DJ Erick Morillo, wahimbye indirimbo yamamaye cyane yitwa “I Like to Move It” iri mu njyana ya Electronic Music Dance [EDM], yasanzwe iwe mu rugo muri Leta ya Florida yapfuye.
Mu gihe bimenyerewe ko ifarashi ari inyamaswa igira ibakwe ndetse ikarangwa no kutiganda ku murimo, iyitwa ‘Injang’ yo muri Mexique yo imaze iminsi itungura abantu kubera ingeso yiharajeho yo kwipfusha iyo hari umuntu ugiye kuyurira, ntawe uramenya niba ari ubunebwe buyibitera!
Gentil Misigaro umaze kwamamara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yibarutse imfura ye nyuma y’umwaka asezeranye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore we Mugiraneza Rhoda.
Polisi yafatiye mu kabari abantu 19 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 barimo kunywa inzoga. Ni akabari kitwa Umunara gaherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Ruhango.
Nyuma y’amezi atandatu Umwirabura witwa Daniel Prude apfuye, Umuyobozi w’Umujyi wa Rochester muri New York yafashe umwanzuro wo kwirukana abapolisi barindwi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo.
Kuri uyu wa Kane, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yahaye abaturage batishoboye bo mu murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, inkunga y’amabati 5760 azakoreshwa mu kwiyubakira aho batuye.
Kuri uyu wa Kane, urubanza Arikidiyosezi ya Kigali iregamo iyahoze ari Kaminuza ya Christian University of Rwanda, ihagarariwe n’umuyobozi wayo Dr. Habumuremyi Pierre Damien, rwakomeje, ababuranyi bisobanura imbere y’urukiko.