Ntabwo ari igihugu cy'ibyuma- Abayobozi bakuru bahagurukiye kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ubu bukangurambaga buri kuba nyuma y'aho Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa (Rwanda FDA), gifunze inganda zikora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, cyane cyane inzoga z'ibyuma, kikanabikura ku isoko ry'u Rwanda, bamwe mu babikora bagakurikiranwa n'ubutabera.

Ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba, Umuganda wakorewe mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, witabirwa n'abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yasabye abaturiye umupaka guhangana n'ibikorwa bya magendu byambukiranya umupaka, bakanacika ku nzoga z'ibyuma.

Ati “Intege nke dufite muri magendu, dufite impungenge ko hari abazishora mu gucora ibyuma, ariko nk'abaturage twibuke ko turi ku mupaka, aho bidusaba gufatanya n'inzego zose kugira ngo ntibyinjire mu gihugu.”

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko nubwo ibikorwa byo guca inzoga zitujuje ubuziranenge bimaze gutanga umusaruro ukomeye, hari ibike bijya byinjira mu gihugu nk'urumogi biturutse mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati 'Ibyuma byaracitse ariko ntibiracika burundu. Haracyari ibyuma twambukana tuvuye hakurya aha muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo birimo ibyitwa Simba, Barça … Ndabinginze ibyuma muzabyihorere byari bigiye kutumara.'

Yakomeje ati “Kubera imiterere y'aka karere, haracyari abinjiza urumogi baruvanye hakurya aha tugomba kurukumira, tutibagiwe n'utuntu twadutse vuba aha batamira tutazana umwotsi twita 'vape'. Mutwirinde kuko badutekeramo ibyo bashaka birimo urumogi cyangwa Cocaine.”

Mu Mujyi wa Kigali, Umuganda wakorewe mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, witabirwa na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, Umuyobozi Mukuru wa Polisi, CG Felix Namuhoranye n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika.

Umwe mu bitabiriye uyu muganda witwa Irakoze Ruth wo mu Karere ka Kicukiro ati 'Ibiyobyabwenge nkatwe urubyiruko biratwangiza, ugasanga ncikirije amashuri kandi iyo nza kwiga ngasoza, nari kuzaba umuntu ukomeye. Ubundi urubyiruko ni imbaraga z'igihugu, ni u Rwanda rw'ejo. Iyo tugiye muri ibyo biyobyabwenge, ugasanga mu myaka izaza ntacyo tumariye igihugu.'

Mukeshimana Angelique yavuze ko icyo yakora ari ukugira inama abanywa inzoga zitujuje ubuziranenge cyangwa ibiyobyabwenge kugira ngo babireke, babone imbaraga zo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.

Ati 'Twabafasha, twabagira inama, tukababwira ukuntu byangiza ubuzima kugira ngo babashe kuba babivamo, bajye mu nzira nziza zikwiranye n'urubyiruko.'

Minisitiri Utumatwishima yasabye abatuye mu Mujyi wa Kigali gutanga amakuru ku hantu hagikorerwa inzoga zitujuje ubuziranenge, abizeza ko inzego zibishinzwe zitazatangaza imyirondoro yabo.

Ati 'Ndagira ngo mbasabe mujye mutanga amakuru y'ahari ibintu bitameze neza. Twifuza urubyiruko rufite ubuzima bwiza, rujya ku ishuri rukiga, urubyiruko rwatojwe, hanyuma twese hamwe iki gihugu aba bayobozi bacu bazagiharanire, namwe mugiharanire, n'abazadukomokaho bazabe mu gihugu cyiza.'

Yavuze ko Leta y'u Rwanda itigeze ica ikigega n'ubushera, ahubwo ko icyo isaba ari uko ababikora babikorana isuku mu kwirinda ko byagira ingaruka ku buzima bw'abaturage, kuko inshingano ya mbere Leta ifite ari ukurinda Abanyarwanda.

Ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba, Umuganda wakorewe mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, witabirwa n'abayobozi barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze.

Harerimana Eric wo mu Mudugudu wa Muyange mu Kagari ka Rwimiyaga yavuze ko inzoga zitujuje ubuziranenge zidindiza iterambere ry'uzinywa, bityo ko yafashe umwanzuro wo kuzireka.

Ati 'Uwanyoye inzoga zitujuje ubuziranenge bigira ingaruka ku buzima bwe, bikabangamira umutekano w'aho ari ndetse n'ubukungu. Bityo turashimira ubuyobozi bwadufashije kubirwanya kugira ngo tugire ubuzima bwiza kandi twiteze imbere.'

Niyozima Jean Damascène wo mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Rwimiyaga, yavuze ko abaturage bamaze ingamba zo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge kuko bamenye ko zangiza ubuzima bwabo.

Ati 'Hano muri Rwimiyaga twahagurukiye kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko zangiza ubuzima bwacu. Gahunda twafashe ni ukuzirwanya kugira ngo twiteze imbere tunateze imbere igihugu cyacu.'

Minisitiri Habimana yasabye by'umwihariko urubyiruko kwirinda ubusinzi, rugakoresha imbaraga zarwo mu bikorwa biruteza imbere, ashimangira ko ari rwo mbaraga z'igihugu.

Ati 'Rubyiruko, duhangayikishijwe n'ubuzima bwanyu kuko muri kwishyira mu kaga. Hari abarangara bakareka gukora, ugasanga umusore azindukiye mu kabari.'

'Twirinde ubusinzi, duharanire kugira ubuzima bwiza buzira ubusinzi, dukore akazi kaduteza imbere kanateza imbere igihugu, kuko ni mwe mbaraga z'igihugu.'

Yavuze ko niba igihugu gishaka gutera imbere, kigomba kubigeraho mu gihe abaturage bacyo bafite ubuzima buzira umuze, ikaba ari yo mpamvu gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge n'ibiyobyabwenge izakomeza mu gihugu.

Ati 'Kandi iyo tuvuze igihugu gitera imbere, bisobanuye ko n'umuturage ari kwiteza imbere, ari gutera intambwe. Icyo ni cyo gihugu cyacu. Ntabwo ari igihugu cy'ibyuma, ntabwo ari abaturage babaswe n'inzoga cyangwa n'ibiyobyabwenge bitandukanye. Ntabwo byahura rwose. Ni na yo iyi gahunda yabayeho kandi izakomeza, itazigera ihagarara.'

Mu Rwanda hafunzwe inganda zirenga 140 zikora inzoga zitujuje ubuziranenge, hafungwa abantu barenga 80 barimo ba nyirazo, abakozi bazo n'abayobozi bo mu nzego zitandukanye z'igihugu. Ni nyuma y'aho bigaragaye ko zishe abarenga 50, zitera ubuhumyi abantu 100, abagizwe imbata na zo barenga ibihumbi 11 mu mwaka wa 2026.

Nyuma y’umuganda, abatuye mu Karere ka Rubavu bahuriye mu nama n’abayobozi

Minisitiri Nsanzimana Sabin yasabye abaturage b’i Rubavu guhagarika ibikorwa byo kwinjiza inzoga z’ibyuma zituruka muri RDC

Nyuma y’umuganda wabereye mu Murenge wa Rwimiyaga, abaturage basabwe guca inzoga z’ibyuma

Minisitiri Habimana Dominique yavuze ko igihugu kidashobora gutera imbere mu gihe kirimo inzoga z’ibyuma

Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi wabaye Perezida wa Botswana kuva mu 2018 kugeza mu 2024 yitabiriye Umuganda mu Mujyi wa Kigali

Abaturage bo mu Karere ka Kicukiro basabwe gutanga amakuru ku hantu hakiri inzoga z’ibyuma

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yitabiriye Umuganda mu Karere ka Kicukiro

Minisitiri Utumatwishima yasabye abaturage guharanira ko u Rwanda ruba igihugu cyiza kizira inzoga z’ibyuma


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-ari-igihugu-cy-ibyuma-abayobozi-bakuru-bahagurukiye-kurwanya-inzoga

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *