruherereye muri uyu Mudugudu wa Kabagabo. Hatwitswe Urugo, ikiraro cyarimo Ingurube ebyri ariko abatabaye babashije kuzikuramo zitarapfa.

Nyiragashirabake Rosarie, Umuturage watwikiwe Urugo, Ikiraro, Inka ndetse n'Ingurube ebyiri ariko akaba yabwiye intyoza.com ko Ingurube imwe yayibuze, avuga ko nubwo hari uwo akeka kugira uruhare muri ibi bikorwa bibi, ngo nyuma y'uko ibyo bibaye yasuwe na Gitifu w'Akagari amutekerereza ibyamubayeho, anasurwa kandi na Komanda wa Polisi mu Murenge wa Rukoma kuri uyu wa Kabiri nyuma y'Inteko y'Abaturage. Gusa ngo ntazi niba agomba kujya gutanga ikirego muri RIB kuko mu bayobozi bamusuye nta wabimubwiye, yumva ko kuba baraje bihagije. (Twirinze kuvuga no kwandika ukekwa kuko hari ibyo twakangiza).

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko aya makuru bayamenye ko kandi hari inzego zirimo gukurikirana iki kibazo kugira ngo hamenyekane uwaba yarabikoze. Avuga kandi ko begereye aba baturage baraganira ndetse bakabahumuriza.

Théogène Munyaneza

The post Kamonyi-Rukoma: Inka, Ingurube n'ibiraro n'urugo byatwitswe n'abataramenyekana first appeared on Intyoza.

The post Kamonyi-Rukoma: Inka, Ingurube n'ibiraro n'urugo byatwitswe n'abataramenyekana appeared first on Intyoza.

Source : https://intyoza.com/2026/09/02/kamonyi-rukoma-inka-ingurube-nibiraro-nurugo-byatwitswe-nabataramenyekana/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *