Tag: news

  • Israel : Baramagana leta yatindanye imfashanyo yabemereye muri ‘guma mu rugo’. #rwanda #RwOT

    Abanya-Israel babarirwa mu bihumbi bari mu myigaragambyo mu murwa mukuru Tel Aviv bamagana icyo bavuga ko ari ingaruka zikomeye z’ubukungu bwifashe nabi zatewe n’uburyo bubi leta iri guhangana n’iki cyorezo cya coronavirus.

    Agace ka Rabin Square rwagati muri Tel Aviv kari kakubise kuzuye abigaragambya biganjemo urubyiruko bambaye udupfukamunwa, ariko badakurikiza amabwiriza yo guhana intera.

    Bavuga ko ingurane y’amafaranga leta yabemereye muri iki gihe badakora kubera ingamba zo kwirinda coronavirus, yatinze kubageraho.

    Iyo myigaragambyo yabaye ku wa gatandatu yateguwe n’abakora ubucuruzi buciriritse, abikoresha ku giti cyabo ndetse n’amatsinda y’abahanzi.

    Benshi bari kugirwaho ingaruka zikomeye kubera ubukungu bwifashe nabi muri iki gihe.

    Ndetse barakajwe n’ingamba zo kurwanya coronavirus zatumye uburyo bakuragaho imibereho buhagarara.

    Bavuga ko amafaranga y’ingoboka bemerewe na leta batarayahabwa.

    Abigaragambya bavuga ko ingurane leta yabemereye, muri iki gihe badakora kubera coronavirus, ikomeje gutinda kubageraho

    Mu gihe abakozi bakorera umushahara hari ubufasha babona ku kazi muri iki gihe badakora, abikoresha ku giti cyabo bo bavuga ko benshi muri bo bamaze amezi bategereje imfashanyo leta yabasezeranyije.

    Michal Gaist-Casif, visi-perezida muri kompanyi ikora ibyo gutanga indangururamajwi n’urumuri mu bitaramo, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:

    Mfite abakozi 40 badafite ahandi bakura imibereho, nta mafaranga ariho”.

    Ducyeneye ko leta imenamo amafaranga kugeza twongeye gusubira mu bihe bisanzwe [by’imikorere]”.

    Tumaze igihe tudakora guhera hagati mu kwezi kwa gatatu kugeza mu kwa kane, ukwa gatanu, ukwa gatandatu n’ukwa karindwi, kandi ukwa munani gusa nk’ukuzatubera akaga”.

    Ubushomeri bwariyongereye’

    Ku wa gatanu, Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu yagiranye inama n’impirimbanyi baganira ku byo binubira.

    Ibiro bya Bwana Netanyahu byasubiyemo amagambo ye ababwira ati:

    Tuzasohoza ibyo twiyemeje birimo no kwihutisha kuriha aka kanya ibyo dushaka kubaha”.

    Hagati mu kwezi kwa gatatu, Israel yashyizeho ingamba zikaze za ‘guma mu rugo’, ariko mu mpera y’ukwezi kwa gatanu itangira kuzikuraho. Ubushomeri bwarazamutse bugera ku kigero cya 21%.

    Iki gihugu cyagize ukwiyongera gukomeye k’ubwandu bwa coronavirus, ku wa gatanu habonetse abanduye bashya bagera hafi ku 1,500.

    Kugeza ubu abantu barenga 38,000 ni bo bamaze gutangazwa ko banduye coronavirus muri Israel, muri bo 358 yarabishe naho abarenga 18,000 barayikize nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

    BBC

    source https://www.hillywood.rw/?p=74872

  • Frank Gashumba: Chameleone aruta Bobi Wine na Bebe Cool mu muziki . #rwanda #RwOT

    Frank Gashumba ku wa gatandatu, yatangaje ko Jose Chameleone ari umucuranzi mwiza muri Uganda ndetse no hakurya y’umupaka.

    Yashimangiye ko Chameleone yamye arusha Bobi Wine na Bebe Cool muri muzika.

    Nigihangange kimaze igihe kirekire mu muziki kandi arekura hits zidashira.

    Ubwo yagaragaraga mu gitaramo cya NBS Uncut yagize ati: “Bobi Wine arimo aragenda, ariko ku bijyanye n’umuziki, wange cyangwa ukunde Jose Chameleone ni umuhanzi mwiza muri Uganda. Nshobora kuvuga na muntu umuruta muraba babiri hagati ya Bobi Wine na Bebe Cool.”

    Nyuma yimyaka 20, inshize aba bahanzi batatu barushanwe kugeza vuba aha ubwo Bobi Wine yahisemo kwibanda kuri politiki

    source https://www.hillywood.rw/?p=74869

  • Perezida Trump wari waranze kwambara agapfukamunwa yakambaye muruhame #rwanda #RwOT

    Umukuru wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump wari waranze kwambara agapfukamunwa, kuri uyu wa 11 Nyakanga 2020, ku nshuro ye ya mbere kuva icyorezo cya Coronavirus cyagaragara muri Amerika yakambaye mu ruhame anavuga akomeje ko atigeze akarwanya.

    Perezida Trump, yakambaye ubwo ku munsi w’ejo ku wa gatandatu yasuraga ibitaro bya gisirikare bya Walter Reed biri hanze gato y’umujyi wa Washington, aho yasuye abasirikare bakomeretse n’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi.

    Ubwo yasohokaga mu biro bye bya White House, Perezida Trump yagize ati: “Nta na rimwe nigeze ndwanya udupfukamunwa ariko nemera nkomeje ko dufite igihe n’ahantu ho kwambarirwa”.

    Mbere, Perezida Trump yari yaravuze ko adashobora kwambara agapfukamunwa ndetse akwena uwo bazahatana mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka, Joe Biden wo mu ishyaka ry’abademokarate, kubera kukambara.

    K’Umunsi w’ejo, Perezida Trump yagize kandi ati: “Ntekereza ko iyo uri mu bitaro, by’umwihariko ahantu nk’aho hadasanzwe, aho uba uganira n’abasirikare benshi n'[abandi] abantu, bamaze kuva ku meza babagiraho abarwayi, ntekereza ko ari ikintu cyiza cyane kwambara agapfukamunwa”.

    Aganira na televiziyo Fox News mu cyumweru gishize, Perezida Trump yagize ati: “Uko nakabaye wese nshyigikiye udupfukamunwa”. Yongeyeho ko “hari ukuntu akunda” uburyo agaragara iyo akambaye.

    Mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka wa 2020 nibwo ikigo cy’Amerika cyo kurwanya no gukumira indwara (CDC) cyatangiye kugira abantu inama yo kwambara udupfukamunwa cyangwa ikindi kintu cyo kwipfuka mu maso mu gihe bari mu ruhame, mu kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu.

    Icyo gihe, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Perezida Trump yabwiye abanyamakuru ko atazakurikiza iyo nama y’icyo kigo. Yagize ati: “Sintekereza ko ibyo nzabikora. Kwambara agapfukamunwa mu gihe nsuhuza abaperezida, ba minisitiri w’intebe, abanyagitugu, abami, abamikazi – ibyo simbyiyumvisha”.

    Hari amakuru amwe avuga ko abajyanama be bari bamaze igihe bamusaba kwambara agapfukamunwa mu gihe ari mu ruhame.

    Muri Amerika ubu bihagaze gute?

    Mu masaha 24 ashize, muri Amerika hagaragaye abandi bantu bashya 66,528 banduye coronavirus, ba mbere benshi cyane mu munsi umwe, mu gihe abagera hafi ku 135,000 ari bo imaze kwica kugeza ubu.

    Muri icyo gihugu, abantu barenga 995,000 bamaze kuyikira naho abarenga 3,245,000 bamaze kuyandura bose bamwe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

    Leta ya Louisiana ni yo ya vuba aha cyane mu gutegeka ko udupfukamunwa twambarwa mu ruhame. Guverineri John Bel Edwards w’iyo leta, wo mu ishyaka ry’abademokarate, yanategetse ko utubari dufungwa ahantu hose muri iyo leta.

    Perezida Trump yagize ati: “Ntekereza ko ari ikintu cyiza cyane kwambara agapfukamunwa”.

    Muri iyi leta ya Louisiana, banakajije ingamba zo kurwanya iki cyorezo muri za ‘restaurants’, ubu zitacyemerewe kugaburira abakiliya bicaye imbere muri zo. Iyo ngamba iratangira gukurikizwa kuri uyu wa mbere tariki 13 Nyakanga 2020. Byitezwe ko abadepite bo muri iyo leta bo mu ishyaka ry’abarepubulikani, ari naryo rya Trump, bamagana icyo cyemezo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/perezida-trump-wari-waranze-kwambara-agapfukamunwa-yakambaye-muruhame/

  • Huye : Ishuri riherutse gusenywa n’ibiza rigiye gusimbuzwa irya etage ya miliyoni 110 #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nyakanga 2020, ubwo Komite nyobozi y’ishyaka FPR Inkotanyi mu karere ka Huye yari yaje kwifatanya nabo mu muganda wo gusiza ikibanza kizubakwamo iri shuri rya etage.

    Ni mu mudugudu wa Buremera Akagari ka Byinza, Umurenge wa Kinazi, uhana imbizi n’uwa Rusatira.

    Uwimbabazi Naome utuye hafi y’ishuri ribanza rya Buremera rigiye kubakwaho etage, avuga ko abana bo muri aka gace bakora urugendo rurerure kugira ngo bagere ku mashuri y’uburezi bw’ibanza by’imyaka 9 ndetse n’imyaka 12.

    Ati “Bakora urugendo rurerure kuko urabona nk’abahariya hakurya I Nyarurama, bajya kwiga hari hakurya ku Ruvugiza, abandi bakajya kwiga I Buhimba, urugendo rero ni nk’isaha kugira ngo bahagere”.

    Misago Emmanuel, avuga kuri iri shuri rya E.P. Buremera hari ikibazo cy’ubucukike, ati “Twishimiye iri terambere Perezida Paul Kagame atwegereje abana bacu bigiraga mu mashuri ashaje cyane”.

    Misago avuga ko bitewe n’uko aya mashuri yari ashaje haje Ibiza birayasenya biba ngombwa ko iyo bloc yose ishyirwa hasi. Ayo iyo bloc yasenywe n’ibiza yari iri niho hagiye kubakwa ishuri rya etage.

    Akomeza avuga ko abana bo muri aka gace bakora urugendo rurerure iyo bagiye kwiga mu mashuri yisumbuye ndetse ngo banambuka umugezi. Muri uyu mugezi mushiki wa Misago yaguye agiye kwiga.

    Ati “Mushiki wanjye yagiye kwiga hari hakurya ku Ruyenzi, rimwe baza kutubwira ngo umwana wanyu arapfuye muge kumureba. Yari aguye mu mazi kuko byari ukwambuka amazi”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye akaba n’Umuyobozi wa FPR –Inkotanyi muri aka karere yavuze ko ibi byumba 8 bigiye kubakwa mu buryo bwa etage bizagabanya ikibazo cy’ubucucike n’ikibazo cy’abakoraga ingendo ndende bajya kwiga muri 9YBE na 12YBE.

    Ati “Turimo turabyubaka mu rwego rwo gukemura ibibazo 2, ikibazo cy’ubucukike mu mashuri ndetse n’ikibazo cy’ingendo ndende. By’umwihariko uyu munsi twaje kubatera inkunga hano kugira ngo badasigara inyuma y’abandi”

    Yakomeje agira ati “Dukomeza gusaba imisanzu y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kugira nabo bakomeze batange imisanzu yabo binyuze mu miganda kugira ngo ibi byumba by’amashuri turusheho kubyubaka kuko nibyo batuma dukemura ibyo bibazo, kandi nicyo umuryango RPF inkotanyi ubereyeho gukemura ibibazo by’abaturage”.

    Jean de Dieu Nsengimana, uhagarariye urubyiruko muri Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi mu karere ka Huye yabwiye UKWEZI ko ibikorwa bakoze ari ugusiza ikibanza, gutunda amabuye azakoreshwa mu kubaka umusingi.

    Ati “Gukora ibi bikorwa byo gutanga umusanzu wacu nk’urubyiruko mu kubaka amashuri ni ugushimangira ya mvugo twatojwe tukanayitora ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi zubaka”.


    Nsengimana Jean de Dieu, uhagarariye urubyiruko muri komite nyobozi ya FPR-Inkotanyi mu karere ka Huye

    Abagize Komite Nyobozi ya FPR mu karere ka Huye bitabiriye uyu muganda banakusanyije umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 mu rwego rwo gushyigikira iki gikorwa cyo kubaka iri shuri.

    Biteganyijwe ko iri shuri rya etage rigiye kubakwa muri Buremera rizuzura rifite agaciro ka miliyoni 110 z’amafaranga y’u Rwanda habariwemo n’imirimo izakorwa n’abaturage mu miganda.

    Muri rusange mu karere ka huye harimo kubakwa ibyumba 461, ubwiherero 567, n’ibikoni n’ibikoni 90. Ibi bikorwa byose no gushyira intebe muri aya mashuri bizatwara miliyari 1,3.


    Umuyobozi w’Umurenge wa Kinazi na Meya wa Huye Ange Sebutege, bafatanyije n’abaturage gusiza ikibanza



    Abaturage bishimiye gufatanya n’abayobozi ba FPR mu karere ka Huye mu muganda wo gutunganya ahagiye kubakwa ishuri rya Etage

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Ishuri-riherutse-gusenywa-n-ibiza-rigiye-gusimbuzwa-irya-etage-ya-miliyoni-110

  • niba imiti n’inkingo bihawe urushije abandi amafaranga, hazabaho icyorezo kimara igihe kirekire”bill gates” #rwanda #RwOT

    Umuherwe Bill Gates yavuze ko icyorezo cya Coronavirus kizakomeza kubaho mu gihe imiti ikoreshwa mu guhangana na cyo ndetse n’urukingo bishobora kuboneka bigahabwa abifite gusa, yashimangiye ko imiti nk’iyo ikwiye kugera ku bihugu biyicyeneye cyane kurusha ibindi.

    BBC yanditse ko mu nama yakoresheje mu buryo bwo kuri internet, Gates w’imyaka 64 y’amavuko yavuze ko niba imiti n’inkingo bihawe urushije abandi amafaranga, hazabaho icyorezo kimara igihe kirekire, kirimo akarengane kurushaho kandi gihitana abantu benshi kurushaho.

    Mu gihe hakomeje ibikorwa byinshi byo gukora inkingo, ndetse ibihugu by’i Burayi n’Amerika bikaba bikomeje kubishoramo za miliyari z’amadolari, hari impungenge ko ibihugu bikize kurusha ibindi byaziharira imiti yatanga icyizere cyo kuvura Covid-19.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS) muri Afurika, rikomeje gusaba Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’ibihugu bya Afurika, kugira icyo bikora kugira ngo inkingo za Coronavirus zizagere kuri bose, mu gihe hakomeje urugamba rwo gushaka uburyo bwo gukumira iki cyorezo.

    Umuyobozi wa OMS muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti, yavuze ko mu gihe Isi yose ikomeje guhuriza hamwe mu gushaka urukingo n’umuti wa Coronavirus, ari ngombwa ko kubigeza kuri bose byitabwaho bikagirwa intego y’ibanze.
    Ati “Kenshi usanga ibihugu bya Afurika bisigara inyuma mu ikoranabuhanga rishya harimo n’inkingo. Ubu buryo bwo kuramira ubuzima bugomba kugera kuri buri wese, atari abashobora kubugura gusa”.

    Dr Moeti yashishikarije ibihugu byinshi muri Afurika kwitabira igeragezwa ry’inkingo n’imiti bya Coronavirus, kugira ngo ibizakorwa bizabe bihuye n’ibyo abanyafurika bakeneye.

    Ni mu gihe ku Isi yose hari inkingo zigera hafi ku 150 z’icyorezo cya Coronavirus zirimo gukorwa, izigera kuri 19 zigeze ku cyiciro cyo kugeragerezwa ku bantu.
    Ibi byagiye bugaragazwa cyane mu mafirime yagiye akinwa mbere yuko icyorezo gitera sho mu mwaka wa 2015 abanyamerika bakoze iyo bise the last ship Aho barwanaga n’icyorezo neza kimeze nka covid-19.

    The post niba imiti n’inkingo bihawe urushije abandi amafaranga, hazabaho icyorezo kimara igihe kirekire”bill gates” appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/niba-imiti-ninkingo-bihawe-urushije-abandi-amafaranga-hazabaho-icyorezo-kimara-igihe-kirekirebill-gates/

  • Mbabazi Milly wo muri Ambassadors of Christ yavuze impamvu abahanzi ba ‘gospel’ badatera imbere nk’abasanzwe #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi uririmba muri Ambassadors kuva mu 1998, yavuze ko ubusanzwe abahanzi baririmba indirimbo zizwi nk’izi’Imana bakora cyane kubw’umuhamagaro ariko nabo bakenera amafaranga cyangwa ubushobozi bwo gutunganya indirimbo kugira ngo zigere ku bantu zikoze neza.

    Avuga ko kubona ubwo bushobozi bikomeza kuba imbogamizi kuko abantu badakunda kumva indirimbo z’aba bahanzi baririmba ‘Gospel’ ngo babashyigikire nabo babpne ubwo bushobozi.

    Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na FINE FM, kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga 2020, ubwo yagarukaga ku rugendo rwe nk’umukristo, umuririmbi ndetse n’ubuzima bwe busanzwe.

    Yagize ati “Ibintu by’Imana birasharira, abantu benshi bakunda iby’Isi, uzarebe indirimbo dukora tuzishyira kuri YouTube abantu ntibazirebe ndetse burya n’iyo umuntu ari kumva radio akumvaho indirimbo y’Imana ahita ahindura akigira ahandi.”

    Mbabazi avuga ko yavukiye I Masaka muri Uganda, nyuma umuryango we ukaza gutaha mu gihugu kimwe n’abandi banyarwanda bose bari barahejejwe ishyanga.

    Avuga ko nk’umuntu wavukiye mu muryango w’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, yakuze aririmba muri korali cyane ko na Se umubyara yari umuririmbyi, nyuma bageze mu Rwanda atangirira muri korali y’I Gikondo ariho yaje kuva mu 1998, yinjira muri Ambassadors.

    Mbabazi uretse kuba aririmba muri Ambassadors kuri ubu nawe afite indirimbo ze bwite zirimo iyitwa ‘Nyemerera, COVID19 n’izindi.

    Mbabazi avuga ko kugira umugabo we umushyigikira mu mpano ye yo kuririmbira Imana ari kimwe mu byamusunikiye ku gukora umuziki igihe abona afite umwanya wa nyuma yo kuba muri Korali.

    Reba hano indirimbo za Mbabazi Milly Kamugisha

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mbabazi-Milly-wo-muri-Ambassadors-of-Christ-yavuze-impamvu-abahanzi-ba-gospel-badatera-imbere-nk-abasanzwe

  • Nyuma ya Wema Sepetu, Zari yavuze ihohoterwa ryo mu rugo yakorerwaga #rwanda #RwOT

    Zari Hassan, umuherwekazi w’umugande uba muri Afurika y’Epfo yavuze ko yakorewe ihohoterwa rikorerwa mu ngo kuko yajyaga akubitwa.

    Zari ni umugore w’abana w’abatanu harimo abahungu 3 yabyaranye na Ivan Semwanga witabye Imana muri 2017 bari baranashakanye ndetse n’abandi 2 yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz babanaga nk’umugore n’umugabo bakaza gutandukana muri 2018.

    N’ubwo yavuze ko yakorerwaga ihohoterwa ntabwo yigeze yerura avuge uwamukoreye ihohoterwa hagati y’aba bagabo uko ari 2 cyane ko bose yabanye nabo nk’umugore n’umugabo.

    Abinyijije kuri Instagram ye, Zari yavuze ko yahohoterwa ku mubiri ndetse ko byasabye ubutwari bwinshi kugira ngo abirenge.

    Yavuze kandi ko yumvaga ko naramuka atandukanye n’umugabo nta muntu uzamwemera, agirwa inama yo gukomeza kwishima mu mitungo bafite ko wenda igihe kizagera bigahinduka.

    Yagize ati“kenshi nabazwaga impamvu nshaka gusiga imitungo yose nkagenda kandi hari abandi bagore bayikeneye. Niswe igicucu. Ariko ntabwo bari bazi ibirimo kubera inyuma y’amarido. Nkibaza igihe ibi byose bizarangirira, ese ni uwuhe mwanya mwiza wo kuvuga ko bihagije? Nta gihe nyacyo, reka mbabwire byose ni wowe ubitangira.”

    Akomeza avuga ko impamvu benshi bahohoterwa bagaceceka ari uko baba bafite ubwoba bw’uko bari bufatwe cyane ko bamwe baba ari ibyamamare.

    Yagize ati“bisaba imbaraga nyinshi kuvuga ngo ‘ibi birahagije’. Nari nkwiye gutegereza ntavuze ikintu? Tuba dufite ubwoba by’umwihariko icyo abantu bazavuga, wenda bazancira urubanza ko ari njye wabyizaniye kuko twari dufite umubano mwiza. Icyo imiryango yacu izavuga. Ndi icyamamare bizazana icyasha ku izina ryanjye n’ibindi. ”

    Zari avuga ko n’ubwo baceceka bibwira ko bizarangira bidashobora kurangira kandi uko umugore yaba ameze kose yaba ari mwiza cyangwa mubi adakwiye guhohoterwa.

    Zari atangaje ibi nyuma y’abandi bakobwa batandukanye baherutse kuvuga ko ihohoterwa bagiye bakorerwa, abo barimo umukunzi w’umuhanzi Davido, Chioma Avril Rowland. Si uyu gusa kuko na Wema Sepetu na we aherutse gutangaza ukuntu yahohoterwaga n’umuhanzi Diamond Platnumz bakundanaga, uyu muhanzi kandi akaba ari umwe mu babanye na Zari Hassan nk’umugore n’umugabo.

    Zari Hassan yavuze ko ari umutangabuhamya w’ihohoterwa rikorerwa mu ngo

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-ya-wema-sepetu-zari-yavuze-ihohoterwa-ryo-mu-rugo-yakorerwaga

  • Ngororero : Babiri bakurikiranyweho kwararika ibigori by’abaturage ½ cya hegitari, birakekwaho babikoreshweje n’urumogi #rwanda #RwOT

    Aba basore umwe afite imyaka 32 undi akagira imyaka 30. Batawe muri yombi kuri uyu wa 10 Nyakanga 2020 saa cyenda z’umugoroba.

    Byabereye mu mudugudu wa Gasiza,akagari ka Gasiza,umurenge wa Muhanda,akarere ka Ngororero.

    Ibigori byatemwe ni ibya Uwiduhaye Edouard w’imyaka 30,Nshimiyimana Toto w’imyaka 27, Ngirarubanda w’imyaka 65, Saraba w’imyaka 60 na Ndyamiyemenshi Suzana w’imyaka 63.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda Hibukimfura Jean Pierre yemereye Ikinyamakuru UKWEZI ko aya makuru ari impamo avuga ko abatawe muri yombi basanzwe bazwiho kugira urugomo no gukoresha ibiyobyabwenge.

    Yagize ati “Nta kibazo abakekwa basanzwe bafitanye na ba nyiri imirima. Abakekwa basanzwe bazwiho kugira urugomo no kuba bakoresha ibiyobyabwenge”.

    Aba basore bafatanywe amabure atatu y’urumogi. Gitifu Hibukimfura Jean Pierre avuga ko nk’ubuyobozi bw’umurenge wahora bakora ubukangurambaga basaba abaturage kwirinda gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge ati “Nta cyiza cyabyo”.


    Ingingo ya 187 mu itegeko ngenga rishyiraho ibyaha n’ibihango ivuga ko Umuntu wese, ku bw’inabi, wangiza cyangwa wonona, ibiti, imyaka, ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bintu by’undi cyangwa bye ariko bifite ingaruka ku bandi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Ngororero-Babiri-bakurikiranyweho-kwararika-ibigori-by-abaturage-%C2%BD-cya-hegitari-birakekwaho-babikoreshweje-n-urumogi

  • Rayon Sports yasabwe kwishyura ibihumbi 650 muri miliyoni zirenga 18 zifuzwaga na Runanira Amza #rwanda #RwOT

    Akanama nkemurampaka ka FERWAFA, kasabye Rayon Sports kwishyura myugariro Runanira Amza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 650 muri miliyoni zirenga 18 yari yasabye kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

    Muri Kamena 2019 ni bwo Runira Amza yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 4 avuye muri Marines FC, muri Gashyantare uyu mwaka iyi kipe yaje kumwirukana imuziza amakosa yakoze yanahanwa ntakore ibihano yahawe.

    Runanira Amza uhagarariwe na Me Uwineza Neema, tariki ya 2 Kamena 2020 ni bwo yatanze ikirego arega Rayon Sports kumwirukana binyuranyije n’amatregeko, aka kanama kakaba karahuje impande zombi tarki ya 18 Kamena.

    Uyu musore akaba yarasabaga kwishyurwa miliyoni 18.4 (18 475 000frw) arimo umushahara w’amezi 40 yari asigaje muri iyi kipe, imishahara y’amezi 2 atahawe, indishyi yo kwirukanwa binyuranyije n’amategeko n’igihembo cy’Avoka.

    Perezida wa Rayon Sports wari uhagarariye iyi kipe, yavuze ko uyu mukinnyi yafatiwe ibihano n’ikipe kubera imyitwarire ye mibi, aho yaje koherezwa gukorera imyitozo mu bato b’iyi kipe ariko n’ubundi agakomeza kwitwara nabi, yanasabwa ibisobanuro ntabitange.

    Ku kijyanye n’imishahara n’uduhimbazamusyi yasabye ko bamuha umwanya akabanza akabaza ababishizwe ko atabibonye, ari nabwo yaje kwemeza ko ari byo koko ariko agahimbazamushyi kakaba ari ibihumbi 50 aho kuba 75 kuko umukino ari ibihumbi 25.

    Me Uwineza Neema wunganira Amza yavuze ko aho bamwohereje gukorera imyitozo mu bato b’iyi kipe yayikoraga ko yasibye kubera imvune yagize ndetse abimenyesha n’umuganga mukuru wa Rayon Sports, yerekanye n’impapuro yivurijeho muri CHUK.

    Nyuma yo kumva impande zombi, tariki ya 2 Nyakanga aka kanama kafashe umwanzuro maze kemeza ko icyemezo Rayon Sports yafashe cyo gukata uyu musore 1/3 cy’umushahara we nta shingiro gifite hagendewe ku masezerano bafitanye.

    Kanzuye kandi ko imishara y’amezi 40 n’igihembo cy’umwunganira mu mategeko Amza yifuzaga nta shingiro bifite ahubwo ko Rayon Sports igomba kumwishyura amezi 2 y’umushahara yari imurimo(Mutarama na Gashyantare) ahwanye n’ibihumbi 600 ndetse n’agahimbazamusyi nk’ibihumbi 50 byose hamwe bikaba ibihumbi 650.

    Amza agomba kwishyurwa ibihumbi 600 muri miliyoni 18 yari yasabye

    source http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasabwe-kwishyura-ibihumbi-650-muri-miliyoni-zirenga-18-zifuzwaga-na-runanira-amza