Lionel Messi yasezeye mu ikipe y’igihugu ya Argentine avuga ko urupfu rwa se rwashyize iherezo ku gukinira iyi kipe y’igihugu.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Iyi minsi ishize habaye umukino wa nyuma (w’Igikombe cy’Isi), na nyuma yo kubitekerezaho cyane, ndashaka kubamenyesha ko nasezeye mu ikipe y’igihugu.”
Messi usanzwe ari na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine yakomeje avuga ko ari cyemezo gikomeye kandi cyamubabaje.
Ati “Ni icyemezo kibabaza, n’ubu biracyambabaza ariko ndabizi ni cyo gihe. Ndarahira ko buri gihe natanze byose, atari mu myaka ya nyuma ubwo natwaraga byose. Nahoze ndwana ntanga buri kimwe kuri uyu mwambaro kugira ngo mbahe ibyishimo mbatere ishema, kuba umunya-Argentina binyuze mu mupira w’amaguru.”
Lionel Messi yavuze ko kandi nta gihe cyari gisigaye kandi ko azahora yishimira kuba mu ikipe y’igihugu ya Argentine.
Ati “Nta gihe gisigaye, ibihe biri ku musozo, ni byo bibabaza cyane. Nkunda, nakunze kandi nzahora nkunda kuba mu ikipe y’igihugu. Natanze ibyo nari mfite byose, ntacyo nsigaranye cyo gutanga, ibirenze ibyo hari abakinnyi bakiri bato barimo kuzamuka iruhande rwanjye bakwiye kuba bahari.”
Yashimiye urukundo bamweretse mu myaka 20 yamaze ayikinira kandi ko azakomeza gushyigikira ikipe y’igihugu.
Yashimiye kandi umuryango we wabanye na we, bakamuherekeza ahantu hose mu bintu byiza n’ibibi, ashimira buri mutoza wese, abakinnyi bagenzi be basangiye ibihe bitazibagirana.
Yavuze ko ubu butumwa yabwanditse iminsi ibiri nyuma y’uko batsindiwe ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi na Spain.
Ati “Nanditse aya magambo tariki ya 21 Nyakanga 2026, iminsi ibiri nyuma y’umukino wa nyuma. Uyu munsi, nyuma y’ibyabaye kuri papa, byahise bibinyumvisha kuruta na mbere.”
Lionel Messi asezeye mu ikipe y’igihugu nyuma yo kuyihesha Copa Amerika 2 (2021 ma 2024) ndetse n’igikombe cy’Isi cya 2022.
Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-ya-lionel-messi-wasezeye-mu-ikipe-y-igihugu.html
Leave a Reply