Tag: news

  • FPR ntugirengo ni abamalayika, ibigoryi nabyo birimo – Tito Rutaremara #rwanda #RwOT

    Ibi Tito Rutaremara w’imyaka 76 y’amavuko yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi. Ibi yabivuze asubiza ku bijyanye n’abantu bamwe bikunze kuvugwa ko batatira amahame ya FPR Inkotanyi,urugero nk’ibiheruka kuvugwa na Bamporiki Edouard.

    Tito Rutaremara ati : “Ariko RPF ntugirengo ni abamalayika, ni abantu. Kandi babaye benshi, twagiye dukura… Ntabwo turi abamalayika, harimo abazima harimo n’abatari abazima, igituma ikinakora ni uko abazima ari bo benshi ariko ntiburamo ibigoryi birimo ; nonese abo nagendaga nkubwira [aha yavugaga Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa na Gahima bahoze muri FPR]… Nka Gahima yari muri RPF rwose tunayitangira, Theogene [Rudasingwa] we ntabwo yari ayirimo ndetse na Kayumba abo ni abaje nyuma ku rugamba, burya abo Perezida aba abwira ni nk’abongabo”

    Yakomeje agira ati : “Iyo havuyemo umwe hinjira icumi, turi benshi kuruta uko twari turi mbere kandi icyo gihe twari dufite ibikorwa bimwe,bigendera hamwe turi ku rugamba ari rwo tugiye kubonezaho. Ubu rero turi ku bintu byinshi bigiye bikora, RPF kandi irafunguye abantu bose barinjira, hari uwinjiramo ari opportunist (atagenzwa na kamwe) afite icyamuzanye kitari wenda icya RPF, kandi RPF si Imana ngo irebe mu mitima y’abantu, uwinjiye wese iramwakira.”

    REBA VIDEO UKO ABISOBANURA HANO :

    “Kandi RPF nk’umuryango burya ntabwo ijya yirukana abantu ngo ibakuremo. Uba aho, bakakugumishamo noneho bakakugorora urimo, ni wowe wijyana. Kuko RPF ni umuryango, umuryango burya ntabwo wicara uti kanaka, uyu mukobwa ni indaya reka tumwirukane. Oya ! Ahubwo mugerageza kumuvura yazananirwa kuko abona bamutunga agatoki akaba ari we witwara”

    Muri iki kiganiro twagiranye, yagarutse ku bahunze barwanya byeruye ubutegetsi bw’u Rwanda barimo Kayumba Nyamwasa, Gahima na Rudasingwa. Yasobanuye uko bavuye muri FPR, ndetse anashimangira ko ubu batandukanye batagishyize hamwe kuko ari ibisambo bitatu bidashobora guhuza ngo bikunde.

    REBA VIDEO AVUGA UKO KAYUMBA, GAHIMA NA RUDASINGWA BAVUYE MURI FPR HANO :

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/FPR-ntugirengo-ni-abamalayika-ibigoryi-nabyo-birimo-Tito-Rutaremara

  • Umuhanzi Sano wamamaye mu rukundo na Cadette yavuze uburyo yamubeshye ngo nyina yarapfuye kandi akiriho(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sano Olivier, avuga ko Uwera Carine[Cadette], basezeranye imbere y’amategeko yamubeshye ko nta babyeyi agira akajya gufata irembo ahantu hatariho mu rwego rwo guhisha ko ari umunyamulenge.

    Inkuru y’urukundo rwa Sano na Cadette, ni imwe mu nkuru zavuzwe cyane mu mwaka ushize wa 2019, Cadette akaba yarashinjaga Sano kumwiba ibintu bitandukanye yagiye amwoherereza, mu gihe bari mu munyenga w’urukundo.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Sano yaje guhishura byinshi ku rukundo rwabo aho yavuze ko uyu mukobwa yanamubeshye bikomeye ko nta nyina agira kandi akiriho.

    Yagize ati“ukundanye n’umukobwa ku nshuro ya mbere mumenyanye akubwiye ko nta babyeyi agira, akajya apositinga abantu ba kera ati akabura ntikaboneke ni nyinawumuntu, namubaza akambwira ngo ni mama wanjye wambyaye, uti uwo wundi ninde? Ati ni papa wanjye, ababyeyi barapfuye njye bantoraguye mu ntumbi i Nyanza.”

    “Twamaranye umwaka n’igice nziko umukobwa turi kumwe ari impfubyi, njya gufata irembo ry’ibinyoma i Kirehe ambwira ngo niho kwa papa we na mama, kumbe abantu nta n’ikintu bapfana, ni abantu bamaranye umwaka 1 baziranye nk’inshuti.”

    Avuga ko uyu mukobwa yanamubeshye amazina ye atitwa Uwera Carine ahubwo yitwa Nkundiyera Jeanne, ibi yabibonye ku byangombwa bye yaje mu Rwanda.

    Nyuma ni nabwo yaje kumenya ko yamuhishe umuryango we nyawo, akaba yarahishaga ko ari umunyamulenge.

    Sano yavuze ko Cadette yamubeshye byinshi

    Reba ikiganiro na Sano

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-sano-wamamaye-mu-rukundo-na-cadette-yavuze-uburyo-yamubeshye-ngo-nyina-yarapfuye-kandi-akiriho-video

  • Miss Mwiseneza Josiane yavuze agashya kamubayeho ubwa yambikwaga impeta(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi muri 2019(Miss Popularity), avuga ko umunsi yambitswe impeta yari azi ko ari ibirori by’isabukuru ye cyane ko na we yari mu babiteguye.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Mwiseneza Josiane yavuze ko na we ari mubateguye ibirori kuko yari azi ko ari ibiro by’isabukuru ye y’amavuko.

    Gusa yaje gutungurwa n’uburyo iyi sabukuru yaje kuvamo umuhango wo kwambikwa impeta n’umukunzi we amusaba ko yazamubera umugore.

    Yavuze ko yatunguwe n’uburyo yateye ivi kandi bari baranumvikanye ko bazabana ndetse n’imyiteguro y’ubukwe bayigeze kure.

    Ngo yari azi ko ari ibirori by’isabukuru ye y’amavuko gusa

    Reba ikiganiro na Mwiseneza Joasine

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/miss-mwiseneza-josiane-yavuze-agashya-kamubayeho-ubwa-yambikwaga-impeta-video

  • Ibibanza 10 byiza bigurishwa i Nyamata kuri 2.500.000 #rwanda #RwOT

    Ibibanza 10 byiza biri ahantu haze, inyamata aho bita kuri Arete,
    buri kibanza gifite15/20 ,
    buri kibanza gifite icyangombwa cyacyo cyihariye,
    buri kibanza kiragurishwa 2,500,000 frw negociable.

    kubindi bisobanuro mwahamaga 0784247588

    source http://www.ukwezi.rw/gura/article/Ibibanza-10-byiza-bigurishwa-i-Nyamata-kuri-2-500-000

  • Ese wabwirwa niki ko umukobwa agukunda byukuri, Dore bimwe mu bimenyetso. #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi biragoye kuba umuntu yamenya ko mugenzi we amukunda byukuri, ahanini bitewe nuko kutizerana ndetse no gucana inyuma bimaze gufata indi ntera, byagera kubigitsina gore bikaba akarusho uretse ko n’abigitsina gabo nabo atari shyashya.

    Uyu munsi Ijabiro.com twabateguriye ibimenyetso byakwereka ko umukobwa cyangwa umugore mukundana ko agukunda by’ukuri.

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya popsugar.com kivuga ko gikurikije ibyo abagabo bakunze guhurizaho ku bimenyetso bagaragarizwa n’abakunzi babo, cyasanze umukobwa ukunda umugose cyangwa umugabo arangwa n’ibi bikurikira.

    • Ntagusaba ibyo udafite: ni gacye uzabona umukobwa ukundana n’umuhungu ngo areke kujya amusaba amafaranga yaburi kanya, rimwe na rimwe adacyenewe cyane, cyangwa se abona utanabifite, rimwe na rimwe iyo unabibuze cyangwa ukabimwima bibaviramo gutandukana, gusa umukobwa ugukunda byukuri yirinda kuba yagusaba ibintu ahubwo akajya akugira inama yuko bicye ufite wabibyaza ibindi.
    • Arakubaha akanakubahisha: Umukobwa ukunda umusore by’ukuri aramwubaha ndetse akanamwubahisha muri bagenzi be ndetse no muri rubanda, bitandukanye n’ibyateye ubungubu aho usanga umukobwa iyo atari kumwe n’umusore bakundana agenda amutaranga mu nshuti ze avuga intenge ze cyangwa amakosa ye.
    • Akugirana Inama: Mu buzima tubamo bwa buri munsi dukenera inama z’abantu batandukanye byagera ku nama zuwo mukundana bikaba akarusho, gusa muri iyi minsi usanga abakobwa badakunze kugira inama zubaka abo bakundana nabo, zirimo izijyanye no kwiteganyiriza kuburyo bazabana hari icyo bafite (Umutungo), ahubwo ugasanga abakobwa bashishikariza abasore bakundana kubasohokana ahantu hahenze ndetse no kubaha ibya mirenge.
    • Ntago agufuhira:Ni kenshi uzumva abantu bavuga ko umukobwa utagufuhira aba atagukunda, nyama uko ni ukwibeshya kubera ko umuntu ugukunda ntago agufuhira, bitewe nuko aba yiyizeye ko ari wowe akunda gusa, bitandukanye n’ibyateye ubungubu usanga umukobwa afuhira umusore, akamubuza amahoro ngo aganira n’abandi bakobwa, kandi ugasanga abo bakobwa nta bintu bikomeye baba baganira.

    Igitangaje ni uko umukobwa ugukunda ashobora kukwemerera mugakora byose by’urukundo ariko agatinya ko mwahuza igitsina.

    Ibi abagabo barabyanga ugasanga bavuga ko aba afite abandi aryamana nabo, nyama burya uwo mukobwa abikora atari ukukwanga cyangwa afite ahandi abikora, ahubwo ari ukugira ngo umubano wanyu ubashe kuramba ndetse unakomere, dore ko n’umunyarwanda yavuze ko agapfundikiye gatera amatsiko rero iyo muryamanye mutarabana ushobora kumuhaga bikakuviramo kureka kumushaka.

    Rero aba yanga ko urukundo rwanyu rwakwicwa no gupfundura agaseke hakiri kare harimo nuko ushobora kumutera inda itateganyijwe, bikunda kuviramo abasore kwanga abana ndetse n’urukundo rugahita rucyendera.

    Usibye ibimenyetso twabonye haruguru, wowe ubona ari bihe bimenyetso byerekana ko umukobwa akunda umuhungu? waduha igitekerezo ndetse n’inyunganizi yawe unyuze muri comments.

    Share on:

    WhatsApp

    The post Ese wabwirwa niki ko umukobwa agukunda byukuri, Dore bimwe mu bimenyetso. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.

    source https://ingingo.com/ese-wabwirwa-niki-ko-umukobwa-agukunda-byukuri-dore-bimwe-mu-bimenyetso/inkuru-zurukundo/3105/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ese-wabwirwa-niki-ko-umukobwa-agukunda-byukuri-dore-bimwe-mu-bimenyetso

  • Lionel Messi yafatiye Fc Barcelona umwanzuro w’ubugome nyuma yo kwemera kuyigumamo, Ese nuruhe ruhande rwatsinze, niki kigiye kuba? #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru ba Sky Sports News Kaveh Solhekol na Dharmesh Sheth bagiye impaka zo kumenya niba Barcelona ari yo yatsinze nyuma yuko Lionel Messi yiyemeje kuguma muri iyi kipe, Ese koko niko bimeze cyangwa Messi yabikoze ngo abahime?

    Icyemezo cya “ubugome” cya Lionel Messi cyo kuguma muri Barcelona cyateje akajagari ku isi – ariko nyuma y’ibyumweru bibiri by’akajagari, ni uruhe ruhande rwatsinze?

    Mu cyumweru gishize, Messi yari yamenyesheje iyi kipe ko yifuza kuyivamo abinyujije ku nyandiko yemewe, yanze no kwitabira imyitozo inshuro 5 yo kwitegura Shampiyona , aha iyi myitozo ikaba yari iyobowe na  Ronald Koeman.

    Cyakora , Uyu Messi yemeye kuguma muri Barcelona muri shampiyona itaha , nyuma yo kugaragaza amaranga mutima ye. Yavuze ko azakomeza gakina nyuma y’ibimeze nk’ikinamico amazemo iminsi kubera ubwumvikane bucye afitanye niyi kipe amazemo ubuzima bwe bwose.

    Messi yizeraga ko amasezerano ye amwemerera kuba yava muri iyi kipe muri iyi mpeshyi, ariko Fc Barcelona na La Liga bo bashimangirako ingingo nyayo aruko niba ashaka kuhava hagomba kwishyurwa akayabo ka miliyoni 700€ kandi yose.

    Ibyo bibaza ikibazo: ninde wavuye muri iyi saga(ibibazo) muburyo bwiza?

    Abanyamakuru ba Sky Sports News Kaveh Solhekol na Dharmesh Sheth bakurikiranye iyi nkuru yo kugenda kwe kuva ubwo amakuru yavaga kuri Messi ubwe.

    Abanyamakurua ba Sky Sports Dharmesh Sheth na Kaveh Solhekol

    Kaveh ati Messi yasubijwe hasi!

    “Iyi ni Barcelona 1, Lionel Messi 0. Ibyo avuga byose, byabaye ngombwa ko asubira inyuma. Yashakaga kugenda  ku mategeko ye kandi yagerageje gukuramo byihuse kuri Barcelona hamwe n’iyi ngingo mu masezerano ye bivuze ko ashobora kugenda kubuntu.Uburyo bwose wabireba, perezida wa Barcelona niwe watsinze iki cyiciro.

    “Ntekereza ko yagerageje amahirwe yo kuva muri Barcelona ku buntu kandi ntibyagenze neza. Iyo bigeze aho, byose ni amafaranga. Messi  yumvaga adakomeye bihagije cyangwa ngo yumve ko  ijana ku ijana afite ikizere gihagije muri we ngo abe yajyana urubanza mu nkiko. “

    Dharmesh: Barcelona izahomba amafaranga yo kumufuka wabo.

    “Njye simbyemera. Sintekerezako ari Barcelona yatsinze kubijyanye n’iki kibazo. Yes nibyo koko baramugumanye, ariko nanone bari bamukeneyeho amafaranga. Ubu noneho bafite Messi utanabishimiye. Ikizaba ubu ni uko Messi azagumaho asigaye mu masezerano ye kandi Barcelona nta faranga na rimwe izabona mu gihe iyo haba amasezerano yashoboraga kuba  byari kuba bitandukanye.”

    “Twaganiriye ku kuba Messi ategereje kugenda niba byaba ari imbaraga zo gukina cyangwa ari ibyemezo bya Football , Ese Mri Barcelona n’ahantu heza wakwifuza kuguma ushaka gutwara Champions League cyangwa n’izina gusa? Messi we ntabyiyumvisha nagato.”

    Josep Maria Bartomeu Perzida wa Barcelona.

    “Birantangaje nk’imwe munzira wakwita iyamahoro kandi nyamara niyo ryaba ari ishyaka ritabibara nk’insinzi kuri bo. Inkiko nizo zari gucyemura ibi byose , ariko Messi nk’intwari yanze kujya kuburana n’ikipe y’ubuzima bwe.”

    “Urubanza rw’urukiko ntirwasozwa mbere yuko idirishya ryo kwimura rifunga(Transfer) kburyo twaba twarangije kuruhande turiho. Messi ntaho yagiye ndetse na Barcelona nta mafaranga yabonye. Uko Messi ashaka kugenda mu buryo bwiza , ninako Barcelona yifuza miliyoni 700 z’amayero cyangwa andi mafaranga ya Transiferi (Kwimura).”

    “Haba Messi haba Barcelona ntanumwe wabonye icyo yashakaga.”

    Ese haba hagiye gukurikiraho iki?

    Umuhanga usobanukiwe ibya Football Alvalo Montero yagize icyo abivugaho ati:” “Ndatekereza ko Messi azagerageza gukora ibishoboka byose ngo ibintu bisubire mu buryo, kuko tugomba kwibuka urugamba rwa Messi mu byumweru bike bishize ahanganye na Bartomeu n’abagize inama y’ubutegetsi, ariko ntabwo ari ikipe n’abafana.”

    “Ikintu kingenzi yavuze nuko atifuza kugenda mu buryo butari bwiza ameze nkuhanganye n’ikipe amaranye nayo imyaka 20 mu mahoro, njye nubwo buryombibonamo, Messi yabikoze mu mahoro kandi ndatekerezako azanabigaragaza mu kibuga La Liga nigaruka.”

    “Ndatekerezako imbere muri Nou Camp, Messi ari ingenzi cyane, kandi igihe azatsinda igitego agakina neza nk’uko bisanzwe , abafana ba Barcelona bazamubabarira. Ubu uramutse ugiye mu muhanda ukabaza abantu , wasanga 90-95 kw’ijana bose bashyigikiye Messi kurusha Bartomeu.”

    “Abafana ba Barcelona ntacyo bizaba bibatwaye igihe Messi  azaba yatangiye gukina kandi akanatsinda nk’ibisanzwe.”

    “Ndatekereza ko Messi bizamworohera kuguma muri Barcelona igihe Bartomeu azaba atagihari, umubano wabo ntago byoroshye kuwukosora. Aramutse agiye nyuma ya tariki 15 werurwe amatora agiye kuba, igihe hazaba hari umu perezida mushya , reka tuvugeko ari Joan Laporta ufitanye umubano uhambaye na Messi, uburyo buzaba bwinshi, ahubwo bizaterwa n’ejo hazaza ha Barca n’ubuyobozi bwayo.”

    Share on:

    WhatsApp

    The post Lionel Messi yafatiye Fc Barcelona umwanzuro w’ubugome nyuma yo kwemera kuyigumamo, Ese nuruhe ruhande rwatsinze, niki kigiye kuba? first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.

    source https://ingingo.com/lionel-messi-yafatiye-fc-barcelona-umwanzuro-wubugome-nyuma-yo-kwemera-kuyigumamo-ese-nuruhe-ruhande-rwatsinze-niki-kigiye-kuba/sport/3099/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=lionel-messi-yafatiye-fc-barcelona-umwanzuro-wubugome-nyuma-yo-kwemera-kuyigumamo-ese-nuruhe-ruhande-rwatsinze-niki-kigiye-kuba

  • RDB, RTN rollout virtual education programs for Rwandans #rwanda #RwOT

    Coursera is a world-wide online learning platform founded in 2012. It offers open online courses, specializations, degrees, professional and master track courses.

    The platform works with universities and other organizations to offer courses in a variety of subjects, such as engineering, data science, machine learning, mathematics, business, computer science, digital marketing, humanities, medicine, biology, social sciences, and others.

    The RDB Chief Skills Office and RTN are giving both unemployed and employed Rwandans access to 90% of Coursera catalogue courses and certificate programs at zero cost.

    With the Coursera programs, registered learners are gaining unlimited and free access to more than 3,800 courses taught by highly reputed professors and mentors from world-class universities such as Duke University, University of London, Ecole Polytechnic Paris, University of Amsterdam, National University of Singapore, New York Institute of Finance, Nanyang Technological University in Singapore, Yale University in the USA, John Hopkin’s University and from companies such as International Business Machines Corporation and Google among others.

    Commenting on the program, Elodie Rusera, the RDB Chief Skills Officer said;

    “The RDB Skills Office and RTN are working closely with the Ministry of ICT and Innovation to see that this initiative is successfully rolled out to improve the skills of public servants and all Rwandans as well as improve digital literacy through courses on the Coursera platform. This initiative is an intervention in the labour market, especially for Rwandans that have been affected by Covid-19 to re-skill and re-enter the workforce. By the end of December 2020, we expect more than 13,000 people will have been trained under this Coursera partnership with RTN and RDB Skills Office.”

    Today, 4,200 Rwandans from different backgrounds are enrolled in various courses on the platform.

    On August 18th this year, a virtual convocation was held to celebrate the achievement of around 2,000 first graduates from 17 Commonwealth counties. Rwanda is the second country after Ghana to have the highest number with over 480 people who have successfully graduated in this program mainly in information Technology, Management and communication courses so far.

    Paul Barera, the Chief Executive Officer of RTN, noted:

    “We understand that some learners may not have access to internet or computers but we are working with the RDB Skills Office to leverage Government’s Employment Service Centers and our Telecentres located in every district countrywide to give people access to the facilities.”

    To enroll on any of the courses being offered as a Government employee, please liaise with your HR manager or send an email to [email protected]. For non-Government employees, please fill the application form available on this link: https://rtn.rw/rtn_col_coursera_workforce_recovery/ or send an email to [email protected]

    RDB through its Chief Skills Office has partnered with the RTN to roll out Coursera Online Learning programs to improve the career skills of Rwandans.

    IGIHE

    source https://en.igihe.com/news/article/rdb-rtn-rollout-virtual-education-programs-for-rwandans

  • Kwita Izina to be held on World Gorilla Day #rwanda #RwOT

    The 16th Kwita Izina will be held under the theme “Conservation and Sustainable Tourism – A Foundation for Future Generations”.

    This year, 24 baby gorillas that call Rwanda’s Volcanoes National Park home will be named by the Volcanoes National Park staff – the frontliners of conservation who protect and care for them every day.

    They will include the park rangers, guides, wardens, trackers and veterinary doctors, among others.

    World Gorilla Day marks the day that renowned gorilla conservationist Dian Fossey established the Karisoke Research Center in Rwanda in 1967. It is a day that encourages people around the globe to join conservation efforts to protect gorillas in the wild.

    This year’s virtual event will feature updates from the field on how rangers, vets and researchers work everyday to protect gorillas and a handover ceremony of the community project RDB embarked on to improve access to potable water for the communities living around Nyungwe National Park.

    The community project is part of the Tourism Revenue Share Programme, in which 10% of total tourism park revenues are invested back into communities, contributing to the development of communities living adjacent to Rwanda’s national parks.

    Additionally, this year, RDB is working with conservation and private sector partners to organise the Conversation on Conservation, a virtual session that will bring together scholars, researchers, conservationists, policy makers and the private sector to discuss, debate and find solutions to today’s conservation challenges.

    Speaking during her remarks at a virtual press conference held on 4 September, RDB Chief Tourism Officer, Belise Kariza noted: “Having Kwita Izina virtually this year gives us the opportunity to celebrate those who are at the forefront of protecting the endangered mountain gorillas and share Rwanda’s conservation success with Rwandans. We hope to inspire everyone to visit our beautiful country and experience the wonder of trekking to see the mountain gorillas in their natural habitat. Rwanda is open for tourism, and the sector underpins so much of our conservation work. That’s why we are proud of the impact of sustainable tourism on our national development and environmental protection efforts.”

    The practice of giving a name to a newborn baby, known as ‘Kwita Izina’, has been part of Rwandan culture for centuries. The name attributed to a baby gorilla plays a significant role in the ongoing programme of monitoring each individual gorilla in its family group and habitat.

    The Rwanda Development Board has announced that the 16th Kwita Izina Gorilla Naming Ceremony will be held virtually on World Gorilla Day, on 24 September 2020.

    IGIHE

    source https://en.igihe.com/news/article/kwita-izina-to-be-held-on-world-gorilla-day

  • Nutuka u Rwanda cyangwa perezida nanjye nzagutuka- Ingabire Marie Immaculée #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi uri mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane by’umwihariko Twitter yavuze ko kuba yatukana kuri izi mbuga atari ibintu avuga ko bikomeye cyane ko atabikora mu gihe uwo atuka arengana.

    Ati “Ariko njyewe mujya munsetsa, ese kuki mwumva umuntu yaza akagutuka cyangwa agatuka igihugu ? Njyewe untutse nta kibazo ariko ugatuka igihugu cyanjye nkakwihorera ?”

    Yakomeje agira ati “Hari ubwo njya mbona namwe abanyamakuru mushaka kunzanaho iterabwoba.. mubyibagirwe uyu uvugana nawe ntajya ahinduka. Ugatuka iki gihugu ? Ugatuka Perezida wa Repubulika ? Nzagutuka pe ku mugaragaro izuba ryaka.”

    Ingabire Marie Immaculée kuri Twitter akurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 40, ibintu avuga ko niba agututse cyangwa agukebuye abamukurikira bose baba bagomba kubibona.

    Yakomeje agira ati “Nzagutuka bose babibone ko nagututse. Hari ibintu bitagomba gukorwaho, ibyo ni uko bimeze.”

    Ingabire Marie Immaculée avuga ko iterambere ry’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga iyo bikoreshejwe neza bifasha mu guteza imbere igihugu.

    Avuga kandi ko by’umwihariko izi mbuga nkoranyambaga zifasha mu kuba abazikoresha cyangwa abaturage bashobora kubaza inzego inshingano zazo.

    Reba ikiganiro twagiranye na Ingabire Marie Immaculée

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Nutuka-u-Rwanda-cyangwa-perezida-nanjye-nzagutuka-Ingabire-Marie-Immaculee

  • Elon Musk wungutse Miliyari $87.7 yari yaciye agahigo aca kuri Mark Zuckerberg nyiri Facebook aba umukire wa 3 ku Isi – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Musk witegura gukora igikoresho ahamya ko kizashyirwa mu bwonko bwa muntu kikabasha kubwongerere ubwenge yaciye agahigo ko gutunga agera kuri miliyari $115.4 bimushyira ku mwanya wa 3 akurikira Jeff Bezos utunze agera kuri milyari $205 na Bill Gate utunze $126. Ese ni iki kiri inyuma y’urwunguko rwa Elon Musk mu gihe abandi Covid-19 yabazahaje?.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d9bd81ee3c1188e6523f4d629afd8d11302b85b53e259c285d1ed4dbf53bc2d6825fe0ebf6ac406d2ba716132c2c52ecfca23aaa668f8fca35acb7012ed53f9544dd70241f5e8a61d9871ad71dd0938d1c741fde65e42bf6c4fc04affaa3987224d60e40cf1173fd3b34a