Iminsi irindwi y’icyumweru kigana ku musozo yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo icyemezo cyo gusubiza imidugudu itandatu yo mu Mujyi wa Kigali mu bihe bidasanzwe byo Kuguma mu rugo mu kwirinda Coronavirus.
Inzego z’ubutasi mu gisikare cy’u Burusiya zashinjwe ko zemereye amafaranga umutwe w’abarwanyi b’aba- Taliban bo muri Afghanistan nk’igihembo mu gihe baba bishe abasirikare ba Amerika cyangwa se ab’u Bwongereza bari muri icyo gihugu.
Lazarus Chakwera uri mu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho muri Malawi, yatorewe kuyobora iki gihugu atsinze Peter Mutharika wari Perezida kuva mu 2014.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2020, nibwo mu Karere ka Musanze, mu Kigo cy’Amagare (Africa Rising Cycling Center) hatangijwe ku mugaragaro ubukerarugendo bushingiye ku Igare, aho ababukora baryifashisha basura ibice nyaburanga bitandukanye mu Rwanda.
Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Kagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga yafashe umuntu wari umaze iminsi agenda abikuza amafaranga mu buryo bw’uburiganya ku bakozi b’ikigo cy’itumanaho gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga.
Iwacu Muzika Festival iri kuba ku nshuro yayo ya kabiri. Ibitaramo by’uruhererekane bizakorwa muri iri serukiramuco mu cyumweru gishize byafunguwe na Bruce Melodie wabaye umuhanzi wabimburiye abandi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020 hari hatahiwe Igor Mabano wari uwa kabiri utaramye.
Ahagana saa Sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2020 nibwo abagizi ba nabi baturutse mu Burundi, bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Kamena 2020, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo gitegeka imidugudu itandatu yo mu turere tubiri two mu Mujyi wa Kigali kubahiriza gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ mu gihe cy’iminsi 15, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.