Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko bwasoneye abantu bose bafite ibirarane by’amahoro y’ubutaka bigeza mu 2018 ndetse basonerwa n’inyungu z’ubukererwe ku musoro w’ubutaka wa 2019.
Trump yasabye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizabona ku gice cy’amafaranga azagurishwa TikTok, kuko Leta ye yagize uruhare rufatika muri iryo gurisha.
Sosiyete ya Microsoft yatangaje ko iri mu biganiro bigamije kugura ibikorwa by’urubuga nkoranyambaga rwifashisha amashusho, TikTok, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bamwe mu borozi bo mu nkengero z’Ishyamba rya Gishwati, bavuga ko babangamiwe bikomeye n’abantu bahawe akazi n’Umurenge wa Bigogwe, bavana inka z’abaturage mu nzuri bakazijyana ku murenge byitwa ko zari zirimo kona mwa leta, ngo bakunde bacibwe amande kuko nabo bunguka 10 000 Frw kuri buri nka bafashe.