
Tag: Business
-
Ibikorwa byose by’ubucuruzi n’ishoramari muri Kigali byatangiye kubarurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije n’Urugaga nyarwanda rw’Abikorera (PSF), bari mu ibarura ry’ibikorwa byose by’ubucuruzi n’iby’ishoramari guhera kuri (…) -
Leah Wambui umukobwa wabaye igitangaza kuber… – #rwanda #RwOT
Amaze kubona ako kazi, amafaranga make bamuhembaga yarayafashe atangira kujya ayabika atangira iduka rito ryacuruzaga ibinyobwa, kugeza ubwo yaje kugira igitekerezo cyo kujya kwaka inguzanyo muri banki akababwira ko bakorana bagakora umushinga wo kubaka amazu ariko akazabishyura nyuma abantu bamaze kuzimugurira. Ariko ngo ibyo byari bigoye kuko nta muntu n'umwe wamwumvaga cyangwa ngo ashyigikire igitekerezo cye, kuko bamwitaga umusazi.
Gusa ntiyacitse intege kugeza abonye banki imuha macye yarangiza kubaka inzu nkeya abantu bakazikunda bakazigura ku bwinshi, bigatuma noneho aho akomanze bamwumva.
Izi nzu zifite ibyumba 4, ibibuga by'abana, ibibuga bindi abakuru bakoreramo siporo hamwe na parikingi n'ibindi bintu by'ingenzi harimo pisine (swimming pool) , hamwe n'uruzitiro rw'amashanyarazi n'ubusitani bwiza kuri buri nzu.
Leah avuga ko ingorane zikomeye yahuye nazo kugeza ubu ari inyungu nyinshi banki yishyuza abiteza imbere, gusa avuga ko bitapfa kumuca intege. Uyu mukobwa kandi arakangurira  abandi kurebera Afurika mu mahirwe menshi  kuko Afurika ari ahantu hasobanuye byinshi cyane, kuko hari ibikoresho by'ibanze byinshi byakifashishwa mu bintu byinshi byo guhanga imirimo.
 Iyi sosiyete y'imitungo itimukanwa yateye intambwe ishimishije igaragazwa n'ibihembo yagiye ihabwa,  yanabaye  iya kabiri mu cyiciro cya mbere cy'izamuka ry'imyubakire yo mu rwego rwo hejuru iteza imbere imiturire  muri kenya.
Mu biganiro bitandukanye uyu mukobwa yakoze kuko yakoze byinshi aho amariye kubaka izi nzu , yagiye avuga ko kuba rwiyemezamihigo ari ibintu bisaba kwihangana, kwiyemeza no gukora cyane.
Iyi sosiyete kandi yashyizeho amahirwe y'akazi ku bakozi bagera kuri 30 bemewe kuva yashingwa.
Leah umukobwa umaze kubaka ibigwi   Â
![]()
Inzu Leah yubatse uko zimezeÂ
-
Ibidasanzwe wamenya ku bagore bakora akazi ko kuririra uwitabye Imana bagahembwa agatubutse. â YEGOB #rwanda #RwOT
Hari abihangira akazi ugasanga karatangaje cyane, biragoye kwiyumvisha uburyo abantu bishyira hamwe bagashinga itsinda rikora akazi ko kuririra uwapfuye bakishyurwa nk'uko muri Ghana hari abagore bitwa 'Time is Money And Tears' bakora akazi ko kurira ku biriyo.
'Time is Money And Tears/Tears is Money', ni itsinda ry'abagore barenga 20, bitoza kurira no kuririmba indirimbo z'agahinda ku buryo umuntu uri aho uwatabarutse ari abasha nawe gufatwa n'ikiniga bakumva ko kuba hari uwabavuyemo ari agahinda kazahorahO. Aba bagore bagiye baca mu bitangazamakuru bitandukanye birimo BBC n'ibindi.

Aba bagore bagize umwuga ibijyanye no kurira mu biriyo by'ababa babitabaje, ni akazi kabatunze. Mu gihe bamwe baba barira ku kiriyo kubera agahinda, abagize itsinda Tears is Money bo baba barimo kurira kubera bishyuwe. Umwe mu baherutse kuganira na France24 witwa Amina yavuze ko akazi kabo kamaze kumenyekana mu gihugu kandi bitoza cyane.
Amina, avuga ko bishakamo amarira bakivuruguta mu ivumvi bakarira bya nyabyo. Muri iri tsinda usangamo abagore bafite impano yo kurira, ntabwo bashobora gutabara aho bagize ibyago batishyuwe ahubwo bo bajya kurira igihe runaka bitewe n'uburyo amasezerano y'akazi babonye abivuga.
-
Canal+ yadabagije abafite ama hotels, irimo kubaha ibikoresho by’ubuntu n’ifatabuguzi rya macye #rwanda #RwOT
Amahoteli yifuza kugira ifatabuguzi rya Canal+ mu byumba byayo, ubu arimo guhabwa ibikoresho byose birimo dekoderi, antene n’ibindi byose bigize ifatabuguzi, hakiyongeraho no kubitunganya (installation) byose bigakorwa ku buntu.
Uretse ibyo kandi, ifatabuguzi naryo ryagabanyijwe kuko kuva ku mafaranga y’u Rwanda 7.000 uhabwa ifatabuguzi rya Basic, ju mafaranga 10.500 ugahabwa Essentiel naho iry’agahebuzo rya Prestige ryo rikishyurwa amafaranga 13.500 ku kwezi kuri buri cyumba cya hotel.
Ubuyobozi bwa Canal+ buvuga ko hotel yose ikeneye iri fatabuguzi, iyo imaze guhabwa ibikoresho ku buntu inahabwa amahirwe yo guhitamo amasheni yifuza bigendanye n’ibyifuzo by’abayigana, kandi hotel ikaba ishobora gusaba guhindurirwa amasheni yemerewe bitewe n’ibyifuzo bishya by’abayigana.
Canal+ ishishikariza ama hotels kuyigana bagahabwa izi serivisi bakanasobanurirwa uburyo zabafasha kurushaho gukurura abakiliya no kubashimisha babakirira mu byumba birimo amashusho meza ya HD.
-
G.Buffet akiva mu Rwanda kuganira na P.Kagame yahise ajya Uganda anabonana na Museveni #rwanda #RwOT
Ku cyumweru tariki indwi Ugushyingo 2021, Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda byari byatangaje ko Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye umunyemari Howard Graham Buffett bakagirana ibiganiro bigamije gushyira mu bikorwa imishinga isanzwe iri hagati y’umuryango w’uyu munyemari na Guverinoma y’u Rwanda.
Ubutumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bwari buherekejwe n’amafoto agaragaza Perezida Kagame na bamwe mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda baganira n’uyu muherwe Howard Graham Buffett n’itsinda bari kumwe.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni na we yatangaje ko yahuye na Howard Graham Buffett usanzwe ari umunyemari n’umushoramari mu bijyanye n’imishinga y’ubuhinzi.
Perezida Museveni yavuze ko mu byo baganiriye harimo kwagura ishoramari ry’imishinga y’ubuhinzi by’umwihariko iyo asanzwe afite muri kiriya gihugu.
Mu minsi ibiri gusa, uyu muherwe agendereye ibihugu bibiri by’ibituranyi bimaze iminsi bitabanye neza, akaba yanahuye n’abakuru b’ibi bihugu byombi.
UBWO YAKIRWAGA NA PEREZIDA KAGAME
MURI UGANDA YAKIRWA NA MUSEVENI
UKWEZI.RW
-
Amafoto y'umuzungukazi wafotowe azunguza amandazi mu muhanda yatunguye benshi. â YEGOB #rwanda #RwOT
Mu gihugu cya Kenya hagaragaye umuzungukazi uzunguza amandazi na Capati mu muhanda, abantu baratangara.
Amafoto y'umugore w'umuzungu yakwirakwiriye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye, berekana ko ubuzima bushobora kuba butoroshye ku muzungukazi agahitamo kuzunguza ku muhanda wa Mombasa, amandazi Capati n'imikati.
Uyu muzungukazi utatangajwe amazina , amakuru avuga ko yagaragajwe na Camera yo mu muhanda. Abakoresha urubuga rwa Twitter bahererekanye amafoto bayavugaho bitandukanye, bavuga ko bitangaje kubona umuzungu w'umuzunguzayi muri Afurika.


Source : https://yegob.rw/amafoto-yumuzungukazi-wafotowe-azunguza-amandazi-mu-muhanda-yatunguye-benshi/
-
Lionel Messi yashyize ku isoko inzu ye nziza cyane iri Miami [AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Rutahizamu Lionel Messi wa PSG. yashyize ku isoko inzu ye nziza cyane ashakamo miliyoni 5 zamapawundi
Uyu mukinnyi w'icyamamare ukomoka muri Argentine, 34, amaze igihe avuze ko yifuza kuzakina muri Amerika, ndetse ngo ashobora kwerekeza muri MLS narangiza imyaka ibiri yasinye muri Paris Saint-Germain.
Messi yaguze iyi nzu y'amagorofa icyenda iherereye I Florida muri Mata uyu mwaka – ariko yamaze kuyishyira ku isoko
Uyu mutungo udasanzwe uri kuri Sunny Isles Beach ufite ibyiza nyaburanga – kuko uri ku bilometero icumi uvuye Miami Beach.
Iyi nzu ifite ibyumba bine byo kuryamo, ubwiherero bune,,amacupa ya divayi 1.000 n'iibindi byihariye birimo pisine nini kandi yubatse bidasanzwe.
Harimo kandi icyumba cy'imyitozo ngororamubiri, studio yoga, inzu yo gukiniramo y'abana hamwe n'akabari ka champagne.






-
Niragire, umunyarwandakazi wa mbere washinze… – #rwanda #RwOT
Niragire yagize izina rikomeye muri Cinema, abicyesha filime 'Inzozi' yakinnyemo yitwa 'Sonia'. Iyi filime yayobowe na Denis Nsanzamahoro [Rwasa] witabye Imana mu mpera z'umwaka wa 2019.
Ni we mugore wa mbere washinze Televiziyo mu Rwanda. Televiziyo yashinze yayise 'Genesis Tv', yihariye cyane mu biganiro by'imyidagaduro.
Mu muhango wo gutanga ibihembo 'Service Excellence Awards' byatanzwe mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021, muri Lemigo Hotel, Televiziyo 'Genesis Tv' yegukanye igihembo cya Televiziyo yahize izindi mu guteza imbere imyidagaduro (Entertainment TV Station of the year).
Ni mu gihe, Niragire Marie France washinze iyi Televiziyo, yahawe igihembo cyihariye cy'umugore witeje imbere muri uyu mwaka (Female Entrepreneur of the year).
Mu kiganiro na INYARWANDA, Niragire Marie France yavuze ko anezerewe cyane nyuma y'uko yegukanye iki gihembo, ashima Imana cyane 'kuko dushobozwa byose nayo'.
Uyu mugore, yavuze ko iki gihembo agikesha urubyiruko 'kuko nibo badushyigikira kuko 'Genisis Tv' yibanda ku myidagaduro'.
Akomeza ati 'Ikindi gikomeye ni Team Genesis ubwabo. Ni urubyiruko kandi ni indashyikirwa nk'uko mubibona kuri Genesis Tv'.'
Niragire yavuze ko bimuteye imbaraga, zo gukomeza gutekereza kwagura ibikorwa biteza imbere urubyiruko.
Avuga ko iki gihembo cya mbere yegukanye kuva yashinga iyi Televiziyo, ari 'ikimenyetso cyiza cy'itangiriro kuri we n'abo bakorana muri rusange.'
Yashimye kandi ikigo Kalisimbi Events gitegura ibihembo bya Service Excellence Awards, uruhare bagira mu gushyigikira abatanga serivisi zinoze.
Niragire amaze iminsi atambutsa kuri 'Genesis Tv' filime ye nshya yise 'Little angel'. Ni filime yanditswe ishingiye ku mpano zitandukanye abantu benshi badakunze guha agaciro banyirazo nk'umuziki, kubyina, itangazamakuru, kumurika imideli n'ibindi.
Iyi filime kandi yanongewemo ubundi butumwa bwo kumenya kubabarira, ku bafite ibikomere batewe bakiri bato.
Uyu mugore kandi aherutse gusohora indirimbo yise 'Impano' yakoreye umugabo we, ivuga byihariye ku ipfundo ry'urukundo rwabo.
Iyi ndirimbo yumvikanisha ibyishimo biri mu mutima wa Marie France wahindutse mushya, nyuma yo gutangira urugendo rw'urukundo n'umugabo w'inzozi ze.
Televiziyo 'Genesis Tv' yegukanye igihembo cya Televiziyo y'umwaka iteza imbere imyidagaduro 'Entertainment TV Station of the year'-Igihembo cyakiriwe na Nadine, Umunyamabanga wa Niragire Marie France
Marie France Sonia yahawe igihembo cyihariye (Female Entrepreneur of the year)![]()
Tariki 11 Kamena 2020, Niragire Marie France wamenyekanye nka Sonia yatangije ku mugaragaro Televiziyo 'Genesis' aba umugore wa mbere mu Rwanda ubikozeÂ
![]()
Uyu mugore yashimiwe kurema akazi ku rubyiruko
-
Ubifashijwemo n’ikigo Sinapis ubu ushobora ku… – #rwanda #RwOT
Sinapis ni ikigo giteza imbere ba Rwiyemezamirimo n’abifuza kwikorera cyatangiye muri 2010, kikaba gikorera mu bihugu bitandukanye u Rwanda, Kenya, Uganda, Burundi, Ghana, Brazil, Egypt, Liberia na Mongolia. Icyicaro gikuru cyacyo giherereye i Nairobi muri Kenya.
Iki kigo gitanga amahugurwa n’ubujyanama muri businesi ‘business consultancy” bihoraho kikanatera inkunga imishinga myiza y’abahuguwe. Ibi byose bigamije kurandura ubukene, kwihangira imirimo biganisha mu guhindura imibereho y’abaturage.Â
![]()
Bamwe mu bahuguwe bavuga imyato ikigo Sinapis cyabahaye ubumenyi bagateza imbere Business zabo
Ayo mahugurwa atangwa ku bufatanga na CO.STARTERS ikigo cyo muri Amerika kizobereye mu guteza imbere ba Rwiyemezamirimo akaba anatangwa n’impuguke mu kwiga imishinga no kwihangira imirimo, Â ikoranabuhamga, ibaruramari n’ubukungu.
Sinapis inagufasha guhura na ba Rwiyemezamirimo batandukanye bakubwira ibyo bakora, ibibazo bahuye nabyo, uko bashaka abakiriya, amasoko, n’ibindi, maze ukagira ibyo ubigiraho bakanakugira inama ku mushinga wawe ibyo wakongeramo cyangwa se wakuramo, uko wabona abakiriya n’ibindi.
Aya mahugurwa atangirwa kuri Centre Saint Paul Hotel mu Mujyi wa Kigali buri wa Gatadatu kuva saa Tatu zuzuye za mu gitondo kugeza saa Sita n’igice z’amanywa (09:00-12:30), ukaba wanayakurikira “Online” aho waba uri hose ku isi.Â
Kugira ngo witabire aya mahugurwa usabwa kuba ufite igitekerezo ushaka kubyazamo umushinga cyangwa uri Rwiyemezamirimo ukeneye ubujyanama mu kuzamura umushinga wawe ukanatanga amafaranga 63,000 frw gusa. Aya mafaranga wanayishyura mu byiciro, akaba yifashishwa mu kugura ibitabo wigiramo n’ibindi bikoresho ukoresha unatwara urangije amasomo ngo bizagufashe.
![]()
Nyuma y’amasomo uhabwa ‘certificate’ ukanakomeza kubona ubujyanama muri business buhoraho ku buntu. Umuyobozi wa SINAPIS Rwanda Vince BARIGIRA yasobanuye neza icyo bisaba ngo umuntu abashe kwitabira aya mahugurwa. Yagize ati :”Kwitabira aya mahugurwa bisaba kuba ufite business no kuba ufite igitekerezo tugufasha kugihiduramo umushinga, ukakinonosora kuko benshi usanga bafite ibitekerezo bya business ariko mu by’ukuri badafite ishusho nyayo y’iyo business bakananirwa kubishira mu bikorwa cyangwa banabitangiza bagera hagati bakananirwa”.
Kuva Sinapis yatangira gukorera mu Rwanda mu myaka 3 ishize imaze guhugura ba rwiyemezamirimo n’abifuza kuba ba rwiyemezamirimo batandukanye barenga 300, Â intego yayo akaba ari uguhugura abagera ku 10,000.
Pasteri Mugisha Fred umwe mu bahuguwe akaba n’umworozi w’inzuki w’umwuga i Kayonza, yagaragaje icyo yayungukiyemo. Yagize ati: “Amahugurwa ya Sinapis nigiyemo uko nshaka aba clients banjye, ibaruramari, amategeko muri business gushaka abafatanyabikorwa n’abaterankunga. Ubu business yanjye ikaba yaravuye kuri 100,000 Frw natangije igeze kuri 7,000,000 Frw mbikesha Sinapis”.
![]()
Hitamo guhugurwa na Sinapis bagufashe kwagura igitekerezo ufite maze witeze imbereÂ
Kwizera Xavier afite kompani yorora inkoko akorera i NDERA muri Gasabo, avuga ko Sinapis yamufashije kumenya uko acunga business ye, kumenya uko ashaka abakiriya akanagumana abo afite, gukora ‘business plan’ mu buryo bworoshye.
Kugira ngo witabire amahugurwa ya Sinapis birasaba ko wiyandikisha aho usabwa kuzuza ifishi itangwa na Sinapis mu buryo bwa Online. Kanda HANO wiyakindishe. Ushobora kandi kubandikira kuri Email: [email protected] cyangwa ugahamagara iyi telefone: 0788496252 ugahabwa ubusobanuro burambuye.
-
MTN yatangije poromosiyo ya Iremere na Yolo… – #rwanda #RwOT
Iyi myaka 5 Yolo imaze ibayeho yashize mu mpera z’ukwa kwarindwi, ifite umutwe ugira uti “Iremere wubahwe” ufite intego yo gutera akanyabugabo no gukomeza urubyiruko. Iremere na Yoko iri gutanga n’ibindi byinshi ku rubyiruko mu buryo bw’ibihembo n’imyidagaduro. Iyi poromosiyo izahemba abakiriya ba Yoko ku bwo gukomeza no kongera kwabo gukoresha serivise za Yolo, Momo Pay na Ayoba.
Ibihembo bizajya bitangwa buri munsi na buri cyumweru mu gihe cy’ibyumweru 12, mu gihugu hose. Muri ibyo bihembo harimo televiziyo, mudasobwa, amafaranga, moto, amagare, telefone zigezweho ndetse n’amakarita yo guhaha. Ibi bihembo bizajya bitangwa buri cyumweru hanatangwe n’iminota yo kuvugiraho, interineti n’ibindi by’ubuntu nk’ibihembo by’umunsi.
![]()
Ku bihembo bya nyuma, abatsinze 3 bazahabwa miliyoni 5 Frw, miliyoni 3 Frw na miliyoni 2 Frw kuri buri umwe uko bakurikirana.
Abakiriya ba Yolo bakwiyandikisha muri iyi promo bakanda *154*7#
Gutangaza gahunda ya Iremere na Yolo byakorewe mu birori byitabiriwe n’ushinzwe abakiriya n’ikoranabuhanga muri MTN Rwanda na Miss Popularity (Ambasaderi wa MTN – Yolo) ku Biro bikuru bya MTN i Nyarutarama kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukwakira 2021, mu gihe abakiriya ba Yolo, abakozi ba MTN n’abandi benshi babikurikiye bitambuka ako kanya kw’ikoranabuhanga.
![]()
Gisele Fanny Wibabara Umuyobozi muri MTN Rwanda niwe wari umusangiza w’amagamboYaw Ankom Agyapong, ushinzwe abakiriya n’ikoranabuhanga yagize ati “Ubwo turi kugana mu mpera z’umwaka, turashaka guhemba abadushyigikira abakiriya b’abakasohoka ba Yolo. Ubu tugeze mu mwaka wa 5 kubera ubudahemuka bwabo no kudushyigikira kandi se ni ubuhe buryo bwiza umuntu yabashimira butari iyi gahunda (Promo).
Hari ibihembo byinshi byo gutsindira buri munsi na buri cyumweru mu gukusanya amanota binyuze mu gukoresha interineti ya Yolo, gukoresha Momopay no kuganira (charting), guhamagara ndetse no gushakisha amashene ukoresheje Ayoba.”
![]()
Ubwo basobanuraga icyo ‘Iremere na Yolo’ ivuze ku rubyirukoKwizihiza iyi sabukuru uyu mwaka harimo ukwiyongera kwa serivise za Yolo (guhamagara na interineti), gutanga amahitamo menshi, agaciro k’amafaranga n’izindi serivise (Value added services).Â
Abakiriya ba Yolo bakwitega ihagarikwa rigabanyije rya Yolo extra, Mega bayiti nyinshi (MB) zo gukoresha ku mbuga nkoranyambaga, kwiyongera kwa tik tok mu mbuga nkoranyambaga zishobora gukoreshwa hamwe n’imbuga nkoranyambaga ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kuri gahunda idatenguha “Yolo star”.
Agypong yasoje avuga ati “Muri MTN, turashaka gushishikariza no gukomeza urubyiruko binyuze mu kwizihiza Iremere wubahwe yolo celebration uyu mwaka kugira ngo bareme ndetse banamurike mu mwuga wabo, haba mu bugeni, sciences cyangwa ubukorikori; kuko ni bo hazaza h’iki gihugu”.
![]()
Yaw Ankom Agyapong ushinzwe abakiriya n’ikoranabuhanga muri MTNAbakiriya bari hagati y’imyaka 16- 25 bakwiyandikisha muri yolo bakanda*154# bakagura bundles zitandukanye ziriho.
MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) niyo kompanyi iyoboye isoko mu bijyanye n’itumanaho rya telephone mu Rwanda. Kuva mu 1998, yakomeje gushora imali mu kwagura no guteza imbere ibikorwa byayo kandi ubu niwo murongo wa 1 mu gihugu. MTN Rwanda itanga udushya dutandukanye muri serivise zayo ku bakiriya no ku bigo harimo ‘personalised voice’, ‘data’, ‘home and fixed connectivity solutions’. MTN kandi niyo iri imbere mu ikoranabuhanga ry’amafaranga kuri telefone binyuze mu kigo cyayo cya kabiri, Mobile money Rwanda Ltd.
![]()
Ritah Umurungi Brand & Adrvertising Manager wa MTN Rwana mu kiganiro n’itangazamakuru
![]()
![]()
Miss Populality 2021 Kayirebwa Marie Paul ni umwe mu bitabiriye ibirori byo gutangaza kumugaragaro poromosiyo ya Iremere na Yolo
![]()
Umuraperi B Threy ni umwe mubasusurukije abari aho ndetse n’ababikurikiranaga ku mbuga nkoranyambaga zose za MTN Rwanda
![]()
![]()
Itsinda ryahawe izina rya D Square bitewe n’uko amazina yabo atangizwa na D niryo ryasusurukije abantu
![]()
Ahabereye ibirori byo gutangaza Iremere na Yolo hari hateguye mu buryo budasanzwe
![]()
 Â
Leah umukobwa umaze kubaka ibigwi 
















