Tag: news

  • Byatahuwe ko Kanye West yavuze ko ashaka kuyobora Amerika abitewe n’uburwayi bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Umuraperi Kanye West uherutse kuvuga ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatahuwe ko yabivuze abitewe n’uburwayi bujyanye n’imitekerereze asanzwe afite.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/byatahuwe-ko-kanye-west-yavuze-ko-ashaka-kuyobora-amerika-abitewe-n-uburwayi

  • Nyamasheke: Abambuwe imirima y’icyayi basabye Guverineri Munyantwari kubafasha kuyisubizwa #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, batakiye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Alphonse Munyantwari, ngo abafashe gusubizwa imirima y’icyayi bavuga ko bambuwe n’ubuyobozi bwa koperative Kotega muri 2014.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abambuwe-imirima-y-icyayi-basabye-guverineri-munyantwari-kubafasha

  • Ibihe bikomeye Nkomezi Alex yanyuzemo muri APR FC #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri APR FC, Nkomezi Alex, avuga ko umwaka we wa mbere muri APR FC utamworoheye kuko yahuye n’imvune zikomeye zatumye anabura umwanya wo gukina.

    Mu mpeshyi ya 2019 ni bwo uyu musore wari usoje amasezerano ye muri Mukura VS yasinyiye APR FC imyaka 2.

    Ni umusore utaragize amahirwe yo gukina umwaka we wa mbere muri iyi kipe, ni nyuma yo kugenda ahura n’imvune za hato na hato ndetse ntiyabasha kwemeza umutoza Adil Eradi.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Nkomezi Alex avuga ko APR FC yasanze ari ikipe nziza nk’uko yayitekerezaga.

    Yagize ati“APR FC ni ikipe ikomeye twese turayizi, uko nayitekerezaga, uko nayumvaga ntarayijyamo ni nako nyibona ubu nyirimo, gusa ntabwo njye navuga ko byangendekeye neza mu mwaka wa mbere.”

    Nkomezi Alex yifuza gutandukana na APR FC akaba yajya aho abona umwanya wo gukina

    AKomeza avuga ko mu mwaka we wa mbere bitamugendekeye neza kuko yahuye n’imvune zatumye atabona umwanya wo gukina.

    Yagize ati“nagiye nkunda kugira ikibazo cy’imvune, zatumye nyura mu bihe bikomeye muri iyi kipe. Kuva twava mu mikino ya gisirikare ntabwo byagiye binyorohera, kuko umukino wa nyuma twakinnye muri Kenya ni na wo navunikiyemo.”

    Umwaka we wa mbere yahuye n’imvune zamubujije gukina

    Yakomeje agira ati“ni ikibazo cy’inyama munsi y’impfundiko, navunitse inshuro zigera muri 3 zose, urumva ko bitari byoroshye. Abatoza ntacyo mbashinja ntabwo banyimye umwanya byatewe n’imvune zanjye, hari n’ubwo banteguraga babimbwiye ko bazanyifashisha nkahita mvunika.”

    Uyu mukinnyi avuga ko imvune yagize yakize ubu nta kibazo gusa akaba ashaka ko APR FC yamurekura akaba yajya aho azakina kuko abona muri APR FC kubona umwanya bizagorana.

    Nkomezi Alex(25) imvune yayikuye mu mikino ya gisirikare yabereye muri Kenya

    source http://isimbi.rw/siporo/article/ibihe-bikomeye-nkomezi-alex-yanyuzemo-muri-apr-fc

  • Nyinawumuntu Grace yagarutse muri ruhago, Jimmy Mulisa na Seninga bahanganiye umwanya #rwanda #RwOT

    Abatoza babiri Jimmy Mulisa na Seninga Innocent ni bo bahanganiye umwanya wo kuba umuyobozi wa tekinike mu ishuri ryigisha umupira(Academy) Paris Saint-Germain izubaka mu Rwanda.

    Iri shuri rizubakwa mu karere ka Huye mu Ntara y’Amagepfo, ni ku bufatanye u Rwanda rwagiranye na PSG muri gahunda yo kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.

    Mu kwezi gushize FERWAFA ikaba yari yatanze itangazo ry’akazi ku bantu bazakora muri iri rerero, yamaze gutangaza abujuje ibisabwa bazakora ikizamini cy’akazi.

    Mu bemerewe gukora ikizamini harimo abatoza barindwi, muri abo batoza harimo Nyinawumuntu Grace wahoze atoza AS Kigali y’abagore ndetse n’ikipe y’igihugu y’abagore ariko akaba yari amaze igihe atagaragara mu bikorwa bya ruhago.

    Abandi batoza ni; Djamillah Dushimimana, David Rumanzi, Alain mbabazi, Bonaventure Ntakirutimana, Seraphine Umunyana na Mohamed Nonde.

    Ku mwanya w’umuyobozi ushinzwe tekinike harimo Jimmy Mulisa watoje ikipe ya APR FC ndetse akaba n’umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi, ubu nta kipe afite.

    Ahanganiye uyu mwanya na Seninga Innocent uheretse kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Musanze FC.

    Ku mwanya w’umuyobozi uzaba ushinzwe iri rerero hariho Raymond ndetse na Ndanguza Théonas.

    Jimmy Mulisa na Seninga Innocent bahanganiye umwanya wo kuba umuyobozi wa tekinike muri iri rerero

    Nyinawumuntu Grace yagarutse muri ruhago ashaka kuba umutoza w’irerero rya PSG mu Rwanda

    source http://isimbi.rw/siporo/article/nyinawumuntu-grace-yagarutse-muri-ruhago-jimmy-mulisa-na-seninga-bahanganiye-umwanya

  • Dore inshuti ukwiriye kwitondera kugisha inama mu rukundo. #rwanda #RwOT

    Kugira inshuti ni byiza ariko siko zose ugomba kuzibwira ibyawe cyangwa kuzigisha inama kuri byose cyane cyane iby’urukundo cyangwa urugo rwawe.

    Uyu munsi twaguteguriye inshuti utakagombe kugisha inama ku byerekeranye n’urukundo

    1.Inshuti itamarana n’umukunzi kabiri

    Bene ya nshuti yawe ihora ihindaguranganya abakunzi ashobora kutakugira inama nzima kuko kuri we ashobora kuba atekereza ko igihe ikibazo kihe hagati yawe n’uwo mukundana nta mpamvu yo kwivuna ahubwo wahindura ugashaka undi. Kandi mu by’ukuri n’abanyarwanda baravuga ngo nta zibana zidakomanya amahembe.

    2.Inshuti itemera ko urukundo rubaho

    Burya mu nshuti ushobora kugira umwe utemera ko n’urukundo rubaho. Bene uwo ashobora kukugira inama itariyo mu by’urukundo kuko n’ubundi we ntarwemera, ntaruha uburemere.

    3.Umunyeshyari

    Umuntu wiyita inshuti yawe ariko akakugirira ishyari ujye umugendera kure kandi inama ze ujye uzitondera. Umuntu wiyita inshuti yawe ariko wamubwira ikintu cyiza cyakubayeho aho kugirango afatanye nawe mu byishimo agahita ashakisha Ikindi kintu kuri we cyiza kurusha ibyawe. Mbese buri gihe agashakisha uburyo ibye byaba ari byiza kurenza ibyawe uwo nta nshuti imurimo ahubwo ni umunyeshyari.

    4.Umuntu wumva ko azi ibintu byose kandi ko atajya yibeshya

    Bene wa muntu uhora yumva ko ahora mukuri, ko ibye bihora ari bizima kandi ko atajya yibeshya ashobora kuba ari umuntu utazi gusesengura neza kandi udaca bugufi. Bene uwo nawe inama ze nukuzitondera kuko zishobora kukuyobya.

    5.Inshuti itajya ibika ibanga

    Uno nawe nukumugendera kure nah’ubundi wazasanga inkuru yawe izwi n’abantu bose. Burya umuntu utazi kubika ibanga kandi ugira amagambo umubwirwa n’uko nawe akubwira amabanga y’abandi kandi utanayamubajije. Umuntu wicara akakubwira ubuzima bwa runaka cg ibyabaye kuri runaka nawe igihe mutari kumwe ibyawe azabibwira abandi.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74824

  • Ibyo utamenye ku itsinda ry’Intwarane riheruka gushinjwa guteza imvururu muri Kiliziya Gatolika #rwanda #RwOT

    Itsinda ‘Intwarane za Yezu na Mariya Inshuti z’Indatana’, rikomoka muri Kiliziya Gatolika, ryakunze kuvugwaho byinshi mu mikorere, ndetse rigashinjwa na Kiliziya Gatolika mu Rwanda guteza imvururu, nubwo iyo ngingo batayibona kimwe.

    source https://igihe.com/iyobokamana/article/ibyo-utamenye-ku-itsinda-ry-intwarane-riheruka-gushinjwa-guteza-imvururu-muri

  • Kayonza: Ibyishimo ku baturage b’aho BPR Plc yavukiye nyuma yo gusanirwa inzu n’urwibutso #rwanda #RwOT

    Abaturage bane barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, barashimira Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc) nyuma yo kubasanira inzu zabo zari zarangiritse ndetse ikanabasanira n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ibyishimo-ku-baturage-b-aho-bpr-plc-yavukiye-nyuma-yo-gusanirwa-inzu-n

  • Uburyo Perezida Kagame ahuza akazi kenshi agira n’ubuzima busanzwe; ibiteye amatsiko ku miterere y’umunsi we #rwanda #RwOT

    Amatsiko ku buzima bwite bwa Perezida Kagame yashize! Inshuro nyinshi abantu bakunze kwibaza uburyo ahuza akazi kenshi aba afite n’ubuzima bwe bwite, ku buryo hari aho byageraga bamwe bakibaza niba abona umwanya wo kuruhuka.

    source https://igihe.com/abantu/kubaho/article/uburyo-perezida-kagame-ahuza-akazi-kenshi-agira-n-ubuzima-busanzwe-ibiteye

  • Jare Ijalana, niwe mukobwa mwiza ku Isi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri 2018, umwana w’imyaka 5, wo mu gihugu cya Nigeria witwa Jare Ijana, yafotowe amafoto ari wenyine ashyirwa ku rubuga rwa instagram, ayo mafoto ahita atangira kunyanyagira ku mbuga nkoranyambaga abayabonye hafi ya bose bakemeza ko uyu mwana w’umukobwa ari mwiza.

    Ni uko byaje ko Jare Ijalana ari we mukobwa mwiza ku Isi. Ni umukobwa ufite imisatsi myinshi n’amaso yiganjemo umweru. Afite uruhu rwa shokola n’ubunini bugereranyije.

    Uyu mwana w’umukobwa amaze kwandikwa mu binyamakuru byinshi, inkuru zose zimwandikwaho zivuga ko ariwe mukobwa mwiza kurusha a abandi ku Isi.

    Jare Ijalana, mu kwezi kwa 2 uyu mwaka yatumiwe mu cyumweru cyo kumurika imideli kibera mu Bwongereza. London Fashion Show ni ibirori bikomeye bibera mu mujyi wa Londres mu Bwongereza bikaba kabiri mu mwaka. Ibi birori bitumirwamo abakobwa n’abasore beza bakambikwa style z’imyenda kugira ngo bereke aba bareba ko iyo myenda ibabereye nabo bayiguye.

    Jare Ijalana avukana n’abandi bakobwa batatu. Bafite paje imwe bashyiraho amafoto yabo kuri instgaram yitwa 3sisters, (abavandimwe batatu b’abakobwa). Kuri iyi paji niho hanyujijwe ubutumwa bubwira ababakurikira ko Jare Ijalana yatumiwe muri London Fashion week, banashyiraho amashusho magufi bamwerekana ahagaze hagati y’amazu mu Bwongereza. Iyi paji ninayo yanyujijweho ifoto ya mbere yatumye ahinduka icyamamaze ku Isi.

    Jare Ijalana aherutse gutwara igihembo cy’umucyamideli w’umunyafurika ukiri muto ‘the African Child Fashion Personality Award’. Iki gihembo yagiherewe mu gihugu cya Ghana mu kwezi kwa 9 umwaka ushize wa 2019.

    Jare Ijalana, amaze kubaka izina nk’umwana muto w’Umunyafurika, w’umunyamurava urangwa no gushira amanga. Azwi cyane mu myidagaduro cy’umwihariko kumurika imideli. Ibi byose yabigiyemo nyuma y’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bemeje ko ari mwiza.













    Jare Ijalana na bakuru be Jomi Ijalana na Jobu Ijana


    Aba bana uko ari batatu aha bari kumwe na se na nyina

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Jare-Ijalana-ku-myaka-5-abenshi-bahise-bemeza-ko-ariwe-mukobwa-mwiza-ku-Isi-AMAFOTO

  • Kigali: Imidugudu imwe yakuwe mukato ka “Guma mu rugo” indi ikagumishwamo #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu itangazo ryayo, yavuze ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Nyakanga 2020, imwe mu Midugudu yari yarashyizwe mu kato ka gahunda ya“ Guma mu rugo” igakuwemo bitewe n’uko mu masuzuma yakozwe byagaragaye ko nta bwandu bukiyirangwamo. Imidugudu igifite ibibazo yagumishijwe mu kato ka “Guma mu rugo”.

    Soma uko itangazo ribisobanura, umenye imidugudu yagumijwe mu kato n’iyagakuwemo;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/kigali-imidugudu-imwe-yakuwe-mukato-ka-guma-mu-rugo-indi-ikagumishwamo/