Mu gihe isi ikomeje kwinjira mu bihe bishya birangwa n’iterambere ryihuse ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI), umuhanga mu mateka akaba n’umwanditsi w’ibitabo byamamaye, Yuval Noah Harari, yagaragaje ko ikibazo gikomeye kitari aho iri koranabuhanga rizageza inyokomuntu, ahubwo ari uburyo rizakoreshwa mu rugendo rwo kuhagera.
Harari yatanze iki gitekerezo agaragaza ko amateka y’Impinduramatwara y’Inganda (Industrial Revolution) atanga isomo rikomeye ku isi iri kwinjira mu bihe bya AI.
Yavuze ko nubwo Impinduramatwara y’Inganda yagejeje ibihugu byinshi ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, inzira yabanje kunyurwamo yaranzwe n’ubukoloni, ubucakara, gusahura umutungo kamere ndetse no gukandamiza ibihugu byari bikiri mu nzira y’amajyambere.
Ati: “Ikibazo ntabwo ari aho impinduramatwara ya AI izatugeza. Ikibazo ni inzira tuzanyuramo kugira ngo tuhage.”
Isiganwa rya AI hagati ya Amerika n’u Bushinwa
Mu myaka mike ishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa byabaye ibihugu bihanganiye kuyobora isi mu ikoranabuhanga rya AI.
Ibi bihugu bikomeje gushora amafaranga menshi mu bushakashatsi, kubaka ibigo bikomeye bikora AI, guteza imbere mudasobwa zifite ubushobozi buhambaye no gukusanya amakuru akoreshwa mu guhugura izi gahunda z’ubwenge buhangano.
Abasesenguzi bavuga ko igihugu kizagira ubuyobozi bukomeye muri AI kizaba gifite amahirwe menshi yo kugira ijambo rikomeye mu bukungu, umutekano, ubuvuzi, uburezi ndetse no mu miyoborere y’isi mu myaka iri imbere.
Ese amateka ashobora kwisubiramo?
Harari yibaza niba iryo rushanwa ritazongera kubyara ubusumbane nk’ubwo isi yabonye mu gihe cy’ubukoloni.
Mu kinyejana cya 19, ibihugu byabanje gukora inganda ni byo byaje gukoloniza ibindi, bibisahura umutungo ndetse bibyifashisha mu guteza imbere ubukungu bwabyo.
Uyu munsi, impungenge ni uko ibihugu bifite AI ikomeye bishobora kugenzura amakuru, ubukungu n’ikoranabuhanga rikenerwa n’ibihugu bikennye, bikarushaho kubishingira.
Afurika irasabwa kwitegura
Abasesenguzi bemeza ko Afurika idakwiye kurebera gusa iri koranabuhanga, ahubwo ikwiye gushora imari mu burezi, mu bushakashatsi no kubaka ubushobozi bw’abahanga bayo.
Bavuga ko kudakora ibyo bishobora gutuma umugabane ukomeza kuba isoko ry’amakuru n’abakoresha ikoranabuhanga ryakozwe n’ahandi, aho kuba umwe mu baryubaka.
Icyakora, AI ishobora no kuba amahirwe akomeye mu guteza imbere ubuvuzi, ubuhinzi, uburezi, ubucuruzi ndetse no kunoza imitangire ya serivisi za Leta, mu gihe ikoreshwa neza kandi igashyigikirwa n’amategeko ayigenga.
Isomo rikomeye
Nubwo impungenge zihari, Harari agaragaza ko AI ubwayo atari ikibazo.
Ahamya ko amateka agaragaza ko ikoranabuhanga rishobora kuzana iterambere rikomeye, ariko ko rishobora no kongera ubusumbane hagati y’ibihugu iyo ridakoreshwa mu buryo buboneye.
Ni yo mpamvu asaba abayobozi b’ibihugu, ibigo by’ikoranabuhanga n’imiryango mpuzamahanga gutekereza ku buryo AI yakubakira inyokomuntu ejo hazaza harangwa n’ubutabera, aho kuba intandaro y’ubundi buryo bwo kugenzura no gutegeka isi.





Kanis.rw ifite ibinyobwa bigezweho ku giciro gito
Ku biciro byoroheje, ushobora kugura ibinyobwa nka Hennessy, Jamesin n’ibindi
























