Blog

  • ABAJENERALI 30 BAMAZE GUPFA MU KWEZI KUMWE GUSA MURI SUDAN Y’EPFO:AMAZINA NA MAFOTO>>

    Abasirikare bo ku rwego rwa ba Jenerali 30 ndetse n’abayobozi bakomeye barimo uwahoze akuriye ubutabera, umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ndetse n’abarezi bakomeye batandukanye mu gihugu cya Sudani y’Epfo bamaze gupfa mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa.

    Nkuko byagiye bigaragara, mu minsi yonyine kuva kuwa 10 kuva kugeza wa 13 Gicurasi 2020, abategetsi bakomeye muri Sudani y’Epfo barimo na Lt. Gen Nuor Jok, wari ukuriye ubutasi bwa gisirikare barapfuye, naho hagati y’itariki ya 13 Gicurasi saa kumi z’igicamunsi na saa kumi z’igicamunsi z’itariki ya 14 Gicurasi, Guverinoma ya Sudani yabitse ku mugaragaro urupfu rw’abayobozi 10.

    Magingo aya muri Sudani y’Epfo harabarurwa abantu 1,670 banduye Covid-19, barimo 48 bayikize na 24 bahitanwe na yo. Abantu 72 bari ku kigero cya 33% by’abanduye Covid-19 muri Sudani y’Epfo bafite ibyago byo kwicwa na yo, bigashyira iki gihugu mu myanya y’imbere ku Isi aho ababarirwa mu 10% by’abanduye Covid-19 ari bo bafite ibyago byo guhitanwa na yo.

    Muri Sudani y’Epfo kandi byatangajwe ko aba Visi-Perezida bane muri batanu iki gihugu gifite banduye icyorezo cya Covid-19 ndetse n’umubare munini w’Aba Minisitiri barimo nk’uw’imari n’uw’ikoranabuhanga nabo banduye.

    Urutonde rw’abayobozi bakomeye muri Sudani y’Epfo bamaze gupfa kuva muri Mata.

    1. Brig. Gen Ajang John Jok Ajang; yapfuye ku ya 27 Mata 2020 i Juba, akaba yakoraga nk’umuyobozi wungirije wa Polisi y’igihugu i Bor, muri Jonglei.

    2. Maj. Gen. Matoc Akol Dot yapfuye ku ya 05 Gicurasi 2020, akaba yarakoraga nk’umupolisi muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, i Juba.

    3. Maj. Gen. Tang Wal Lual yapfuye ku ya 08 Gicurasi 2020.

    4. Prof. Aggrey Ayuen Majok yapfuye ku ya 9 Gicurasi 2020, akaba yarahoze ari umuyobozi wungirije wa Kaminuza yitiriwe Dr. John Garang ndetse n’umuyobozi wungirije wa kaminuza ya Rumbek.

    5. Brig Gen. Rekeboam Arem Kun Nai yapfuye ku ya 09 Gicurasi 2020 akaba yari umwarimu ukomeye wigishaga abandi barimu hirya no hino muri Sudani y’Amajyepfo

    6. Sultan Nyal Chan Nyal yapfuye ku ya 11 Gicurasi 2020, akaba yari Umuyobozi mukuru w’igice cya Awan Chan muri Leta ya Warrap.

    7. Gen. John Madeng Gatduel yapfuye ku ya 13 Gicurasi 2020 akaba yari umuyobozi ushinzwe ibikoresho by’ingabo ku kicaro cy’ingabo za Sudani y’Epfo i Bilpam.

    8. Lt Gen. Marial Nuor Jok yapfuye ku ya 14 Gicurasi 2020, akaba yari akuriye ubutasi bwa gisirikare mu gihugu.

    9. Lt Gen. Liah Diu Deng wapfuye ku wa 13 Gicurasi uri mu ba mbere barashe amasasu ahitwa Wangkei.

    10. Justice Bullen Panchol Awal Alier wapfuye ku ya 14 Gicurasi 2020, akaba yarabaye umucamanza w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Sudani y’Epfo.

    11. Sultan Deng Macham Angui wapfuye ku ya 19 Gicurasi 2020, akaba yari umuyobozi w’inama nkuru y’abayobozi ba Sudani yepfo i Juba.

    12. Brig.Gen Tenfiz Bol Ater wapfuye ku ya 24 Gicurasi 2020, akaba yanakoraga ubucuruzi muri Sudani y’Amajyepfo.

    13. Hon Nyang lul Gai wapfuye ku ya 24 Gicurasi 2020, akaba umwe mu bari bagize Inteko ishinga amategeko ya Sudani y’Epfo.

    14. Lt Gen Andrew Monydeng Kuot yapfuye ku ya 22 Gicurasi 2020, akaba yarakoraga nk’umuyobozi muri gereza y’igihugu ya Sudani y’Amajyepfo.

    15. Brig.Gen Bol Nyuol Mathiang yapfuye ku ya 23 Gicurasi 2020, akaba yakoraga nk’ushinzwe uburezi muri ambasade ya Sudani y’Amajyepfo muri Nigeria.

    16. Maj. Gen Arou Maan Chot yapfuye ku ya 22 Gicurasi 2020, akaba yarabaye komiseri wa mbere mu ntara ya Bor akaba n’umudepite w’igihugu mu matora rusange ya 2010.

    17. Lt Gen. Manyok Dut yapfuye ku ya 26 Gicurasi 2020, akaba yari umwe mu bayobozi bakuru mu gisirikare cya Sudani y’Epfo.

    18. Hon. Athian Achiec (Mawengdit) yapfuye ku ya 18 Gicurasi 2020 aguye i Juba.

    19. Col. Kur Nyang yapfuye ku ya 18 Gicurasi 2020, akaba yarakoraga mu buyobozi bw’ingabo i Bilpam.

    20. Brig.Gen Majier Riak Makol yapfuye ku ya 14 Gicurasi 2020, akaba yari umusirikare muri SSPDF.

    21. Ambasaderi Paul Machuei Malok yapfuye ku ya 17 Gicurasi 2020.

    22. Hon. Ajuong Abundit Mayuol Kuel yapfuye ku ya 28 Gicurasi 2020, akaba yari Guverineri wa mbere w’intara ya Bahr-el-Ghazal y’Amajyaruguru.

    23. Sultan Majokdit Akuak Mayen yapfuye ku ya 1 Kamena 2020, akaba yari Umuyobozi mukuru w’agace ka Jalle Payam, mu ntara ya Bor.

    24. Hon. John Luk Jock yapfuye ku ya 02 Kamena 2020, akaba yari Minisitiri w’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.

    25. Lt. Gen. John Ding Deng Arok yapfuye ku ya 02 Kamena 2020, akaba yari umuyobozi muri serivisi z’amagereza mu gihugu.

    26. Comrade Alier Bullen Panchol Awal yapfuye ku ya 18 Gicurasi 2020 nyuma y’urupfu rwa se Bullen Panchol Awal wakoraga mu rukiko rw’Ikirenga.

    27. Riak Marol, wari umutoza wa basketball waguye i Juba ku wa 29 Gicurasi.

    28. Lt. Gen Dut Manyok yapfuye ku ya 26 Gicurasi aguye i Juba.

    29. Maj. Gen Jacob Monytoc yakoraga nk’umuyobozi mu gisirikare cya Sudani y’Amajyepfo.

    30. Athian achiek

    31. Brig. Gen Majier Riak makol

    32. Maj. Gen Yakobo monytoc.

    Muri izi mpfu zose zavuzwe hejuru, igitangaje nuko nta n’umwe muri bo byemejwe ko yaba yarayazize Covid-19, ahubwo Guverinoma ya Sudani y’Epfo yavugaga ko bapfuye bazize uburwayi bari bamaranye igihe gito burimo n’umutima.

    POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     86 total views,  86 views today

    The post ABAJENERALI 30 BAMAZE GUPFA MU KWEZI KUMWE GUSA MURI SUDAN Y’EPFO:AMAZINA NA MAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/13/abajenerali-30-bamaze-gupfa-mu-kwezi-kumwe-gusa-muri-sudan-yepfoamazina-na-mafoto/

  • Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC yururutswa kugeza hagati kubera urupfu rwa Nkurunziza:INKURU

    Perezida Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ari mu Rwanda, yururutswa kugeza hagati, uhereye tariki 13 Kamena 2020 kugeza igihe Nyakwigendera Petero Nkurunziza azashyingurirwa.

    Tariki 8 Kamena nibwo Nkurunziza yitabye Imana, agwa muri Hôpital du Cinquantenaire “Natwe Turashoboye” de Karusi, azize uguhagarara k’umutima nk’uko Guverinoma y’icyo gihugu yabitangaje.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko icyemezo yo kururutsa ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC kugeza hagati, cyafashwe “mu rwego rwo kwifatanya na Guverinoma n’abavandimwe b’igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, mu kunamira uwari umukuru w’icyo gihugu Nyakubahwa Petero Nkurunziza.”

    Yakomeje ati “Dukomeje kwifatanya n’Abarundi bose n’umuryango wa nyakwigendera muri iki gihe cy’akababaro.”

    Nyuma y’urupfu rwa Nkurunziza u Burundi bwahise butangira icyunamo cy’iminsi irindwi, aho imirimo itandukanye igomba gukomeza nk’uko bisanzwe ariko umuziki wo mu tubari, utubyiniro na karaoké birabujijwe.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura we yatangaje ko ibirori byemewe gusa ari ubukwe, gushyingura no gukura ikiriyo. Abarundi bashishikarijwe gucuranga indirimbo zihimbaza Imana gusa.

    Perezida Kagame anyuze kuri Twitter yatangaje ko yifatanyije n’Abarundi muri ibi bihe. Ati “Mu izina rya Guverinoma na njye ubwanjye, nihanganishije Guverinoma n’abaturage b’u Burundi ku bw’urupfu rwa Perezida Nkurunziza. Nihanganishije n’umuryango wa Perezida.”

    Perezida mushya azarahira vuba

    Perezida Nkurunziza yitabye Imana amaze kubona umusimbura binyuze mu matora, Gen Maj Evariste Ndayishimiye.

    Ni ubwa mbere mu Burundi Perezida yitabye Imana umusimbura yaramaze kuboneka, ku buryo byasabye kwitabaza Urukiko rurengera Itegeko Nshinga kugira ngo hasobanuke uburyo igihugu kigomba kuyoborwa muri ibi bihe.

    Ntabwo Itegeko Nshinga ry’u Burundi ryemereraga Gen Ndayishimiye kuba yarahira ubu, kuko riteganya ko Umukuru w’Igihugu watowe arahira hashize iminsi 90 ibyavuye mu matora bitangajwe. Kuri gahunda ni uko yagombaga kurahirira kuyobora u Burundi ku wa 20 Kanama.

    Rivuga ko iyo Umukuru w’Igihugu apfuye cyangwa agize izindi mpamvu zimubuza gukomeza imirimo ye, asimburwa na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, agategura amatora y’usimbura Perezida mu gihe kitari munsi y’ukwezi kandi kitarenze amezi atatu. Nyamara amatora yari yaramaze kuba, uwatowe yemejwe n’urukiko rubishinzwe.

    Mu mwanzuro urukiko rurengera itegeko nshinga mu Burundi rwafashe kuri uyu wa Gatanu, rwemeje ko “umwanya w’umukuru w’igihugu nta muntu uwurimo, ko inzibacyuho idakenewe, ko ari ngombwa ko vuba bishoboka, perezida watowe Evariste Ndayishimiye arahira.”

    Hategerejwe ifatwa ry’ibyemezo birimo itariki Nkurunziza azashyingurirwa n’igihe Ndayishimiye azarahirira, niba ari mbere ngo azabe ari we uyobora ishyingurwa ry’uwo asimbuye, cyangwa niba ari nyuma.

    Perezida Nkurunziza yitabye Imana nyuma y’imyaka 15 ayobora u Burundi

     

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     2 total views,  2 views today

    The post Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC yururutswa kugeza hagati kubera urupfu rwa Nkurunziza:INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/13/perezida-kagame-yategetse-ko-ibendera-ryu-rwanda-nirya-eac-yururutswa-kugeza-hagati-kubera-urupfu-rwa-nkurunzizainkuru/

  • Perezida Kagame yategetse ko amabendera y’u Rwanda yururutswa bakunamira Nkurunziza

    Birakorwa uhereye none tariki 13 Kamena 2020 kugeza igihe Pierre Nkurunziza azashyingurirwa. Itariki Perezida Nkurunziza azashyingurirwaho ntabwo iratangazwa.

    Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta nawe yaraye atangaje atangaje ko guhera uyu munsi tariki 13 Kamena 2020 amabendera yose ya Kenya, iry’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’amabendera ya Kenya ari muri za Ambasade zayo yururutswa mu rwego rwo kunamira Perezida Nkurunziza.

    Perezida Kagame yagize ati “Dukomeze kwifatanya n’Abarundi bose, n’umuryango wa Nyakwigendera muri ibi bihe bitoroshye”.

    Perezida Nkurunziza yapfuye tariki 9 Kamena 2020. Guverinoma y’ u Burundi itangaza ko yazize indwara y’umutima.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Perezida-Kagame-yategetse-ko-amabendera-y-u-Rwanda-yururutswa-bakunamira-Nkurunziza

  • Kenya: Amabendera yururukijwe bunamira Nkurunziza, mu Burundi ho imyidagaduro yahagaze

    Perezida Nkurunziza yapfuye tariki 9 Kamena 2020, amabendera ya Kenya arurutswa guhera ku wa 13 Kamena 2020.

    Itangazo ryaturutse muri Perezidansi ya Kenya rigira riti “Amabendera yose y’ibigo bya Leta, n’amabendera yose y’inzu zikorerwamo n’abahagarariye ububanyi n’amahanga ba Kenya agomba kururutswa kugera muri ½”.

    Muri iryo tangazo Perezida Kenyatta yavuze ko Abarundi bari mu kababaro gakomeye batewe n’urupfu rwa Perezida Nkurunziza, Arongera ati “Afurika ibuze umuhungu ukomeye”.

    Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida Nkurunziza yahitanywe n’indwara y’umutima, gusa ku mbuga nkoranyambaga hari ababishidikanyijeho bavuga ko Nkurunziza ashobora kuba yarishwe na covid-19.

    Kenyatta yategetse ko kuva ku wa Gatandatu izuba rikirasa, ku butaka bwa Kenya ahantu hose hazamuye ibendera rya Kenya n’iry’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba yururutswa kugeza mu cya kabiri.

    Yatangaje ko aya mabendera azongera kuzamurwa uko bisanzwe izuba rirenze ku munsi Nkurunziza azashyingurwaho. Uwo munsi nturamenyekana kugeza ubu.

    Mu Burundi, leta yatangaje icyunamo (ikigandaro) cy’iminsi irindwi uhereye kuwa kabiri ubwo yatangaje urupfu rwa Perezida Nkurunziza.

    Inama y’abaminisitiri b’u Burundi yateranye ku wa Kane yategetse ko imiziki ihagarikwa gucurangwa mu tubari, inzu z’uburiro n’inzu z’imyidagaruro.

    Abategetsi b’intara za Bujumbura na Gitega umurwa mukuru, nabo basohoye amatangazo amenyesha ko ibikorwa by’imyidagaduro bibujijwe muri iki gihe cy’icyunamo, ko hemewe gusa gucuranga indirimbo z’Imana.

    Ku kicaro cy’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba i Arusha muri Tanzania naho amabendera y’ibihugu bigize uyu muryango hamwe n’iryawo, yarurukijwe kugeza mu cya kabiri.

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Kenya-Amabendera-yururukijwe-bunamira-Nkurunziza-mu-Burundi-ho-imyidagaduro-yahagaze

  • Perezida Kagame yategetse amabendera y’u Rwanda yururutswa bakunamira Perezida Nkurunziza

    Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta nawe yatangaje ko guhera uyu munsi amabendera yose ya Kenya, iry’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’amabendera ya Kenya ari muri za Ambasade zayo yururutswa mu rwego rwo kunamira Perezida Nkurunziza.

    Perezida Kagame yagize ati “Dukomeze kwifatanya n’Abarundi bose, n’umuryango wa Nyakwigendera muri ibi bihe bitoroshye”.

    Perezida Nkurunziza yapfuye tariki 9 Kamena 2020. Guverinoma y’ u Burundi itangaza ko yazize indwara y’umutima.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yategetse-amabendera-y-u-Rwanda-yururutswa-bakunamira-Perezida-Nkurunziza

  • Zari yavuze impamvu Diamond yagarutse mu buzima bwe

    Umuherwekazi w’umugande wahoze akundana na Diamond bakaza gutandukana nyuma yo kubyarana abana 2, Zari yavuze ko impamvu uyu muhanzi yagarutse mu buzima bwe ari ku mpamvu z’abana babyaranye, ngo ntabwo yifuza kuba yakongera kugwa mu mutego w’urukundo rw’uyu muhanzi.

    Ibi uyu mugore yabitangaje binyuze kuri Instagram Live, aho yavuze ko yibaza impamvu abantu bakomeje kwibaza icyatumye asubirana na Diamond.

    Yagize ati“impamvu yagarutse benshi muri muravuga ngo n’uko nihebye, ese mwungukirahe ni ba yitaye ku bana be? Imyaka 2 tutavugana Diamond yamenye ikibazo cyari gihari.”

    “Kubera iki mubabara? Kandi ibi byaturutse muri Tanzania. Ni gute muvuga umuntu ngo yarihebye mu gihe abantu baba bahisemo kwita ku bana babo?” Zari Hassan

    Akomeza avuga ko ari ku nyungu z’abana igihe ababyeyi bagerageje kwiyunga igihe batandukanye, gusa ngo ntabwo biba bisobanuye ko bongeye gukundana.

    Zari yavuze ko ubu abana bameranye neza na se, abahamagara igihe ashakiye bakavugana ndetse na bo iyo babonye se ahamagaye barishima cyane, akaba abona nta kibazo na kimwe kirimo kuba yavugana na Diamond ku bw’abana babo.

    Muri Gashyantare 2018 ni bwo Zari na Diamond bari bamaze igihe bababana nk’umugore n’umugabo batandukanye nyuma yo kubyarana abana babiri.

    Abana babyaranye ni bo batumye aba bombi bongera kuvugana

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-yavuze-impamvu-diamond-yagarutse-mu-buzima-bwe

  • Impamvu Bijoux wo muri Bamenya yahishe umunyamakuru wahoze ari umukunzi we ko yamuteye inda(VIDEO)

    Munezero Aline, umukobwa umaze kwandika izina muri cinema nyarwanda, ubu igezweho ni Bamenya akinamo yitwa Bijoux, avuga ko impamvu 2 ari zo zatumye ahisha uwari umukunzi we ko yamuteye inda.

    Mu minsi ishize umunyamakuru Kayitare Mustapha, yatangarije ISIMBI ko ubwo yari mu rukundo na Bijoux yaje kumutera inda ariko umukobwa akabimuhisha neza kugeza abyaye aho yatekerezaga ko bishobora kumugiraho ingaruka bitewe n’ubuzima uyu muhungu yari abayemo.

    Mu kiganiro Bijoux yagiranye na ISIMBI, yavuze ko impamvu 2 ari zo zatumye ahisha umukunzi we ko yamuteye inda.

    Yagize ati“impamvu ntabimubwiye nari mfite ibintu bibiri mu mutwe wanjye. Naravuze ngo nshobora kubimubwira nkaba ndamuvangiye kuko hari igihe umuntu aba afite inshingano nyinshi hakiyongeraho n’ubuzima yari abayemo, icya kabiri numvaga nshobora kubimubwira akabihakana agatuma ntekereza ukundi kuntu, ni ibyo bintu bibiri.”

    Baje gutandukana ubu Bijoux avuga ko afite undi mukunzi ndetse ko banateganya gukora ubukwe.

    Bijoux avuga ko yanze kumwongerera ibibazo amubwira ko yamuteye inda

    Mustapha wahoze akundana na Bijoux

    Reba ikiganiro na Bijoux

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/impamvu-bijoux-wo-muri-bamenya-yahishe-umunyamakuru-wahoze-ari-umukunzi-we-ko-yamuteye-inda-video

  • The Proper Way to Compose a Dissertation

    You ought to be prepared in every detail, If it has to do with producing the dissertation

    It’s a document of words and facts.

    It’s been an investigation endeavor of yours plus it’s time and energy to write it up. You want to pay for essay become very cautious when you are currently going during this work. Creating a dissertation can be really actually a job that is tough.

    A dissertation needs to be consistent and detailed. Then it would not be effective, When it isn’t. Within this situation, it is suggested to seek the services of an expert to help you out. She or he will help you revise the job that is whole, even supposing it’s a research focus with their http://sai.edu.gva.es/?q=es/node/251 very own.

    There aren’t many things you want to realize in boosting your language abilities that will help you when it comes to creating a dissertation. There Are a Couple Ideas to recall:

    Be certain you have routine study customs. During the first phase of writing a dissertation, then it is likewise critical to create an outline of the general project. This will serve as the foundation of your endeavor which you will use in the future to write the work.

    As part of outline, it is likewise important to create down important parts of the dissertation. Moreover, it is possible to refer for the on-line help of tutorials and unique forms.

    Make sure that you’ve researched your subject properly. Assessing lookup and does not imply that you just go to the library. It’s much more in depth and methodical in nature.

    Research newspapers have a tendency to change from each other. It is essential so you may create a paper that’s 17, that you study precisely. This can also help you to avoid plagiarism.

    Take a look in the recent thoughts on you, which could be. Make sure that you pay attention to these specific things that you can find with some thing original and interesting.

    It is essential that you simply pick a dissertation subject that is able to help you make an announcement and also enlighten folks about selected topics. Your subject should be highly relevant to the research you are conducting. It will be advisable to find something which is easily understandable for your visitors.

    Don’t forget that when you are producing a dissertation, your speech skills must be powerful. An excellent language talent would be a fantastic aid to you personally. Make sure that you write in an appealing way so that it is readable and easy to understand.

    Doing a dissertation involves lots of effort. It is not an easy job. Be sure you find it possible to polish your speech abilities, research and control your time, manage and control your papers, and communicate your thoughts, while you are composing the thesis.

     0 total views

    The post The Proper Way to Compose a Dissertation appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/13/the-proper-way-to-compose-a-dissertation/

  • Rutahizamu wagoye Iragire Saidi, kwishyiraho igitutu ni cyo kintu cyamugoye muri Rayon Sports

    Myugariro wa Rayon Sports, Iragire Sadi avuga ko ikintu cyamugoye akigera muri iyi kipe, ari ukwishyiraho igitutu atewe n’ikipe yari avuyemo idafite abafana, akinjira muri rayon Sports ifite abafana benshi.

    Mu mpeshyi ya 2019 ni bwo Iragire Saidi yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 avuye muri Mukura VS.

    Uyu musore avuga ko ikintu kimwe cyamugoye muri iyi kipe ari igitutu yishyizeho kubera abafana b’iyi kipe kubera ko yari avuye mu ikipe idafite abafana benshi.

    Yagize ati“narakoze cyane Imana ibimfashamo mbona umwanya ubanzamo. Ikintu navuga ko cyangoye ni igitutu nishyizeho, mvuga ko ngiye ahantu ntamenyereye, ndi umukinnyi ngomba kubona umwanya byanze bikunze, aho nari ndi n’aho nari ngiye haratandukanye, Rayon Sports ni ikipe nkuru ifite abafana benshi, ahandi hari abafana batari benshi, urumva rero icyo gitutu nagomba kukigira.”

    Akomeza avuga ko rutahizamu yahuye na we wamugoye muri shampiyona yo mu Rwanda bahuye akina muri Mukura VS, kuko aje muri Rayon Sports baje gukinana.

    “Rutahizamu wangoye ni uwo twahuye nkina muri Mukura VS, ni Michael Sarpong, yarangoye cyane, nje muri Rayon Sports byaroroshye kuko twahise dukinana. Sarpong ateye ubwoba.” Iragire Saidi aganira na ISIMBI.RW

    Avuga ko n’ubwo ikipe ye iri mu bibazo ndetse na we hari ibyo bagomba kumukemurira, ngo yifuza kuba yakomeza gukinira iyi kipe agasoza amasezerano ye.

    Sarpong yasanze muri Rayon ni we rutahizamu wamugoye

    Igitutu yishyizeho ngo ni cyo kintu cyamugoye muri Rayon Sports

    source http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wagoye-iragire-saidi-kwishyiraho-igitutu-ni-cyo-kintu-cyamugoye-muri-rayon-sports

  • Isezerano Kayumba Soter yahaye abakunzi ba Rayon Sports n’icyo yabasabye

    Myugariro wa Rayon Sports, Kayumba Soter yasabye abakunzi b’iyi kipe kugumya kubashyigikira uko bishoboka kose, n’abo nk’abakinnyi n’ubwo ikipe iri mu bibazo bazi ko bizarangira bakabaha ibyishyimo babifuzamo.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko nk’abakinnyi nta kindi bategereje ari igihe icyorezo kizasorezwa bagasubira mu kibuga cyane ko yizeye ko kizarangira n’ibibazo biri mu ikipe ye byararangiye.

    Uyu musore asoje amezi atandatu mu mwaka n’igice yari yasinyiye iyi kipe, yizeza abakunzi b’iyi kipe ko mu mwaka umwe usigaye azafatanya na bagenzi be bakabaha ibyishimo kuko ni byo babagomba.

    Yagize ati“abakunzi ba Rayon Sports nta kindi tuba tubagomba ni ibyishimo, ibyishimo ni ugutsinda imikino, ikindi ni ukubaha ibikombe kuko ni byo tuba turimo kurwanira.”

    Yasabye abakunzi b’iyi kipe kubaba hafi kuko na byo ari imwe mu ntwaro ituma bitwara neza mu mikino bakina.

    Yagize ati“nabasa gukomeza kutuba hafi nk’uko basanzwe babikora kuko badutera ingabo mu bitugu, natwe tuzagerageza gukora ibishoboka byose turebe ko twabashakira ibyishimo nk’uko tubibagomba.”

    Kayumba Soter, myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi, yakiniye amakipe atandukanye arimo AS Kigali, AFC Leopards yo muri Kenya yatandukanye na yo mu mpera z’umwaka ushize agita asinyira Rayon Sports.

    Yasabye abafana kugumya kubashyigikira

    Nk’abakinnyi bazakora ibishoboka byose babahe intsinzi

    source http://isimbi.rw/siporo/article/isezerano-kayumba-soter-yahaye-abakunzi-ba-rayon-sports-n-icyo-yabasabye