Inshuti nyayo uyibonera mu byago! Ni yo ntero ya bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, nyuma yo kubona uburyo Ikigo cy’Ubwishingizi ‘Radiant Yacu Ltd’ cyagobotse umuturanyi wabo wagifashemo ubwishingizi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko mu barwayi bashya ba Coronavirus bagaragaye mu Mujyi wa Kigali harimo n’abamotari babiri, ibintu yavuze ko biteye inkeke mu buryo bwo kurwanya iki cyorezo.
Umuhanga mu butabire w’Umufaransa, Antoine Lavoisier yigeze kuvuga ati “Nta na kimwe kigenda buheriheri kandi nta na kimwe gishya kivuka, ahubwo ibintu birivugurura.”
Inzobere zagaragaje ko uko ubushyuhe bukomeza kwiyongera ku isi bigira ingaruka ku ntangangabo mu binyabuzima ku buryo bikomeje zazagera aho ziba nke cyane.