Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, cyatangaje ko nyuma y’amezi arengaho gato abiri, umubare w’abanyarwanda bangana na 75.4% bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza, Mituweli, muri uyu mwaka wa 2020/21.
Filime ya James Bond ni imwe mu zamamaye cyane ku Isi, zihariye imitima ya benshi kugeza na n’uyu munsi, ku buryo benshi iyo bumvise ko hari agace gashya ibinezaneza biba byose.
Kenshi abanditsi b’indirimbo mu Rwanda ntabwo bahabwa umwanya wo kumenyekana nyamara baba bakoze bakoze akazi gakomeye mu ikorwa ry’indirimbo. Kinyoni ni izina ritazwi na benshi ariko yagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo zinyuranye akaba yaragize uruhare rutaziguye mu kwandika Kola ya The Ben.
Rayon Sports yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) irisaba guhindura umwanzuro yafashe ku ikipe zizasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League na Confederation Cup mu mwaka w’imikino wa 2020/21.
Umugore wo mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha cyo kwica uruhinja yabyaye akanarutaba mu mwobo.