U Rwanda rugeze muri 1/2 cy’igikombe cy’Afurika nyuma yo gutsinda Nigeria #rwanda #RwOT

Written by

in

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball mu bagore yatsinze Nigeria amaseti 3 ku busa ihita igera muri 1/2 cy’igikombe cy’Afurika.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 hakinwaga umunsi wa kabiri w’igikombe cy’Afurika mu bagore muri Volleyball kirimo kubera mu Rwanda aho mu itsinda A u Rwanda rwakinaga na Nigeria.

U Rwanda rwatangiye iseti ya mbere neza rutsinda amanota 25-22. Iseti ya kabiri nayo u Rwanda rwaje kuyitwara ku manota 25-23.

Inkumi z’u Rwanda zari zamaje kwinjira mu mukino, zatsinze n’iseti ya gatatu ku manota 25-23. U Rwanda ruzasoza itsinda rukina na Senegal tariki ya 16 Nzeri, ruharanira kuzamuka ari u rwa mbere.

Aline yafashije u Rwanda cyane

Hope yazamutse gukora block

Mariana agerageza gupasa umupira

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rugeze-muri-1-2-cy-igikombe-cy-afurika-nyuma-yo-gutsinda-nigeria

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *