Tag: Trending

  • Leta Z’unze ubumwe za Amerika Z’Ahagaritse Inkingo za Covid-19 (Johnson&Johnson, monovalent Moderna and monovalent Pfizer-BioNTech) Ku butaka bwayo #Rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FDA.gov (Food and Drug Administration) z’icyo gihugu na CDC (Center for Disease Control), leta z’unze ubumwe za Amerika zahisemo guhagarika  ikingirwa ry’abantu hakoreshejwe inkingo za Monovalent Moderna na Nonovalent Pfizer-BioNTech COVID-19 na Johnson and Johnson. 


    Iri tangazo riravuga riti :

    CDC :

    Janssen COVID-19 Vaccine is no longer available in the U.S. All remaining U.S. government stock of Janssen COVID-19 Vaccine expired May 7, 2023. Dispose of any remaining Janssen COVID-19 Vaccine in accordance with local, state, and federal regulations.

    People ages 18 years and older who received 1 dose of Janssen COVID-19 Vaccine should be considered to have received a single-dose Janssen primary series.

    People ages 18 years and older who received 1 or 2 Janssen COVID-19 Vaccine dose are recommended to receive 1 bivalent mRNA dose (Moderna or Pfizer-BioNTech) at least 2 months after completion of the previous dose.


    FDA :


    Today, the U.S. Food and Drug Administration amended the emergency use authorizations (EUAs) of the Moderna and Pfizer-BioNTech COVID-19 bivalent mRNA vaccines to simplify the vaccination schedule for most individuals. This action includes authorizing the current bivalent vaccines (original and omicron BA.4/BA.5 strains) to be used for all doses administered to individuals 6 months of age and older, including for an additional dose or doses for certain populations. The monovalent Moderna and Pfizer-BioNTech COVID-19 vaccines are no longer authorized for use in the United States.

    Amatangazo arambuye murayasanga kuri izi link zikurikira : 

    Source : https://www.cdc.gov/vaccines/covid-19/info-by-product/janssen/index.html

    Source : https://www.fda.gov/news-events/press-announcements/coronavirus-covid-19-update-fda-authorizes-changes-simplify-use-bivalent-mrna-covid-19-vaccines 

  • Uyu munsi mu mateka , Reta Z’unze Ubumwe Z’ Abasoviete (Russia) Z’atsinze ingabo z’ aba NAZI (Hitler) #VictoryDay #RwOT #Rwanda

    Kurikira Live umuhango uri kubera kuri red square w’izihiza amatariki Ingabo z’uburusiya zaneshejemo iz’ubudage zari ziyobowe ni’shyaka rya NAZI (Hitler).

    Live : https://news.ea.rw/video.php?vid_id=214039

     

  • Full Moon this month (May 2023) : Banki nini yakabiri nini mu mateka ya America yaguye #Rwanda #RwOT #FullMoon

    Banki Yakabiri mu mateka ya Amerika First Republic yaguye y’itura hasi imeneka a*****. Ibi bibaye nyuma y’uko yari ihawe inguzanyu ya miliyari 30 by’amadolari byo kuyifasha ariko nibyagira icyo bitanga.  Banki nini ingana na first republic yaherukaga kugwa mu mwaka wa 2008, ubwo habagaho ihungabanya ry’ubukungu kw’isi. Ibi bije bikurikira isenyuka rya silicon valley bank mu mezi abiri ashize, abagenzura iby’ikirere (astrologues) baratangaza ku uku gusenyuka kwa First Republic Bank kwatewe n’ukwezi k’uzuye (fool moon) idasanzwe yari yabaye muri uku kwezi kwa 5.

    Nk’uko twabibabyiye mu kwezi gushize mujye mw’itondera full moon kuko ukurikije amateka mu majoro ya full moon hakunda kubaho ibintu byinshi bidasanzwe bibi. Inkuru irambuye murayisanga muri iyi videwo : https://altnews.ea.rw/video.php?vid_id=211115

    Mu bindi bidasanzwe byabaye muri full moon y’uku kwezi igihugu cya poland cy’arakaye CYANE, cyohereza ibimashini byo gusenya inyubako ry’ishimwe ry’ubakiwe ingabo z’uburusiya (Red Army) ubwo iki gihugu cyayifashaga kw’irukana ingabo z’ubudage mu ntambara y’isi ya kabiri mugikorwa cy’iswe “Dismenteling Gratitude”, nkuko bigaragara muri iyi videwo : https://news.ea.rw/video.php?vid_id=213126 (Noneho basaze neza neza)
    Twababwira iki, mukomeze kw’itondera amaranga mutima akaze mu bihe bya Full Moon.
    Yesu abarinde 
    Source : Artificial Intelligence
  • Koreya ya Ruguru: Abaturage basabwe kumara im… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe Koreya ya Ruguru yibuka urupfu rwa Kim Jong Il wategetse Koreya ya Ruguru kuva mu 1994 kugeza apfuye mu 2011, hanyuma asimburwa n’umuhungu we wa gatatu akaba n'umuhererezi iwabo umuyobozi w’iki gihe wa Korea ya Ruguru

    Ni itegeko yatanze kubera ko iki gihugu cye kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021 cyibuka imyaka 10 ishize uwahoze ari Perezida ndetse akaba se Kim Jong- il amaze apfuye. Abaturage basabwe kubahiriza iri tegeko cyangwa bagahura n’ingaruka zirimo kuburirwa irengero.

    Umunyakoreya y’Amajyaruguru ukomoka mu mujyi wa Sinuiju uhana imbibi n’amajyaruguru y’uburasirazuba yatangarije Radio Free Asia (RFA) ati: “Mu gihe cy’icyunamo, ntitugomba kunywa inzoga, guseka cyangwa kwishora mu myidagaduro”.

    Mu gihe icyunamo cyakozwe buri mwaka kuri Kim Jong Il ubusanzwe cyari iminsi 10, uyu mwaka hazaba iminsi 11 yo kwibuka imyaka icumi Kim Jong Il amaze apfuye.

    Inkuru ducyesha Daily Mail ivuga ko guhera mu ntangiriro z’uku kwezi abapolisi bahawe gahunda yo kugenzura bakareba abarenga kuri iri tegeko mu gihe icyunamo kizaba cyatangiye. Ni inshingano idasanzwe y’ukwezi kuri polisi, abashinzwe kubahiriza iri tegeko ntibashobora gusinzira na gato.

    Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi Kim Jong Il amaze apfuye, intara zitandukanye zo muri Koreya ya Ruguru zirimo gukora imurikagurisha rye no gukora ibitaramo mu kumwibuka. Kim Jong Il yapfuye azize indwara y’umutima kuwa 17 Ukuboza 2011 afite imyaka 69 nyuma yo gutegeka igihugu mu gihe cy’igitugu gikabije.


    Kim Jomg Il se wa Kim Jong-un

    Kim Jong-un Perezida wa Korea ya Ruguru uzwiho amategeko akakaye

    Abaturage bahuye bizihiza uyu muhango

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112671/koreya-ya-ruguru-abaturage-basabwe-kumara-iminsi-11-badaseka-batanizihiza-iminsi-mikuru-ya-112671.html

  • Umukobwa w’Umusitari yahitanywe n’imiti yo kuboneza urubyaro yanyoye akimara kurushinga #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukuboza 2021, uyu mukobwa w’umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Gayaza Robina Kizito yashakanye n’umukunzi we Derrick Wabwire mu birori byiza byabereye kuri All Saints Cathedral, nyuma baza kubakira muri Sheraton Hotel, Kampala.

    Nk’uko amakuru yatangajwe n’umuvugizi wa CID, Charles Twiine, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi kiri Naguru mu ntangiriro ziki cyumweru, abashakanye baraye muri hoteri ya Sheraton bitegura kujya mu kwezi kwa buki.

    Ariko, kuwa gatandatu, abashakanye bahisemo kubanza kujya mu bitaro by’abagore i Bukoto gufata inshinge zo kuboneza urubyaro.

    Twine yagize ati :”Bakigera ku bitaro, abaganga babagiriye inama yo gufata intrauterine device (IUD). 'Yarasuzumwe ariko nyababyeyi ye ntabwo yari ihagaze neza.Abaganga bamuhaye amazi bizeye ko bishoboka ko bizahuza nyababyeyi. Byagaragaye kandi ko na we yari afite imihango kandi yiyiriza ubusa. '

    Polisi yavuze ko umuganga w’ubuzima bw’imyororokere yabagiriye inama ko umuntu ufite imihango adashobora gufata IUD, ariko nyuma y’impamvu zitazwi, bamwizamo ubwo buryo maze agira ububabare bukabije bwo mu gifu araremba.

    Uwo mugeni yahawe ubuvuzi ariko ntibyagira icyo bitanga.Yahise yoherezwa mu bitaro bya Victoria,ari muri koma.

    Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’ibitaro bya Women Hospital International,Arthur Metso, ngo abo bashakanye basabye ubufasha mu kuboneza urubyaro, ariko nyuma yo gushyirwamo igikoresho cya IUD cyo kuboneza urubyaro, Joanna yagize ikibazo bituma abaganga bamwitagaho bahita bamwohereza ahandi kugira ngo arusheho kwitabwaho.

    Ku wa gatatu, abaganga bane bo muri ibyo bitaro batoranyijwe n’abapolisi kugira ngo babazwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/13/article/Umukobwa-w-Umusitari-yahitanywe-n-imiti-yo-kuboneza-urubyaro-yanyoye-akimara-kurushinga

  • Polisi y’u Rwanda yirukanye burundu Abapolisi 480 kubera amakosa arimo ubusinzi, ruswa,… #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyafatiwe mu Nama Nkuru ya Polisi y’Igihugu yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021 yatangijwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Gasana Alfred, ari kumwe na IGP Dan Munyuza, mu mugaragaro wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

    Inama nkuru ya polisi ni rwo rwego rukuru muri Polisi y’u Rwanda ruganirirwamo imirongo migari yo guteza imbere ubunyamwuga muri polisi hagamijwe kurushaho kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha.

    Niyo mpamvu muri iyi nama hafatiwemo uriya mwanzuro wo kwirukana bariya bapolisi batandukanye.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza yavuze ko umubare w’abapolisi bagaragaweho amakosa atandukanye ari munini, ari nayo mpamvu hafashwe iki cyemezo mu rwego rwo kurushaho kunoza ubunyamwuga muri Polisi y’igihugu.

    Iyi nama ya polisi ibaye nyuma y’aho Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda (TI-Rwanda),ugaragaje ko inzego z’abikorera n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda biza ku isonga mu zo ruswa yiyongereye cyane kurusha izindi mu 2021.

    Bikubiye muri raporo izwi nka Rwanda Bribery Index (RBI) yasohowe ku nshuro ya 12 ikaba n’inshuro ya kabiri isohowe u Rwanda n’isi biri mu bihe bya Covid-19.

    Ni raporo yamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa 14 Ukuboza 2021 mu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali.

    Mu nzego zagarayemo ruswa kurusha izindi mu itangwa rya serivisi mu 2021 harimo inzego z’abikorera zagarawemo iri ku kigero cya 20,4 %, ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryagaragayemo ruswa ku kigero cya 15,2 % ivuye kuri 12% yari iriho mu 2020.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/2/article/Polisi-y-u-Rwanda-yirukanye-burundu-Abapolisi-480-kubera-amakosa-arimo-ubusinzi-ruswa

  • Simbishaka gumana ibyawe gaceze, gutwika bitinjiza nta mumaro – Papa Cyangwe yavuze ku magambo byavuzwe ko yabwiye Rocky #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe kandi urimo kuzamuka neza, Papa Cyangwe yavuze ko we na Rocky Entertainment bameranye neza ndetse ko amagambo babonye akakaye bikavugwa ko ari Rocky yabwiraga bazamenya impamvu yayo kuri EP ye igiye gusohoka.

    Mu mpera z’ukwezi gushize k’Ugushyingo, Papa Cyangwe yifashishije amagambo akomeye yashyize kuri 'Cover’ iteguza abakunzi be Extended Playlist (EP) igiye gusohoka, benshi bakeka ko yamaze gutandukana na Rocky Entertainment yarebereraga inyungu ze nk’umuhanzi.

    Uyu muhanzi yamenyakanye cyane ubwo yatangiraga gukoranaga na Rocky Entertainment, ihagarariwe na Uwizeyimana Marc uzwi nka Rocky Kirabiranya aho yakoze indirimbo zakunzwe nka Sana, Ngaho, Kuntsutsu yakoranye Juno Kizigenza, Bambe yakoranye na Social Mula na Nzoze yakoranye na Oleg w’i Burundi.

    Tariki ya 24 Ugushyingi nibwo yashyize Post kuri Instagram ye iteguza abakunzi be ko agiye gushyira hanze EP (Extended Playlist) igizwe n’indirimbo 6, akaba yarayise 'Sitaki’ akaba ari n’imwe mu ndirimbo z’iyigize, harimo kandi 'Nyaza’, 'Niki Niki’, 'Kanjeje’ yakoranye na Chris Eazy, 'Aho’ yakoranye ba Bushali ndetse 'Puna’ yakoranye na Logan Joe.

    Ku ifoto yasohoye yanditseho izi ndirimbo, hajeho amagambo akomeye yasaga n’agaragaza ko yatandukanye na Rocky Entertainment (kuko nta hantu na hamwe igaragara) ahubwo hariho 'Cuma Gang’.

    Muri iyo foto kandi handitsemo amagambo akomeye aho bisa nk’aho hari uwo yacyuriraga, benshi baketse ko ari Rocky yabwiraga.

    Amwe mu magambo yanditsemo aragira ati 'simbishaka gumana ibyawe gaceze simbishaka. Gutwika bitinjiza nta mumaro. Don’t trust anyone (ntukagire uwo wizera). Nta gishegu na kimwe kirimo ndaq. Work Hard & Pray Hard (kora cyane, usenge cyane). Papa Cyangwe ni we wanditse hano.'

    Mu minsi ishize ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana na Rocky, yavuze ko Papa Cyangwe ari we ufite ibisubizo by’ukuri kuko ari we watangaje ibyo bintu we ntacyo afite cyo kubivugaho.

    Ikinyamauru ISIMBI cyavuganye na Papa Cyangwe maze avuga ko we na Rocky Entertainment bameranye neza ahubwo icyabaye ari uguhindura imikorere ndetse no kumenyekanisha Cuma Gang.

    Ati 'ukuri ni uko tutatandukanye n’ubu turi kumwe mu modoka, ntabwo twatandulanye icyo twakoze ni uguhindura imikorere nayo itari myinshi, icyo twashatse ni uko indirimbo za Papa Cyangwe zica ku mbuga ze, noneho ikindi cyahindutsemo ni uko twashatse ngo tuzamure n’izina Cuma Gang’ ribe rinini rirenge kuba babyumva mu ndirimbo ngo 'Cuma’, twashatse gufata 'Cuma Gang’ tukayihuza na 'RE (Rocky Entertainment)’ tukongera imbaraga.'

    Akomeza avuga ko ariya magambo akakaye ari kuri 'Cover’ bazumva neza ubusobanuro bwayo EP nisohoka kuko ari bimwe mu bitekerezo biyigize, yongeye gushimangira ko akirebererwa inyungu na Rocky Entertainment kuko ari umuryango.

    Ati 'ubutumwa bazabwumva iriya EP nisohoka kuko ari bimwe mu bitekerezo byanjye, rero harimo ijambo rigarukamo ko gutwika bitinjiza nta mumaro, umunsi EP yasohotse muzumva impamvu ari ryo jambo ryagarutsemo kenshi. Rocky Entertainment ni umuryango, ntabwo duhujwe n’akazi ahubwo duhujwe n’ubuvandimwe dufitanye, ubwo buvandimwe dufitanye kuva cyera abantu bataramenya Papa Cyangwe, bataramenya Kadafi nibwo buvandimwe tugiharanira kugira ngo buri umwe atere imbere.'

    Ibi byavuzwe nyuma y’uko mu minsi ishize ubwo Rocky yajyaga gusinya amasezerano yo kwamamaza telefoni za sosiyete ya Itel, ntabwo yari kumwe n’uyu muhanzi kandi akenshi aho agiye bajyana, ni mu gihe abandi bo muri Rocky Entertainment bari bahari.

    Papa Cyangwe yavuze ko we Rocky Entertainment ari umuryango bameze neza nta kibazo gihari

    Cover irimo amagambo akomeye yateje urujijo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/simbishaka-gumana-ibyawe-gaceze-gutwika-bitinjiza-nta-mumaro-papa-cyangwe-yavuze-ku-magambo-byavuzwe-ko-yabwiye-rocky

  • Kylian Mbappe yatunguye benshi ubwo yavugaga umukinnyi abona mwiza ku Isi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umufaransa ukinira ikipe ya Paris Saint Germain, Kylian Mbappe yatunguye benshi avuga ko Lionel Messi bakinana ukomoka muri Argentine ari we mukinnyi mwiza ku Isi, ni mu gihe mu minsi yashize yavugaga ko umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo ukinira Manchester United ari we afatiraho icyitegererezo.

    Buri muntu wese azi ko Cristiano Ronaldo ari we Mbappe afatiraho icyitegererezo, ariko bisa nk’aho Messi amaze kumutwara ibitekerezo.

    Ubwo Messi yageraga muri PSG, Mbappe we yashakaga gusohoka muri iyi kipe akajya muri Real Madrid, ndetse yizeraga ko umunsi umwe azakinana na Cristiano Ronaldo yakuze akunda.

    Mu mukino wa shampiyona baraye batsinzemo Club Brugge aho Messi yatsinze 2 na Mbappe agatsinda 2, Mbappe aganira n’itangazamakuru yavuze ko kugeza ubu Messi ari umukinnyi mwiza ku Isi.

    Ati 'biroroshye gukinana na Lionel Messi. Ni umukinnyi mwiza ku Isi. Yegukanye Ballon d’Or mu minsi mike ishize. Uyu munsi yatsinze ibitego 2, arishimye ndizera ko azadufasha mu minsi iri imbere.'

    Ibi byatumye n’abantu benshi batekereza ko n’icyifuzo yari afite cyo kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid ashobora kukireka akaguma muri PSG ari nacyo ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwiteze ko Messi yabafasha kumvisha uyu musore ntagende.

    Kylian Mbappe abona Messi ari we mukinnyi mwiza ku Isi

    Mbappe ubundi yavuze ko umukinnyi yakuze akunda ari Ronaldo

    Ihangana rya Messi na Ronaldo rimaze igihe kinini

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kylian-mbappe-yatunguye-benshi-ubwo-yavugaga-umukinnyi-abona-mwiza-ku-isi

  • Umugabo yakoze agashya ahishura ko agiye gushyingiranwa n'abagore 3 batwite icyarimwe #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Leta ya Delta bivugwa ko arimo kwitegura gukora ubukwe n'abagore 3 bose yateye inda ubu bakaba bakuriwe cyane.

    Umwe mu bakoresha Twitter witwa @MrsZanga yatangaje ko uyu mugabo wo muri Nigeria yitegura gushyingiranwa icyarimwe n'aba bagore 3 bamutwitiye inda z'imvutse ndetse ko bimuteye ishema.

    Uyu aje akurikira undi mugabo nawe ukomoka muri Delta wateye intambwe idasanzwe arongora abagore babiri batwite ku munsi umwe nawe wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize.

    Mu gusangiza ibisa nk'ifoto y'integuza y'ubukwe bw'uyu mugabo ugiye gushyingiranwa n'abagore 3 batwite, netizen yanditse iti:

    'Undi mugabo wo muri Delta yiteguye kurongora abakunzi be batatu (3) batwite.'

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yakoze-agashya-ahishura-ko-agiye-gushyingiranwa-n-abagore-3-batwite

  • Dr Sabin Nsanzimana wayoboraga RBC yahagaritswe ku mirimo ye mu buryo butunguranye #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa 07 Ukuboza 2021, rivuga ko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul ashingiye ku itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, imuha ububasha bwo gushyiraho no kuvanaho abayobozi b'ibigo bya Leta ndetse n'ibiyishamikiyeho bifite ubuzima Gatozi, yabaye ahagaritse Dr Sabin Nsanzimana ku mwanya w'Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima-RBC, kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

    Dore uko itangazo ryashyizwe kuri Twitter rivuga;

    Dr Sabin Nsanzimana, yari umuyobozi wa RBC guhera mu mwaka wa 2019 ubwo yasimburaga Dr Condo Jeanine. Mbere yo guhabwa uyu mwanya, yari muri iki kigo cya RBC nk'umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya SIDA.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/dr-sabin-nsanzimana-wayoboraga-rbc-yahagaritswe-ku-mirimo-ye-mu-buryo-butunguranye/