Bimwe mu byo abakinnyi ba Rayon Sports babwiwe mu nama yabahuje n’ubuyobozi #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu nama yahuje abakinnyi n’abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports, bagejejweho gahunda yose ijyanye n’imyiteguro ya shampiyona aho bazatangira imyitozo ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Iyi nama yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nzeri 2021, ibera ku cyicaro cy’iyi kipe Kimihurura.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko muri rusange abayobozi b’iyi kipe bashakaga guha gahunda y’imyitozo abakinnyi mu gihe bitegura shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2021-2022.

Abakinnyi babwiwe ko imyitozo izatangira ku wa mbere tariki ya 13 Nzeri 2021, ikazajya ibera mu Nzove nk’uko bisanzwe.

Bamenyeshejwe ko bazajya bakora imyitozo bataha iwabo, ntabwo bazaba mu mwiherero nk’umwaka ushize w’imikino.

Ikindi nk’uko amabwiriza abiteganya ko mbere yo gutangira imyitozo bapimwe icyorezo cya Coronavirus, bahise bapimwa iki cyorezo, ni igikorwa cyabereye ku biro by’iyi kipe aho yazanye abaganga bakabapima.

Ku kijyanye n’ibirarane bafitiwe, abakinnyi basabwe kwihangana kuko birimo gukorwaho bazayabona vuba, ni mu gihe bamwe mu bakinnyi bumvaga batatangira imyitozo batayahawe.

Rayon Sports yahawe gahunda yo gutangira imyitozo

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bimwe-mu-byo-abakinnyi-ba-rayon-sports-babwiwe-mu-nama-yabahuje-n-ubuyobozi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *