Umuyobozi mu rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha/RIB, ushinzwe Iperereza ku byaha mu Karere ka Kamonyi, Daniel Nshutininka yaganirije abaturage b'Umurenge wa Nyamiyaga nyuma y'igikorwa cy'Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2026, ababwira ku bubi bw'inzoga z'inkorano zitujuje Ubuziranenge(Ibyuma) n'izindi, haba ku bazicuruza, abazinywa ndetse n'abazihishe. Yabasomeye itegeko riteganya ibyaha n'ibihano, avuga ku mabwiriza ya Rwanda FDA, ababwira ko uzafatwa wese icyaha kikamuhama azabihanirwa nta kabuza.
Daniel Nshutininka, yahaye abaturage ikiganiro yibanda cyane ku kubasobanurira ububi bw'Inzoga z'inkorano zitujuje ubuziranenge(Ibyuma) zakorwaga n'Inganda zafunzwe ndetse izo nzoga zigakurwa ku isoko izabonetse zikamenwa hagamijwe kubungabunga Ubuzima bw'Abanyarwanda.

Yababwiye kandi no ku zindi zirimo izahimbwe amazina atandukanye nk'Ibikwangari, Tunuri, Dundubwonko n'izindi, aberurira ko nta n'imwe yo gucuruzwa no kunyobwa kuko ari Uburozi bwica, asaba ukizifite kuzitanga zikamenwa kuko nazifatanwa bizaba bibi kurusha. Yasabye kandi uwo ariwe wese ufite amakuru y'aho zihishwe kuyatanga kuko nawe afashwe bikagaragara ko yari abizi yabihanirwa.
Yabasobanuriye itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ababwira ko ingingo y'132 y'iri tegeko ivuga ngo' Ukora, Ucuruza cyangwa Ukwirakwiza Ibiribwa cyangwa Ibinyobwa bitujuje Ubuzirane cyangwa bishobora kwangiza ubuzima bw'Umuntu aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'Imyaka Itatu(3) ariko kitarengeje Imyaka Itanu(5) n'Ihazabu itari munsi y'Amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyoni imwe (1,000,000Frw) ariko Atarenze Miliyoni Eshatu(3,000,000Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano'.
Daniel Nshutininka, uretse gusobanurira aba baturage ibirebana n'Ingingo y'Itegeko rihana umuntu wese mu gihe ahamijwe Icyaha giteganywa n'iryo tegeko, yanagarutse ku mabwiriza y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti/Rwanda FDA, aho ayo mabwiriza asobanura neza ibiribwa cyangwa ibinyobwa bitujuje ubuzirane ibyo aribyo.
Ayo mabwiriza ya Rwanda FDA avuga neza ko Ibiribwa, Imiti ndetse n'ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge ari' Ibintu byakuwe ku Isoko, bibitse nabi, n'Ibindi bintu byose byakwangiza ubuzima bw'abantu'.
Yakomeje abwira aba baturage bitabiriye Umuganda ndetse abasaba kujyana ubwo butumwa bw'uko abazafatanwa Inzoga zitujuje ubuziranenge mu gihe banze kuzigaragaza bazabihanirwa nta kabuza.
Yababwiye, anabereka ingero z'uko aho izi nzoga zikuriwe ku Isoko zikamenwa, n'Inganda zazikoraga zigafungwa, abaturage ngo barasa neza, baracyeye kandi n'Ibyaha bimaze kugabanuka ku buryo bugaragarira amaso ya buri wese.

Ukwezi kurashize ndetse kurenga, Inzego zitandukanye z'Igihugu zaba iz'Umutekano, Iz'Ibanze n'izindi bafatanya batangiye Igikorwa cyo gukura ku Isoko Inzoga zitujuje Ubuziranenge zizwi ku Izina ry'IBYUMA, ndetse n'izindi zose hagamijwe kubungabunga Ubuzima bw'Abanyarwanda n'Abaturarwanda. Inganda zakoraga izo nzoga zarafunzwe, ba nyirazo, abakozi bazo ndetse n'abandi bafite aho bahurira n'ubugenzuzi hamwe n'abakozi ba Leta bakekwaho kugira mo ukuboko kurekure barafashwe bashyikirizwa Ubutabera.
Uyu muganda rusange ngaruka kwezi usoza Ukwezi kwa Kanama 2026, wakorewe mu Mudugudu wa Nkimbiri, Akagari ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga, wibanda ku gusibura no gucukura Imirwanyasuri. Witabiriwe n'Abaturage, Ubuyobozi bw'Abakarere n'Izindi nzego zirimo iz'Umutekano nk'Ingabo, Polisi na RIB n'izindi.






Théogène Munyaneza
The post Kamonyi-Nyamiyaga: RIB yabwiye Abacuruza, Abanywa Inzoga(Ibyuma) n'abazihishe ko bakomanga ku muryango w'Igororero first appeared on Intyoza.
The post Kamonyi-Nyamiyaga: RIB yabwiye Abacuruza, Abanywa Inzoga(Ibyuma) n'abazihishe ko bakomanga ku muryango w'Igororero appeared first on Intyoza.
Leave a Reply