Kiyovu Sports yatangiye shampiyona itsindwa na Rutsiro FC(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2020-2021 yatangiye uyu munsi Rutsiro itungura Kiyovu Sports iyistinda 2-1

Iyi shampiyona izakinwa mu buryo bw’amatsinda, itsinda B rya Kiyovu Sports, Rayon Sports, Gasogi United na Gorilla FC ryafunguye shampiyona aho Kiyovu Sports yari yasuye Rutsiro FC.

Kiyovu Sports ntabwo yari ifite rutahizamu Babuwa Samson.

Ku munota wa 7 Saba Robert yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya mbere kuri penaliti. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Ndarusanze Jean Claude kuri penaliti ku munota wa 12.

Kiyovu Sports yashatse igitego cya kabiri ariko ntibyakunda ahubwo Rutsiro FC ibabonamo icya kabiri ku munota wa 79 gitsinzwe na Hatangimaba Eric. Umukino warangiye ari 2-1.

Undi mukino wo mu itsinda B uzaba ku munsi w’ejo Gasogi United izakina na Rayon Sports.

11 ba Kiyovu Sports babanjemo

11 ba Rutsiro FC babanjemo

Rutsiro FC yatsinze Kiyovu Sports

Penaliti ya Saba yatsinze

Saba Robert watsinze igitego cya Kiyovu Sports

AMAFOTO: NYAMINANI Isabella

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yatangiye-shampiyona-itsindwa-na-rutsiro-fc-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *