Umusirikare w’u Rwanda, Lt. Gerald Tindifa, ku wa 18 Gashyantare uyu mwaka yatorokeye muri Uganda nyuma biza gutahurwa ko icyo gikorwa cyagizwemo uruhare n’Umutwe udasanzwe mu Ngabo za Uganda.
Ibitego byombi byatsinzwe na Joe Bryan byafashije Fulham gusubira muri Premier League nyuma y’umwaka umwe ubwo yatsindaga Brentford 2-1 ku mukino wa nyuma wa play-offs z’Icyiciro cya Kabiri mu Bwongereza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko bwasoneye abantu bose bafite ibirarane by’amahoro y’ubutaka bigeza mu 2018 ndetse basonerwa n’inyungu z’ubukererwe ku musoro w’ubutaka wa 2019.
Trump yasabye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizabona ku gice cy’amafaranga azagurishwa TikTok, kuko Leta ye yagize uruhare rufatika muri iryo gurisha.