Tag: Business

  • Kamonyi: Hari aho amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 adashoboka(amafoto) #RwoT

    By Umwanditsi

    Ni mu Murenge wa Musambira, aho isoko rirema kuwa Gatanu. Isoko ni isoko, guhana intera ( Social Distancing) nibura ya Metero haba mu bacuruzi, haba mu baguzi bigaragara ko bidashoboka ubuyobozi butabigizemo uruhare. Kuri uyu wa 05 Kamena 2020, intyoza.com yageze muri iri soko, aho n’amazi yagenewe gukaraba amenwa isoko rikirimo, abarirema bakinjira nk’abarema isoko bisanzwe.
    Ubwo intyoza.com yageraga muri iri soko mu ma saa cyenda aho byakabaye risa n’iririmo guhundura cyangwa se abantu bagabanuka, nibwo ahubwo benshi bari baririmo, begeranye, ikigero cyo kwambara agapfukamunwa nacyo kiri hasi, nta bayobozi bureba iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 uretse uvugira muri Megafone na DASSO baje bumvise ko umunyamakuru ari mu isoko bagatangira kwibutsa abantu guhana intera no kwambara agapfukamunwa uko bikwiye, hari n’ababwiye umunyamakuru ko bakibagiwe.
    Mu isoko Musambira, iby’agapfukamunwa buri wese abikora uko abishaka.
    Ahashyizwe amazi yo gukaraba naho habiri muri gatatu, yakuweho isoko rikirimo n’abantu bakiryinjiramo ku buryo iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Leta mu kwirinda iki cyorezo bigaragarira buri wese ko biri hasi. Abacuruzi ku kigero cy’ibihe bisanzwe niko bagicuruza, bamwe bati” ntawe usiba uretse impamvu bwite”. Ibi ni mu gihe amabwiriza avuga ko nibura 1/2 cy’abari basanzwe aribo bemererwa.
    Bamwe mu barema isoko kimwe n’abacuruzi bavuga ko hari ibidashobora gukunda nko kuba isoko ryaremwa na 1/2. Ibi ngo biragoye kuko nta rutonde rw’abasanzwe barirema ruhari ku buryo bafite n’uko batumwaho ngo mwe muzaze aba ntibazaze.
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Madame Mpozenzi Providence abajijwe n’umunyamakuru impamvu amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 atubahirizwa, n’impamvu amazi yakuweho isoko rikirema ndetse no guhana intera( Social distancing) bikaba ntabyo, yavuze ko iby’amazi ngo iyo yakuweho ubwo hakoreshwa za kandagira ukarabe nubwo mu isoko nyirizina ntazihari.
    Aha, abazaga mu isoko nta gukaraba kuko ikidomoro cy’amazi bari bagitwaye isoko rikirema.
    Ati” Ahasigaye buriya bakoresha za kandagira ukarabe basanga mu maduka kuko ntabwo biriya bihahora. Social Distancing yo dushyiramo imbaraga mu gitondo, haba hari abantu benshi cyane ariko nyuma ya saa sita iba ihari kuko hose mba mbona ko nta kibazo gihari ahubwo. Iyo bigeze i saa cyenda biba ari ibisanzwe nta kibazo cyo kwegerana kiba gihari, ntabwo twabyubahiriza 100% nkuko tubyifuza ariko tuba twashyizemo imbaraga”.
    Aho ubona hatose hari amazi bakaraba, ariko bayakuyeho isoko rikirema. 
    Aha naho ni kwirwinjiriro ruri hafi ya Sitasiyo ya Polisi n’ikigobnderabuzima. Amazi yahakuwe hakiri kare.
    Munyaneza Theogene / intyoza.com

  • Serivisi zitafunguwe si uko ba nyirazo tubanga – Prof. Shyaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday

    Kugeza ubu ariko utubari, insengero, amashuri n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi nk’ubukwe biracyabujijwe.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko kuba izo serivisi zitafunguwe, atari uko abazifitemo inyungu bibagiranye cyangwa ngo habe harimo urundi rwango, ahubwo ko ibi bikorwa mu kurengera ubuzima bw’abaturage bose.

    Mu kiganiro na Radiyo Rwanda kuri uyu wa 03 Kamena, yagize ati “Serivisi zitarafungurirwa na zo turazizi, kandi si uko ba nyirazo tubanga. Ahubwo hari gahunda zisaba kubanza kongera kugenzurwa, kugira ngo mu gihe zifunguwe zidateza ibindi bibazo. Turacyakomeza kubyigaho, kugira ngo tuzakore ibikwiye bitateza akaga”.

    Yashimiye cyane ba nyiri serivisi kugeza ubu zigifunze, uburyo bakomeza kwihangana no gufatanya na Leta mu kurinda abaturage icyorezo cya Covid-19.

    Yasabye kandi serivisi zafunguye, ko abazigana n’abazitanga bakomeza kuba maso, kuko nubwo bari ku kazi, icyorezo cyo kigihari.

    Serivisi zemerewe gukora

    Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.

    Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe cyangwa izindi zikorwa abantu bategeranye (non-contact sports) biremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ibishinzwe. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) na siporo mu matsinda zirabujijwe.

    Moto zemerewe gutwara abagenzi, uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu. Ibi bikaba bishingiye ku byavuye mu isuzuma ry’inzego z’ubuzima riherutse gukorerwa hirya no hino mu turere. Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose.

    Ingendo hagati y’Intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali ziremewe, ariko kujya no kuva mu turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu turere twose, ariko ntatware abantu barenze babiri.

    Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.

    Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi rizakomeza, ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15.

    Serivisi zizakomeza gufunga

    Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks).

    Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.

    Ingendo mu modoka rusange mu turere twa Rusizi ba Rubavu zirabujijwe.

    Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

    Insengero zizakomeza gufunga.

    Inama n’amateraniro rusange cyangwa mu ngi z’abantu birabujijwe.

    Utubari tuzakomeza gufunga.
    http://dlvr.it/RXwqbl