Blog

  • U Rwanda rwategetse ko hururutswa ibendera ryarwo mu kunamira Petero Nkurunziza

    Uhereye kuri uyu wa 13 Kamena 2020, u Rwanda rwategetse ko ibendera ryarwo ndetse n’iry’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba byururutswa kugera mu cyeragati mu rwego rwo kwifatanya n’Abarundi kunamira Nyakwigendera Petero Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi witabye Imana. Ni itangazo ryatanzwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu izina rya Perezida Kagame Paul w’u Rwanda.

    Kugera ku munsi w’urupfu rwa Petero Nkurunziza watabarutse tariki 08 Kamena 2020, u Rwanda n’u Burundi byari bimaze igihe kigera ku myaka itanu bidacana uwaka. Imibanire y’ibi bihugu yarimo agatotsi kugeza n’ubwo byari byarahagaritse uburyo bw’imigenderanire n’imihahiranire.

    Hagiye humvikana uguterana amagambo mu buryo bumwe cyangwa ubundi muri bamwe mu bategetsi b’ibi bihugu ndetse na bimwe mu bitangazamakuru ku mpande zombi bigera aho bisa n’ibigenda byenyegeza umuriro.

    Nyuma y’igihe kitageze ku cyumweru uwari Perezida w’u Burundi, Petero Nkurunziza yitabye Imana, Leta y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko Ibendera ryarwo ndetse n’iry’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba byururutswa mu rwego rwo kwibuka no kunamira Nyakwigendera Nkurunziza, no kwifatanya n’Abarundi mu kababaro batewe n’uru rupfu rw’uwari Perezida wabo.

    Uretse Iki gikorwa cyo kurutsa Ibendera ry’u Rwanda, mu minsi mike ishize u Rwanda rwohereje ubutumwa bw’akababaro kuri Leta y’u Burundi mu kwifatanya nayo ndetse n’Abarundi mu bihe by’akababaro barimo.

    Mu itangazo ryatanzwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida Kagame Paul, rivuga ko iki gikorwa cyo kururutsa Ibendera ry’Igihugu n’iry’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba kizageza igihe Petero Nkurunziza azashyingurirwa. Iri tangazo, rinavuga kandi ko u Rwanda rukomeje kwifatanya n’Abarundi bose n’umuryango wa Nyakwigendera muri iki gihe cy’akababaro.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/u-rwanda-rwategetse-ko-hururutswa-ibendera-ryarwo-mu-kunamira-petero-nkurunziza/

  • Al-Shabab yisubiyeho ifungura ikigo kivura Covid-19

    Intagondwa zo mu mutwe ugendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu wa al-Shabab zisubiyeho ku byo zari zatangaje mbere zihinyura icyorezo cya coronavirus ko kitabaho. Zavugaga ko iki cyorezo ari igihano cy’Imana kubatari abayisilamu n’ababarwanya ariko noneho zatangaje ko zafunguye”ikigo cyo kuvura” abarwaye Covid-19 muri Somaliya mu gace kagenzurwa n’uyu mutwe.

    Al-Shabab ivuga ko yafunguye icyo kigo mu mujyi wa Jilib mu majyepfo ya Somalia, umujyi uri mu gace uwo mutwe ugenzura. Radio Andalus y’uyu mutwe yatangaje ko washyizeho umurongo wa telefone utishyurwa ukora amasaha 24 buri munsi kugira ngo umuturage uwo ari we wese wo muri uwo mujyi ugaragaje ibimenyetso bya coronavirus ahamagare. Iyo radio ntiyatangaje umubare w’abamaze kwandura Covid-19 muri ako gace.

    Iryo tangazo ryanyuze kuri radio ya al-Shabab ntiryanavuze niba uwo mutwe ufite ibikoresho byo gupima coronavirus cyangwa niba abaganga bawo bafite ubushobozi bwo gutahura ubwandu bwayo.

    Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa gatandatu, umukuru mu by’idini wa al-Shabab, Mohamed ala-Mohamed, yashishikarije abantu kwirinda Covid-19 banywa imvange y’imiti rwatsi avuga ko ivura Covid-19.

    Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko kugeza ubu nta muti nta n’urukingo byari byaboneka kuri Covid-19. Minisiteri y’ubuzima muri Somalia itanga amakuru mashya buri munsi ajyanye n’imibare yuko coronavirus ihagaze mu gihugu, ariko ntibizwi niba iyo mibare irimo n’abarwayi bo mu turere al-Shabab igenzura.

    Ubwo coronavirus yatangazwaga bwa mbere ko yagaragaye muri Somalia mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, al-Shabab yamaganye ayo makuru ivuga ko ari “igihano cy’Imana”.

    Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, Fuad Shangole, umwe mu bakuru akaba n’umubwiriza-butumwa muri al-Shabab, yavuze ko “Imana yohereje iyo virusi mu guhana abatari abayisilamu”.

    Muri uko kwezi kwa kane kandi, umuvugizi wa al-Shabab, Ali Mohamud Rage, na we yavuze ko Covid-19 ari igihano cyatanzwe n’Imana kubera “akarengane kari mu bihugu bitari iby’abayisilamu no kwibasira abayisilamu”.

    Umutwe w’intagondwa wa al-Shabab ugamije guhirika Leta ya Somalia yemewe n’ibihugu by’amahanga.

    Umutwe wa Al-Shabab ukorana n’uwa al-Qaeda. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mutwe umaze igihe ugaba ibitero bigamije guhirika ubutegetsi bwa Leta ya Somalia bwemewe n’amahanga bufite icyicaro mu murwa mukuru Mogadishu.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/al-shabab-yisubiyeho-ifungura-ikigo-kivura-covid-19/

  • Derek ushinjwa kwica Floyd arasabwa n’urukiko ingwate ya Miliyoni $1.25 ngo arekurwe by’agatenganyo – Inyarwanda.com

    Derek Chauvin ukukiranweho icyaha cyo kwivugana George Floyd amunize akoresheje ivi, kuwa 8 Kamena 2020 yageze imbere y’urukiko, asabwa ingwate ya Miliyoni $1.25 ngo abashe kuba yarekurwa by’agateganyo. Ese ibyaha uyu mugabo aregwa ni ibihe? Urukiko ni ibiki rutangaza kuri we? Menya byinshi kuri uru rubanza.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d95dd1eeac11f9b6b2abcd526b99e9b1103b31142f358c2c391f152be43b3357669eb52ff2ede068db530772ac58136d88631aca577f0b6a202d86618a953e30b4d940857e6f7ee4a9473eb79c60734dacf02fab20602e36c47c646b7a9248d224d6ee10cf8173fd3b34a

  • Apôtre Yongwe yavuze aho avana imbaraga zo gukiza indwara, kwirukana imivumo na za karande

    Uyu mukozi w’Imana ni umwe mu bahanuzi bazwi hano mu gihugu ndetse hari n’ingero z’ibitangaza byinshi yagiye akora birimo gukiza abarwayi, kwirukana amadayimoni ndetse aho hari igihe byavugwaga ko yabashaga kuvugana n’umwana uri mu nda ya nyina.

    Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko byose abihabwa n’imbaraga z’agakiza kandi gukora ibitangaza ni izo mbaraga zibimukoresha.

    Apôtre Yongwe yavuze ko agakiza kadukorera ibintu bitatu bikomeye, birimo gukura abantu mu rupfu rw’iteka bagahabwa ubugingo buhoraho bubonekera muri Kristo Yesu, ikindi kabakiza imivumo y’ibyaha n’indwara ndetse no gutanga ubuzima.

    Reba hano ikiganiro cyose twagiranye na Apôtre Yongwe

    Muri Matayo 10:1-8, ijambo ry’Imana riravuga ngo mugende mukize abarwayi muzure n’abapfuye. Niba ijambo rinyemerera kuzura abapfuye nkabivuga, mbivuze nk’uko ijambo rivuga, ntawe ukumiriwe kubivuga.

    Yagize ati “Iyo wamaze kwakira imbaraga z’ijambo ry’Imana. Imbaraga dukoresha ntabwo ari izo guterura ibyuma, imbaraga zo gukoresha ibindi ahubwo ni ingabire, ni impano y’Umwuka Wera izanwa no kwizera ijambo ry’Imana, hanyuma umusingi wabyo ukaba imbaraga z’amasengesho.”

    Yakomeje agira ati “Ntabwo aritwe dukiza indwara ahubwo Yesu Kristo uri muri twebwe yaduhaye impano. Ya mpano tujya mu masengesho turayisengera twuzuzwa imbaraga duhabwa ubushobozi bwo gutegeka indwara mu izina rya Yesu.”

    Apôtre Yongwe avuga ko hari ingero nyinshi z’abo yagiye asengera agategeka za karande n’imivumo ikabavamo kuri ubu bakaba bameze neza.

    Ati “Usanga hari ibintu bigenda bigaragara mu bantu, ugasanga umuntu yarwaye umutima, sekuru arawurwaye, sekuruza arawurwaye ndetse n’abana bakazicwa n’umutima. Ndatanga ingero z’ahantu iyo ndwara iri ariko ubu nateranyije umuryango ndi kubabwira ko nkeneye igiterane cyo gusengera umuryango nkirukana iyo karande.”

    Intumwa y’Imana Harerimana Yongwe Joseph, yabaye umuvugabutumwa n’umuhanuzi by’umwihariko yamamaye cyane ubwo yari Umuyobozi w’Icyumba cy’Amasengesho cy’Itorero rya Pentekote muri Paruwasi ya Nyarugenge [ADEPR Nyarugenge].

    Reba hano ikiganiro cyose twagiranye na Apôtre Yongwe

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Apotre-Yongwe-yavuze-aho-avana-imbaraga-zo-gukiza-indwara-kwirukana-imivumo-na-za-karande

  • Dore ubutumwa 10 bwuzuye urukundo wakoherereza umukunzi wawe niba umukunda bya nyabwo

    Niba ujya wibaza amagambo yuzuye urukundo wakoherereza umukunzi wawe mu butumwa bugufi, umwereke ko urwo umukunda rukuva ku mutima. Iyi nkuru nicyo kibazo ije gusubiza.

    1. Jya uhora wibuka ko Imana yasize umwanya hagati y’intoki zawe ngo iz’umukunzi wawe zinjiremo, imitima wanyu ibe ibaye umwe iteka ryose.

    2. Mukundwa, ndashaka gutura muri wowe nkakubera akamwenyu,amarira, n’urukundo. Nyamuneka ntuzansige.

    3. Jya unyibuka mu bihe byawe byiza,jya unyibuka mu bihe bikugoye, jya unyibuka wishwe n’irungu, unanyibuke mu gihe ufashwe n’ibinezaneza. Muri ibi bihe byose nzaba ndi kumwe nawe.

    4. Rukundo rwanjye, uri agatangaza, urukundo ukunda runzanira ibyishimo.

    5. Urukundo unkunda rwafashe umutima wanjye,urukundo unkunda rwafashe ubwonko bwanjye, runafata ubuzima bwanjye. Uvuyemo nabura igisobanuro cy’ubuzima bwanjye.

    6. Uri roho yanjye, ngwino umfate mu biganza unyuzuze.

    7. Ubwonko bwanjye buguhoza mu bitekereza,mu nzozi zanjye mpora nkubona.

    8. Ngumbura tugitandukana, iminsi n’amajoro bigatangira kumbana birebire.

    9. Icyo nari nkeneye n’urukundo runyitaho,icyo narinkeneye ni umpora hafi. Sinakurekura nabikubonyemo.

    10. Uri ubuzima bwanjye,uri essence y’imibereho yanjye, uri Isi yanjye, nkumbura urukundo rwanjye igihe cyose udahari. Nkumbuye inseko yawe, nkumbuye ijwi ryawe.

    source http://www.ukwezi.rw/urukundo/article/Dore-ubutumwa-10-bwuzuye-urukundo-wakoherereza-umukunzi-wawe-niba-umukunda-bya-nyabwo

  • Kenya: Amabendera yururukijwe bunamira Nkurunziza, mu Burundi ho imyidagaduro yahagaze

    Perezida Nkurunziza yapfuye tariki 9 Kamena 2020, amabendera ya Kenya arurutswa guhera ku wa 13 Kamena 2020.

    Itangazo ryaturutse muri Perezidansi ya Kenya rigira riti “Amabendera yose y’ibigo bya Leta, n’amabendera yose y’inzu zikorerwamo n’abahagarariye ububanyi n’amahanga ba Kenya agomba kururutswa kugera muri ½”.

    Muri iryo tangazo Perezida Kenyatta yavuze ko Abarundi bari mu kababaro gakomeye batewe n’urupfu rwa Perezida Nkurunziza, Arongera ati “Afurika ibuze umuhungu ukomeye”.

    Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida Nkurunziza yahitanywe n’indwara y’umutima, gusa ku mbuga nkoranyambaga hari ababishidikanyijeho bavuga ko Nkurunziza ashobora kuba yarishwe na covid-19.

    Kenyatta yategetse ko kuva ku wa Gatandatu izuba rikirasa, ku butaka bwa Kenya ahantu hose hazamuye ibendera rya Kenya n’iry’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba yururutswa kugeza mu cya kabiri.

    Yatangaje ko aya mabendera azongera kuzamurwa uko bisanzwe izuba rirenze ku munsi Nkurunziza azashyingurwaho. Uwo munsi nturamenyekana kugeza ubu.

    Mu Burundi, leta yatangaje icyunamo (ikigandaro) cy’iminsi irindwi uhereye kuwa kabiri ubwo yatangaje urupfu rwa Perezida Nkurunziza.

    Inama y’abaminisitiri b’u Burundi yateranye ku wa Kane yategetse ko imiziki ihagarikwa gucurangwa mu tubari, inzu z’uburiro n’inzu z’imyidagaruro.

    Abategetsi b’intara za Bujumbura na Gitega umurwa mukuru, nabo basohoye amatangazo amenyesha ko ibikorwa by’imyidagaduro bibujijwe muri iki gihe cy’icyunamo, ko hemewe gusa gucuranga indirimbo z’Imana.

    Ku kicaro cy’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba i Arusha muri Tanzania naho amabendera y’ibihugu bigize uyu muryango hamwe n’iryawo, yarurukijwe kugeza mu cya kabiri.
    http://dlvr.it/RYYcYJ

  • Perezida Kagame yategetse amabendera y’u Rwanda yururutswa bakunamira Perezida Nkurunziza

    Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta nawe yatangaje ko guhera uyu munsi amabendera yose ya Kenya, iry’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’amabendera ya Kenya ari muri za Ambasade zayo yururutswa mu rwego rwo kunamira Perezida Nkurunziza.

    Perezida Kagame yagize ati “Dukomeze kwifatanya n’Abarundi bose, n’umuryango wa Nyakwigendera muri ibi bihe bitoroshye”.

    Perezida Nkurunziza yapfuye tariki 9 Kamena 2020. Guverinoma y’ u Burundi itangaza ko yazize indwara y’umutima.
    http://dlvr.it/RYYcbk

  • Perezida Kagame yategetse ko amabendera y’u Rwanda yururutswa bakunamira Nkurunziza

    Birakorwa uhereye none tariki 13 Kamena 2020 kugeza igihe Pierre Nkurunziza azashyingurirwa. Itariki Perezida Nkurunziza azashyingurirwaho ntabwo iratangazwa.

    Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta nawe yaraye atangaje atangaje ko guhera uyu munsi tariki 13 Kamena 2020 amabendera yose ya Kenya, iry’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’amabendera ya Kenya ari muri za Ambasade zayo yururutswa mu rwego rwo kunamira Perezida Nkurunziza.

    Perezida Kagame yagize ati “Dukomeze kwifatanya n’Abarundi bose, n’umuryango wa Nyakwigendera muri ibi bihe bitoroshye”.

    Perezida Nkurunziza yapfuye tariki 9 Kamena 2020. Guverinoma y’ u Burundi itangaza ko yazize indwara y’umutima.
    http://dlvr.it/RYYcc2

  • Kenya’s pivotal role in the UN 2030 agenda for sustainable development and SGDs a Boon to the United

    Kenya is persuaded that global challenges are only surmountable if the world’s rules based multilateral system is deployed in a manner that attracts consensus not only in the appreciation of the challenges, but also in the evolution of practical response strategies.

    The 10-point Agenda that Kenya promises to champion in the Security Council is largely premised on the SDGs. The process leading to the adoption of the SDG’s was multilateral diplomacy at its best demonstrated by building of bridges between diametrically opposing opinions resulting in some of the most profound commitments ever by Member States in the history of the United Nations. Kenya was at the very centre of this process.

    In 2013-2014, the world entrusted Kenya and Hungary with co-facilitation of the international negotiation process that created the global sustainable development goals (SDGs).

    The mandate was clear but the task was not easy. Collecting and collating ideas from all stakeholders and refining them into simple consumable thoughts was just one part. Moderating the concepts and diverse schools of thought and building consensus around them was another critical part.

    Most importantly was to provide sound leadership to guide the parties navigate the complex terrain of positions held by different countries and groupings.

    The end of the SDGs formation ushered in deliberations on the Post 2015 development Agenda in September, 2014. Because of its impressive leadership in the SDGs process, Kenya was again appointed by the President of the 71st session of UN General Assembly to co- facilitate the 2030 UN Agenda design process together with Ireland. The process successfully culminated in the adoption of the 2030 UN Agenda for sustainable development at a summit in New York in September, 2015.

    Subsequently, and as a follow up, Kenya has, and continues to work on global multilateral projects, such as the Sustainable Blue Economy Conference with Japan and Canada, and many others on various issues of interest and concern, ranging from climate change, among others, to the International Conference on Population 2 Development (ICPD), co-hosted in November 2019 with UNFPA and Denmark. These milestones are a seminal legacy of Kenya’s great multilateralism spirit.

    Kenya’s skills in multilateral diplomacy, as demonstrated in the SDG process, SBEC and others, will be exemplified in the Security Council in at least three ways:

    First, Kenya will bring on board consensus building capabilities, more so within the context of unprecedented challenges occasioned by the global COVID-19 pandemic and other existential threats.

    Second, the Council will benefit from Kenya’s objectivity and trustworthiness which is necessary particularly in helping countries in conflict to arrive at common understanding of various issues.

    Third, Kenya’s consistency will bring in an element of certainty particularly on any Kenya-led agenda. These three qualities are crucial for building peace and security in our world. Kenya’s leadership in multilateral diplomacy has stood out even during these extraordinary times of global COVID-19 pandemic.

    For instance, President Uhuru Kenyatta, who is the current chair of the Organization of African, Caribbean and Pacific States and a member of the Bureau of African Union Heads of State and Government, has been engaging world leaders and institutions in proffering solutions for concerted response measures to the COVID-19 pandemic. He hosted the First Extra Ordinary Summit of the OACPS on 3rd June 2020 under the theme “Transcending the COVID-19 Pandemic:

    Building Resilience through Global Solidarity” whose focus was addressing current and post COVID-19 challenges. Additionally, Kenya has initiated many webinars and virtual meetings at technical and ministerial levels. The SDGs/2030 Agenda process is only one of many instances that show cases Kenya’s leadership in multilateral diplomacy.

    The country has demonstrated thought and practical leadership in many other areas which will be useful in the pursuit of the 10 point agenda once in the Council. As a proven team player and stickler of a rules based multilateralism as well as its rich experience, Kenya is a safe pair of hands and stands ready to deliver on its promise as a non-permanent member of the United Nations Security Council. Kenya is ready to serve.

    Amb. Macharia Kamau
    CBS Principal Secretary, Ministry of Foreign Affairs

    Amb. Macharia Kamau CBS Principal Secretary, Ministry of Foreign Affairs

    Amb. Macharia Kamau

    source https://en.igihe.com/news/article/kenya-s-pivotal-role-in-the-un-2030-agenda-for-sustainable-development-and-sgds