Myugariro w’Umunyarwanda yasezeranye n’Umurundikazi(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Myugariro ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda akaba akinira ikipe y’igihugu y’u Burundi, Ngando Omar yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Nishi Belyse bamaze igihe bakundana.

Ngando Omar na Belyse bombi bakomoka muri Cibitoke, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 14 Kanama 2021 nibwo basezeranye imbere y’amategeko i Burundi kuri Mairie de Bujumbura aho uyu mukinnyi abarizwa mu biruhuko.

Ngando Omar usanzwe ari umukinnyi wa Kiyovu Sports, ahisemo gusezerana na Belyse nyuma y’imyaka 2 bakundana cyane ko bafitanye n’umwana w’umuhungu witwa Raphael uri hafi kuzuza imyaka 2 kuko afite umwaka n’amezi 7.

Ngando Omar akaba ari myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC, AS Kigali na Kiyovu Sports akinira, ni umunyarwanda ariko ukinira ikipe y’igihugu cy’u Burundi, avukana na Ally Niyonzima we ukinira Amavubi.

Ngando Omar na Belyse basezeranye imbere y’amategeko

Ngando asinyira ko yemeye kubana akaramata na Belyse

Belyse yabisinyiye ko abaye uwa Ngando Omar

Byari ibyishimo kuri bo

Ngando Omar na Belyse bari basanzwe bafitanye umwana

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-w-umunyarwanda-yasezeranye-n-umurundikazi-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *