Yavugishaga ukuri kudakomeretsa- Ibitazibagirana kuri Musenyeri Nsengumuremyi witabye Imana – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni inkuru yatunguranye kuko mu gitondo yari yabyutse avuga ko yumva atameze neza ariko akongeraho ko ari ibisanzwe ku bantu bageze mu zabukuru.

Saa Cyenda z'igicamunsi, Musenyeri Nsengumuremyi yagize intege nke, batumaho umuforomo wakurikiraniraga hafi ubuzima bwe, amupimye atungurwa no gusanga afite ikibazo cy'umuvuduko muke w'amaraso mu gihe ubusanzwe yagiraga umuvuduko mwinshi w'amaraso.

Ubuyobozi bwa Diyosezi ya Nyundo yari amaze imyaka 25 abereye Musenyeri wungirije bwahise bumwohereza ku Bitaro bya Gisenyi, agezeyo abaganga bane bakora ibishoboka byose ngo batabare ubuzima bwe ariko birangira yitabye Imana.

Musenyeri Nsengumuremyi Jean Marie Vianney witabye Imana ku myaka 76 n'imini 22, azibukirwa kuri byinshi byaranze ubuzima bwe.

Yakundaga gutebya no kuvugisha ukuri ntawe akomeretsa

Umujyanama w'Umushumba wa Diyoseze ya Nyundo akaba n'Umunyamabanga wa Diyosezi, Padiri Masozera Theogene ukorera hafi y'ibiro bya Musenyeri Nsengumuremyi Jean Marie Vianney avuga ko yari umuntu uteye mu buryo budasanzwe.

Ati 'Imirereye ye, n'imiterere ye nakubwira ko bigoye kuyibonana abandi bantu. Niba banahari ni bakeya. Hari uburyo yavugishaga ukuri, akabivuga ku buryo abo abwira bidashobora kubababaza cyangwa ngo babe barakara kubera uburyo yabivuzemo'.

Padiri Masozera avuga ko Musenyeri Nsengumuremyi yari umuntu uca bugufi, akamenya gutegura ibitaramo, agakunda abantu bose.

Ati 'Byajyaga bintagaza. Ibiro byanjye bireba ku biro bye. Ku wa Gatanu ku biro bye nahabonye abantu baje gushaka amafaranga y'ishuri, birumvikana ko ari abana yarihiraga. Iwe hinjiraga abantu bakomeye baparitse imodoka n'abaciye bugufi ariko bose akabaganiriza kimwe'.

Yari umubyeyi w'umunyamahoro wavugaga amagambo meza, ku buryo umuntu wamwugaga yumvaga atarekeraho. Mgr Nsengumuremyi yari umuhanga mu gusubiramo inkuru z'amateka.

Padiri Masozera ati 'Iyo yakubwiraga ibintu byabaye mu 1990, yabivugaga ukagira ngo ni ibintu byabaye ejo. Yari indahemuka, akunda gutebya adakomeretsa abantu kugira ngo bishime yari azi kwigisha. Yigishaga abantu ntibarambirwe. Yari mu bantu bazi Ikinyarwanda muri iki gihugu kandi akamenya no guhumuriza'.

Musenyeri Nsengumuremyi Jean Marie Vianney yari amaze ku Isi imyaka 76 n'iminsi 22. Yari asanzwe yivuza umuvuduko mwinshi w'amaraso ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal no kuri Clinic du Plateau. Yitabye Imana yari afite randezu yo gusubira i Kigali kubonana na Dogiteri muri iki Cyumweru.

Amateka ya Mgr Nsengumuremyi

Musenyeri Nsengumuremyi Jean Marie Vianney yavukiye muri Paruwasi ya Shangi, Diyoseze ya Cyangungu tariki 8 Kanama 1950. Avukira muri Centrale ya Giheke yaje kuba Paruwasi ya Giheke.

Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Giheke, ayisumbuye ayiga mu iseminari nto ya Nyundo, akomereza mu isemenari ya St Joseph, aho yavuye ajya mu isemeri nkuru ya Bujumbura, arangiriza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda.

Tariki 25 Nyakanga 1977 nibwo yahawe ubupadiri. Abuhererwa ku Nyundo. Nyuma yo guhabwa ubupadiri yagizwe Padiri Mukuru wungirije muri Paruwasi ya Busasamana kuva mu 1977 kugera mu 1981. Icyo gihe yari n'umupadiri ushinzwe urubyiruko muri Paruwasi ya Busasamana.

Kuva mu 1981 kugera mu 1984 yari Économe diocésain, (ushinzwe umutungo wa diyoseze ya Nyundo).

Kuva mu 1984- mu 1987 yagizwe Padiri Mukuru wa Paruwasi Kivumu. 1987 yoherejwe i Busasamana gufasha Musenyeri wari uhari w'umusaza, Musenyeri Ntahoruburiye Mathieu wayoboye Seminari Nkuru ya Nyakibanda ayobora na seminari ya Nyundo.

Kuva mu 1991-mu 1994 yagizwe Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busasamana ashinzwe na Caritas ku rwego rwa Diyoseze ya Nyundo.

Nyuma y'amezi atatu yamaze yarahunze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagizwe Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gisenyi na Nyundo kuko Nyundo hari amatongo kugeza 1997.

Mu 1997, Diyoseze ya Nyundo yabonye Musenyeri Alex Habiyambere kuri ubu uri mu kiruhuko cy'izabukuru.

Kuva mu 1997-2019, Musenyeri Nsengumuremyi yari Umuyobozi ushinzwe uburezi muri Diyoseze ya Nyundo abifatanya no kuba ushinzwe ibikorwa bya Papa mu Rwanda.

Kuva mu 2001 kugeza yitabye Imana yari igisonga gikuru cya Musenyeri (vicaire général). Musenyeri Nsengumuremyi yungirije Musenyeri Alex Habiyambere na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza.

Tariki 11 Gicurasi 2011 nibwo Vatican yahaye Nsengumuremyi Jean Marie Vianney kwitwa Musenyeri (Izina ry'icyubahiro).

Ibitazibagirana kuri Mgr Nsengumuremyi Jean Marie Vianney

Musenyeri Nsengumuremyi Jean Marie Vianney yari umuntu uvugisha ukuri kudakomeretsa


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yavugishaga-ukuri-kudakomeretsa-ibitazibagirana-kuri-musenyeri-nsengumuremyi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *