Niyonzima Olivier Seif yateye utwatsi iby’ibiganiro yagiranye na Rayon Sports #rwanda #RwOT

Written by

in

Niyonzima Olivier Seif wamaze gusinyirira ikipe ya AS Kigali, yahakanye yivuye inyuma ko yaba yaragiranye ibiganiro na Rayon Sports yahozemo.

Mbere yo kongera amasezerano muri APR FC, byavuzwe ko Seif yifuzwa na Rayon Sports yahozemo, na nyuma y’uko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu imurekuye, byavuzwe ko yaganiriye na Rayon Sports.

Amakuru yavugaga ko impande zombi zemeranyijwe miliyoni 18 ariko Rayon Sports ntiyahita izibona.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, nyuma yo gusinyira AS Kigali, yabajijwe icyabuze ngo asubire muri Rayon Sports, aratsemba avuga ko nta biganiro byigeze bibaho.

Ati “nta kintu na kimwe mbiziho ibyo ngibyo, ni namwe mbyumvanye. Nta biganiro na bike twagiranye.”

Niyonzima Olivier Seif yasinyiye AS Kigali amazezerano y’imyaka 2, aho yatanzweho miliyoni 20, akaba azajya ahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Seif avuga ko nta biganiro yigeze agirana na Rayon Sports

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/niyonzima-olivier-seif-yateye-utwatsi-iby-ibiganiro-yagiranye-na-rayon-sports

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *