Blog

  • Inzu itunganya umuziki ya MAE Music izanye ingufu, yatangiranye na producer Trackslayer

    Ku wa Gatanu ku itariki ya 12 Kamena ni bwo uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rwungutse izindi ngufu ubwo inzu itunganya umuziki ya MAE Music yashyiraga hanze indirimbo 2 z’bahanzi batangiranye na yo, Samila na King Lick.

    Iyi nzu ku ikubitiro yatangiranye n’abahanzi bakizamuka, umukobwa Samila wasohoye indirimbo Gezayo na King Lick wasohoye Inkovu, izi ndirimbo zikaba zasohotse mu buryo n’amajwi n’amashusho.

    Umuyobozi w’iyi nzu Niyonzima Djuma Patrick uzwi nka El Lucifer yatangaje ko bafite intego yo gukomereza aho abandi bagejeje ndetse bafite umwihariko wo gukora indirimbo nyishi mu gihe gito.

    Yagize ati” Twiyemeje gufasha impano nshyashya mu muziki no muri cinema bakarenga imbibi z’u Rwanda mu bihangano bifite umwimerere mu myandikire, tuje no kusa ikivi mu kuzamura impano ku isoko ry’u Rwanda.”

    Akomeza avuga ko ubu bafite abahanzi batatu ndetse bamaze gukora indirimbo zirenga eshanu mu gihe gito batangiye, izigera kuri enye zifite amashusho.

    Uretse abahanzi babiri twavuze haruguru, batangiranye n’abahanzi batatu undi akaba yitwa Mukombozi ufite inkomoko mu Burundi nawe indirimbo ye nshyashya ikaba yitezwe mu gihe gito.

    MAE Music n’ubwo ari nshya mu muziki, imaze umwaka n’igice ikora aho batangiriye muri Cinema bitwa MAE Films, bakora film zibanda ku muco wa kinyafurika, nk’iyatambukaga kuri TV10 yitwa Ururabyo Rwumye, 2 bajyanye muri festival hanze y’u Rwanda ndetse hari n’izitarasohoka.

    Binjiye mu muziki ku izina rya M.A.E.Music aho biyemeje gutanga umusanzu muri muzika nyarwanda, yemeza ko bifitiye studio yabo yitwa Sun Music bakoreramo iherereye Kacyiru aho kugeza ubu bari gukorana n’aba producer batatu mu buryo bw’amajwi ari bo Trackslayer, Vavana Wiz Beat, mu buryo bw’amashusho ni Fab Lab Pro.

    Samila wasohoye iyitwa Gezayo

    Inkovu y’urukundo ya King Lick

    Reba Gezayo ya Samila

    Reba Inkovu ya King Lick

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/producer-trackslayer-yatangiranye-n-inzu-itunganya-umuziki-ya-mae-music-izanye-ingufu-zidasanzwe

  • Guverinoma y’u Rwanda yahaye UNAMISS inkunga y’ibikoresho byo kurwanya COVID19

    Ibi bikoresho byatanzwe na Leta y’u Rwanda binyuze mu basirikare bayo bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, byashyikirijwe UNAMISS kuri uyu wa 13 Kamena 2020.

    Brig. Gen. Eugene Nkubito, Umuyobozi w’ itsinda ry’intumwa z’umuryango w’Abibumbye ziri i Juba muri Sudani y’Epfo, niwe wari uhagarariye u Rwanda mu muhango wo gutanga ibi bikoresho.

    Yavuze ko “Coronavirus ni umwanzi wibasiye ikiremwa muntu niyo mpamvu ubufatanye aribwo buryo bwonyine bwo gutsinda iki cyorezo.”

    Brig. Gen. Nkubito yavuze ko ibindi bikoresho bizaza mu kwezi gutaha ubwo hazaba hatangiye gusimburana kw’intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu.

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe laboratwari ya UNMISS, Joan Segui Barber, yashimiye u Rwanda ku nkunga yarwo, avuga ko ari inkunga ikomeye mu kuzamura ubushobozi bwo kurwanya COVID-19.

    Yagize ati “Ubundi iyo twashakaga gupima abantu byadusabaga gusaba ibikoresho ishami ry’umurango w’abibumbye ryita ku buzima ku cyicaro cyaryo hano muri Sudani y’Epfo. Ibi bikoresho tubonye bigiye kutwongerera umuvuduko mu gupima abakozi.”

    Abantu 1400 bari mu butumwa bw’amahoro baherutse gupimwa iki cyorezo, kandi ibikorwa byo kubapima bizakomeza ahantu hose u Rwanda rwohereje abaruhagarariye mu butumwa bw’amahoro.

    Abapimwe barimo Abapolisi , Abasirikare ndetse n’abagize urwego rw’imfungwa n’abagororwa bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo. Joan Segui Barber, na Brig. Gen. Eugene Nkubito, Umuyobozi w’ itsinda ry’intumwa z’umuryango w’Abibumbye ziri i Juba muri Sudani y’Epfo Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro batangiye gupimwa Coronavirus

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Guverinoma-y-u-Rwanda-yahaye-UNAMISS-inkunga-y-ibikoresho-byo-kurwanya-COVID19

  • Fan Clubs 29 za Rayon Sports ntizishyigikiye inama y’inteko rusange yeguza Sadate, ngo zimwe zarahimbiwe

    Ku mugoroba w’ejo hashize ni bwo hacicikanye inkuru y’uko ihuriro ry’abafana ya Rayon Sports ‘Fan Base’ ryamaze gukusanya amasinya agera kuri 28 aturutse mu matsinda y’abafana ‘Fan Clubs’ agamije gutumiza inama y’inteko rusange yo kweguza Munyakazi Sadate, amwe muri aya matsinda akaba yamaze kwemeza ko yahimbiwe.

    Rayon Sports imaze igihe ivugwamo ibibazo by’imiyoborere, aho hari abadashyigikiye perezida w’iyi kipe watowe Munyakazi Sadate, ndetse hakaba haratangijwe gahunda yo gushaka uburyo yakurwaho hifashishijwe inama y’inteko rusange yamutoye muri Nyakanga 2019.

    Amategeko avuga ko kugira ngo iyi nteko rusange itumizwe bisaba byibuze ¾ by’abanyamuryango, muri Nyakanga 2019 yatowe n’amatsinda 40 y’abafana bivuze ko 30 asinye yemeza ko hatumizwa inama y’inteko rusange yaba.

    Ihuriro ry’amatsinda y’abafana ya Rayon Sports ‘Fan Base’, ku mugoroba w’ejo hasohotse inkuru ivuga ko ryamaze kubona amatsinda ‘Fan Clubs’ 28 muri 40 yasinye asaba ko inama y’inteko rusange itumizwa.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko hari amatsinda amwe atarigeze asinya yahimbiwe, akaba amatsinda 29 yamaze kwitandukanye n’iki gikorwa.

    Ikindi kandi ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ubwo cyandikaga iyi nkuru ni uko ubu amatsinda yemewe, akora mu buryo buzwi ya Rayon Sports ari 32 atari 40.

    Ngo ubusanzwe iyo itsinda ‘Fan Club’ rimaze amezi 3 ridatanga umusanzu ntabwo riba rikibarwa nk’irihari, ryongera kubarwa ryatanze umusanzu uteganywa.

    Amwe mu matsinda y’abafana ba Rayon Sports bavuga ko badashyigikiye iki gikorwa cyo kweguza Sadate

    Ngo gutumiza inama y’inteko rusange ntabwo bisaba Fan Clubs gusa, ngo zonyine ntizatumiza inama y’inteko rusange.

    Twagerageje kuvugana n’umuyobozi wa Fan Base, Mike Runigababisha ariko ntibyakunda kuko atabonekaga ku murongo wa telefoni.

    Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports yabwiye ISIMBI ko abarimo gukora ibyo ari abashaka kuyobya abarayon, aho yemeje ko na bo nk’ubuyobozi bw’ikipe urutonde rwa Fan Clubs zivuga ko zabeshyewe barubonye bakaba bagiye kubikurikirana.

    Yagize ati“ibyo twabyumvise ariko turabifata nk’ibihuha by’abantu bashaka kuyobya abarayon(…), iyo bavuga ko rero Fan Clubs 28 zasinye navuga ko ari ukubeshya nk’uko wari ubimbajije twabonye nyinshi muri zo zivuga ko zitasinye kereka niba barazihimbiye cyane ko zifite abayobozi bazwi kandi bakaba babihakana, ubu igikurikira ni ukubikurikirana.”

    Munyakazi Sadate barashaka kumweguza

    Urutonde rwa Fan Clubs zitandukanyije n’iki gikorwa cyo gutumiza inama y’inteko rusange

    1. Ururembo / Diaspora Fan Club
    2. Rayon Sports Super Fans
    3. Ijwi ry’aba Rayon fan
    4. Gisaka Fan Club
    5. Gikundiro Iwacu Nyamagabe
    6. Winning Team Fan Club
    7. Kinyaga Fan Club
    8. The Blue Sky Fan Club
    9. New Vision Fan Club
    10. Karongi Blue Fan Club
    11. Isibo Fan Club
    12. Lucky Jersey Fan Club
    13. Intwari Fan Club
    14. Ubumwe bw’abarayon Fan Club
    15. Ruhango Fan Club
    16. Isaro Fan Club
    17. Gikundiro Senior Fan Club
    18. Friends Fan Club
    19. Smart Blue Fan Club
    20. Trust Supporters Fan Club
    21. Thé vert Fan Club
    22. Gikundiro Forever
    23. DYNA Fan Club
    24. TBW Fan Club
    25. Ijwi ry’Aba Rayon Senior
    26. Gikundiro Lovers Fan Club
    27. The Bleu familly Fan Club
    28. Rusizi Bugarama Fan Club
    29. Rubavu Fan Club

    source http://isimbi.rw/siporo/article/fan-clubs-29-za-rayon-sports-ntizishyigikiye-inama-y-inteko-rusange-yeguza-sadate-ngo-zimwe-zarahimbiwe

  • DORE AMAFOTO 6 YUZUYEMO UDUKORYO TUDASANZWE ACICIKANA KU MBUGA ZA INTERNET:AMAFOTO>

    NI KENSHI DUKUNDA KUBEREKA AMAFOTO YIRIWE ACICIKANA KU MBUGA ZA INTERNET UYU MUNSI RERO TWABAZANIYE IFOTO UMUNTU WESE YAREBA IKIKANGA BITEWE NUBURYO BANYIRAZO BAGENDA BIFOTOZA BITANDUKANYE KANDI BIGATUMA ABANTU BENSHI BAREBA IZO FOTO ZABO>>

    REBA AMAFOTO YUZUYEMO UDUKORYO HANO>>>

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     62 total views,  62 views today

    The post DORE AMAFOTO 6 YUZUYEMO UDUKORYO TUDASANZWE ACICIKANA KU MBUGA ZA INTERNET:AMAFOTO> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/14/dore-amafoto-6-yuzuyemo-udukoryo-tudasanzwe-acicikana-ku-mbuga-za-internetamafoto/

  • Abapolisi mu Bufaransa barakaye bajugunya amapingu hasi bamagana ababashinja irondabwoko

    Mu mujyi wa Marseille n’indi mijyi yo mu Gihugu cy’u Bufaransa kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2020, Abapolisi bararakaye bajugunya hasi amapingu kubera ko bumva batutswe n’ababashinja ibikorwa by’urugomo ndetse n’irondabwoko. Bamwe mubapolisi banenze Leta yabo ko ntakigenda, bananenga abahuza ibikorwa byabo n’abyabagenzi babo bo muri Amerika.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kamena 2020 ubwo Abapolisi bigaragambyaga, banatwaye imodoka zigenda mu rukurikirane zimanuka mu gace karimo inyubako y’ibiro bya Perezida bya Champs-Élysées rwagati mu murwa mukuru Paris, bazuva amahoni.

    Aba Bapolisi, bamaganye abavuga ko hari isano hagati y’imikorere yabo n’iy’abapolisi bo mu mujyi wa Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ku itariki ya 25 Gicurasi 2020, abapolisi b’i Minneapolis ho muri Amerika bataye muri yombi George Floyd, Umunyamerika w’umwirabura utari witwaje intwaro, bamurambika hasi, bamushinga ivi ku ijosi igihe kirekire kugeza apfuye.

    Urupfu rwa Floyd, rwateje imyigaragambyo muri Amerika no mu bice bitandukanye ku isi mu rwego rwo kwamagana irondabwoko. Abo bapolisi bigaragambya bo mu Bufaransa banarubiye kubera ko Leta yaciye uburyo bwo gufata mu ijosi ababa bakekwaho ibyaha, mu gihe babambika amapingu.

    Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Christophe Castaner, ni we waciye ubwo buryo ku wa mbere w’iki cyumweru hari tariki 08 Kamena 2020. Hari nyuma y’aho abigaragambya mu Bufaransa bigabije imihanda bashinja Polisi yo muri icyo gihugu ko ikora irondabwoko ku bo mu moko ya banyamucye, mu buryo bumwe nkuko Polisi yo muri Amerika ishinjwa gukoresha urugomo ku bacyekwaho ibyaha b’abirabura.

    Ku wa kane, umusibo ejo hashize, Minisitiri Castaner yagiranye ibiganiro n’amashyirahamwe y’abapolisi. Kandi ibyo biganiro birakomeje, mu gihe Leta ishaka uko yahosha impaka zikomeye ku irondabwoko zongeye gukaza ubushyamirane mu miryango imwe n’imwe.

    Mu ntangiriro y’uku kwezi, BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko habaye ubushyamirane ubwo abigaragambyaga, batewe akanyabugabo n’imyigaragambyo y’abamagana irondabwoko muri Amerika, bibukaga Adama Traoré, Umufaransa ukomoka muri Afurika wapfiriye mu gikorwa cya polisi mu 2016 afite imyaka 24.

    Polisi y’Ubufaransa kandi ishinjwa gukomeretsa bikomeye umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko witwa Gabriel, ubwo yari afunzwe acyekwaho kugerageza kwiba moto (ipikipiki) ahitwa Bondy hafi y’i Paris mu mpera y’ukwezi gushize.

    Kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Kamena 2020, impirimbanyi zamagana irondabwoko zirateganya gukora imyigaragambyo rwagati i Paris. Polisi y’i Paris yaburiye ko amaduka n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi muri ako gace bikwiye gufunga ndetse bagapfuka amadirishya byo kuyarinda kuko hashobora kongera kubaho ubushyamirane.

    Imyigaragambyo yo kujugunya amapingu kw’abapolisi yabaye ku wa kane mu mijyi nka Paris, Lille, Rennes, Bordeaux, Toulouse no mu yindi mijyi, ndetse yanakomeje mu gitondo cy’ejo ku wa gatanu.

    Imibare igaragaza iki?

    Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y’umupolisi Xavier Leveau ashyigikira uburyo bwaciwe bwo gufata mu ijosi ucyekwaho icyaha mu gihe bamushyiramo amapingu. Yavuze ko ari “ingenzi cyane mu gihe cyo gushyiramo amapingu“. Yashimangiye ko ntaho buhuriye n’uburyo bwakoreshejwe bukaviramo urupfu George Floyd.

    Urwego rugenzura Polisi y’Ubufaransa ruvuga ko mu mwaka ushize rwakiriye ibirego bigera hafi ku 1,500 by’abarega abapolisi, kimwe cya kabiri cy’ibyo birego bikaba bijyanye n’ibikorwa by’urugomo, nkuko AFP ibitangaza.

    Amapingu ya polisi yajugunywe hasi mu mujyi wa Marseille ku wa kane w’iki cyumweru.

    Ikinyamakuru Le Parisien ejo ku wa gatanu cyasubiyemo amagambo y’umupolisi agira ati:” Iyi Leta nta kigenda cyayo, icyo ikeneye gusa ni abigaragambya 20,000 bigabije imihanda, ubundi Leta igahita itererana Polisi”.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/abapolisi-mu-bufaransa-barakaye-bajugunya-amapingu-hasi-bamagana-ababashinja-irondabwoko/

  • U Rwanda rwahaye UNMISS ibikoresho byo kwifashisha mu kuvura Covid-19

    Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19, u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020 rwahaye intumwa z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) ibikoresho byo kubafasha guhangana na Koronavirusi.

    Ku ruhande rw’ u Rwanda ibi bikoresho byatanzwe na Brig. Gen. Eugene Nkubito, umuyobozi w’ itsinda ry’intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri i Juba muri Sudani y’Epfo.

    Brig. Gen. Nkubito, yavuze ko ibindi bikoresho bizaza mu kwezi gutaha ubwo hazaba hatangiye gusimburana kw’intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu.

    Yavuze ko Koronavirusi ari umwanzi wibasiye ikiremwa muntu ariyo mpamvu ubufatanye aribwo buryo bwonyine bwo gutsinda iki cyorezo.

    Joan Segui Barber, umuyobozi w’ishami rishinzwe laboratwari ya UNMISS yashimiye u Rwanda ku nkunga yarwo, avuga ko ari inkunga ikomeye mu kuzamura ubushobozi bwo kurwanya COVID-19.

    Yagize ati“ Ubundi iyo twashakaga gupima abantu byadusabaga gusaba ibikoresho ishami ry’umurango w’abibumbye ryita ku buzima ku kicaro cyaryo hano muri Sudani y’Epfo. Ibi bikoresho tubonye bigiye kutwongerera umuvuduko mu gupima abakozi”.

    Leta ya Sudani y’epfo nkuko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rubitangaza, yashyizeho ingamba zo guhangana n’iki cyorezo harimo gushyiraho amasaha ntarengwa yo kuba buri muntu yageze iwe mu rugo, guhagarika amashuri no guhagarika imirimo itari ngombwa.

    Soma inkuru bijyanye hano: Sudani y’Epfo: Intumwa z’u Rwanda n’Abapolisi barwo bari mu butumwa bw’amahoro batangiye gupimwa Covid-19

    Twabibutsa ko muri iki cyumweru dusoza Leta y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gusuzuma abapolisi, abasirikare ndetse n’abagize urwego rw’imfungwa n’abagororwa bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/u-rwanda-rwahaye-unmiss-ibikoresho-byo-kwifashisha-mu-kuvura-covid-19/

  • DRC/Ebola: Abantu 10 bamaze gupfa mu gihe kitagera kubyumweru 2

    Minisiteri y’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo-DRC, kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Kamena 2020 yatangaje amakuru mashya yuko icyorezo cya Ebola gihagaze mu ntara ya Équateur iri mu burengerazuba bw’igihugu, ivuga ko imaze kwica abantu 10.

    Abo bamaze gupfa, bari mu barwayi bashya 16 bamaze kuboneka guhera ku itariki ya 01 Kamena 2020, ubwo hatangazwaga ko Ebola yongeye kwaduka muri iki gihugu ku nshuro ya 11 mu mateka yacyo.

    Hari ahantu habiri habaye izingiro ry’iyi ndwara: hamwe ni i Mbandaka, mu murwa mukuru w’intara ya Équateur, ahabonetse abarwayi ku itariki ya 11 y’ukwa gatanu. Hakaba no mu karere k’ubuzima ka Bikoro, kuri kilometero 148 mu majyepfo ya Mbandaka, aho umugore wari wagiye mu muhango wo gushyingura i Mbandaka yatashye.

    Kuva ku itariki ya 14 y’ukwezi gushize kwa gatanu, DR Congo yatangiye kubara kugeza ku minsi 42 nta wundi murwayi mushya ubonetse kugira ngo itangaze ko Ebola yari yadutse mu burasirazuba bw’igihugu ku itariki ya mbere y’ukwa munani mu 2018 icitse.

    Iyo Ebola yo mu burasirazuba yatangajwe ko yahitanye abantu 2,280. BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko yabaye iya 10 mu mateka ya DR Congo, iba n’iya kabiri mbi cyane mu mateka y’isi nyuma y’iyibasiye ibice bimwe byo mu burengerazuba bw’Afurika kuva mu 2013 kugera mu 2016 ikica abarenga 11,300.

    Ebola ni ndwara ki?

    • Ebola ni virusi itangira itera umuntu guhinda umuriro, gucika intege cyane, kubabara imitsi no kubabara mu muhogo.
    • Uko irushaho gukomera, uyirwaye araruka, agacibwamo ndetse akavira imbere ndetse akava n’amaraso mu bice byo hanze by’umubiri.
    • Abantu bayandura iyo bagize aho bahurira n’abayirwaye, nk’ahari igikomere ku mubiri, mu kanwa no mu mazuru, mu maraso, mu myanda iva mu mubiri cyangwa mu cyuya cy’uyirwaye.
    • Abarwayi ba Ebola akenshi bahitanwa n’umwuma ndetse no kunanirwa gukora kw’ingingo zimwe na zimwe z’umubiri.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/drc-ebola-abantu-10-bamaze-gupfa-mu-gihe-kitagera-kubyumweru-2/

  • Guidelines to Write an Essay

    Creating an article is just really a endeavor that is complicated, and it requires great creativity

    The following report clarifies how to prepare your own essay, along with the instructions to compose an article writing.

    You maybe wondering what an article will be. A bit of written advice that you are currently working to get across to a own reader. https://uk.grademiners.com/ Essays start with all the introduction and outline, then go onto discuss the debate for an issue, then ends up together with in decision.

    The guidelines differ from one individual to another. Sometimes the launch can be longer or shorter with respect to the subject matter. There are informative article examples that explain exactly in which you can put your essay’s beginning .

    There are essay topics out there to select from. By surfing the web you are able to learn more about each and every topic. What issues are out there? Which are the ideal essay subjects?

    For an essay topic that interests you, start looking in your hunt. You’ll find several tools available on the internet that is able to allow you to find the appropriate issue for you. Find a resource that’s written for beginners. This will allow you to learn more on the topic of this issue.

    You need to complete a little bit of investigating to find writers who specialize in this topic, once you’ve got the article subject determined upon. Find a person who has been doing creating for different folks and obtained feedback. You may also discover these authors by looking for’The way to compose an essay’ on the internet.

    Make sure you are comfortable with this articles of the essay subject you select. Do not offer your readers some information that is erroneous. You might perhaps not be the best candidate for it, if you attempt to cram a great deal of information into a little space, while you might be in a position to get away with a quick essay.

    Another fantastic means will be effective would be to stick to along with along with instructions. You request a friend for help or are able to find sample essays online.

    A great suggestion is to get started creating your essay at a location where you won’t be distracted. It’d be very valuable to see a few of those universities and also pick out any similarities. Attempt to imitate the formatting.

    Writing an essay is interesting Even though it may appear to be a lot of job. You will have the ability to acquire through the process, by following the guidelines previously. In case you are having trouble subsequent to this manual, check the tips beneath.

    Writing is not easy. You can’t expect to become excellent the very first time you try to write a composition. The point is to compose the essay whenever you can, and that means you will be able to achieve the maximum benefit.

    In summary, in the event that you are currently creating an essay for a college essay, then you can want to consider using a service to compose your own essay to you. Doing this will help you save you time and produce the procedure easier.

     10 total views,  10 views today

    The post Guidelines to Write an Essay appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/14/guidelines-to-write-an-essay/

  • Die Geschichte der Studie der Gesundheits-Studien

    Die Geschichte der Studie von Gesundheitsstudien erstreckt sich viele Jahrhunderte zurück, doch die meisten Menschen sind sich nicht bewusst zu sein.

    Das Thema warfare in erster Linie bis zum zwanzigsten Jahrhundert, als Medizin im Mittelpunkt der öffentlichen Gesundheit hatte. Als Medizin veränderte, veränderte soziale Bedingungen. Das Thema Gesundheit ändert sich von einleitung masterarbeit Zeit zu Zeit, und das Hochschule Fulda hat, Feld seinen eigenen Begriff.

    Die Studie von Gesundheitsstudien begann mit der Herrschaft der protestantischen Könige im dreizehnten Jahrhundert. Als Herrscher kam und wurde das Bildungssystem signifikante Veränderung wie die Ansichten der Behörden auf Bildung hat.

    Allerdings geschah die neueren erst nach dem Zweiten Weltkrieg. In der Nachkriegszeit mehr Wert auf die berufliche Bildung gelegt als auf akademische Fächer. Diese später at ein Studium der Kunst verwandelt. Wie es oft werden verschiedene Berufe nur im Lichte ihres Potenzials gesehen.

    Weil sie in www schreibburo.de/facharbeit/ der Nützlichkeit ihres Faches glauben, menschen unterschiedlicher Berufe werden Künstler. Es kann ein Beruf sein, wo sie ihre Talente und fügen Sie etwas Neues in der Welt nutzen können. Ein weiterer Grund, warum das Thema als Hochschule Fulda geworden ist, dass die Schulen sich im Füssener Stadtteil werden musste, die in die Stadt Fulda nahe war. Wurde eine area Füssenland genannt, aber wurde die Schule nach wie vor als Fulda statt Füssen bezeichnet. Der Name der Schule wurde im Jahr 1766 geändert.

    Die Untersuchungen der Studie der Gesundheit haben traditionell verschiedene Berufe aufgespannt. Die Probanden wurden bis zu verschiedenen Aspekten des Lebens zu lernen, wie Politik und Wirtschaft. Es war kein Geheimnis, den Adel, dass sie ihr Wissen nutzen könnten ihren sozialen standing zu verbessern.

    Gesundheit Wissenschaft wurde somit als Bildungs Beruf diejenigen betrachtet, die Experten at verschiedenen Bereichen des Lebens geworden sind. Viele dieser Themen wie Kunst führen zu Karrieren in der Wirtschaft und Regierung heute.

    Das Studium der Kunst galt als weniger wichtig als jene Bereiche der oben genannten Studie. Dennoch wurde die Kunst ein fester Bestandteil des Studiums an Fulda. Dazu gehören Musik. Wenn Sie von Fulda denken, sollten Sie von der Kunst denken, die unter Adligen besonders waren.

    Gab es nicht viele Flugzeuge, im Gegensatz zu medizinischen Studien , die nicht von Personen durchgeführt werden konntennicht die ziehen könnten, malen oder Musik abspielen. Darüber hinaus facharbeit einleitung muster ist der soziale Status der Adlige war gleich den Zustand der Gemeinen, so dass eine Gemälde und Skulpturen von ihnen erstellt von gleichem Wert sein würden.

    Die Kunst verändert und würde es zu einer Wissenschaft drehen war obligatorisch. Seit 16 Jahren warfare jeder Kunststudent erwartet Mathematik, Physik und Astronomie zu studieren. Alle Probanden wurden als Mittel zum Zweck behandelt und ebenso zwischen den Studenten behandelt.

    Da das Studium der Medizin zunächst an den Universitäten untersucht worden war, wurde das Studium der Kunst auch in ein Studienfach für Medizinwissenschaften gemacht. Es war eine Art und Weise Kunst mit einem wissenschaftlichen Winkel zu schaffen, die zu dieser Zeit ein wichtiger Aspekt der Studie der Künste war.

    Fulda war eines der Zentren der Kunst in Deutschland. Der Hintergrund der Studie der Kunst ist in den Werken von Malern wie Rembrandt und Peter Paul Rubens obvious. Es war nicht einfach Kunst at eine Wissenschaft zu machen, aber der Verbesserung der wissenschaftlichen Methoden, wurde dies eine machbare Wahl.

    Nach der Eröffnung einer Schule für Medizin an der Fulda, entwickelte das Studium der Kunst noch weiter. Viele andere Kunstinstitutionen wurden in Fulda eröffnet und alle von ihnen gelernt, über die allgemeine Philosophie der Kunst, Gesellschaft und Entwicklung der Kunst Dueto eine Bedeutung der Studie der Kunst. Es ist diese Stiftungein die Kunst ein integraler Bestandteil der Gesundheitsstudien zu erlaubt hat.

     8 total views

    The post Die Geschichte der Studie der Gesundheits-Studien appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/13/die-geschichte-der-studie-der-gesundheits-studien/