Tag: featured

  • RIB yerekanye abakobwa bakurikiranyweho gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’urukozasoni #RwOT #Rwanda

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye abakobwa bane bari mu kigero cy’imyaka 18 na 27 y’amavuko, bakekwaho icyaha cyo gutangaza amashusho y’urukozasoni binyuze kuri internet.

    Umwe muri abo bakobwa yabwiye itangazamakuru ko basuye umuhungu ufite 
    amafaranga [utatangajwe amazina ariko RIB yatangaje ko imufite] akabasohokana
     ahitwa Pili pili akabagurira ibintu bitandukanye, hanyuma akabasaba kumufasha guteza
     imbere konti ye ya Instagram bashyiraho amashusho yabo bakora ibikorwa by’
    urukozasoni.
    Ngo yababwiye ko icyo akeneye ari ubwinshi bw’abareba ibyo yerekena
     kuri urwo rubuga, ababwira ko bagiye gutambutsaho amashusho imbonankubone
     berekana ubwambure bwabo.
    Umwe muri bo yagize ati “Yaratubwiye ngo icya mbere ashaka ni abareba ibyo 
    yerekana (views). Nuko dukora video twerekena ubusa bwacu turabimwemerera,
     turamubwira tuti nitugera mu rugo ufungure konti yawe tujyeho imbonankubone.”
    “Tugeze mu rugo yari yaguze inzoga zitandukanye zuzuye aho, turabanza 
    turanywa tumaze gusinda cyane afungura konti ye, nibwo twatangiye gukora live 
    twambaye ubusa.”
    Uwo mwana w’umukobwa yavuze ko babikoze batazi ingaruka bizagira, kandi ngo
     bari basinze batanazi ko bihanwa n’amategeko.
    Ikibabaje ngo ni uko nta kiguzi cyo gukora ibyo bari bavuganye n’uwo muhungu, 
    ahubwo ngo bamufashaga kuko yari yabibasabye.
    Ati “Twebwe nta nyungu twari dufite kuko twabikoze turi gufasha mugenzi
     wacu kuko yari yabidusabye. Jyewe uko muzi ni inshuti yanjye yanjyanyeyo. 
    Uwo muhungu afite amafaranga menshi ariko nta kazi afite , twajyaga tuyifotorezaho 
    yuzuye mu nzu tukibaza akazi akora bikatuyobera.”
    Abo bakobwa bavuga ko mu gitondo inzoga zibashizemo bakiriwe n’amashusho
     yabo agaragaza ubwambure bagwa mu kantu. Bemera icyaha bakoze bakagisabira
     imbabazi.
    Umuvugizi Wa RIB, Dominique Bahorera yavuze ko uwakoresheje abo bakobwa 
    ibyaha ari ibikorwa asanzwe akora ari nabyo akuramo ayo mafaranga babonaga.
    Ngo afata abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 18-25 akabaha ibiyobyabwenge 
    bamara gusinda akabasaba kwambara ubusa, agafata amashusho yabo akayashyira
     ku mbuga nkoranyambaga agamije kuyacuruza.
    Ati “Uretse kuba acuruza ku mbuga nkoranyambaga, acuruza n’abana b’abakobwa
     bagamije kugira ngo bajye kubasambanya. Iyo urebye usanga iki gikorwa kiganisha 
    no kwicuruzwa ry’abantu.”
    Uwo mugabo wakoresheje ibyaha ntabwo yerekanywe hamwe n’abo bakobwa gusa
     RIB yatangaje ko azakurikiranwa ukwe.
    Ingingo ya 34 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe
     ikoranabuhanga ivuga ko Gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye
     n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa 
    mudasobwa, bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze
     imyaka itanu n’ihazabu ya 1.000.000 frw ariko atarenze miliyoni eshatu.

    Aba bakobwa bafashwe bakekwaho icyaha cyo gutangaza amashusho y’urukozasoni binyuze kuri internet

    Aba bakobwa bavuga ko bashutswe ngo berekane ubwambure bwabo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhabwa ibisindisha

    Abakobwa bafashwe bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18 na 27
    Source : igihe
  • Kenya:Umugabo yatwitse umukobwa we imyanya y’ibanga amuhora gucudika n’umusore #rwanda #RwOT

    Polisi ya Kenya yatangiye gushakisha umugabo ukurikiranyweho gukubita no gutwikisha umukobwa we ipasi ku matako n’ibindi bice bigize imyanya y’ibanga amuhora gukundana n’umusore.
  • U Buyapani bwahaye u Rwanda ibikoresho by’ubuvuzi bya miliyoni $2.8 mu kurwanya Coronavirus #rwanda #RwOT

    U Buyapani bwahaye u Rwanda inkunga y’ibikoresho by’ubuvuzi bya miliyoni $2.8 ni ukuvuga miliyari zirenga 2.5Frw mu gushyigikira urwego rw’ubuzima mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
  • Irushanwa rya Miss Supranational 2020 ryagombaga kwitabirwa n’u Rwanda ryasubitswe #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss Supranational ryari kuzitabirwa n’ibihugu birimo n’u Rwanda bwatangaje ko iri rushanwa hamwe n’irya Mister Supranational yose yasubitswe kubera ibihe bidasanzwe Isi irimo by’icyorezo cya Covid19.
  • Minaloc yatangaje amabwiriza avuguruye y’imikoresheze y’insengero mu kwirinda COVID-19 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje amabwiriza mashya agomba kubahirizwa n’insengero bijyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho buri rusengero rwasabwe kujya rugaragaza umubare w’abantu ntarengwa bakwiriye kurusengeramo kandi ukamanikwa ahantu hagaragara mu gihe amateraniro yo agomba kuba rimwe mu cyumweru.
  • RDC : Umusirikare yarashe abaturage 12 barapfa, icyenda barakomereka #rwanda #RwOT

    Umusirikare wa FARDC bikekwa ko yari yasinze, yarashe abaturage 12 barapfa naho abandi icyenda barakomereka, mu gace ka Sange, mu mujyi wa Uvira uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
  • Hakenewe izindi mbaraga twifitemo mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus #rwanda #RwOT

    Kuva kera ibibazo bitandukanye byarabaga, ndetse bikaba ingorabahizi. Nk’uko bisanzwe hari ubwo byasabaga amaboko aturutse hirya no hino. Duhereye no mu ngo iyo hadukaga ikibazo, byabaga byiza iyo abagize umuryango biyambaje ingufu z’abaturanyi. Ibi ariko ntabwo byavugaga ko ikibazo cyugarije bene cyo cyakemukaga burundu, ahubwo hari iturufu nziza yiyambazwaga.
  • Abakozi babiri bahamijwe kunyereza umutungo muri Kaminuza ya Gitwe bakatirwa igifungo cy’imyaka irindwi #rwanda #RwOT

    Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, kuri uyu wa Kane rwakatiye igifungo cy’imyaka irindwi abari abakozi ba Kaminuza ya Gitwe barimo uwari ushinzwe icungamutungo n’uwari ushinzwe kwishyuza amafaranga y’ishuri nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kuyanyereza.
  • Rwamagana: Uwiyitaga umupolisi yafashwe arimo kwambura umuturage #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rwamagana hafatiwe Nzabihimana Jean Pierre w’imyaka 33 wiyitaga umupolisi akagenda yambura abaturage amafaranga. Yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga, afatirwa mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Rubona.
  • Gicumbi FC ntivuga rumwe n’umunyamategeko wavuze ko yananiwe kwishyura ngo TAS yakire ikirego cyayo #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru wa Gicumbi FC, Dukuzumuremyi Antoine, avuga ko bizeye gukina Icyiciro cya Mbere mu mwaka utaha w’imikino nubwo Me Mulindahabi yatangaje ko ikirego iyi kipe yatanganye na Heroes FC cyanze kwakirwa mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (TAS/CAS) kubera kutishyura miliyoni 1 Frw.