Polisi yerekanye abantu batatu bakekwaho kwiyitirira Polisi bakiba abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Written by

in

Babiri muri aba bagabo batuye mu Karere ka Gicumbi bakaba barafatiwe mu cyuho bashaka kwaka ruswa y’amafaranga ibihumbi 100 umucuruzi w’inzoga witwa Nyiransekanwa Jean de Dieu, bavuga ko bamufashe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Undi arakekwaho kwiyitirira urwego rwa Polisi rutanga icyemezo cyo gutwara ibinyabiziga aho yatekeye umutwe umubyeyi witwa Uwera Marie Chantal akamuha amafaranga amwizeza kumuha uruhushya rw’agateganyo (permis provisoire).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bagiye kubashyikiriza ubugenzacyaha, bagatangira gukurikiranwa, bahamwa n’ibi byaha bakazahabwa ibihano birimo igifungo cy’imyaka itatu.

source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yerekanye-abantu-batatu-bakekwaho-kwiyitirira-polisi-bakiba-abaturage

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *