Tag: featured

  • Leta yijeje gukomeza kugoboka abagizweho ingaruka na Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa 17 Nyakanga 2021, Umujyi wa Kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Musanze, Kamonyi, Rwamagana, Nyagatare, Rubavu na Rutsiro turi muri gahunda ya Guma mu Rugo y’iminsi icumi.

    Mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, kuri iki Cyumweru, Leta yatangaje ko igihe Guma mu Rugo yagombaga kumara cyongereweho iminsi itanu aho izarangira ku wa 31 Nyakanga 2021.

    Igihe cya Guma mu Rugo abaturage ntibabasha gukomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe ndetse bituma benshi badashobora kubona ibibatunga mu gihe batagobotswe.

    Ubwo yari kuri Televiziyo y’u Rwanda asobanura ibijyanye n’ingamba nshya zo kubahiriza mu gihe cya Guma mu Rugo y’iminsi itanu yongeweho, Minisitiri Gatabazi, yavuze ko Leta yazirikanye ba baturage babaho ari uko bakoze.

    Yavuze ko mu minsi ya Guma mu Rugo yongerewe Leta izakomeza kunganira abaturage ndetse ko abo mu Mujyi wa Kigali ibiribwa byabo byamaze gutegurwa.

    Yagize ati “Ntabwo waba warafashije umuntu mu minsi 10 ngo nibongeraho iminsi itanu umurekure kuko ni urugendo n’ubundi. Ubu rero twiteguye muri aya masaha ya nyuma ya saa Sita urwego rw’Umujyi wa Kigali, ibiryo bigomba kujyanwa mu mirenge byari byarangije gushyirwa mu mamodoka agomba kubitwara ku buryo guhera ejo [uyu munsi] uturere turatangira gahunda yo gutanga ibiryo. Ku buryo wa munsi wiyongereyeho bazabaha ibiryo by’iminsi itanu ikurikira.”

    Minisitiri Gatabazi yakomoje ku bantu bagiye binubira imitangire y’ibiryo, avuga ko hari ubwo biba byatinze kubageraho ndetse hakaba n’ahabaho n’amakosa y’abayobozi bo mu nzego z’ibanze ariko ko Leta iba yageneye umuturage ibiribwa bimukwiriye.

    Mu gihe cy’iminsi 10 ya Guma mu Rugo ishize mu Mujyi wa Kigali habaruwe imiryango igera ku bihumbi 211 yagombaga guhabwa ibiribwa ariko habayeho ubwiyongere, bituma isaga ibihumbi 275 ari yo ihabwa ibyo kurya. Mu turere umunani na two twashyizwe muri Guma mu Rugo, abaturage bagera ku bihumbi 35 ni bo bahawe ibiribwa.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko ibiribwa bizunganira abaturage bari muri gahunda ya Guma mu Rugo batishoboye bo mu Mujyi wa Kigali n’ahandi byateguwe

    Mu gihe cy’iminsi 10 ya Guma mu Rugo ishize mu Mujyi wa Kigali imiryango isaga ibihumbi 275 yahawe ibyo kurya mu gihe mu turere umunani abaturage bagera ku bihumbi 35 bahawe ibiribwa

  • Ruhango: Abikorera bongereye agahimbazamusyi kagenerwa abakorerabushake mu guhangana na Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa biyemeje gushyiramo ubushobozi nyuma y’uko babonye imibare y’abandura icyorezo ikomeje kuzamuka muri ako Karere, bagatinya ko bashobora gufatirwa ingamba zigamije kugikumira zirimo no gushyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Visi Perezida w’urwo rugaga, Dr Usengumuremyi Jean Marie Vianney, yavuze ko bahisemo kongera umubare w’urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse banabashakira ibikoresho by’ibanze n’amafaranga y’agahimbazamusyi kugira ngo babashe kunoza akazi k’ubwitange bakora.

    Ati “Twabongereye abakorerabushake bava kuri 50 bagera kuri 71. Ikindi ni uko bahura n’akazi katoroshye kuko guhera mu gitondo kugera nimugoroba baba bakeneye amazi yo kunywa, bakaneye n’isabune yo gufura.”

    “Inzego za Leta zababoneraga isabune ariko ntihagije. Twebwe abikorera ku rwego rw’akarere twiyemeje ko buri mucuruzi byibura yishakamo amafaranga 2.000 Frw tukayegeranyiriza hamwe noneho tukongera ku yandi atangwa n’Akarere kugira ngo buri wese muri uru rubyiruko abone iyo sabune.”

    Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango yerekana ko mu mirenge icyenda ikagize hari urubyiruko rw’abakorerabushake bagera kuri 300, ariko hiyongereyeho abandi 200 kandi buri wese azajya agenerwa agahimbazamusyi k’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 Frw n’ibihumbi 12 Frw buri kwezi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko uko kongera umubare w’urubyiruko rw’abakorerabushake bizabafasha gukurikirana neza uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa. Yavuze ko amafaranga bahabwa atari igihembo ahubwo ari agahimbazamusyi.

    Ati “Ntabwo tuvuga ko ari igihembo ahubwo ni ubwo bwitange buba bukomeje; ikiba kigamijwe ni ukugira ngo babone isabune yo gufura umwenda yambara ndetse n’amazi yo kunywa.”

    Izindi ngamba zafashwe ni uko kuri buri nzu z’ubucuruzi ziri hagati y’eshatu n’eshanu mu Mujyi wa Ruhango hashyizwe umukorerabushake uzafatanya n’umwe mu bikorera watowe nk’umuhwituzi, bakagenzura ko abacuruzi ubwabo cyangwa abakiliya babagana bari kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Ruhango rwishimiye inkunga rwahawe kuko igiye kubafasha kunoza umurimo w’ubwitange biyemeje.

    Tumukunde Rachel ati “Mu mikorere yacu bizadufasha kunoza akazi dukora, dukumire iki cyorezo bitume akarere kacu katongera gusubira muri Guma mu Rugo.”

    Kugeza ubu mu Karere ka Ruhango harabarurwa abarwayi ba Covid-19 basaga 250 barwariye mu rugo, mu gihe abagera kuri batanu bo bajyanwe mu bitaro aho barimo guhabwa ubuvuzi bwihariye.

    Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda Tariki ya 14 Werurwe 2020 kimaze guhitana abaturage bagera kuri 13 bo mu Karere ka Ruhango.

    Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango rwongerewe agahimbazamusyi rwabonaga kugira ngo rukomeze guhangana na Covid-19

  • Nyamagabe: Hari amatongo amaze imyaka 27, yahindutse indiri y’abateza umutekano muke – #rwanda #RwOT

    Iyo santere iherereye mu Kagari ka Nzega ku muhanda uva rwagati mu Mujyi wa Nyamagabe werekeza kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

    Uhageze uhita ubona inzu zasenyutse zikikijwe n’ibihuru bigaragara ko zubatswe mu myaka yo hambere zubakwa mu buryo bukomeye hakoreshejwe amatafari ahiye.

    Bamwe mu batuye aho hafi bavuga ko iyo Santere y’ubucuruzi ya Nzega yari ikomeye mu myaka ya 1990 na mbere yaho kuko yacururizagamo abacuruzi bakomeye b’Abarabu n’Abahinde.

    Bavuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ari bwo iyo santere yasenywe ku buryo kugeza ubu habaye amatongo hakaba nta gikorwa na kimwe kihakorerwa.

    Mu byifuzo byabo basaba ubuyobozi kureba uko ayo matongo yakurwaho hagasanwa.

    Umwe ati “Guturana n’itongo ugira ngo ni ibintu! Amabandi yihishamo, tugerageza gushaka abazamu kugira ngo batadutoboreraho inzu.”

    Bavuga kandi ko hihishamo n’abantu banywa ibiyobyabwenge ku buryo bashobora guhohotera umuntu.

    Ati “Abanywa itabi n’urumogi bihishamo ugasanga n’ibyo byaha niho babikorera, ni nk’indiri zabo muri make.”

    Abatuye muri ako gace bavuga ko batinya kuhanyura mu masaha y’umugoroba kubera urugomo ruhakorerwa kandi batewe inkeke n’uko hashobora no kwihishamo ibisimba bikaba byabarira amatungo.

    Bavuga ko usibye kubateza umutekano muke, ayo matongo ateza n’umwanda mu mujyi wabo bagasaba ko yakurwaho.

    Kuri ubu izo nzu zahoze ari iz’abanyamahanga, zaguzwe n’Umunyarwanda naho izindi benezo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, asobanura ko bamaze igihe baganira n’abahafite inzu kugira bazivugurure, akizeza abaturage ko bizakorwa mu gihe kitarenze umwaka umwe.

    Ati “Icyo turi gukora nk’ubuyobozi ni ukubashishikariza kuhavugurura ngo hase neza. Turongera tubasabe bashyireho umwete mu kuvugurura ku buryo mu gihe kitarenze umwaka hazaba hari impinduka yahabaye. Iyo gahunda yo kuvugurura twari twamaze kuyumvikanaho.”

    Santere y’ubucuruzi ya Nzega iri munsi y’umusozi wa Nzega, ari naho hakomotse imvugo “Yakubitiwe ahareba i Nzega” yamamaye kuva hambere.

    Inkuru wasoma: Ni iyihe nkomoko y’imvugo ‘Yakubitiwe ahareba i Nzega’ yamamaye kuva hambere?

    Santere y’ubucuruzi ya Nzega iri munsi y’umusozi wa Nzega ari naho hakomotse imvugo “Yakubitiwe ahareba i Nzega” yamamaye kuva hambere

    Baterwa impungenge n’uko aya matongo ateza umutekano muke akanduza n’isura y’Umujyi wa Nyamagabe

    Abatuye hafi y’aya matongo basaba ko yakurwaho cyangwa agasanwa kuko yabaye indiri y’abajuru

    Basaba ko aya matongo yakurwaho kuko ababangamiye

    Santere ya Nzega uyirebeye hakurya ubona ko iri munsi y’umusozi wa Nzega mu muhanda uva mu Mujyi wa Nyamagabe werekeza kuri Pariki y’igihugu ya Nyungwe

    [email protected]


  • Mudasobwa zabaye iyanga, internet ibona umugabo igasiba undi: Imyigire yo kuri internet iragana he? – #rwanda #RwOT

    Ibihugu byishoboye nibura ntibyagize ingaruka nk’ibikennye kuko ikoreshwa rya internet ari bwo ryigaragaje cyane.

    Byatangiye amashuri menshi yumva ko Covid-19 ari ikibazo cy’iminsi mike kizakemuka ibintu bigakomeza ariko si ko byaje kugenda, icyorezo cyaje kije. Aho bigeze bigaragarira buri wese ko ikoranabuhanga ari wo murongo.

    Kaminuza n’amashuri amwe n’amwe byatangiye kwifashisha ikoranabuhanga mu myigire ariko imbogamizi ni zose kuko abakoresha internet mu buryo buhoraho bagera kuri 21.77 % nk’uko inyigo ya E-Government Survey 2020 yakozwe na Loni ribigaragaza.

    Amashuri Makuru na Kaminuza menshi mu Rwanda aracyakoresha internet mu kwigisha ariko amikoro akaba make haba ku ruhande rw’amashuri n’abanyeshuri. Barigisha aho bishoboka ariko gutanga ibizamini ni ihurizo rikomeye.

    Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Prof Dr Tombola M. Gustave, yabwiye IGIHE ko kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga gusa babikoresha cyane akenshi iyo hari ingamba zafashwe zituma abantu badakomeza guhura nka Guma mu Rugo.

    Ati “Dufite urubuga rwitwa Moodle rudufasha kwigisha tunyuze kuri murandasi kandi Mineduc yatwemereye kwigisha kuri murandasi. Ubu abanyeshuri bashobora kwiga.”

    Ibi abihuje n’Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, Fr. Dr. Hagenimana Fabien, yavuze ko muri ibi bihe bya Guma mu Rugo abanyeshuri bigira kuri murandasi kandi ko bamaze kubimenyera.

    Ati “Ubu dufite uruhushya rwo kwigishiriza kuri murandasi, abanyeshuri ni bwo buryo bari gukoreha kandi ni gahunda yari imenyerewe twarayikoreshaga mu kwirinda guhuriza abantu hamwe.”

    “Abanyeshuri bigira kuri murandasi haba urubuga umwarimu ashyiraho amasomo n’imyitozo abanyeshuri bakabisangaho ndetse n’uburyo bwo gukoresha amashusho barebana n’umwarimu kuri murandasi.”

    Nubwo abanyeshuri bafite uburyo bigamo ariko na bo ntibazi ejo hazaza habo kuko bitewe n’ubushobozi bwa bamwe biga ariko bakaba batabasha gukora ibizamini.

    Dr Tombola yavuze ko kubera izo mbogamizi zose, Moodle yifashishwa nk’uburyo bwo kwiga ariko itifashishwa mu bizamini.

    Ati “Abanyeshuri bagize ibikoresho bashobora no kuba bakwigiraho ariko kuba badafite ibikoresho bihagije ntabwo byashoboka ko bakora ibizamini. Guma mu Rugo nirangira bazaza bakore ibizamini mu ishuri.”

    Iki kibazo ni cyo na INES Ruhengeri ihura na cyo bakaba babasha kwiga ariko batabona uburyo bwo gukora ibizami ndetse no kwimura abanyeshuri batakoze amasomo ngiro.

    Ati “Hari abanyeshuri bake batabasha kwigira kuri murandasi ariko turagerageza ubu turacyakorana n’ibigo by’itumanaho dushaka uburyo twajya duha abanyeshuri kuri internet yacu. Abanyeshuri bitabira ku kigero cya 80%.”

    “Ariko hano muri INES ntabwo twakimura umunyeshuri wigiye kuri murandasi gusa, kuko iyi ni Kaminuza y’ubumenyingiro nka laboratoire utayikoze ntiyakwimuka. Turateganya ko Guma mu Rugo itazahoraraho ubu haba higishwa ibidasaba ‘pratique’, ibindi bizakorwa bafunguye kuko ntitwakimura umuntu utayikoze twaba tumuhemukiye.”

    Izi mbogamizi ziterwa n’ibura ry’ubushobozi bamwe mu banyeshuri bafite zirimo kutagira mudasobwa zo kwifashisha mu kwigira kuri internet.

    Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yo mu 2019 igaragaza ko mudasobwa zose mu mashuri makuru zigenewe abanyeshuri zari 35,283 harimo 8,935 zo mu mashuri yigenga na 26,348 mu mashuri ya leta. Nibura mu mashuri yigenga, mudasobwa imwe ikoreshwa n’abanyeshuri babiri mu gihe muri Leta mudasobwa imwe ikoreshwa n’umunyeshuri umwe.

    Ibi bigaragazwa n’imibare y’abanyeshuri mu 2019 bose hamwe banganaga na 86,140 harimo abo mu mashuri ya leta 35,719 n’abo mu mashuri yigenga 50,421.

    Nubwo internet mu Rwanda isa n’aho ihendutse ugereranyije n’ahandi muri Afurika dore ko nibura 1GB ibarirwa 500 Frw, ntibivanaho ko hari n’abafite izo telefone na mudasobwa ariko bagorwa no kubona ayo kugura internet cyangwa ikaba igenda buhoro.

    Mukeshimana Athanasie wiga muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK, yavuze ko usanga abanyeshuri benshi bagorwa no kubona internet yihuta bikaba byatuma badakurikira neza.

    Ati “Amasomo aba agoye, internet ntabwo dupfa kuyifatisha, ugasanga mwarimu yagusize.”

    Tombola yavuze ko ubu buryo bwo kwigira ku ikoranabuhanga budashobokera bose kuko usanga bahura n’ikibazo cy’abanyeshuri bafite ubushobozi buke, ntibabashe kubona ibikoresho ndetse na internet.

    Uko iminsi ishira Covid-19 igenda ihindura isura ku buryo bigoye kumenya icyerekezo cyayo, bisaba ko mu burezi hafatwa ingamba zikomeye zizatuma abanyeshuri bakomeza kwiga muri ibi bihe kandi bakaba barangiza amasomo.

    Kwigira kuri internet biracyagoye abanyeshuri biga muri Kaminuza kubera ubushobozi buke

  • Dr Nsanzimana yaburiye abiyuka mu kwivura COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio 1 ku wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2021, ubwo yavugaga ku bijyanye n’inkundura ya gatatu ya Covid-19 u Rwanda ruri guhangana nayo.

    Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda abantu bagiye bayivugaho ibintu bitandukanye, abandi bagashaka kwivura mu buryo bwo kwiyuka. Abahanga mu buvuzi bavuga ko ubu buryo bushobora guteza ibindi bibazo by’ubuzima.

    Dr Nsanzimana yavuze ko usanga abantu birirwa bahira ibyatsi ngo biyuke ariko batabyitondeye bishobora kwangiza ubuzima bwabo, bari bazi ko bari kwivura.

    Yagize ati “Usigaye uhura n’abantu bikoreye ibyatsi, ugasanga abantu bahira bakajya kwiyuka abenshi bakanabinywa, bakabivanga n’indimu nyinshi cyane ahubwo ugasanga abantu byarabangije mu gifu.”

    “Biriya bintu byinshi biba birimo aside, iyo ufata nyinshi irakwangiza, nagira ngo dutange ubutumwa ku bantu ngo bagabanye ibyatsi.”

    Yakomeje avuga ko ikibazo usanga abantu bafata ibiribwa birengeje urugero ngo bari kwivura Covid-19 kandi bakabaye babifata mu rugero, kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.

    Ati “Ikintu cyose kiri mu rugero cy’ikiribwa gitanga umumaro, ariko ufashe indimu 10 uraziriye umunsi umwe, ufashe teremunsi ebyiri za tangawizi umunsi umwe. Ibyo bintu ushyira muri icyo gifu biramaramo iki?”

    Dr Nsanzimana yasobanuye neza ko kwiyuka urwaye Covid-19 bishobora kuguteza ibibazo mu myanya y’ubuhumekero kuko iba yagize ikibazo.

    Ati “Kwiyuka ni bibi, iyo urwaye Covid-19 uba ufite ikibazo cyo guhumeka umwuka utinjira neza mu bihaha, kuko biba byagize intege nke n’imitsi izamura imbavu kugira ngo ifashe guhumeka haba harimo ikibazo.”

    “Akenshi umuntu aba anakorora na ka kandi wahumekagaho uritwikiriye wihejeje umwuka buriya uba uri kwiyangiza. Kwiyuka ntitubibonamo igisubizo ahubwo fata umwuka hanze, kora siporo, unywe n’amazi ibindi bireke.”

    Inzego z’ubuzima zisaba uwiyumvisemo ibimeyetso bya Covid-19 kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo akurikiranwe n’inzego zibishinzwe.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, yibukije abantu ko kwiyuka byangiza imyanya y’ubuhumekero

  • Inzira y’inzitane ku ishingwa rya Kaminuza y’u Rwanda n’urugendo rwa Dr Ntabomvura wanditswe ari uwa mbere – #rwanda #RwOT

    Ntibyari byoroshye ku Banyarwanda bamwe batumvaga impamvu yo kwiga muri Kaminuza byatumye kugira ngo ibone abanyeshuri itangirana na bo biba ingorabahizi.

    Ababonetse ku ikubitiro na bo ntibanyuze mu nzira iharuye; abanyamahanga babigishaga babanje kujya babakerensa nk’abadakwiye guhabwa uburezi bufite ireme kubera ko umwuka w’ubukoloni wari ukizerera mu mitwe ya bamwe.

    Dr. Ntabomvura Vénant ni we ufite amateka yo kuba yariyandikishije bwa mbere muri iyi kaminuza yitwaga ‘Université Nationale du Rwanda’ mu rurimi rw’Igifaransa.

    Uyu mukambwe w’imyaka 95 [yavutse tariki 4 Mata 1926] asobanura uko yamenyanye n’Umupadiri Georges Henri Lévesque mu gihe yari aje mu Rwanda muri gahunda yo gushinga kaminuza mu Rwanda.

    Georges Henri Lévesque yari yoherejwe n’Abapadiri b’Abadominikani bo mu Mujyi wa Québec muri Canada. Ku munsi wa mbere akandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda, yahuye na Dr Ntabomvura ku Kibuga cy’Indege i Kanombe. Aho ni ho ubucuti bwabo bashingiye imizi kugeza agize amahirwe yo kwinjira muri kaminuza.

    IGIHE yasuye Dr Ntabomvura agaruka ku ishingwa rya Kaminuza y’u Rwanda [y’ubu], uko byagenze kugira ngo abe ari we munyeshuri wanditswe mbere n’ibindi.

    IGIHE: Byagenze gute ngo Kaminuza Nkuru y’u Rwanda itangire?

    Dr Ntabomvura: Perezida Kayibanda yari yarasabye Abapadiri b’Abadominikani kumufasha gushinga Kaminuza, haza uwitwaga Georges Henri Lévesque.

    Amahirwe yangwiririye, nari ku kibuga cy’indege, ni uko numva uwo muzungu arimo kuvugana na bene wabo ko aje gushinga kaminuza mu Rwanda, ndavuga nti ‘uyu muntu byanze bikunze reka mwegere nze kumumenya.’

    Ni aho ngaho twahuriye bwa mbere, mubwira ko ndi umukozi wa leta nkora muri Minisiteri y’Ubuzima ariko ko ntari umuganga ahubwo ndi ‘Assistant Medicale’. Ni uko tumenyana ubwo, avuga ko ngo azanye no kubonana na Perezida Kayibanda kuko yabasabye kubaka kaminuza.

    Waba uzi impamvu yahisemo kujya gutangiriza Kaminuza i Butare?

    Kuva ubwo yatangiye kujya yirirwa azenguruka ashaka aho yakubaka Kaminuza. Yarabanje azenguruka Kigali aho ageze bakamuhakanira, na za Minisiteri zari zarabuze aho zikorera, nta cyari gihari rwose.

    Ubwigenge bwatwituye hejuru kubera ko ni ibintu abazungu batari barigeze bashaka na busa. Ubwo rero yarazerereye amaze kubura inzu i Kigali, ajya Gitarama abura inzu, ajya za Ruhengeri hose, sinzi uwamwongoreye ajya i Butare.

    Ageze i Butare asanga inzu ziri aho zipfa ubusa. Hariya muri Kaminuza hari kiriya kigo kiri hagati cyitwa ‘Bâtiment Centrale’. Cyari Ecole Primaire y’abana b’Ababiligi, igihe rero ubwigenge bubituyeho habayeho guhungisha abana babo ngo abirabura batazabica.

    Padiri Henri Lévesque abonye izo nzu yapfaga ubusa, ni uko agaruka yishimye ati ‘iwanjye ndahabonye, ngiye gushinga kaminuza’.

    Abanyarwanda bo babivugagaho iki muri icyo gihe cyangwa nta n’abari bararangije amashuri yisumbuye?

    Baramubwiye bati ‘ariko se ko dushimye ko ubonye inzu, uzigisha ibiti ko ari byo bihari, uzakurahe abanyeshuri?

    Na we ati ‘simwe se mwantumiye!’ Bati dore tukugire inama, niba uje gushinga Université, hamagara abana barangije amashuri abanza, utangire ubategure, nihashira imyaka itandatu, uzaba ufite abantu koko bashobora kwiga Université, ubundi ukore umurimo ushimwa.

    Abo ni abazungu bamubwiraga gutyo, azunguza umutwe ati ‘si icyo cyanzanye, bampamagaye ngo nze nshinge Kaminuza.’

    Atangiye kubivuga nari mpari, nti ‘Nyakubahwa Padiri, abo babikubwira ni Kayibanda?’ Kayibanda yaragutumiye ngo uze ushinge Université, ntabwo yakubwiye gushinga amashuri abanza. Nahise mubwira nti ‘njyewe umpereho, unyandike nziga kaminuza’.

    Na we yahise ambaza ati ‘ese ko bambwiye ko nta banyeshuri bahari?’ Nahise mubwira ko nize muri Groupe Scolaire, diplôme akeneye nyifite kandi nanyandika njya kumuzanira n’abandi. Arambaza ati ‘koko?’ Anyandika ubwo!

    Umaze kwandikwa kwiga muri Kaminuza byagenze bite?

    Amaze kunyandika, nirukanka hose […] nahereye i Kigali, nandika Dr Gashakamba, njya i Butare, Sindikubwabo ndamwandika, Mbarutso ndamwandika, nanditse benshi barabyishimira bati ‘tugize Imana twabona aho kwiga.’

    Ngeze i Gitarama bantera utwatsi bati ‘mbega umurengwe! Si wowe ufata amafaranga menshi none urayitesha uraje kudushuka ngo natwe twisubize ibwana? Baga wifashe’. Njya mbibuka rwose […] ni abo kubabarirwa. Icyo gihe ngize Imana abankundiye bose baraje ndabandika, icyo gihe twatangiye turi 52 bose. Harimo 15 bo mu Ishami ry’Ubuvuzi. Hari mu Ugushyingo 1963.

    Icyo gihe amasomo yahise atangira rero?

    Bucyeye abantu babonye twiga neza, bakajya batureba, harimo n’Ababiligi bashatse kujya bongorera Abanye-Canada, bababwira ngo ntabwo imyaka itatu ihagije, biriya bavuga bashaka kwiga kubaga n’ibindi bazabyiga nyuma.

    Baratangira rero baratuzerereza. Hashize nk’amezi atatu batuzerereza mu baturage, ngo tumenye indwara zihari, twageze aho tuzunguza umutwe tuti ‘barongera baduteshe igihe koko? Biriya twabirangije kera kuko twagiye tuyobora n’amavuriro yo mu giturage.’

    Twababwiye ko icyo dukeneye ari ukwemererwa gufata icyuma ugasatura inda, ukagaragura amara, ukadoda, ukaba wareba no mu muhogo no mu bihaha, ibyo ni byo dukeneye.

    Twebwe rero tujya kubibwira Padiri Henri Lévesque […] barantumye bati ‘wowe uziranye na Padiri Henri Lévesque, umutubwirire ko bariya barimo kudutesha igihe,’ na we ambwira ko bigomba gukosoka ariko ba bandi batwigishaga barakomeza barinangira kugeza ubwo twagiye kwa Minisitiri Rwasibo.

    Twamubwiye ko bashaka kudutesha igihe kugira ngo tutazagera ku ntego yacu, yaraje arabat0nganya, ababwira ko barimo kudutesha igihe.

    Mwakomeje kwigira muri iyo rwaserera?

    Ni nk’Imana yadukundaga, Umuyobozi wa Université de Gand [yo mu Bubiligi] yari yaje mu biruhuko yaje gusura Ingagi zo mu Birunga hanyuma Kayibanda aza kubimenya.

    Aramutumira maze baraganira, aramubwira ati ‘mwebwe muzi u Rwanda, muzi icyo dukeneye, kugira ngo dukomeze kubana mureke Kaminuza yanyu idufashe iyobore Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza yacu.’

    Twagiye kubona tubona yohereje umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi, aza i Butare, afata umwanya akajya yirirwa atembera. Yahamaze nk’ibyumweru bibiri, tugiye kubona tubona batwoherereje abarimu.

    Icyo gihe rero na bya bindi Abanye-Canada bangaga kutwigisha, abo ngabo batangiye kubitwigisha, bafata Ishami ry’Ubuvuzi barikura kuri Kaminuza y’Abanye-Canada, baryomeka kuri ‘Université de Gand.’

    Dr Ntabomvura avuga ko nyuma yo kurangiza Kaminuza yakoze imirimo itandukanye ndetse nyuma kuyobora Ibitaro bya Butare (CHUB y’ubu), yabaye Minisitiri w’Ubuzima mu 1979, umwanya yavuyeho mu 1981, ahita aba Umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

    Nyuma y’imyaka umunani ayobora Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Dr. Ntabomvura yagizwe Minisitiri w’Imibereho myiza y’Abaturage, umwanya yavuyeho agirwa Umuyobozi ukuriye abashinzwe gutoranya no gutanga imidali ku ntwari z’igihugu.

    Iyi mirimo yose yakoze, avuga ko yayifatanyaga n’umwuga wo kuvura kuko nubwo yabaye Minisitiri atigeze atura i Kigali, ahubwo yatahaga iwe mu rugo mu Karere ka Gisagara, kugira ngo abashe gukomeza kuvura kuri CHUB.

    Dr Ntabomvura kuri ubu atuye atuye mu Kagari ka Ruturo, mu Murenge Kibilizi, Akarere ka Gisagara. Umugore we babyaranye abana 13, yapfuye mu 2018.

    Inyubako z’Ishuri St Jean ryigwagamo n’abana b’abakoloni ni zo Kaminuza yatangirijwemo

    Georges Henri Lévesque (uwa kabiri iburyo) ashimirwa ubwo hizihizwaga imyaka 25 UNR yari imaze ishinzwe

    Dr Ntabomvura Venant ni we Munyarwanda wa mbere wiyandikishije muri Kaminuza y’u Rwanda

    Dr Ntabomvura yakoze umwuga wo kuvura abantu mu myaka myinshi y’ubuzima bwe

  • Ngoma: Abanyeshuri barwanye bagakomeretsanya ntibapfuye umukobwa nk’uko byari byavuzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari ibinyamakuru byari byanditse inkuru bivuga ko abo banyeshuri barwanye bapfa umukobwa nyuma ngo umwe agakubita mugenzi we inyungo akamukomeretsa, ariko ibyo ngo si ko byagenze nk’uko byasobanuwe na Kirenga Providence, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

    Ubundi icyabaye ngo ni ugusererezanya by’abantu b’urubyiruko, kuko ngo hari mu mpera z’icyumweru nta bizamini bya Leta byakozwe, ahubwo abanyeshuri barimo basubiramo amasomo yabo, ndetse bamwe basobanuza bagenzi babo amasomo batumva neza.

    Ikigo cya Groupe Scolaire Kabare ni ‘site’ y’ibizamini ihuriraho abanyeshuri baturutse ku bigo bitandukanye byo muri ako gace. Ni uko umwe mu basore barwanye (bombi biga kuri icyo kigo), yari kumwe n’umwe mu bakobwa baturutse ku kindi kigo baje gukorera ibizamini aho basubiranamo amosomo.

    Mu gihe barimo gusobanurirana, ngo undi musore yaraje atangira kumuserereza, amubwira ko yananiwe gutereta abakobwa basanzwe babana aho mu kigo none ngo akaba ahimbiye ku bavuye ku bindi bigo baje kwikorera ibizamini bya Leta.

    Nyuma yo kumva ayo magambo, umusore warimo asobanurirana n’uwo mukobwa ngo byaramurakaje, abwira uwo warimo amuseserereza ngo namuve imbere. Nyuma ibyo gusobanurirana byarangiye, ndetse buri muntu yasubiye muri gahunda ze, n’umukobwa warimo yigana n’umwe muri abo barwanye ngo yari yagiye ari mu bindi, abo basore baje kongera guhura baratongona bapfa ya magambo yo guserereza nyuma bararwana.

    Mu kurwana ngo uwo wari watangije ikibazo abwira mugenzi we amagambo yo kumuserereza, yamukubise igiti aramukomeretsa ariko bidakomeye, ako kanya abanyeshuri bagenzi babo ngo bahise babakiza, ariko uwo munyeshuri wakubiswe igiti agakomereka, agumana umujinya ko atihoreye.

    Kirenga yagize ati “Nyuma umunyeshuri wakomerekeje mugenzi we amukubise igiti, kandi ari na we nyirabayazana w’ikibazo kuko ari we waserereje mugenzi we bikaba intandaro yo kurwana, yaje kumureba ngo biyunge, ariko asanga uwo yakomerekeje agifite umujinya amutera ibuye na we aramukomeretsa, ariko bose bakomeretse byoroheje ku buryo ntawagiye kwa muganga”.

    Nyuma y’ibyo ngo abanyeshuri bagenzi babo bababwiye ko ibyo barimo atari byo, nyuma bajya kureba umuyobozi ushinzwe imyitwarire aho mu Kigo cya Groupe Scolaire Kabare ngo abunge abafashe gukemura ikibazo.

    Ubuyobozi bushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri aho mu kigo, ngo mu gukemura ikibazo, bwarakurikiranye bumenya nyirabayazana w’ikibazo, basanga ni uwo wabwiye mugenzi we amagambo aserereza, bumutuma umubyeyi, nyuma byemezwa ko ataha akajya iwabo akajya akora ibizamini bya Leta aturutse mu rugo iwabo, na cyane ko ngo ari hafi y’icyo kigo. Na mbere yo gutaha mu rugo iwabo, abo banyeshuri bombi basabwe kujya imbere y’abanyeshuri bose bateranye, basaba imbabazi kubera imyitwarire mibi bagize.

    Kirenga avuga ko abo banyeshuri bombi, uyu munsi bakomeje gukora ibizamini bya Leta nta kibazo, kuko ngo bombi ntawari wakomeretse cyane.

  • Ku myaka itandatu gusa amaze gusohora indirimbo enye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Louange ni umwana ushabutse, udatinya, kandi uvuga adategwa n’ubwo akiri mutoya. Hamwe n’ababyeyi be, batuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye. Yivugira ko gukunda kuririmba abikomora kuri mama we uririmba muri korari Ijuru, iririmbira kuri katedarari ya Butare.

    Agira ati “Gukunda kuririmba nabikuye kuri mama. Najyaga numva aririmba nanjye nkaririmba, indirimbo ngahita nyifata”.

    Indirimbo amaze gusohora ni enye. Harimo iyitwa ‘Yezu nshuti yanjye’, harimo aho aririmba agira ati “Yezu nshuti yanjye wowe wavuze uti nimureke abana bansange, twoherereze Roho wawe atuyobore muri byose…”

    Yaririmbye kandi ‘Ihorere Rwanda’ ndetse na ‘Ni wowe Mana’ avugamo ngo “Ni wowe Mana mpora nsenga ku manywa ndetse na nijoro, nkakubwira ikindi ku mutima, maze ukumva gusenga kwanjye”.

    Izo ndirimbo uko ari eshatu ngo yagiye azanira ababyeyi be amagambo bakamufasha kuyagorora ndetse bakanamufasha kuyashyira mu majwi.

    Icyakora iyo aheruka gushyira ahagaragara ari yo Mama-Papa yo ngo yayihimbiwe n’umuhanzi Jean Marie Vianney Mbonyizina, akaba umusaza uhimba indirimbo akazandikana n’amajwi yazo, uririmbana na mama we muri Korari Ijuru. Iyo korari na yo ajya ayihimbira indirimbo.

    Muri iyi ndirimbo harimo amagambo avuga ngo “Mama Papa, Papa Mama, babyeyi banjye reka mbaririmbire, ndabakunda cyane”.

    Yamuhimbiye n’indi ndirimbo ‘Imihigo yacu’ Louange ari hafi gusohora, kandi ngo yiyemeje kuzakomeza kujya azimuhimbira.

    Louange hamwe na basaza be
    Louange hamwe na basaza be

    Mama wa Louange, Aliane Yankurije, avuga ko umwana wabo ari umuhanga mu ishuri, kuko azana amanota 97%, ari na yo mpamvu bamushyigikira mu buhanzi bwe.

    Agira ati “Louange ni imbyaro yacu ya 3, ni na we mutoya. Basaza be umwe akunda gucuranga, undi agakunda kubyina, ariko bo ntibabishyiramo imbaraga nka mushiki wabo”.

    Akomeza agira ati “Atuzanira amanota meza cyane. Mu gihe cyo kwiga turamureka agahugira mu ishuri, yaza mu biruhuko tukamureka akita ku mpano ye kandi tukamushyigikira”.

    Anavuga ko bajya kwiyemeza kumufasha guteza imbere impano ye byahereye mu bukwe batashye.

    Ati “Najyaga mva muri korari nasubiramo indirimbo akayikunda. Umunsi umwe tuza gutaha ubukwe bw’inshuti yacu, ansaba kumureka akaririmbira abageni, ndamureka kuko nari nzi ko kuvugira mu ruhame bitamunanira. Aririmbira abageni arabariza, umunyamakuru wa Radio Salus wari wabutashye amutumira mu kiganiro, abantu batangira kumukunda”.

    Izere Louange Ora hamwe n
    Izere Louange Ora hamwe n’ababyeyi be

    Uyu mubyeyi yifuza abaterankunga babafasha guteza imbere impano y’umwana wabo, kugira ngo irusheho gutera imbere, cyane ko na we yivugira ko yumva azaba umuhanzi ariko akaba na dogiteri uvura abantu.


  • APR FC yashyizeho umutoza mushya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umwaka ari umutoza wungirije muri APR FC, umunya-Argentine Pablo Morchón ntakiri muri uwo mwanya nk’uko ikipe ya APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa internet rwabitangaje.

    Jamel Eddine Niffati, umutoza mushya wungirije muri APR FC
    Jamel Eddine Niffati, umutoza mushya wungirije muri APR FC

    Ikipe ya APR FC yatangaje ko uyu mutoza yatandukanye n’iyi kipe kubera impamvu z’umuryango we banatangaza ko azasimburwa n’umunya-Tunisia witwa Jamel Eddine Neffati w’imyaka 32, akaba yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe.

    Pablo Morchón yatandukanye na APR FC nyuma y
    Pablo Morchón yatandukanye na APR FC nyuma y’umwaka umwe w’imikino

    Jamel Eddine Niffati ni muntu ki?

    Nk’uko tubikesha urubuga rwa APR FC, uyu mutoza Jamel Eddine Niffati afite impamyabumenyi zitandukanye mu kongerera imbaraga abakinnyi aho yabikoze mu makipe atandukanye arimo ikipe ya Avenir sportif de la Marsa yo muri Tunisia yatojemo kuva muri 2013 kugeza 201.

    Yatoje kandi muri Association Sportive de Ariana yo muri Tunisia 2015-2016, Olympique de Beja yo muri Tunisia 2016-2017, Club Africain yo muri Tunisia 2018-2019, anyura imyaka ibiri mu ikipe ya AL Nahda FC yo muri Arabie Saoudite kuva 2019 kugeza 2021, yanatoje imikino ibanza ya shampiyona mu ikipe ya Etiole sportif Metlaoui yo muri Tunisia 2017-2018

    Uyu mutoza kandi akaba afite impamyabumenyi zitandukanye aho mu mwaka wa 2021 yabonye impamyabumenyi muri physique mu ishuli rya Institute de Sport et l’education Physique de Ksar Said Tunisie, muri 2015 abona impamyabumenyi y’ikirenga mu kongerera imbaraga abakinnyi ayikuye muri Universite Central de Tunis.

    Usibye izo mpamyabumenyi zo kongerera imbaraga abakinnyi yagiye akura ahantu hatandukanye, Jamel Eddine Niffati afite impamyabumenyi ya FIFA ndetse n’iya Federasiyo ya Tunisia yo kongerera imbaraga abakinnyi akaba anafite licence B ya CAF yabonye muri 2015.

    Umutoza mushya mu bihe bitandukanye

    Uyu mutoza agiye kuba umutoza wa gatatu wungirije ugiye gukorana n’umutoza mukuru Adil Mohamed Erradi, aho yatangiranye n’umunya-Maroc Dr Nabil Bekraoui bakaza gutandukana nyuma y’umwaka umwe gusa, asimburwa n’umunya-Argentine Pablo Morchón nawe watandukanye n’iyi kipe iyi shampiyona ikirangira.

  • Hari uburyo bubiri (2) bwo kwipima Covid-19 burimo kugeragezwa – Dr Nsanzimana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe ubu buryo buzaba butangiye gukoreshwa ngo bizafasha benshi kurushaho kumenya uko bahagaze mbere y’uko bagira aho bajya cyangwa bagira icyo bakora bitabasabye kubanza kujya kwa muganga, kandi ngo bushobora kuzaba buhendutse munsi ya kimwe cya kabiri cy’uburyo bwari busanzwe bukoreshwa (Rapid test).

    Mu kiganiro yagiranye na TV 10 ku ya 25 Nyakanga 2021, Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko bageze aho umuntu ashobora kubyikorera akaba ari yo ntambwe barimo kwerekezamo kandi hari n’ibihugu byatangiye kubikoresha bibimazemo iminsi, cyane cyane ibihugu by’i Burayi no muri America.

    Ati “Twarabivuze mu minsi ishize turimo no kubikorera isuzuma muri Labo, dufite nka test nk’ebyiri turimo gusuzuma, imwe ucisha ku mutonzi w’izuru ariko utajya hejuru cyane, n’ubundi ukavangamo utuzi ugasuka kuri ka gapurasitike nk’uko bisanzwe ariko ukabyikorera. Hari noneho n’indi ushobora gucira amacyangwe mu kantu gasa na ka ‘amvelope’ gato, nabwo ugakozamo akandi gapurasitike ugasoma igisubizo cyawe”.

    Ubwo buryo ngo ntabwo buzagera ku bantu bose kuko nk’abatazi gusoma badashobora kumenya uko babigenza bitewe n’uko inyinshi ziba zanditsweho n’indimi z’amahanga bityo umuntu utazi gusoma akaba ashobora kwiyangiriza mu gihe agerageje kubukoresha kubera atashoboye kumenya uko amabwiriza akurikizwa.

    Dr. Nsanzimana akomeza avuga ko uburyo bwo kwipima mu gihe kitarambiranye butangira gukoreshwa.

    Ati “Abantu bumve ko self-test ni icyerekezo cya vuba aha tugiye kujyamo cyunganira izi zisanzwe, ntabwo kijye kuzisimbura. Ushobora guca kuri farumasi (Pharmacy) igihe zizaba zaje ukagura ipaki kuko usanga akenshi ziba zinafunze mu buryo ugura 20 icya rimwe cyangwa 10 ukajya mu rugo ukipima mbere y’uko usohoka iwawe ukaba wamenya uko uhagaze”.

    Ibi ngo bizatuma abantu barushaho kumenya ko iyi ndwara atari iya muganga gusa kuko ari umuntu ku giti cye ugomba kuyimenyera, atabanje gutegereza abaganga cyangwa ngo akurikiranwe na polisi kuko azajya asohoka mu rugo azi neza uko ahagaze akamenya n’uko yiyitaho.

    Uburyo bushya bwo kwipimamo Covid-19 (Self-test), buje busanga ubwari busanzwe nk’uburyo bwo gupimwa ukabona igisubizo nyuma y’iminsi itatu (PCR), hamwe n’ubundi upimwa ukabona igisubizo nyuma y’iminota 15 (Rapid test).