Hashize hafi icyumweru inkuru zivugwa ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda ari iz'abakobwa basubijwe inyuma mu gitaramo cya Diamond Platnumz kuri BK Arena bazizwa ko bambaye imyambaro migufi, cyangwa udusengeri tugaragaza amabere cyangwa umugongo.
Nyuma hakurikiyeho uwafatiwe i Rubavu ashyirwa mu modoka ya polisi na we azizwa ko yambaye ikanzu ngufi. Hari n'amashusho bigaragara ko yafatiwe mu karere ka Rubavu birukankana umukobwa ahanini bamuhora ko yambaye agakabutura kagufi.
Iyi ngingo itavugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro by'abantu, benshi bahuriza ku kuba bikomeje gutya byazatuma abagore muri rusange bahohoterwa birenze imyambarire.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Picard Uwicyeza abinyujije kuri Konti ye ya X yavuze ko itangazo ryasohorwa na Leta nta gisubizo cy'ikibazo ryatanga kuko Guverinoma itakemura ikibazo yonyine ahubwo hakenewe ubufatanye bw'umuryango mugari.
Ati 'Ntihagire amakosa mukora, aho itegego ryishwe bazabiryozwa. Agaciro n'umutekano w'Abanyarwandakazi ntibigibwaho impaka. Umugore ntakwiye kwitwararika ngo abone guhabwa agaciro kubera umuntu wumva ko imyambarire ye idahwitse.'
Dr Uwicyeza yavuze ko igikenewe ari uko abantu bafatanya kugera ku rwego umugore cyangwa umukobwa yumva atekanye kandi ahabwa agaciro.
Mu butumwa Inteko y'umuco yacishije ku mbuga nkoranyambaga ku wa 1 Nzeri 2026 yashyizeho amashusho y'ikiganiro cya Ambasaderi Robert Masozera, ivuga ko 'Hashize imyaka itatu iki kiganiro gitanzwe n'Intebe y'Inteko Amb. Masozera, ariko ubutumwa yatanze icyo gihe buracyafite agaciro kugeza n'ubu.'
Ni ubutumwa Masozera yatanze mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu 2022 ubwo imyambarire y'abitabiriye igitaramo cy'umuhanzi w'Umufaransa ukomoka muri Cameroun, Tayc, yakoreye mu Mujyi wa Kigali yatezaga impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga.
Icyo gihe Masozera yavuze ko kutavuga rumwe ku myambarire ari ibintu bisanzwe kuko atari ibintu abantu babona kimwe. Hari abumva ko ari uburenganzira bw'umuntu kwambara uko ashatse, abandi bakumva bigomba kujyana n'umuco, gusa agaragaza ko hari ibyo bakwiye guhuriraho.
Ati 'Twumva ko hari ibyo bakwiriye kuvugaho rumwe cyane cyane ku ndangagaciro zigaragarira mu myambarire. Mu myambarire hagaragaramo indangagaciro yo kwiyubaha, kwiha agaciro, kwitwararika, kutiyandarika, kwanga umugayo. Izo ndangagaciro nubwo abantu batavuga rumwe mu myambarire yindi ariko icyo cyo twemera ko twagihuriraho.'
Yakomeje avuga ko 'Imyambarire ibangamira umuco w'u Rwanda ni myinshi ariko navuga nk'ibintu nka bitatu cyangwa bine. Icya mbere ni ya myambarire iteza cyangwa ishobora guteza uyambaye ikinegu. Icya kabiri ni ya myambarire igaragaza ubwambure bw'uyambaye ikaba yamwambika ubusa kuko mu muco w'u Rwanda, nta muntu wambara ubusa. Icya gatatu ni imyambarire idahesha nyirayo icyubahiro n'agaciro.'
Inkuru bifitanye isano:
Inteko y'Umuco yashimangiye aho ihagaze ku kibazo cy'imyambarire gikurura impaka
Imiryango, amadini n'amashuri byatengushye leta; muhame hamwe rero ibakorere inshingano

Leave a Reply