Tariki 30 Gicurasi 2026, uyu musore wo mu Mudugudu wa Mwunguzi Akagari ka Kamina Umurenge wa Murundi mu Karere ka Karongi, yavuye mu bukwe ageze hafi y'iwabo asanga nyina ari ku kabari Saa Mbili z'ijoro ari kumwe n'umugabo wamuragije inka.
Nzayikorera Samson avuga ko yahise abwira nyina ngo 'uri hano aya masaha, abajura barateye watashye ukajya mu rugo, inka y'abandi nibayiba uzayiriha iki?'
Yakomeje avuga ko 'Nkimara kuvuga gutyo uwo mugabo na mugenzi we bahise batangira kunkubita bambwira ngo urafuhira nyoko uzamwirongorera.'
Uyu musore avuga ko yagerageje kurwanya abamukubitaga ariko bamurusha imbaraga umwe muri bo amukubita igiti mu jisho rirameneka.
Ati 'Nagiye ku bitaro bya Kirinda mu gitondo, ijisho barikuramo kuko ryari ryamenetse. Ndasaba ubuyobozi ko bwamfasha abankubise bakanyishyira amafaranga nakoresheje nivuza bakanishyura ubumuga banteye'.
Ahobantegeye Jacqueline w'imyaka 55, nyina wa Nzayikorera Samson, yemeza koko ko umwana yakubiswe n'abagabo babiri bamushinja kumufuhira kuko yari amubwiye ngo natahe batamwiba inka.
Ati 'Icyo nifuza ni uko umwana wanjye yarenganurwa. Twishyuye ibihumbi 30 Frw byo kumuvuza. Yagiye kuri RIB ya Gashari atanga ikirego baramubwira ngo natahe acika intege zo gusubirayo, nanjye njyayo ndi kumwe na Mukandori Clothilde ikirego banga kucyandika, ngo tuzagaruke turi kumwe n'uwakubiswe. Abamukubise bari baratorotse ariko baragarutse njya mbabona'.
Umuyobozi w'Umudugudu wa Mwunguzi, Merchior Siborurema, yavuze ko uyu musore abamukubise bamuhoye ko yari ambwiye nyina ngo natahe batamwiba inka.
Ati 'Namukoreye raporo ariko ntabwo mbizi niba yaragiye kuri RIB gutanga ikirego'.
Habiyaremye Samuel, umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Murundi, wasigaye mu nshingano z'Umunyamabanga Nshingwabikorwa uri muri kiruhuko cy'akazi, yabwiye IGIHE ko iki kibazo atari akizi asaba uyu musore kwegera ubuyobozi bukamufasha.
Ati 'Icyo kibazo ni ubwa mbere kingezaho ariko uwo musore yaza ku murenge hari umupolisi uhakorera yamufasha abo bantu bagafatwa'.

Leave a Reply