source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/inseko-umuti-tugendana-tutabizi
source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/inseko-umuti-tugendana-tutabizi

Ibyo birakorwa kugira ngo aho bikenewe bagenerwe amahugurwa muri urwo rurimi kuko ari rwo ahanini rutangwamo amasomo, ikizamini kikazatangira ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2020, bikazahera mu Mujyi wa Kigali bityo bikazakomereza no mu zindi Ntara.
Ni ikizamini cy’Icyongereza kiri ku rwego mpuzamahanga cyateguwe n’ikigo ‘Education First’, Umuyobozi wa REB, Dr Irénée Ndayambaje, agasobanura impamvu icyo kizamini cyateguwe.
Agira ati “Ikigamijwe ni ukugira ngo tumenye urwego rw’ubumenyi abantu bose bari mu burezi mu Rwanda bafite mu rurimi rw’Icyongereza, abe ari na ho duhera dutanga amahugugurwa mu byiciro. Bizatuma imfashanyigisho dutanga zijyana n’icyiciro umuntu arimo, cyaba icyo hasi cyangwa ikiringaniye ndetse n’icy’abafasha abandi”.
Ati “Ni ibizamini byo ku rwego mpuzamahanga bitandukanye n’ibyo twakwitegurira hano, amanota uzabona uzayishimire kuko azaba agaragaza urwego uriho. Natwe ni yo tuzaheraho kugira ngo dukomeze guhugura abarimu, tubafashe kuzamura ubumenyi mu Cyongereza”.
Dr Ndayambaje avuga kandi ko uretse abarimu, ibyo bizamini ngo binareba abandi bakozi bose bo mu mashuri kuko bakenera kuvugana n’abanyeshuri.
Ati “Bireba amashuri twavuze ariko kandi ni aya Leta, afatanya Leta ndetse n’amashuri yigenga. Uretse abarimu, iryo suzuma rireba n’abakora mu buyobozi bw’amashuri, nk’umuyobozi w’ishuri, umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo n’abandi bose, kuko tutifuza ko Icyongereza kivugwa mu ishuri gusa”.
Ati “Kigomba kuvugwa no hanze y’ishuri, byumvikane rero ko n’abandi bose babarirwa mu buyobozi bwite bw’ishuri, na bo dukeneye kumenya urwego bariho muri urwo rurimi kuko na bo bazakenera kuganira n’abarimu ndetse n’abanyeshuri. Bizatuma rero na bo tumenya icyo bakeneye kugira ngo ubumenyi bwabo mu Cyongereza buzamuke”.
Mu Mujyi wa Kigali bizakorwa guhera ku itariki 6 kugeza ku ya 8 Ukwakira 2020, hakazakurikiraho Intara y’Amajyepfo izakora kuva ku ya 19 kugeza ku ya 21 Ukwakira 2020, Iburengerazuba bazakora kuva ku ya 2 kugeza ku ya 4 Ugushyingo 2020, Amajyaruguru azakora kuva ku ya 16 kugeza ku 18 Ugushyingo 2020 na ho Iburasirazuba bakazakora kuva ku ya 30 Ugushyingo kugeza ku ya 2 Ukuboza 2020.
Dr Ndayambaje asaba abo bireba bose kwitabira ibyo bizamini, cyane ko ntawe uzahagarikwa mu kazi kubera byo, ndetse bakazanitwaza ‘écouteurs’, kuko hari ibyo bazakora bumva amajwi.
Umwe mu barezi baganiriye na Kigali Today, Théogène Banyeretsekare, avuga ko icyo gikorwa ari cyiza kuko bizatuma urwego rwabo rwo kumenya Icyongereza ruzamuka.
Ati “Ni byiza kuko muri twebwe hari benshi baba barize mu Gifaransa ariko tugakoresha ingufu ngo tumenye Icyongereza. Kudushyira mu byiciro na byo ni ingenzi kuko ubusanzwe twajyaga duhugurirwa hamwe n’abize mu Cyongereza ugasanga bidahura, icyo kizamini rero cyari gikenewe”.
Ati “Turashimira REB kuba yabiteguye, cyane ko n’abasanzwe badufasha (mentors), usanga batabona umwanya uhagije kuko na bo baba bafite izindi nshingano zibareba”.
Mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ubundi bigaga mu Kinyarwanda ariko bikaba byaremejwe ko kuva muri icyo cyiciro kuzamuka, abanyeshuri bagiye kujya biga mu Cyongereza.


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukwakira 2020, Akarere ka Nyamagabe ni ko kari gatahiwe gutanga ibisobanuro ku makosa yagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Ni ibisobanuro bitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe yasabwe ibisobanuro ku mitangire y’amasoko, aho raporo igaragaza ko hari amasoko yatanzwe akarenza ingengo y’imari yari yaragenewe.
Uwo muyobozi yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ko ayo masoko yari amasoko yambukiranya imya, ariko abagize PAC bamugaragariza ko muri raporo bigaragara ko yari amasoko afite igihe cy’amezi 12.
Perezida wa Komisiyo, Depite Valens Muhakwa, ati “Ubwo ufite iyihe nyungu mu kutubwira ibitari ukuri! Aya masoko tukubaza, nta soko rirenga umwaka. Ni ingengo y’imari 2018/2019, mwayatanze kuri miliyoni 927, mwarateganyije miliyoni 579”.
Uwo muyobozi yabajijwe icyatumye ayo masoko arenza ingengo y’imari yari yagenewe, maze Umuyobozi w’Akarere ashaka kuba ari we usubiza icyo kibazo, ariko Abadepite bamusaba kureka uwabajijwe akaba ari we usubiza.
Bati “Mayor, ntabwo ari wowe twabajije!”
Depite Christine, umwe mu bagize PAC, yagize ati “Kutubwira ngo ni amasoko yambukiranya imyaka, ubwo arashaka kuvuga ko Umugenzuzi w’Imari ya Leta atazi gutandukanya amasoko! Batubwire impamvu nyakuri yatumye barenza ingengo y’imari. Igikurikiyeho batubwire, ayo mafaranga mwishyuye yarenze ku ngengo y’imari mwayavanye hehe”?
Gitifu ati “Mu by’ukuri no muri makeya, amafaranga yabaye menshi, kubera kwiyongera kw’abagenerwabikorwa. Ibisobanuro mfite ni uko abagenerwabikorwa biyongereye”.
Depite Muhakwa yamubajije uburyo bashobora kuba bari mu nshingano, batabasha kumenya uko akarere kabo kangana ngo banagakorere igenamigambi.
Ati “Akarere ka Nyamagabe se ubwo kangana iki ku buryo mutabasha kumenya ngo uyu mwaka dufite abagenerwabikorwa aba, tuzubakira aba”.
Nanone Umuyobozi w’Akarere yashatse gusubiriza Gitifu, Depite Muhakwa ati “Waretse ariko gitifu akadusubiza Mayor”.
Nyuma yo kubona ko uyu muyobozi (Gitifu), atabasha gusobanura iby’ayo masoko, ubuyobozi bw’akarere bwaje kugaragaza ko ari uko ari mushya muri izo nshingano.
Icyakora nanone, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yabeshye Abadepite ko Gitifu yatangiye akazi muri Nyakanga 2020, nyamara kandi hari raporo bigaragara ko yasinye muri Gicurasi 2020, Mayor asabwa kubisabira imbabazi, no kuvuga amatariki nyakuri uwo muyobozi yatangiriye akazi, biza kugaragara ko yagatangiye tariki 10 Gashyantare 2020.
Abadepite basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe gushaka undi muntu utari Gitifu, akaba ari we utanga ibisobanuro kuri ibyo bibazo, ariko basaba ko nibagena undi muntu, ubwo Gitifu ahita ashaka ahandi ajya, kuko ntacyo yaba yaje gukora ahongaho, bati “araba yaje kugwiza umurongo”.
Ubuyobozi bw’akarere bwahise bwemeza ko umuyobozi ushinzwe imirimo rusange (Division Manager), ari we watanga ibisobanuro.
Perezida wa PAC, ati “Ubwo ES (gitifu) nagende dukomeze”.


Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Turazirikana Umunsi Mukuru Mpuzamahanga wa Mwalimu. Dufate umwanya dushimire abarimu bacu cyane cyane muri ibi bihe bikomeye. Abanyeshuri n’ababyeyi bishimira serivisi zanyu ntasimburwa. Dufatanye, dufungure amashuri, abana bacu bige mu mudendezo.”
Turazirikana Umunsi Mukuru Mpuzamahanga wa Mwarimu. Dufate umwanya dushimire abarimu bacu cyane cyane muri ibi bihe bikomeye. Abanyeshuri n’ababyeyi bishimira servisi zanyu ntasimburwa. Dufatanye, dufungure amashuri, abana bacu bige mu mudendezo.
— Paul Kagame (@PaulKagame) October 5, 2020


Batanu mu bagize iri tsinda baje i Nyaruguru, basobanuriwe ko izi nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’igihugu cy’u Burundi zafatiwe kuri metero 600 uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Aba barwanyi baguye ku basirikare b’u Rwanda bari barinze inkiko z’u Rwanda mu ma saa yine z’amanywa.

Bari bitwaje imbunda zo mu bwoko bwa karacinkov 17, launcher 7 (lance roquette) imwe, na machine gun 1.
Bari bafite n’ibindi bikoresho bari batwaye mu bikapu, harimo n’amasafuriya yo gutekamo.


Minisitiri Shyaka yabigarutseho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo inzego zitandukanye zari mu kiganiro n’abanyamakuru, hagarukwa ku buryo icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu Rwanda.
Minisitiri Shyaka Anastase avuga ko ikibazo cy’abakorerabushake gikwiye gusobanuka, kuko bariya bantu bajyanwa muri ziriya nshingano babizi ko ari ubukorerabushake.
Agira ati “Abakorebushake ni abakorerabushake, ntabwo ari abakozi bahembwa bisanzwe cyangwa bafite kontaro runaka”.


Munguyiko yari umunyeshuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), usibye kuba yafatanywe inoti zihwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 13 n’ibihumbi 600, anafatwa nk’umucurabwenge muri iki cyaha cyo kwigana amafaranga kuko yanafatanywe ibikoresho bitandukanye yifashishaga ayakora.
Yafatanywe inoti z’ijana 136 z’amadorali ya Amerika, yanafatanywe inoti 114 za bitanu mu mafaranga y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Munguyiko yafatanywe imishandiko 10 y’impapuro zikase neza mu ishusho y’amafaranga y’inoti za bitanu, mudasobwa ndetse n’ibindi bikoresho yifashishaga akora amafaranga y’amiganano.
CIP Karekezi yavuze ko Munguyiko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na bagenzi be baheruka gufatwa.
Yagize ati “Mu minsi ishize hari abandi bari bafashwe bigana amafaranga, na bo bari bafatiwe muri Rubavu, bavuze ko Munguyiko ari we wabinjije mu kazi nk’umuyobozi wabo. Icyo gihe we ntiyafashwe yakomeje kwihisha kugeza ubwo yafatwaga kuri uyu wa Gatandatu”.
CIP Karekezi yakomeje avuga ko abaturage na bo bagaragaje inzu yakorerwagamo ayo mafaranga, abapolisi binjiramo basangamo Munguyiko yihishemo afite biriya byose yafatanywe.
Inoti zose yakoraga zari zifite nimero imwe ariyo LG04727792 (ku madorali) na AB0939102 ku noti zo mu manyarwanda.
Tariki 29 Nzeri 2020 ni bwo hari hafashwe bagenzi ba Munguyiko ari bo Ngarambe Francis na Nsanzamahoro Innocent, na bo bafatiwe i Rubavu mu Murenge wa Gisenyi bafatanywe 1,100 mu madorali ya Amerika.
CIP Karekezi yakanguriye abantu kuba maso ntibahe icyuho bene bariya banyabyaha ahubwo bakihutira gutanga amakuru.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
