Miss Mutesi Jolly yakomoje ku bakobwa bakimuriwe mu gitaramo cya Diamond kubera imyambarire idahwitse #rwanda #RwOT

Written by

in

Nyampinga w'u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yagaragaje ko adashyigikiye ingamba zo gukumira abakobwa bambaye batikwije bagiye mu bitaramo, nk'uko byaraye bigaragaye mu gitaramo cya 'Diamond Platnumz Experience' cyabaye mu ijoro ryakeye kuri BK Arena.

Mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko yizera ko buri gihugu kigira indangagaciro zacyo kuko arizo zikiranga zikanabungabunga umurage w'umuco, ariko kuko u Rwanda ari kimwe mu bihugu biteza imbere ububanzi, bagomba kumenya ko imyambarire ari ingenzi mu guhanga udushya, kwihangira imirimo kandi bigateza imbere ubukungu bw'igihugu.

Akomeza avuga ko igihugu gishobora gusigasira indangagaciro, ariko bagaha abantu n'inganda zihanga imideli ubwisanzure bwo guhanga udushya.

Avuga ko iyo imyambarire ihujwe n'ubupfura, umucyo n'indangagaciro biba ari ingenzi ko habaho amahame akwiye, gusa iyo hashyizweho adakenewe kandi akabije bishobora kugira ingaruka mu guhanga udushya ndetse bikagira ingaruka ku bukungu bw'igihugu.

Kuri we avuga ko hakiwiye kurebwa uburyo umuntu yambaye bitewe n'aho agiye cyangwa igihe yambaye gutyo.

Yashimangiye ko uburinganire hagati y'indangagaciro z'umuco Nyarwanda n'imyitwarire igezweho (y'ubu) ari ingenzi cyane mu kugera ku iterambere rirambye.

#thechoicelive #thechoicetrends

Source : https://flash.rw/2026/08/30/miss-mutesi-jolly-yakomoje-ku-bakobwa-bakimuriwe-mu-gitaramo-cya-diamond-kubera-imyambarire-idahwitse/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *