Depite Rubagumya yakebuye abategereza ko ibikorwaremezo byose byubakwa na Leta – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi yabigarutseho ku wa 30 Kanama 2026, mu Nteko rusange y'Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Iburasirazuba.

Muri iyi Nteko rusange hagaragajwe ko Manifesto y'uyu muryango yo kuva mu 2024-2029 hari bimwe mu bikorwa bimaze gukorwa birimo guteza imbere ibihingwa byatoranyijwe nk'ibigori, umuceri, soya, ibishyimbo n'urutoki.

Hagaragajwe ko umwaka ushize ubutaka bwuhirwa bwongerewe ubuso, site zihingwa zahujwe nazo zirongerwa hagamijwe kuzamura umusaruro nibura ukagera kuri toni umunani kuri hegitari. Inzuri zatangiye guhingwamo 70%, bakororera kuri 30% hagamijwe kongera umukamo n'ubuso buhingwa.

Mu buzima bishimiye ko hubatswe ibigo nderabuzima byinshi, mu burezi hakaba harubatswe ibyumba bishya 630 byiyongereye ku bisanzwe. Hishimirwa ko kandi muri iyi myaka ibiri hubatswe ibigo by'urubyiruko bishya binahangirwamo imirimo.

Depite Rubagumya Furaha Emma wari uhagarariye Ubuyobozi bukuru bwa FPR-Inkotanyi yashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ku bikorwa byiza bakomeje gukora abasaba no kongera gahunda yo kwishakamo ibisubizo rimwe na rimwe batarindiriye Leta ku bintu bashobora kwikorera.

Yagize ati ' Hari igihe usanga Koperative irimo abanyamuryango benshi, yewe ifite n'amafaranga menshi ariko ugasanga barakubwiye ngo twabuze imbuga yo kwanikaho umuceri. Ugasanga umuceri barimo barawusarura bakawushyira ahantu hatari heza, ukangirika ari mwinshi kubera cya kintu cyo gutegereza ngo Leta ni yo izabikora, bati buriya ubwanikiro buzubakwa na Leta, ikintu cyose gikorwe na Leta. Nibyo Leta ifite inshingano ariko ni byo dushoboye twabikora.''

Chairman w'umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yagaragaje bimwe mu bikorwa bateganya gukora birimo kongera ubuso buhujwe buhingwa bukagera kuri hegitari ibihumbi 194 ziri mu byanya 34.

Rubingisa ati ' Turacyafite imbogamizi mu kuzamura umukamo, aho niho twashyize imbaraga kugira ngo muri iyi gahunda twinjiyemo tube twagira umukamo wa litiro hagati ya 23 na 30. Icyo bidusaba ni ugukorana n'aborozi kubirebana n'imigaburire y'amatungo, kubona amazi, kubagezaho amashanyarazi abafasha mu gukoresha imashini zikata ubwatsi, kubona icyororo gitanga umukamo ndetse no gukingira inka zose.''

Nkuranga Fred yatanze igitekerezo ko Leta ifashe imashini zikata ubwatsi ikazishyira ku makusanyirizo y'amata hirya no hino ku mirenge bishobora gufasha aborozi bato kujya bahunika ubwatsi noneho mu gihe cy'impeshyi bikabafasha kongera umukamo. Yavuze ko hanakenewe abakozi bazi gukoresha izo mashini ku buryo babibigisha.

Muri iyi nama hagaragajwe ko hakenewe umukamo wa litiro zirenga ibihumbi 600 ku munsi bitarenze mu 2029, abanyamuryango basabwa gushyira hamwe no kongera ingamba zatuma iyi ntego igerwaho.

Muri iyi nteko rusange hujujwe n'inzego zitari zuzuye, aho Ruzindana Samuel yatorewe kuba umuyobozi wa Komisiyo y'Imiyoborere myiza ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba mu muryango FPR-Inkotanyi.

Depite Rubagumya Furaha Emma yasabye abanyamuryango kwiyubakamo umuco mwiza wo gukora ibintu badakegereje kubibwirizwa

Bamwe mu bayobozi bitabiriye iyi nteko rusange

Chairman wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yavuze ko biteze umukamo ungana na litiro hagati ya 23-30 ku nka imwe

Bamwe mu banyamuryango batanze ibiganiro bagaragaza ibyo bungukiye mu muryango FPR-Inkotanyi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/depite-rubagumya-yakebuye-abategereza-ko-ibikorwaremezo-byose-byubakwa-na-leta

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *