Umuhanga mu butabire w’Umufaransa, Antoine Lavoisier yigeze kuvuga ati “Nta na kimwe kigenda buheriheri kandi nta na kimwe gishya kivuka, ahubwo ibintu birivugurura.”
Inzobere zagaragaje ko uko ubushyuhe bukomeza kwiyongera ku isi bigira ingaruka ku ntangangabo mu binyabuzima ku buryo bikomeje zazagera aho ziba nke cyane.
Mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza hafatiwe umugabo ukekwaho kwica umugore we mu mwaka wa 2011 mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro nyuma agahindura amazina agahungira i Kayonza.
Iyo witegereje neza, ibibera mu isi ya none, ubona ibintu byinshi bitera kwibaza cyane! Turi mu isi yihuta cyane muri byinshi, turi mu isi irimo byinshi by’amayobera, turi mu isi irimo byinshi byarenze ubwenge bwa muntu.
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Council:HRC) kamaganye ivangura rishingiye ku ruhu nyuma y’ibikomeje kuba hirya no hino ku Isi kubera urupfu rwa George Floyd.
Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano bafashe umugabo w’imyaka 32 afatanwa ibiro 15 by’urumogi. Yafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kamena afatirwa mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Byahi mu mudugudu wa Murambi.
Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2020 bahembukiye mu gitaramo cya Israel Mbonyi, yakoze cyanyuraga kuri shene ya Youtube ya MK1 TV.