Blog

  • Abanyarwanda 79 bari bafungiwe muri Uganda barekuwe, abandi 51 barategerejwe #RwoT






    Abanyarwanda 79 bari bamaze igihe bafungiwe muri gereza zitandukanye muri Uganda, barekuwe boherezwa mu Rwanda; mu gihe abandi 51 buzuza 130 Uganda yemeye kurekura bazagera mu gihugu ku wa Kabiri.

    Saa Kumi n’Imwe n’iminota 10 z’Igicamunsi kuri uyu wa Mbere nibwo itsinda rya mbere ry’Abanyarwanda 28 bari bafungiwe muri Uganda ryageze ku Mupaka wa Kagitumba.
    Iri tsinda ryakurikiwe n’iry’abandi 38 ryageze mu Rwanda saa 17h50 mu gihe irya gatatu ry’abantu 13 ryahageze saa Mbili zuzuye. Aba Banyarwanda uko ari 79 barimo abagore babiri.
    Umubare wose hamwe w’Abanyarwanda barekuwe na Uganda kuri uyu wa Mbere ni 79. Abandi 51 buzuza 130 Uganda yemeye kurekura, biteganyijwe ko bazanyuzwa ku Mupaka wa Cyanika ku wa Kabiri, tariki ya 9 Kamena 2020.
    Abarekuwe bagejejwe ku Mupaka wa Kagitumba batwawe n’imodoka za coaster. Hasohokaga umwe ku wundi, buri wese yambaye agapfukamunwa mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
    Mbere yo kwinjira mu Biro by’Abinjira n’Abasohoka bya Uganda buri wese yakarabaga intoki n’amazi meza n’isabune, akanapimwa umuriro nka kimwe mu bimenyetso bya Coronavirus.
    Mu kwirinda Coronavirus kandi buri wese yambaye agapfukamunwa ndetse bahagaze mu buryo butuma bahana intera ya metero hagati yabo.
    Mu buhamya bwabo, abenshi bavuze ko bafatiwe muri Uganda bagafungwa bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.
    Twizerimana Gilbert uvuka mu Karere ka Burera, wagiye muri Uganda mu 2018 agiye gusura nyirakuru uba muri iki gihugu yabwiye IGIHE ko akigerayo yahise atabwa muri yombi.
    Yagize ati “Nabanje gufungirwa Kisoro mpamaze ibyumweru bibiri njyanwa Kibulala ubu nari mazeyo imyaka ibiri n’amezi atanu nshinjwa kuba intasi. Badukubitaga cyane batuziza ko turi Abanyarwanda, muri iyo gereza hafungiwemo abandi Banyarwanda benshi cyane ubwo hasohokaga urutonde rw’abasohoka muri gereza benshi bisanze batariho bituma bagumayo.’’
    Yavuze ko ashima Imana kuba yongeye kugarurwa mu gihugu cye nyuma y’igihe kinini atotezwa na Uganda.
    Mbarushimana Jean Bosco ufite imyaka 26 uvuka mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve we yafatiwe Kisoro avuye gusura abantu.
    Ati “Banzizaga ko agapapuro kanyemerera gutambuka bari bampaye ku munsi umwe ngo kari karangiye, banyaka ruswa y’amashiringi miliyoni imwe n’ibihumbi 200 ndayabura, bahita bankatira amezi 23 njyanwa muri Gereza ya Ibuga iherereye Kasese. Baduhingishaga kuva saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo kugeza saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro, twavayo bakadukubita cyane batuziza ko turi Abanyarwanda.’’
    Yashimiye Umukuru w’Igihugu ku kuba babarwanyeho bagasohoka muri iki gihugu gusa ngo asizeyo abandi Banyarwanda benshi cyane muri gereza.
    Uretse aba Banyarwanda bafunguwe, hari abandi 310 bakurikiranyweho ibyaha bikomeye bo batafunguwe ndetse amakuru ajyanye nabo azashyikirizwa Guverinoma y’u Rwanda.
    Aba Banyarwanda barekuwe nyuma y’ibiganiro byahuje u Rwanda na Uganda ku wa 4 Kamena 2020 harebwa ku buryo bwo kuzahura umubano hagati y’impande zombi. Byasojwe Uganda yemeye kurekura Abanyarwanda 130. Biteganyijwe ko bazarekurwa mu byiciro bitandukanye.
    Icyo gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’inama iheruka yabereye i Gatuna ku wa 21 Gashyantare 2020, hari intambwe yatewe na Uganda, ariko hari na byinshi bikeneye gukorwa.
    Yakomeje agira ati “Harimo irekurwa rya bamwe mu banyarwanda bari bafungiwe muri Uganda, ndetse twumvise ko habayeho kwambura ibyangombwa umuryango The Self-worth Initiative wafashaga mu bikorwa by’abarwanya u Rwanda bakorera muri Uganda.”
    “Gusa nubwo hari intambwe yatewe mu gushyira mu bikorwa imwe mu myanzuro, haracyari imitwe y’iterabwoba ikorera muri Uganda, ifite intego y’ibanze yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”
    Abanyarwanda barekuwe bose bahise boherezwa mu kato k’iminsi 14 muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Rukara, ahateguriwe abashyirwa mu kato mu Karere ka Kayonza kugira ngo harebwe ko nta bwandu bwa Coronavirus bafite.

    Abanyarwanda barekuwe na Uganda ubwo bageraga ku Mupaka hubahirizwaga amabwiriza yo kwirinda Coronavirus harimo kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune. Hari umuganga wanapimaga buri wese umuriro

    Benshi mu barekuwe na Uganda bavuga ko bafunzwe bashinjwa kwitwa intasi z’u Rwanda muri icyo gihugu
    Source : igihe.com
    Itsinda rya nyuma ry’Abanyarwanda bagera kuri 13 ryageze ku Mupaka wa Kagitumba ahagana saa Mbili zuzuye
  • Musanze: Wa mukobwa wakubiswe na ba gitifu yiyahuye ntiyapfa

    By Nsanzimana Ernest

    Byabereye iwabo mu mudugudu wa Karunyura, Akagari ka Kabera, mu murenge wa Cyuve akarere ka Musanze tariki 7 Kamena 2020.
    Abavandimwe ba Nyirangaruye w’imyaka 22 bavuga ku mugoroba wo ku Cyumweru bagiye kubona bakabona uyu mukobwa asohokanye mu nzu amacupa ya kiyoda, arababwira ati ‘mwakire muzampambe’, arongera asubira kuryama.
    Abavandimwe ba Nyirangaruye barimo na musaza we Manishimwe Jean Baptiste bavuga ko bakeka ko icyateye Nyirangaruye kwiyahura aria bantu bamaze iminsi bamusura bakamubwira ko ashobora kutazabyara, ngo kuko bakurikije uko yakubiswe nyababyeyi ye yaba yarangiritse.
    Gusa umuganga wakurikiraniye hafi uburwayi bwe akimara gukubitwa we yemeza ko ububabare yagize nta ngaruka bwagize imbere mu mubiri ati “Mu mpapuro twamuhaye ntahagaragara ko umura we wagize ikibazo ku buryo byamubuza kubyara, nubwo yababaye ku kigereranyo cya 80% ariko byari iby’ako kanya. Twamusezereye nta kibazo kinini afite, birashoboka ko ari ikindi kibazo yagize nyuma mu mitekerereze.”
    Indi mpamvu bakeka ngo ni uko mu bamusura hari abamubwira ko aba bayobozi nibafungurwa bazamumerera nabi.
    Mu mpamvu zishobora gutera uyu mukobwa gushaka kwiyahura harimo ipfunwe aterwa no kubona amashusho y’ukuntu abayobozi bamukubitiye mu ruhame yicaye hasi mu isantere yo hafi y’iwabo mu bantu bamuzi.

    Inkoni yakubiswe n’abayobozi zaramunegekaje asigara agendera ku kibando
    Uyu mukobwa wari umaze igihe gito avuye mu bitaro kubera inkoni yakubiswe n’aba bayobozi akimara kunywa uyu muti wica yahise yongera asubira kuryama. Abavandimwe be bavuga ko bahise batabaza abaturanyi, haza abagabo bane baramuterura bamugeza ku muhanda bamujyana kwa muganga yanegekaye.
    Nikuze Pelagie, nyinawabo wa Nyirangaruye yabwiye Bwiza ko uyu mukobwa yatangiye koroherwa bamaze kumutera serumu 5.
    Icyatumye bakubitwa
    Manishimwe wakubitanywe na mushikiwe avuga ko ba DASSO bamusanze ku isantere yo ku Ngagi, bamusaba kujya mu rugo ababwira ko ategereje umuntu yakoreye ngo amwishyure, bahita bavuga ko abasuzuguye. Bagiye kumukubita yahise ataha ajya iwabo, bamukurikirayo. Mushiki we Nyirangaruye yasohotse aje gukiza musaza we aba bayobozi bari bari gukubita iwabo nawe baramwataka babakubitana bombi.
    Tariki 15 Gicurasi 2020, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonard, n’aba Dasso babiri ari bo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain, bakekwaho gukubita Nyirangaruye Uwineza Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste.

    Nyirangaruye yagerageje kwiyahura akoresheje umuti wica bikekwa ko yawuguze mu isoko mu minsi mike ishize
    Tariki 28 Gicurasi 2020, Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze, rwategetse ko Gitifu w’Umurenge wa Cyuve n’abakozi batatu bo muri uwo Murenge baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake bafungwa iminsi 30.
    Source : ukwezi.rw
  • Ibimenyetso biranga umukobwa wagize ubushake bukabije bwo gukora imibonano mpuzabitsina

    1.Guhumekera hejuru

    Umukobwa ushatse gukora imibonano mpuzabitsina iki ni ikimenyetso umusore bari kumwe ashobora guhita atahura. Iki kimenyetso nta mukobwa ushobora kugihisha kuko bikorekera imbere mu mubiri we. Uko bigenda umubiri we uba uri gukora ububobere bwinshi bigatuma ukenera oxygen nyinshi, bigatuma umutima we utera cyane akabahumekera hejuru.

    2.Gutukura amaso

    Umukobwa ufite ubushake burenze bwo gutera akabariro akenshi amaso ye aratukura kandi akazamo amarira wamureba ukabona yirebesha icyoroshye. (amaso yayateretse)

    3.Gucika intege

    Iyo umukobwa yafashwe aba yacitse intege kuburyo akenshi icyo umukoresha cyose agikora ni ukuvugango aho umujyanye ni ho ajya kabone n’ubwo yakabaye ari kubyanga ushobora kumva avuga ati oya ariko ukabona ari kubikora. Umukobwa acika intege iyo guhumekera hejuru bihagaze. Umubiri we urangije gukora ububobere.

    4.Gutosa ikariso

    Iyo yagize ubushake bwinshi usanga mu gitsina cye ububobere bwiyongereye ku rwego rwo hejuru kuburyo bigera no ku myenda y’imbere bikaba byagera aho bihinguka n’inyuma. Iyo umubiri umaze gukora ububobere ubwohereza mu gitsina kugira ngo busukure aho igitsina cy’umusore kiza kunyura niyo mpamvu ikariso ye ihita itoha.

    5.Kugundira umusore

    Umukobwa iyo mwaganiraga akagira ubushake bwo gukora imibanano mpuzabitsina aragusatira gahohora gahoro yagufata akagufata akagukomeza ku buryo ubona adashaka kukurekura.

    6. Kukuryamaho

    Iyo umukobwa afashe icyemezo cyo kukuryamaho utari usanzwe ubimuziho, wamusuzuma ukabona afite bimwe mu bimenyetso byavuzwe muri iyi nkuru nacyo kiba ari ikimenyetso cy’uko ashaka ko mukora imibonano mpuzabitsina.

    Ikitonderwa: Umukobwa n’umusore bakoze imibonano mpuzabitsina baba banyuranyije n’amahame agenga umuryango mugari (society), abemerewe gukora imibonano mpuzabitsina ni umugabo n’umugore bashakanye. Umukobwa n’umusore iyo babikoze biba ari ubusambanyi hashingiwe kuri bibiliya, naho mu mategeko iyo umugore cyangwa umugabo bashatse bakoranye imibonano mpuzabitsina n’undi muntu nibwo byitwa ubusambanyi.
    The mirror

    source http://www.ukwezi.rw/urukundo/article/Ibimenyetso-biranga-umukobwa-wagize-ubushake-bukabije-bwo-gukora-imibonano-mpuzabitsina

  • Umuntu wese winjiye mu Bwongereza arimo gushyirwa mukato

    Igihugu cy’Ubwongereza cyatangite gushyira mu bikorwa gahunda itegeka ko umuntu wese winjiyemuri iki gihugu aturutse hanze agomba kwishyira mu kato k’iminsi 14. Kuri uyu wa 08 Kamena 2020 nibwo iki gihugu cyatangiye gushyira mu bikorwa aya mabwiriza kubantu hafi ya bose binjiye bavuye hanze mu rwego rwo gukumira no kugabanya ikwirakwizwa rya Coronavirus.

    Izi Ngamba zafashwe na Leta y’Ubwongereza, zanenzwe cyane n’abayobozi bo mukigo Cy’iby’indege zitwara abantu gicumbagira muri iki gihe. Bavuga ko iyo ngingo irenze urugero, kandi ko ishobora gutuma icyo kigo gitakaza imirimo ibihumbi n’ibihumbi.

    Abongereza cyangwa abanyamahanga bazoba bagendereye Ubwongereza basabwa kubahiriza iyo ngingo y’ukwikumira mu gihe cy’imisi 14. Atari uko bazohanishwa ihazabu y’amadolari 1250 cyangwa se ngo bakurikiranwe n’amategeko.

    Nkuko Ijwii ry’Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, Hari abibaza igituma Ubwongereza, bwageramiwe n’ikiza c’umugera wa Corona kurusha ibindi bihugu vyo mu karere k’i Bulayi bukaba butangiye kudohora buhoro buhoro ingingo bwari bwafashe ku bijanye n’icyo kiza.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/umuntu-wese-winjiye-mu-bwongereza-arimo-gushyirwa-mukato/

  • Rayon Sports iranyomoza amakuru y‘igurishwa rya Yannick Bizimana muri APR FC – Inyarwanda.com

    Ikipe ya Rayon Sports yahakanye yivuye inyuma amakuru akomeje kuvugwa ko yamaze kugurisha rutahizamu wayo Yannick Bizimana muri APR FC. Iyi kipe yatangaje ko uyu mukinnyi agifite umwaka wo kuyikinira kandi ko nta masezerano amugurisha yabayeho.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d95dc16edc10f837322b7962facdc8e1004fb5554f744dec7d1eb5bb707bc326063b34bfd6ac40ec7a62e7120c9db3687953bacea79f0f5a21ec9785ea251f64f499b0141aaeefe15843fa764dd463bc08d55a4ab0e06f8295dcc45

  • Josee arashaka gukundana n’umusore w’umusirimu.

    Nitwa Akayesu Marie Josee mfte imyaka 24 ndashaka gukundana n’umusore w’umunyamujyi usirimutse. Ntabwo nshaka babandi b’abastar b’ibikabyo bagenda bidunda, bambaye amaherena n’imisatsi isutse, oya ndashaka umusore w’umusirimu wiyubaha wambara neza ibintu bisirimutse. Ubyujuje anyandikire inbox

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/josee-arashaka-gukundana-numusore-wumusirimu/

  • Laurence arashaka urukundo rwe rwa mbere.

    Nitwa Ndayuzwe Laurence mfite imyaka 20 mu buzima bwanjye sinigeze nkundana sinzi n’uko bimera. Ndashaka umusore twinjirana mu rukundo rwanjye rwa mbere, umusore uzamenya kunyihanganira kandi akantwara buke. Abe atarangeje imyaka 27 anyandikire inbox.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/laurence-arashaka-urukundo-rwe-rwa-mbere/

  • Mahoro Pamela arifuza umukunzi uhuye n’ibyifuzo bye.

    Nitwa Uwamahoro Pamela ariko banyita Mahoro nkaba nshaka umukunzi . Usome profle yanjye neza nubona ibyo nsaba byose ubyujuje unyandikire inbox niteguye kuguha urukundo rw’ukuri.

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/mahoro-pamela-arifuza-umukunzi-uhuye-nibyifuzo-bye/

  • Iratuzi Melissa akeneye umukunzi witeguye gukora ubukwe.

    Nitwa Iratuzi Melissa Teta nkaba nshaka umusore dukundana ufite gahunda yo gushinga urugo. Mfite imyaka 24 nkaba niteguye gukunda umugabo wanjye n’umutima wanjye wowe. Umukunzi wanjye agomba kuba atarengeje imyaka 40 kandi yiteguye gukora ubukwe. Njye mfite akazi keza ndetse n’amajyambere natangiye kuyagura. Ubishaka anyandikire inbox

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/iratuzi-melissa-akeneye-umukunzi-witeguye-gukora-ubukwe/

  • Nicole afite imyaka 20 akaba ashaka umusore bakundana.

    Nitwa Nashimwe Nicole mfite imyaka 20 nkaba nshaka umusore dukundana ufite urukundo rwinshi kuburyo azarumpa nkabura aho ndukwiza. Njye ndarufite kandi niteguye kurumuha. Nyandikira inbox

    Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

    source https://www.imbere.com/nicole-afite-imyaka-20-akaba-ashaka-umusore-bakundana/