Murengezi Dieudonné, umuririmbyi n’umucuranzi wa “Chorale de Kigali” yasohoye indirimbo ye ya mbere iri mu buryo bw’amajwi n’amashusho ndetse ikaba iri kuri album ye yitwa “Icyizere”.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Kamena 2020, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo gitegeka imidugudu itandatu yo mu turere tubiri two mu Mujyi wa Kigali kubahiriza gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ mu gihe cy’iminsi 15, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Abakurikiranira hafi politiki y’u Burundi bashimangira ko mu kugira Gen Alain-Guillaume Bunyoni Minisitiri w’Intebe, Perezida mushya Évariste Ndayishimiye yakomereje mu murongo wasizwe na Pierre Nkurunziza yasimbuye, washyinguwe kuri uyu wa Gatanu.
Nta gihindutse, Hakizimana Muhadjiri ararara abaye umukinnyi wa Rayon Sports nyuma y’uko impande zombi zamaze kumvikana ku bisabwa byose ndetse byitezwe ko uyu mukinnyi asinya umwaka umwe kuri uyu wa Gatanu.
Ibihumbi by’Abarundi kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020 byazindukiye kuri Stade Ingoma mu Mujyi wa Gitega mu muhango wo gusezera no gushyingura Nkurunziza Pierre wahoze ayoboye icyo gihugu.
Kuva hafungurwa ibikorwa bitandukanye na gahunda ya Guma mu Rugo igakurwaho, ubwandu bushya bw’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, bwagaragaye cyane mu Turere twa Kirehe na Rusizi bitewe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Birengagije amabwiriza yo guhana intera mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, abafana batandukanye ba Liverpool mu Bwongereza bigabije imihanda nyuma y’uko ikipe yabo yegukanye igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka 30 ishize, mu ijoro ryakeye.
Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko gushyira imidugudu itandatu yo mu Mujyi wa Kigali mu Turere twa Kicukiro na Nyarugenge, muri guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15, byatewe n’uko kuva tariki ya 3 Kamena kugeza ku ya 24 Kamena, hari imidugudu ine yabonetsemo abarwayi ba Coronavirus bagera kuri 25.