Imiryango 215 y'i Kayonza ibanye mu makimbirane – #rwanda #RwOT

Written by

in

Iyi miryango yagaragajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2026, ubwo mu Karere ka Kayonza batangizaga icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire ndetse n'icyumweru cyahariwe irangamimerere.

Iki cyumweru cyahawe insanganyamatsiko igira iti 'Ihame ry'uburinganire, inkingi y'umuryango ushoboye kandi utekanye no kurengera umwana.''

Muri aka karere hagaragajwe ko hari imiryango 215 ibana mu makimbirane, imyinshi muri iyi ikaba ari ibana itarasezerana imbere y'amategeko.

Nyiramagambo Donancienne utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare, yavuze ko amakimbirane menshi aturuka ku kuba imiryango myinshi ibana itarasezeranye.

Yavuze ko benshi mu bagabo bo muri aka gace bavuga ko gusezerana ari ukwiboha, asaba Leta gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage benshi bagasezerana.

Gasengayire Theodosie utuye mu Kagari ka Rubimba, yavuze ko yashakanye n'umugabo babyarana abana batandatu, aza kumuta ajya gushaka undi mugore.

Yavuze ko abangamirwa no kuba uwo mugabo atuzuza neza inshingano cyane cyane mu kwishyurira abana amashuri.

Ati 'Ntabwo twari twarasezeranye ariko byagize ingaruka ku bana banjye, ubu inama nagira abandi bagore babana n'abagabo batarasezeranye bagerageze basezerane kugira ngo abana bitazabagiraho ingaruka nkuko kuri njye bimeze.''

Murengerantwari Damien we amaranye n'umugore we imyaka 46. Yavuze ko kuba ingo nyinshi zisigaye zirangwamo amakimbirane bituruka ku kuba abashakana uyu munsi baba batari bamenya neza inshingano z'urugo bigatuma bashaka biteguye no gutandukana nta kwihangana bagize.

Ati 'Leta nishyire imbere kwigisha abakiri bato umuco, abenshi ntibakiganira n'ababyeyi. Ababyeyi nabo ntibashaka kwegera abana babo, aho rero niho hari kuva ibibazo noneho wa mwana yashaka ntabe afite kwihangana muri we.''

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko iyi ntara yihaye iminsi icumi yo gukemura ibibazo biri mu irangamimerere nk'abana batanditse, amakimbirane yo mu ngo n'ibindi byinshi. Yibukije abaturage ko muri iki cyumweru byose bizakemurwa kuko abayobozi bazarushaho kubegera.

Abaturage bavuga ko abagabo benshi banga guseserana ngo kuko bibazirika

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr. Nyirahaimana Jeanne, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko muri iki cyumweru bazegera imiryango yose ibana mu makimbirane bakayiganiriza


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-215-y-i-kayonza-ibanye-mu-makimbirane

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *