Impamvu ni uko ubutaka batuyeho butagenewe guturwamo nk'imidugudu kandi ubwo butaka Leta ikaba itazongera kujyanayo ibikorwaremezo.
Tariki 29 Nzeri 2020 ni bwo Inama y'Abaminisitiri yemeje igishushanyombonera cy'imikoreshereze y'ubutaka ku rwego rw'Igihugu cyo kugeza mu mwaka wa 2050 kigamije gushyira mu bikorwa Icyerekezo 2050 igihugu cyihaye.
Icyo gishushanyo mbonera giteganya ko mu 2050 abazaba batuye mu mijyi bazagera kuri 70% bavuye kuri 18%.
Iyo mijyi ni Umujyi wa Kigali, imijyi umunani yegereye imipaka ari yo Nyagatare, Musanze, Rubavu, Karongi, Rusizi, Huye, Kirehe na Kayonza, n'imijyi 16 iciriritse izaba iri mu turere dusigaye.
Icyo gishushanyo mbonera giteganya ko 30% bazasigara badatuye mu mijyi bazaba batuye ku midugudu kuri site 3000 hirya no hino mu gihugu.
Mu gushakira umuti ibibazo bibangamiye imibereho y'Abanyarwanda, abagize Urwego rw'Igihugu rw'Inararibonye z'igihugu biganyijwemo amatsinda atatu ari kwiga ingingo zitandukanye zireba ubuzima bw'igihugu.
Harimo itsinda riri kwiga ibijyanye n'ikendera ry'umuco n'ururimi rw'Ikinyarwanda n'uko byarwanywa, itsinda riri kwiga ibirebana n'amategeko agenga amakoperative n'uko yatezwa imbere n'itsinda rireba ibijyanye n'ibyubakire n'imiturire.
Hon Bazatoha Adolphe uyoboye itsinda riri kwiga ibijyanye n'imiturire mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE yavuze ko basuye imidugudu itandukanye y'icyitegererezo basanga iyo miturire ari yo yafasha u Rwanda kugira ngo rutazisanga rutakigira ubutaka bwo guhinga rutakigira n'amashyamba.
Ati “Twanasanze hari utubazo duto dukwiye gukosorwa mu myubakire y'imidugudu y'icyitegererezo kuko usangamo imyotsi yanduje inzu, no kutagira aho banika imyenda. Mu gukemura ikibazo cy'imyotsi, dusanga imidugudu yose ikwiye gushyirwamo za gaz kuko usanga no kubona inkwi zo gucana ku batuye mu midugudu ari ikibazo”.
Mu kiganiro Intara y'Iburengerazuba iheruka kugirana n'abanyamakuru, Guverineri Ntibitura Jean Bosco yavuze ko iyi ntara irimo imidugudu 24 y'icyitegererezo ituyemo imiryango 1801.
Ati “Muri rusange ingo z'intara ni 671.000 muri zo izituye ahemejwe gutura mu midugudu zigera mu 457.000. Ni ukuvuga ngo ingo zituye ahantu hemejwe nk'imidugudu zigera kuri 71%. Bivuze ngo n'abandi batuye aho hantu hatemejwe nk'imiduhudu na bo bazagenda bagana aho hantu, kuko ubu ibikorwaremezo byose bitangwa, bitangwa ahemejwe nk'imidugudu. Umuntu utuye ahantu hatemejwe nk'imidugudu ntabwo ibikorwaremezo bizajya bihajya”.
Mu mikoreshereze y'ubutaka igice kinini cyagenewe ubuhinzi n'ubworozi kuko ari kilometero kare 12.433 zingana na 47, 2%, amashyamba yagenewe kilometero kare 7.725 zingana 29.3%, imiturire, ibikorwa remezo byose hamwe n'imihanda bigenerwa kilometero kare 3.980 zingana 15.1% na ho amazi n'imbago zayo hamwe n'ibishanga bikomye bizaba biri kuri kilometero kare 2.200 bingana 8.5%.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-ingo-zirenga-214-000-zasabwe-kwimuka
Leave a Reply