Umunsi wa mbere wo kubahiriza amabwiriza mashya: Saa kumi n’ebyiri ingufuri zari zigeze ku maduka (Amafoto) – #rwanda #RwOT

Written by

in

Aya mabwiriza mashya avuga ko “Ibikorwa by’abikorera harimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba,” mu gihe ingendo zo zitemewe guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

Kuri uyu munsi wa mbere wo gutangira gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, IGIHE yazengurutse hirya no hino mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali, harebwa uko amabwiriza mashya ashyirwa mu bikorwa.

Saa kumi n’imwe n ‘igice z’umugoroba ubwo IGIHE yageraga mu mujyi wa Kigali rwagati, abacuruzi batandukanye bari bagifunguye bacuruza bisanzwe, gusa hanyuraga imodoka y’umujyi wa Kigali igenda ibibutsa ko abakora ibikorwa by’ubucuruzi bagomba kuba bafunze saa kumi n’ebyiri hanyuma saa mbili abantu bose bakaba bageze mu ngo zabo.

Guhera mu saa kumi n’imwe n’iminota 40 hari abari batangiye kwitegura gufunga, abandi nabo bakomeje gukora bisanzwe bagasa n’abibukijwe ko bagomba gufunga n’uko babonye camera za IGIHE hafi y’amaduka yabo.

Saa kumi n’ebyiri zibura iminota ibiri, wabonaga abantu bafunga basiganwa n’igihe kugira ngo saa kumi n’ebyiri igere bamaze gufunga.

Saa kumi n’ebyiri zimaze kugera, aho twanyuraga hose wasangaga amaduka hafi ya yose yamaze gufungwa, n’ubwo hari hakiri hamwe na hamwe wabonaga batarafunga.

Kuva icyo gihe abashinzwe umutekano bagendaga banyura hirya no hino bibutsa abari batarafunga kwihutira gufunga kuko igihe cyarenze.

Saa kumi n’ebyiri n’iminota 20 twari tugeze ku isoko rya Nyarugenge, nta muntu wari ukemererwa kwinjiramo, ariko kuri butiki ziri hafi aho, hari ahari hagifunguye ariko na polisi hafi aho igenda ibibutsa gufunga byihuse.

Saa kumi n’ebyiri n’igice mu mujyi ahakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye hari hamaze gufungwa nta n’aho wabona ugura amazi yo kwica icyaka. Benshi mu bafungaga ibikorwa by’ubucuruzi muri ayo masaha, bahitaga berekeza iyo muri gare kujya gutega iziberekeza aho bataha.

Ibi byatumye natwe camera zacu tuzerekezayo kureba uko byari byifashe muri gare yo mu mujyi wa Kigali muri ayo masaha. Ubwo twari tuhageze saa kumi n’ebyiri n’igice, twasanze nta muntu ukiri kwemererwa kwinjira muri gare, abari bagezemo nibo bakomeje gutegereza imodoka, gusa wabonaga imirongo ikiri miremire cyane.

Imodoka zihutiye kuza gutwara aba bantu bari basigaye muri gare, kuburyo saa moya zirengaho iminota mike ubwo twongeraga kunagayo ijisho, gare yerega de! nta muntu n’umwe wari uyisigayemo.

Ibindi bidasanzwe byagaragaye ni aho abamotari bari basanzwe bahengera saa mbili zenda kugera abantu benshi bashaka uburyo bwihuse bwo gutaha ngo bagere mu rugo, bakabaca amafaranga y’umurengera, uyu munsi basaga n’abamanjiriwe kuko saa moya n’igice nta mugenzi wari ukiri mu mujyi rwagati.

Bamwe bamotari babashije kuganira na IGIHE bavuze ko uyu munsi nta bakiliya babonye nk’uko bari babimenyereye kuko abantu bose saa kumi n’ebyiri zageze bigira muri gare kujya gufata imodoka, bavuga ko izi ngamba nshya zatumye babona ko zahinduye imirishyo, kuburyo ngo umugenzi bari kubona wese batari kumusubiza inyuma.

Saa mbili zageze mu mihanda itandukanye y’umujyi wa Kigali harimo abantu mbarwa, ku buryo nta washidikanya ko niba hari n’abafashwe barenze ku masaha, ari bake cyane ugereranyije no mu minsi ishize.

Abantu batangiye kwinyakura saa kumi n’ebyiri zitaragera

Saa kumi n’ebyiri abenshi bari bafunze amaduka batashye

Amasaha yo guhagarika gucuruza yageze bake aribo batarabyubahiriza

Muri ibi bice hasanzwe hazwi urujya n’uruza rw’abaguzi n’abacuruzi ariko saa kumi n’ebyiri zageze ingufuri zageze ku miryango

Mu masoko benshi bafunze saa kumi n’ebyiri zitaragera

Ku isoko ry’umujyi wa Kigali, saa kumi n’ebyiri benshi bakubanaga bataha

Butangiye kwira abantu mu mujyi bari bagabanyutse cyane

Buri wese yihutiraga kugera mu rugo mbere y’amasaha yo guhagarika ingendo

Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice amaduka yose yari yafunzwe

Byageze saa moya n’igice mu mihanda habonekamo ibinyabiziga mbarwa

Abacururiza ahatandukanye mu mujyi wa Kigali basiganirwaga gufunga ngo saa 18 00 zitabafata batarafunga

Abacuruzi buhanyaga basiganywa ngo saa kumi n’ebyiri zitabafata batarafunga amaduka yabo

Abamaze gufunga amaduka yabo bahitaga berekeza iyo muri gare kujya gufata imodoka zibacyura

Abamotari benshi bari bamanjiriwe kuko abafungaga benshi bahitaga berekeza iyo muri gare kujya gutega

Abantu bafungaga amaduka abandi bavuye ku kazi bose berekeza iyo mu ngo zabo

Ahacururizwa imbuto mu isoko rya Nyarugenge mu ma saa 18: 00 bari bafunze ndetse n’abacuruzi nta n’umwe usigayemo

Aho binjirira ku isoko rya Nyarugenge imiryango yari ifunze nta wari wemerewe kwinjira

Kuva saa 18:00 nta wemererwaga kwinjira mu isoko rya Nyarugenge

Kuva saa 18 : 30 nta wari wemerewe kongera kwinjira imirongo y’abari bategereje imodoka nayo yari ikiri miremire

Mu isoko ahacururizwa hose hari hamaze gufungwa nta hasigaye ndetse nta n’umuntu usigayemo

Mu masaha ya saa Moya mu mujyi amaduka yose yari afunze ndetse n’abantu bashize mu muhanda

Mu muhanda ujya Nyabugogo wari ukunze kubamo umuvundo w’imodoka mu masaha ashyira saa mbili warimo imodoka nke cyane muri ayo masaha

Mu mujyi wa Kigali rwagati kuva saa 18:30 ntiwari kubona n’aho ugura amazi yo kunywa

Mu mujyi wa Kigali rwagati saa kumi n’ebyiri zegereje abacuruzi basiganirwaga gufunga

Nyabugogo kwa Mutangana naho amaduka yari yafunzwe ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu rwagabanyutse cyane

Nyuma ya saa 18: 00 mu isoko rya Nyarugenge nta n’inyoni yahatambaga

Saa 18:30 wanyuraga mu mujyi usanga amaduka yose yamaze gufungwa

Saa kumi n’ebyiri mu isoko rya Nyarugenge nta n’ikimenyetso wari kubona cy’uko hari hafunguye

Saa kumi n’ebyiri zegereje hari abari batangiye kwanura bitegura guhita bafunga

Saa kumi n’ebyiri zibura iminota mike abacuruzi batangiye gufunga ikubagahu basiganywa n’amasaha

Wabonaga ko abacuruzi izi ngamba bazakiriye biteguye kutarenza saa kumi n’ebyiri batarafunga

Saa moya zibura iminota 20 Nyabugogo abantu basaga n’abashize mu muhanda ndetse n’amaduka yose yafunze

Amafoto: Niyonzima Moses

Video: Mucyo Serge


source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunsi-wa-mbere-wo-kubahiriza-amabwiriza-mashya-saa-kumi-n-ebyiri-ingufuri-zari

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *