Tag: news
-
Ishimwe rya Nduwayesu warokowe n’Inkotanyi muri gereza ya Ruhengeri, habura amasaha make ngo yicwe #rwanda #RwOT
Tariki 20 Mutarama 1991, uwari umugaba w’ingabo za RPA zabohoye u Rwanda, Maj Gen Kagame Paul yakoresheje inama abari abayobozi bakuru b’ingabo, bafata umwanzuro wo kugaba igitero umujyi wa Ruhengeri no kubohoza imfungwa zari muri gereza ya Ruhengeri. -
Mu mafoto: Ishusho y’icyumweru u Rwanda rwizihijemo imyaka 26 rumaze rwibohoye #rwanda #RwOT
Icyumweru cyo ku wa 29 Kamena kugeza ku wa 5 Nyakanga 2020, cyabaye ikidasanzwe kuko Abanyarwanda bacyizihijemo imyaka 26 bamaze babohowe mu maboko y’ubutegetsi bubi bwagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni. -
Nta gikuba cyacitse ! MINEDUC ivuga kuri Kaminuza eshatu zafunzwe burundu #rwanda #RwOT

MINEDUC itangaza ibi nyuma yo kwambura uburenganzira bwo gukorera ku butaka bw’u Rwanda Kaminuza eshatu arizo INDANGABUREZI College of Education, Kaminuza ya Kibungo (UNIK) ndetse na Christian University of Rwanda, CHUR.
Muri Werurwe 2017, nibwo Inama Nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC) yatangiye gufunga amwe mu mashuri makuru na kaminuza nyuma y’ubugenzuzi bwakoze.
Muri ubu bugenzuzi hagaragaye ibibazo bijyanye n’imiyoborere, ibikoresho bidahagije, ubukungu butifashe neza aho wasangaga zimwe zidahemba abakozi n’abarimu ndetse n’urundi rusobe rw’ibibazo bikoma mu nkokora ireme ry’uburezi n’imyigishirize.
Icyo gihe HEC yatangaje ko izakomeza kugenzura amashuri makuru yose na kaminuza kugira ngo uburezi koko bube moteri yo kugeza u Rwanda mu bihugu bifite ubukungu bugereranyije (Middle income economy) mu mwaka wa 2035.
Mu Ukwakira uwo mwaka nibwo Mineduc yahise ifunga burundu Minisiteri y’Uburezi yamaze gufunga burundu Kaminuza ya Nile Source Polytechnic of Applied Sciences (NSPA), Rusizi International University na STES (Singhad ).
Hari izindi kaminuza zasigaye zikora ariko zisabwa kugira ibyo zikosora ndetse zikajya zitanga raporo kuri HEC kugira ngo harebwe niba koko zarabyujuje.
Kuri ubu ariko izo kaminuza hari zimwe zari zateye agati mu ryinyo zibagirwa kubahiriza amasezerano zagiranye n’izi nzego zishinzwe uburezi no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Nko mu mpera za 2019 Mineduc na HEC n’abandi bayobozi batandukanye basuye UNIK berekwa uruhuri rw’ibibazo byari biyirimo, mu byavuzwe harimo kuba itagira nyirayo.
Ku wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2020, nibwo Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yandikiye izi kaminuza eshatu azibwira ko zafunzwe burundu [bivuze ko zitazongera gukorera ku butaka bw’u Rwanda].
INDANGABUREZI College of Education yatangaga icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye n’uburezi mu mashami atandukanye.
Iyi kaminuza hari ibyo yari ifite uburenganzira bw’igihe gito bwo gukora mu gihe yasabwaga kuzuza ibiba biteganyijwe kugira ngo kaminuza ikore byemewe n’amategeko.
Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yamenyekanye mu myaka ishize nka UNATEK, niyo yamenyekanye mbere ko yafunzwe gusa biza gutangazwa ko n’izi ebyiri zafunzwe kuko nazo ziri mu zananiwe kuzuza ibyo zasabwe ngo zemererwe gukora.
Iyi kaminuza yatangiye mu 2003 ikaza kwibaruka n’irindi shami i Rulindo ryorohereza abatuye mu Burengerazuba n’Amajyaruguru kwiga batarinze kujya i Ngoma, yari imaze gushyira ku isoko abanyeshuri barenga 9500.
Nta gikuba cyacitse….
Minisitiri Dr Uwamariya yabwiye RBA ko HEC ikomeje gukora igenzura ngo harebwe niba hari izindi kaminuza zitubahiriza ibisabwa nazo zigafatirwa ibyemezo.
Yakomeje agira ati “Kaminuza nyinshi zifite ibibazo ariko mu nshingano za HEC harimo gukora igenzura rihoraho muri za kaminuza, ubugenzuzi burakomeje kandi aho bizagaragara ko badakosora cyangwa batubahiriza ibisabwa ubwo naho bizaba ngombwa ko hafatwa ikindi cyemezo.”
“Ariko ibyo bibazo byose bigomba gukemuka mbere y’uko amashuri yongera gutangira muri Nzeri 2020.”
Dr Uwamariya yavuze ko umwuga w’uburezi ugendera ku ndangagaciro ari nayo mpamvu ababishinzwe baba bagomba kuba maso kandi izo kaminuza zifungwa zibanza kugaragarizwa ibitagenda neza.
Ati “Icyo twabwira abanyarwanda ni ukudacika intege ahubwo bagaragarijwe ibibazo Bihari kugira ngo babone kubyirinda kandi babone ko hari abandi babareberera.”
Christian University of Rwanda nayo iri muri izi zafunzwe yashinzwe muri Gashyantare 2017, yatangije ishami i Kigali muri Centre Pastoral Saint Paul aho byoroheye buri wese kuza kuhigira dore ko ari mu Mujyi wa Kigali rwagati.
Mbere yo kuza gukorera mu Mujyi wa Kigali yari imaze imyaka isaga ibiri ikorera mu mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba aho yanditse amateka yo kuba ariyo ya mbere yahageze bwa mbere.
Muri CHUR hatangirwagamo amasomo arimo itangazamakuru n’itumanaho, icungamutungo n’ibaruramari, uburezi n’ibindi.
Kuva mu 2018, iyi kaminuza yatangiye kuvugwamo ibibazo birimo kudahemba abarimu n’abakozi ndetse bamwe bakaba baragiye bitabaza itangazamakuru ariko ntibigire icyo bitanga
Abayobozi bazo batawe muri yombi….
Ku Cyumweru tariki 5 Nyakanga 2020, nibwo hamenyekanye amakuru y’itabwa muri yombi rya Dr Habumuremyi Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w’Intebe ndetse akaba kuri uyu yari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, imidari n’impeta by’ishimwe (Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor).
Uyu mugabo uzwi cyane muri politiki y’u Rwanda by’umwihariko akaba inzobere mu bijyanye n’uburezi niwe washinze Christian University of Rwanda ndetse yari ayibereye Umuyobozi w’Icyubahiro.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje aya makuru ruvuga ko Dr Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 2 Nyakanga, aho akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gutanga sheki itazigamiye ndetse n’ubuhemu.
Bivugwa ko Dr Habumuremyi ibyo aregwa yabikoze mu myaka itandukanye kuva yashinga iriya kaminuza mu 2017, ariko ko byakajije umurego cyane ubwo iri shuri ryatangiraga kujya mu bibazo by’amikoro, kubera kubura aho akura amafaranga yo kuribeshaho, agahitamo kujya atanga sheki zitazigamiye ndetse rimwe na rimwe agahitamo kujya ashaka inguzanyo zizwi nka “Lambert”
Prof Egide Karuranga wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (Vice Chancellor) wayoboraga Kaminuza ya Kibungo, kuva mu Ukwakira 2017, nawe byemejwe ko yatawe muri yombi.
Umuvugizi w’agateganyo wa RIB Dominique Bahorera yavuze ko yatawe muri yombi akekwaho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro ndetse n’icyaha gishingiye ku cyenewabo.
Inzobere mu bijyanye n’Uburezi zigaragaza ko ikibazo cy’amikoro make muri kaminuza n’amashuri makuru byigenga mu Rwanda ubu kiri guterwa ahanini n’igabanuka [kubera impamvu zinyuranye] ry’umubare w’abanyeshuri baza kwigamo, mu gihe inyinshi muri zo ahanini ari ku mafaranga y’ishuri atangwa n’abazigamo zakuraga amikoro.
Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko HEC ikomeje igenzura aho nihaboneka izindi kaminuza zishobora kuba zitujuje ibisabwa zizafatirwa ibyemezo -
Yannick na Migi basoje icyumweru neza, Haruna, Papy na Kagere ntibyagenda uko babyifuzaga #rwanda #RwOT

Impera z’icyumweru ntizahiriye abakinnyi bose b’abanyarwanda bakina hanze ya rwo, Migi na Yannick Mukunzi ni bo bakinnyi babashije kubona itsinzi mu gihe abandi banganyije n’amakipe bahuye nayo.
Amakipe akinamo abanyarwanda hanze yarwo yari yamanutse mu kibuga mu mpera z’iki cyumweru, gusa si yose kuko amwe shampiyona yisoje.
Ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2020, muri Tanzania ikipe ikinamo umunyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste Migi, yari yakiriye Mwadui mu mukino w’umunsi wa 33 maze iyitsinda ibitego 3-2. Ni umukino Migi atakinnye kuko yari yujuje amakarita 3 y’imihondo.
Mifi n’ubwo atakinnye ikipe ye yabonye intsinziKu munsi w’ejo hashize ku Cyumweru, andi makipe akinamo abanyarwanda muri Tanzania yari yakinnye. Yanga ikinamo Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick Papy yari yasuye Biashara United maze umukino urangira ari 0-0.
Ni umukino Haruna yabanje mu kibuga mu gihe Papy yinjiye asimbura Ditram Nchimbi ku munota wa 68. Ku nganya uyu mukino byatumye batakaza umwanya wa 2 ufatwa na Azam FC yanyigiye Singida United 7-0.
Haruna na Papy batakaje umwanya wa 2Simba SC ya Kagere yanamaze kwegukana igikombe yari yasuye Ndanda, ni umukino rutahizamu w’umunayrwanda Meddie Kagere yabanje ku ntebe aho yinjiyemo ku munota 69 asimbuye John Raphael Bocco. Uyu mukino warangiye ari 0-0.
Kagere na Simba SC ntibabonye amanota 3 yuzuyeNyuma y’uyu munsi wa 33, Simba SC yegukanye igikombe ifite amanota 80, Azam FC ya kabiri ifite 62, yanga 61 KMC ya Migi iri ku mwanya wa 13 n’amanota 40.
Muri Sweden, Sandvikens IF ya Mukunzi Yannick yari yasuye Nyköping inayinyagira ibitego 4-0. Ni umukino Yannick Mukunzi atari muri 11 babanje mu kibuga ariko yari ku ntebe y’abasimbura, yiinjiye mu kibuga ku munota wa 83 asimbura Håkansson. Gutsinda uyu mukino w’umunsi wa 6 byabashije kufata umwanya wa 3 n’amanota 11, irushwa rimwe na Vasalund ya 2 ariko itarakina umukino w’umunsi wa 6, ni mu gihe Sylvia ari iya mbere n’amanota 16.
Yannick na Sandvikens IF bahiriwe n’impera z’icyumweru -
KU MUNSI NK’UYU: Amavubi yabonye itike ya CAN 2004, Jimmy Gatete ati”bumvaga bidashoboka ariko njyewe nabyiyumvagamo” #rwanda #RwOT

Ku munsi nk’uyu 2003, Amavubi y’u Rwanda yabonye itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi yitabiriye, hari nyuma yo gutsindira Ghana i Kigali igitego 1-0.
U Rwanda rwisanze mu itsinda rya 13, ruri kumwe na Uganda na Ghana, iri tsinda ryagombaga gutanga ikipe imwe ijya mu gikombe cy’Afurika.
Amavubi yari yatangiye nabi, ubwo tariki ya 13 Ukwakira 2002 yakinaga umukino wa mbere wo mu itsinda rya 13 kuri Accra Stadium igatsindwa 4-2.
Ibitego bya Ghana byatsinzwe na Ntaganda Elias myugariro w’Amavubi witsinze igitego ku munota wa 24, Hamza Mohammed atsinda icya 2 ku munota wa 42, Kweku Charles Bismark Taylor Asampong ku munota wa 58 na Derek Owusu Boateng ku munota wa 70.
Karekezi Olivier wahaye umupira Jimmy Gatete agatsinda Uganda, umukino wabaye urufunguzo rwo kubona itike ya CAN 2004Ibitego by’Amavubi byatsinzwe na Hassan Milly ku munota wa 16 na Ndikumana Hamad Hatauti ku munota wa 43.
Nyuma yo gutsindwa na Ghana, Amavubi yari yizeye ko azatsinda Imisambi ya Uganda(Uganda Cranes) i Kigali, gusa siko byaje kugenda tariki ya 23 Werurwe 2003 umukino warangiye ari 0-0.
Uko imikino yagendaga ishira niko n’amahirwe y’Amavubi mu gikombe cy’Afurika cya 2004 yagendaga ayoyoka, nyuma yo kunganyiriza na Uganda i Kigali ntabwo yari yizeye gutsindira Uganda muri Uganda.
Amavubi yasabwaga gutsinda imikino yayo yose kugira ngo yerekeze mu gikombe cy’Afurika cya 2004, yakurikijeho umukino Uganda muri Uganda tariki ya 7 Kamena 2003.
Eric Nshimiyimana umwe mu bafashije Amavubi kubona itike ya CAN 2004Imbere y’abantu ibihumbi 50 bari muri Nakivubo Stadium, Kampala, mu mukino utari woroshye waranzwe n’ubushyamirane aho na rutahizamu w’Amavubi Jimmy Gatete yaje gukubitwa agakomeretswa umutwe. Yasohowe hanze y’ikibuga babanza kumupfuka, yaje kugaruka mu kibuga maze ku munota wa 40 ku mupira mwiza yari ahawe na Kakrekezi Olivier ahita atsindira Amavubi igitego cya mbere, Uganda yagerageje kwishyura iki gitego ariko biranga umukino nurangira ari 1-0.
Hari hasigaye umukino umwe w’ishiraniro wagombaga gusiga hamenyekanye ikipe ijya mu gikombe cy’Afurika muri iri tsinda, ni uwo Ghana yagombaga gusuramo Amavubi i Kigali.
Hari tariki ya 6 Nyakanga 2003, ku munsi nk’uyu, Amavubi yasabwaga gutsinda byanze bikunze kugira ngo abone itike, abafana baje kuyashyigikira ari benshi, ntibabatetereje maze Jimmy Gatete ku munota wa 49 atsinda igitego n’umutwe cyaje no gusoza uyu mukino kuko warangiye ari 1-0. Amavubi abona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi yitabiriye.
Jimmy Gatete yaje gutangaza ko n’ubwo benshi nta cyizere bari bafite ariko we yari agifite, yumvaga bishoboka.
Yagize ati“abantu benshi bumvaga ari ibintu bidashoboka ariko njyewe ni ibintu nari niteze ko bizaba. Narabitekerezaga none byaranabaye byaranshimishije cyane. Byari ibyishimo sinjye njyenyine kuko hari n’abishimye kundusha kandi ari nanjye watsinze kiriya gitego. Ngarutse kuri njyewe byaranshimishije sinzi uko nabisobanura byari birenze kereka wenda uwambonaga icyo gihe.”
Jimmy Gatete yatsindiye igitego Amavubi cyayahesheje itike, avuga ko ari ibintu byari byitezweAmavubi yagiye mu gikombe cy’Afurika afite amanota 7, Uganda ya kabiri yari nfite 5 mu gihe Ghana yagize amanota 3 zose zirasigaye.
Amavubi yakinnye CAN 2004 -
Ese ubutinganyi n’indwara? Sobanukirwa Icyo wakora ngo ubwirinde. #rwanda #RwOT
Urubyiruko ntabwo ruba rugomba guhitamo gukurikiza imitekerereze ikocamye y’uko ab’isi babona iby’ibitsina, cyangwa gukurikiza amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru.
Akenshi gukururwa n’abo muhuje igitsina bijyana n’ikigero ugezemo kandi bigashira vuba.
Usanga abakobwa cyangwa abahungu, iyo bafite hafi imyaka cumi n’itandatu, bamwe ariko bibagendekera, bagatangira gukururwa n’abo bahuje igitsina.Niba koko mu ishuri mwiga isomo ry’ibinyabuzima, cyangwa ukaba waranabisomaga n’ahandi hantu, nko mu bitabo,
Wagakwiye kumenya ko mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu hari ihinduka ridasanzwe riba mu misemburo yo mu mubiri.Mu by’ukuri ntekereza ko ingimbi n’abangavu bamenye neza uko imibiri yabo iteye, bashobora gusobanukirwa ko gukururwa n’abo bahuje igitsina ari ibintu bimara igihe gito, bityo bakaba batari bakwiriye kuryamana n’abo bahuje igitsina.
Ese waba uzi uko byagenda mu gihe gukururwa n’abo muhuje igitsina byanze kukuvamo?
Niba wemera Imana, ukemera ko Imana ibuza abantu bararikira abo bahuje igitsina kuryamana na bo, wagakwiye kwemera ko ari bibi pe.
Wagombye kuzirikana ko iyo mitekerereze ishingiye ku gitekerezo gikocamye kivuga ko abantu bagombye guhaza irari ry’ibitsina uko ribajemo.Ariko abantu bafite ubushobozi bwo kwifata, ntibategekwe n’irari ry’ibitsina mu buryo budakwiriye. Wagakwiye kubanza gufata umwanya ukibaza impamvu ushaka gukora imibonano mpuzabitsina, ndetse n’uko bizaba bimeze nyuma y’imyaka makumyabiri uyikora,
Icyo uzabasha kubona nk’igisubizo ni uko abakora imibonano bahuje ibitsina, bazaba birirwa kwa muganga basaba ubufasha kubera ingaruka byabagizeho.Ese waba uzi icyo ugomba kuzirikana?
Icyo ugomba kuzirikana cyo, ni uko buri munota, hari abantu babarirwa muri za miriyoni baba bahanganye n’ibishuko bitandukanye byo kuryamana n’umuntu badahuje igitsina, ariko bagakomeza kwifata bitewe n’uko bashaka kubaho mu buryo buhuje n’amahame anyuranye tugenderaho Ku isi.
Abagira irari ryo kuryamana n’abo bahuje igitsina na bo bashobora kwigana abantu nk’abo, niba mu by’ukuri bashaka kubaho neza bizihiwe n’ubuzima bw’iyi si.
Ese haba hari uvuka ari umutinganyi?
Ntawe uvuka ari umutinganyi, ahubwo uburyo umuntu abayeho igihe kinini cy’ubuzima bwe bwashobora kumuhamiriza ko ari byo, ko yavutse ari umutinganyi.
Nta gihamya na kimwe cya siyanse (science, ubuhanga, ubumenyi) cyerekana ko hari uvuka ari umutinganyi, cyangwa afite karande (genes) z’ubutinganyi muri we.
Nyamara rero hari amatsinda y’abantu ashaka kutwumvisha ko abantu babivukana.
Ibyo biba bigamije gushaka kugaragaza neza ubutinganyi , kubuha isura nziza ngo bukunde bwakirwe n’abantu bareba hafi, Ariko si byo .Ubutinganyi, ni umwuka urimo gukwira Ku isi muri rusange, no mu gihugu cyacu Ku by’umwihariko.
The post Ese ubutinganyi n’indwara? Sobanukirwa Icyo wakora ngo ubwirinde. appeared first on KASUKU MEDIA.
-
Ibyo wamenya kumunsi mpuzamahanga wo gusomana wizihizwa uyu munsi #rwanda #RwOT
Ubusanzwe buri tariki ya 06 Nyakanga, Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusomana, nk’igikorwa gikorwa n’abakundana ndetse kikaba n’indamukanyo ku bantu muri rusange mu rwego rwo kugaragarizanya amarangamutima, bimwe twita akuzuye umutima gasesekara inyuma.

Hari uburyo bwinshi bwo gusomana, ndetse buri bumwe bufite icyo busobanuye gusa ntibibuza ko hari ababikora batazi icyo bivuze. Urugero nko gusomana ku gahanga nubwo usanga bidakunda gukorwa cyane inaha iwacu, bivuze ikintu cy’ingenzi.
Ni ikimenyetso cy’ubushuti. Usoma umuntu ku gahanga ushaka kumwereka ko umwemera bya nyabyo, ndetse ko umwitaho. Muri make, iyo usomye umuntu ku gahanga uba usa n’umubwiye uti “nkwitaho n’umutima wanjye wose”.
Si ngombwa ko uwo witaho muba muri mu rukundo buri gihe, bityo rero niba hari umuntu witaho, byaba byiza utangiye kujya umusoma ku gahanga guhera none, nta kibazo kirimo rwose!
Uburyo bwamamaye mu gusomana nka ‘French Kiss’ rero , bwo bukoreshwa n’abantu bari mu rukundo byimbitse, hamwe baba batwawe n’amarangamutima maze bombi bagafunga amaso, bagasomana ku rurimi umwanya utari muto na busa.
Ijambo ‘French Kiss’ uryumvise wagiranga ngo ni ‘bisous’ y’Abafaransa. Iri jambo ryatangiye gukoreshwa mu 1923 mu gitabo cya Sheril Kirshenbaum cyitwa “The Science of Kissing” [Ubumenyi bwo gusomana].
Nta muntu n’umwe kugeza ubu urabasha gutahura impamvu nyakuri dukoresha iri jambo ariko bikekwako ryaba ryarakomotse ku Banyamerika bajyaga mu Bufaransa bagasoma abagore bo mu Bufaransa, batishishaga ibyo kuba basomana bakoresheje ururimi.
Kirshenbaum asobanura ko uko ariko ijambo ‘French Kiss’ ryatangiye gukoreshwa.
Mu gitabo cye yakomeje avuga ko nyuma y’Intambara ya kabiri y’Isi yose aribwo abanyamerika batangiye kwisanzura, bagatangira gusomana hagati yabo muri ubu buryo, ‘French kiss’, biturutse ku babaga mu Burayi, bagasubirana iwabo uwo muco.
Abahanga mu mibereho ya muntu bavuga ko gusomana bigabanya umuvuduko w’amaraso, bikongera mu mubiri imisemburo ituma umuntu yishima irimo sérotonine, dopamine na ocytocine.
Byongerera kandi umuntu kumva yishimiye uko ari, yishimiye imibereho ye ubwe, ndetse abahanga bagaragaza ko bituma umuntu atakaza ibinure.

Gusa ariko nubwo gusomana neza byaba intangiriro y’urukundo rw’iteka, gusomana nabi ni ukuvuga mu gihe mwembi mutabishaka cyangwa umwe muri mwe bitamurimo byo byaba intandaro y’uko nta mubano mushobora kugirana.
Bumwe mu buryo bukunze gukoreshwa cyane ni ugusomana ku itama; byo bisobanurwa nk’indamukanyo igaragaza ubwuzu, ubucuti ndetse no kwisanzura ku wo usomye.
-
Ibimenyetso 10 bikwereka ko uwo mukundana agukurikiranyeho amafaranga gusa #rwanda #RwOT
Buri muntu w’igitsina gore akunda umugabo w’umukire; oya!!! Reka mbivuge neza mu bundi buryo; buri kiremwamuntu cyifuza gukira. Kandi buri muntu agira uburyo bwe bwo gushaka amafaranga; abantu bamwe baragoka bakavunika cyane ngo babone ifaranga mu gihe abandi bicira inzira y’ubusamo ngo bigwizeho akababaje umugabo kakamurenza impinga.

Abagore bamwe na bamwe bakwiye gushimirwa ndetse bakubahwa kubera uburyo bakora cyane kugira ngo binjize amafaranga ntawe bayasabye. Gusa abagore bose si bamwe, hari abo ukwiye gutinya, ukwiye kwikengera; ba bandi batazi indi banki uretse mu mufuka w’umugabo ndetse ibyo gushora imari basa n’abatabikozwa, icyo bashora cyonyine kikaba ari intoki bashora n’ubundi mu mifuka y’abagabo.
Abari bamwe ntibashaka gukora ngo bavunikire ayabo, icyo bashaka ni ugusimburanya abagabo bava kuri umwe bajya ku wundi ngo bibonere amaramuko n’amaronko . Mbega umurimo!!!Abari bamwe bateye batya baba buje uburanga, ari beza mbese basa n’amazi yo ku iteke gusa ugasanga ni ‘abaganga b’amenyo’ babi cyane. Ni byo, muri kamere, nta mugabo udakunda umugore mwiza (wabona bake cyane batabyumva kimwe nanjye aha), rero ntukwiye kugira uwo usekera ko yaguye mu ngoyi z’ikizungerezi cyishakira ifaranga.
Abasore benshi bakoze ikofi, mbese b’abakire usanga muri ibi bihe batinya gutereta kuko bitoroshye na gato gutahura no gutandukanya mu by’ukuri umwari ugukunda by’ukuri n’uwishakira ikiri mu itokomoni yawe.
Iyi nkuru yanditswe bwa mbere kuri Elcrema, urubuga rwandika ku mibanire. Igenewe by’umwihariko ba basore bafite konti zo muri banki zibyibushye zikurura abagore benshi ndetse na ba bandi bakora cyane ngo biteze imbere mu buzima ariko bakaba bifuza gukunda by’ukuri no kubaho imibanire y’urukundo mizima iganisha ku kubana n’uwo bakundana mukarambana.
Biragoye koko gutahura abo bakuzi b’ibyinyo mu bandi kuko Umunyarwanda yaciye umugani ati “Intasi y’impyisi yabira maka” mu gihe nta myaka ibiri yashira uwitwa Hakizimana Amani uzwi cyane nka Ama G The Black aririmbye ati “Umuntu si inyama n’amagufwa [oya], umuntu ni ikimwihishemo.” Icyakora nizeye ko nyuma yo gusoma iyi nkuru, uzabasha kumenya umwari ugukunda by’ukuri ndetse n’undi udafite ikindi agushakaho kitari ifaranga.
Turakugezaho ibimenyetso 10 bigufasha gusobanukirwa kurushaho, umwali nk’uwo ndetse n’icyo wakora ngo umutahure. Ubwo ni wowe uzamenya icyo gukora nyuma kandi ibi kugira ngo ubigereho biragusaba gufata ingamba zikakaye na zo ugomba kwifashisha gutahura umwari nk’uwo:
1. GENZURA ICYO ABONA NK’IBIHE BYIZA
Niba ushobora kumenya itandukaniro hagati y’ibihe bye byiza bimushimisha ndetse n’ibihe bye bisanzwe, aho ushobora noneho kumenya niba ashimishwa nawe ubwawe cyangwa ikofi yawe. Gusa abari b’abaryi na bo ni ba gaheza, bashobora kukwishushanyaho ariko nawe nk’umuntu mukuru, nushishoza, indyarya uzayivumbura bitakugoye.
Ese uyu mwali aba yishmye bizira imbereka iyo muri kumwe mwembi cyangwa yishima kurushaho iyo mujyanye mu maduka guhaha (gushopinga)? Ese ni umuntu uterwa ibyishimo no kumarana nawe igihe? Nimvuga igihe hano, ntunyumve nk’aho mvuze agasaha kamwe cyangwa tubiri; niba agukunda KOKO akunda WOWE, yakagombye kwishimira kumarana igihe gihagije NAWE. Nimvuga kumarana igihe NAWE, ndavuga kukimarana NAWE nyine, bitari ukukimarana mu iduka cyangwa ‘supermarket’, simvuga kumarana igihe mugura imitako ye yo kwirimbisha n’ibindi byararuye abari bamwe b’ubu, na ko n’aba kera bakundaga ibintu n’ababibaha!!! Niba ubasha kwibwira neza igishimisha uwo mwana w’umukobwa, ubwo wakabaye umenya neza umwari ugukunda cyangwa ukunda ikofi yawe.
2. MUBWIRE KO ‘WAKUBISWE’
Yego, ntiwanyumvise nabi; wibuke ko nakubwiye ko ukwiye kwitegura gufata ingamba zikakaye, rero iyi yo kubwira umukobwa mukundana ko washiriwe cyangwa ‘wakubiswe, agatara kakwakiye’ (nkuko abubu babivuga ) umugani wa ba bandi ni imwe muri izo ngamba.
Umunsi umwe uzatahe cyangwa umuhamagare umubwire ko ibintu byazambye ku kazi cyangwa muri bwa bushabitsi wikorera, ndetse ko ubona ugeze ku buce ku buryo ubona ubukene bukomanga ku muryango wawe. Umwali ugukunda azakomeza akunambeho mu gihe uwikundira ikotomoni yawe azakwitarutsa buhoro buhoro igihe cyose azaba abona nta kigwa mu biganza bye gihanutse mu ikofi yawe.
Umwali ukugendaho kubera ifaranga ntashobora kwihanganira kubana nawe ukennye nyamara uwifuza by’ukuri kwibanira nawe ntacyo bizaba bimubwiye, ibiri amambu ahubwo, azashishikarira gushaka uko yagufasha uko ashoboye kose ngo wivane mu kangaratete k’ubukene, ashobora guhitamo kukugira inama zagufasha kubonera ibisubizo ibibazo ufite ndetse azabirenga akore igishoboka cyose ngo wongere usubirane isheja ryawe mu bandi.
3. YABA YARIGEZE AKUBURIRA KU BURYO UKORESHAMO AMAFARANGA YAWE ?
Umwali utakwitayeho na gato nta n’icyo biba bimubwiye kuba wakoresha amafaranga yawe yose kuri we nyamara ugukunda akaba anashaka ko ahazaza muzahabana azajya akuburira anagucyaha ku buryo ukoreshamo amafaranga.
Ikimuraza ishinga si uko amafaranga yawe yose wayamutakazaho, yabikubuza anaguha gasopo ahubwo; niba uri umuntu waya bikabije amafaranga ku bintu by’iraha risa, ushobora kumva ukumva arakubwiye ati “Genza gake muhu…” Ahubwo agashmishwa n’uko ukoresha amafaranga yawe ku bindi bintu by’agaciro kandi ntashobora kwifuza ko yaba ubwe cyangwa bandi bantu batekereza ko icyo yitayeho gusa ari amafaranga yawe. Nyamara umukobwa watakayemo kubera amafaranga, icyo abandi batekereza ntabwo kiba kimuciriye ishati.4. YIGEZE AGUSHISHIKARIZA GUSHORA IMARI ?
Umwali wifuza kuzabana nawe mu buzima bw’eho hazaza yakabaye agushishikariza gukora ishoramari rifatika; yakabaye yifuza kumenya uko ‘business’ yawe iri kugenda cyangwa niba uri kwitwara neza aho ukora. Umwari ugushakaho ifaranga na we ashobora kwifuza ko ushora imari yawe ariko icyo aba yishakira ni uko wayamushoraho ari we. Ntacyo bimubwiye rwose nubwo ashobora gukora uko ashoboye kose ngo akwereke ko yita ku buzima bwawe bw’ejo. Umwari ugukunda yagashatse ko ukora uteganyiriza ejo hazaza; uko ukoresha amafaranga ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi ni ikintu cy’agaciro kuri we mu gihe ‘umukuzi w’ibyinyo’ we icyo areba ari we, we wenyine.
5. NI IKI AKUBWIRA BURI ITEKA MURI KUMWE ?
Ikintu uwo mukobwa akunda kukubwira cyane kurusha ibindi ni ingenzi cyane; ukwiye kugira ugutwi kumva, ugutwi abagabo benshi batagira. Niba icyo akunda kukubwira ari imigambi ye, uwo ni umwari w’inyangamugayo, arifuza kugira ibyo ageraho mu buzima bwe mufatanije. Gusa niba ahora mu maganya yinuba akubwira amagorwa n’ibibazo bye bisa, musore, uwo mwari muhunge, hunga vuba nk’uhunga umuriro wakongoye Sodomu na Gomora, kandi nuhunga wiruka, uramenye utazatuma mwirukankana, bitari ibyo , mushobora gukomeza kwirukankana amaguru yawe agasigara mu nzira nka ka gashwiriri cyangwa akaguta ku gasi.
6. MUHE IKARITA UBIKURIZAHO AMAFARANGA
Aha ho ushobora kuvugira mu matamatama uti “Noneho uyu mwanditsi arasaze.’’ Hoya, sinasaze sinanasinze rwose. Ni ngombwa ko umenya umwari wihebeye gusa ifaranga ryawe hakiri kare mbere y’uko umwimariramo ukamuha umutima wawe hanyuma, ukazabyicuza; icyo gihe watangira kubogoza amazi yararenze inkombe. Uramutse uhaye umukobwa ugukunda by’ukuri ikarita yawe, yagira ubwoba bwo gukoresha amafaranga yawe menshi nyamara umukuzi we azayarya ativuye inyuma ku buryo mu gahe nk’ako guhumbya wasanga konti yawe iguhamagara. Umukobwa ugukunda by’ukuri azitondera gukoresha amafaranga yawe nabi kuko agufitiye umutima n’umugambi mwiza ariko utagukunda ntazagira ubwoba bwo kwimara inyota y’ifaranga akoresheje iryawe. Gusa bavandimwe, mbere y’uko umuha ikarita yawe , uzashyireho amafaranga make kandi ube witeguye ko ashobora gukora ibibi birenze ku mafaranga yawe. NI UKWITONDA CYANE KURI IYI NGINGO.
7. NIBA AZANA INSHUTI ZE BURI GIHE MUHUYE CYANGWA MWASOHOTSE
Hari akantu gasekeje na ko kababaje nabonye ku bari, iyo umwari atagukunda, ntacyo biba bimubwiye ko inshuti ze zaza zigasogongera ku biceri byawe na zo; mbese amafaranga yawe aba ATM yabo. Nyamara umwari ugukunda by’ukuri, azagutwama nabona ushaka kwangiza amafaranga yawe cyane ngo umushimishirize inshuti, ni we ubwe uzashyiraho umupaka ntarengwa ku mafaranga utakaza ku nshuti ze ndetse bizamutera agahinda nabona udashaka kubigabanya.
8. MUSABE AMAFARANGA
Saba uwo mwari mukundana amafaranga, yego wowe bikore; uko azitwara nukora ibi bizaguha ubutumwa bukomeye. Niba umukobwa aguha amafaranga ubona rwose ko abikuye ku mutima, nshuti yanjye, uwo mukobwa aragukunda by’ukuri. Ariko niba abanza kwinuba akayaguha yiciraguraho, ukwiye kugira amakenga. Umwari ugukunda ntacyo biba bimubwiye kuba yakwihera ibyo atunze byose mu gihe ugushakaho amafaranga we aba yumva nta n’ikibiriti yakugurira. Umwari utagukunda aba arajwe ishinga no guhabwa, si ugutanga; iby’imigisha iva mu gutanga ntubimubaze, uzabijyane ahandi. Niba umwari agukunda, we ubwe azakugurira impano ariko ugushakaho ifaranga we ntashobora kugutakazaho n’amafaranga yo guhamagara, uzamugurira ikarita, yange akomeze akubipe.
9. NTUKAMUHE AMAFARANGA IGIHE KIREKIRE
Ubundi nta mpaka zakavutse hano niba umwana w’umukobwa agukunda koko. Impaka zivuka kuri iyi ngingo gusa iyo uwo mwari yikundira ‘cash’, yishakira inoti zawe nyine , bityo nutazimuha azamera nk’aho afite uburenganzira bwo kubisha ace ibiti n’amabuye ngo ntumwitaho, ngo ntuzi gutanga ‘care’ n’ibindi…Umukobwa utagukunda nta gihe bizamufata gucaho akigendera igihe cyose abona wagabanije umurego wo kumuha amafaranga ye kandi ari ayawe, mbese amafaranga wavunikiye aba yumva ari aye kandi yumva yanayagiraho uruhare kukurusha. Umukobwa ugukunda ashobora no kutamenya ko wagabanije kumuha amafaranga. Icy’ingenzi hano, umwari wese winuba ngo umuha amafaranga y’intica ntikize nk’aho yayabyiniye uramwitondere muvandi…
10. NIBA NTA MIGAMBI Y’ITERAMBERE RY’EJO HAZAZA AGIRA
Umukobwa utagira intego n’imigambi y’iterambere ry’ejo hazaza ni uwo kwitondera cyane; ni uwo kwitondera cyane kuko intego ye ni ikofi yawe ndetse na konti yawe ya banki. Umwari ufite gahunda yo kwiteza imbere mu by’umwuga cyangwa undi murimo aba arajwe ishinga n’iby’akazi ke bitari ugusarura amafaranga ku bagabo kandi atazi imvune bagira ngo bayabone, umukobwa w’umukozi wifuza kwigira no kugira uruhare mu guteza imbere urugo rwe yiha agaciro kandi akumva atewe ishema no kuba hari ibyo yigejejeho atarinze gutegereza ibiva ku basore, mu gihe umukobwa nk’umwe abaririmbyi ba UTP Soldiers bise ‘Black Angel, Muganga w’Ibyinyo’ we intego ye nkuru ari ukubona umugabo wamuha icyo ari cyo cyose icye kikaba kwicara no koza akarenge.
Utu tunama turakora kandi twagufasha gutahura abari bagenzwa n’ifaranga gusa dore ko ari na BO BENSHI muri iki gihe. Ugomba kumenya ko bitoroshye gutahura abari nk’aba; bamwe bazi kwambara uruhu rw’intama kandi ari ibirura nka kimwe cyariye Bwiza. Ugomba kuba inyaryenge nawe rero. NI UMUGISHA kandi BIRAKWIYE ko umusore abona mu buzima umwari umukundira uko ari bitari icyo afite
-
Mu marira n’agahinda abana 4 bishwe na nyina ubabyara umunsi 1 bashyinguwe #rwanda #RwOT
Mu gihugu cya Kenya, mu gace ka Kinangop, abaturage bashyinguranye agahinda n’akababaro abana 4 bishwe banizwe na nyina ubabyara, Beatrice Mwende, kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Aba bana bari batarageza ku myaka y’ubukure, ni Melody Warigia w’imyaka 8, Willy Macharia w’imyaka 6, Samantha Njeri w’imyaka 4 na Whitney Nyambura w’imyaka 2, bose bakaba bashyinguwe mu mva imwe.
Nyina w’aba bana, Beatrice Mwende, ufunze mu gihe hagikorwa iperereza ku cyamuteye ubu bwicanyi akurikiranweho, avuga ko ibyo yakoze yabitewe n’abadayimoni ndetse n’uwahoze ari umukunzi we hakiyongeraho n’ibibazo by’amafaranga.
Ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Naivasha, uyu mugore w’imyaka 42 yavuze ko asabira imbabazi icyaha yakoze ariko ko yiteguye gufungwa. Uyu mugore yavuze kandi ko umukunzi we baherutse gutandukana umwaka ushize, yakundaga kumusaba gukora ibintu biteye ubwoba nk’ibi.
Mwende yavuze ko buri tariki 26 za buri kwezi, yakundaga kuzirwa n’amadayimoni amusaba ibintu we atabasha kwitaho akoresheje ubwenge n’imbaraga ze. Yakomeje avuga ko ubwo yamaraga kwica aba bana, yagiye i Naivasha aho umukunzi we akorera gusa ntiyahamusanga, amusigira ibaruwa.
Ku Cyumweru, Polisi yagaragaje ibaruwa uyu mugore yandikiye umuhungu we mukuru, Alex, amusobanurira impamvu yatumye yica abavandimwe be. Alex yarokokanye na murumuna we muto witwa Bravo batajyaga basigana, bakaba batari bahari ubwo ubwicanyi bwabaga.
Mwende mu ibaruwa yasobanuye ko yamenye amakuru ko umukunzi we yari afite undi mugore ndetse bishimisha mu mitungo ya Mwende yari yarahaye uwo musore, akemeza ko icyamuteye kwihekura ari ibibazo by’ubukene no guhemukirwa n’uwari umukunzi we. Yagize ati:
Birababaje cyane kuba uzi neza ko abana bawe bagiye kubaho mu buzima bubi byaraguturutseho. Narabakundaga cyane, nkumva ntifuza kubabona bandagara. Iyo nza kuba mfite akazi gahoraho, sinari kwiyicira abana.
Urubanza ruregwamo Mwende hagamijwe gufata umwanzuro ku cyaha yakoze ndetse yiyemerera, ruzasubukurwa ku wa 6 Nyakanga 2020.
-
BREAKING NEWS: Umuhanzi Nziza Innocent utuye muri america ukora injyana ya Gospel ateje zagara Adriem Misigaro na Mwe se. #rwanda #RwOT
Umuhanzi w’umunyempano utanga icyizere cy’ejo heza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Nziza Innocent uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ibihumuriza’ nyuma y’ukwezi kumwe amaze atangiye kuririmba ku giti cye.Nziza Innocent yakuriye muri ADEPR kuva mu 2008 akiri mu Rwanda mu Burasirazuba aho bita mu Mutara, ubu abarizwa muri Amerika muri Arizona, Glendale. Indirimbo yahereyeho mu muziki yayise ‘Ejo hanjye’. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ya kabiri ibumbatiye ubutumwa buhumuriza abantu ko hari inkuru nziza Imana ishaka kubabwira.
Nziza yabwiye KASUKU MEDIA aho yakuye igitekerecyo cyo kwandika iyi ndirimbo ye nshya. Ati “Iyi ndirimbo nayanditse ngiye ku kazi numva umutima urambwiye ngo begere umutima w’Uwiteka kuko bafite byinshi bashaka ariko nta handi bazabikura atari ukwicara bakaganira n’Umwami. Dore agakiza karabegereye kuruta igihe bizereye,..”Avuga ku butumwa buri muri iyi ndirimbo ye, yavuze ko hari icyo Imana yavuze kitarasohora none Imana ikaba ishaka kucyivuganaho n’ubwoko bwayo. Aririmbamo ko Uwiteka ataretse abo yaronse mu bise by’amaraso. Ati “Kuko abo yatoranije yabikoreye kubagira abatambyi b’ibihe byose kandi icyongeyeho ni uko Uwiteka ataretse abo yaronse mu bise by’amarasoye ahubwo arashaka kuganira nabo.”
The post BREAKING NEWS: Umuhanzi Nziza Innocent utuye muri america ukora injyana ya Gospel ateje zagara Adriem Misigaro na Mwe se. appeared first on KASUKU MEDIA.