Blog
-
Ibibazo by’ingutu byihishe inyuma y’umusaruro mubi ukomeje kuranga Arsenal #rwanda #RwOT
Umusaruro ukomeje kuba mubi muri Arsenal nyuma y’uko itsinzwe imikino ibiri iheruka gukina nyuma y’isubukurwa rya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ‘Premier League’ ndetse ikavunikisha abakinnyi batatu babanzamo. -
Abasirikare ba Somalia bahagaritse imyigaragambyo nyuma y’igihe batishyurwa #rwanda #RwOT
Abasirikare bo muri Somalia bahagaritse imyigaragambyo bari bamazemo iminsi binubira kumara igihe batabona imishahara yabo. -
Byari ibyishimo kuri Yannick, Migi na Kagere, Haruna na Papy ntibyagenda neza #rwanda #RwOT

Amakipe 4 akinamo abanyarwanda mu mpera z’iki cyumweru yari yakinnye, atatu muri yo yatahikanye itsinzi mu gihe imwe bitayigendekeye neza yaje kunganya.
Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2020, ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania ikinamo umunyarwanda Meddie Kagere yari yakiriye Mwadui FC kuri Uwanja wa Taifa, umukino waje kurangira iwutsinze ku bitego 3-0 bya Hassan Dilunga ku munota wa 9, ku wa 21 Samson aritsinda mu gihe John Bocco yatsinze icya 3 ku munota 58. Ni umukino Meddie Kagere yinjiye mu kibuga asimbura ku munota wa 62.
Kagere yinjiye mu kibuga asimburaKu rundi ruhande KMC ya Mugiraneza Jean Baptiste Migi yari yakiriye Ruvu Shooting kuri Azam Complex, ni umukino Migi yakinnye wanarangiye bawutsinze ku bitego 2-1. Ibitego bya KMC byatsinzwe na Charles Ilinfya ku munota wa 29 na Emmanuel Mvuyekure ku munota wa 62.
Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru, hari hatahizwe Yanga ya Haruna na Papy, kuri Uwanja wa Taifa yari yakiriye Azam FC, ni umukino abasore b’abanyarwanda bose babanje mu kibuga ariko ntibyaje kubahira kuko umukino warangiye ari 0-0.
Haruna na Papy ntibyagenze uko babyifuzagaSimba SC iracyayoboye n’amanota 75, Young iri ku mwanya wa 3 n’amanota 56 irushwa 2 na Azam ya kabiri mu gihe KMC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 36.
Nyuma yo gutsindwa mu mukino w’umunsi wa 2, Sandvikens IF ya Mukunzi Yannick na yo ku munsi yari yamanutse mu kibuga aho yari yakiriye IF Karlstad ndetse iyitsinda 3-1, ni umukino Yannick Mukunzi yakinnye iminota 90. Iyi kipe iri ku mwanya wa 9 n’amanota 4 mu gihe Vasalund ya mbere ifite 9.
Yannick Mukunzi yafashije ikipe ye kubona amanota 3 -
Ndi umukinnyi uri ku isoko ibindi bivugwa byose ntabyo nzi – Issa Bigirimana #rwanda #RwOT

Nyuma y’uko asoje amasezerano y’amezi 6 muri Police FC, rutahizamu Issa Bigirimana byavugwaga ko ari mu biganiro na Police FC yahakanye aya makuru yemeza ko ahubwo ari ku isoko.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo Issa Bigirimana yasinyiye Police FC amasezerano y’amezi 6, hari nyuma yo gutandukana na Yanga yo muri Tanzania.
Nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Police FC, amakuru agera ku Isimbi.rw ni uko uyu mukinnyi yatangiye ibiganiro na AS Kigali ngo abe yayerekezamo ayikinire mu myaka iri imbere, akaba yajya gusimbura Nova Bayama watandukanye n’iyi kipe.
Mu kiganiro yahaye ISIMBI, Issa Bigirimana yahakanye aya makuru avuga ko nyuma yo gutandukana na Police FC nta kipe afite ahubwo ari ku isoko.
Yagize ati“ibyo ni ibinyoma nta kipe turi mu biganiro, njyewe ndi ku isoko, ibyo sinzi aho byavuye. AS Kigali nta biganiro twagirenye wenda byazabaho kuko ari ikipe nziza kuyikinira nta kibazo kirimo.”
Uyu musore yari aherutse gutangaza ko n’ubwo arimo asoza amasezerano muri Police FC yumva yifuza gukina hanze y’u Rwanda, gusa yarimo agorwa n’uko imipaka yari igifunze.
Issa Bigirimana yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC na Police FC zo mu Rwanda ndetse na Yanga yo mu gihugu cya Tanzania.
Issa Bigirimana avuga ko nta kipe arasinyira -
Ibibazo by’ingutu byihishe inyuma y’umusaruro mubi ukomeje kuranga Arsenal
Umusaruro ukomeje kuba mubi muri Arsenal nyuma y’uko itsinzwe imikino ibiri iheruka gukina nyuma y’isubukurwa rya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ‘Premier League’ ndetse ikavunikisha abakinnyi batatu babanzamo. -
Abasirikare ba Somalia bahagaritse imyigaragambyo nyuma y’igihe batishyurwa
Abasirikare bo muri Somalia bahagaritse imyigaragambyo bari bamazemo iminsi binubira kumara igihe batabona imishahara yabo. -
Coronavirus: Mu barwayi bagaragaye i Kigali harimo abamotari babiri #rwanda #RwOT
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko mu barwayi bashya ba Coronavirus bagaragaye mu Mujyi wa Kigali harimo n’abamotari babiri, ibintu yavuze ko biteye inkeke mu buryo bwo kurwanya iki cyorezo. -
Abamotari babiri basanzwe baranduye Coronavirus bateye impungenge #rwanda #RwOT

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri iki Cyumweru hagaragaye abantu bashya batandatu banduye Coronavirus mu Mujyi wa Kigali mu gihe I Rusizi habonetse 18 naho ku mupaka wa Rusumo haboneka babiri.
Muri rusange abarwayi babonetse kuri iki Cyumweru tariki 21 Kamena 2020, ni 26 mu bipimo 3,252.
Mu barwayi batandatu bagaragaye mu Mujyi wa Kigali harimo babiri bakora imirimo yo gutwara abantu kuri moto naho abandi bane ni abafite aho bahuriye n’abandi barwayi bari baragaragaye ubushize.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC gitangaza ko abatwara za moto bagaragaye mu buryo bwo gupima bwari bumaze iminsi itanu hapimwa abantu benshi ngo hamenyekane niba iki cyorezo kidakomeje gukwirakwira.
Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko abamotari babiri bagaragaweho Coronavirus bateye inkeke aho abaturage n’abamotari muri rusanga basabwe kwitwararika ngo bataba ikiraro gikwirakwiza Coronavirus.
Yagize ati “Nibo bahangayikishije cyane kuko ni icyiciro cyafunguriwe imirimo nyuma y’ibindi byose ku buryo rero biduhangayikishije mu buryo bwo kuvuga ngo izi moto turi kugendaho tugomba kwitwararika cyane ngo zitaba ikiraro cyo gukwirakwiza Coronavirus.”
Dr Nsanzimana yabwiye RBA ko ubu igikurikiyeho ari ugushakisha hakarebwa aho aba bamotari bakuye icyorezo ndetse no kumenya abo bashobora kuba baratwaye cyangwa barahuye nabo n’ubwo bigoye.
Yakomeje agira ati “Icyo dusaba Abanyarwanda ni uko abagenda kuri za moto n’abakora indi mirimo gukurikiza amabwiriza ni ingenzi kuko ntumenya niba ugutwaye ataba afite ubwo burwayi atanabizi kuko abenshi ntan’ibimenyetso bari kugaragaza.”
Dr Nsanzimana avuga ko n’ubwo icyorezo bigaragara ko tuzabana nacyo igihe kirekire ariko kwirinda ikwirakwira ryacyo birashobokaAmabwiriza yashyizweho n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ku wa 3 Kamena 2020, ubwo serivisi zo gutwara abantu kuri moto zasubukurwaga, asaba abamotari n’abagenzi kwitwaza imiti y’isuku yabugenewe (Hand-Sanitizers) kugirango basukure intoki na casques mbere y’urugendo.
Abamotari n’abagenzi bagomba kuba bafite Agatambaro ko kwambara imbere y’ingofero (Casques).
Abamotari n’abagenzi kandi bagomba kwambara udupfukamunwa uko bikwiye nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima ndetse abantu bose bashishikarizwa kwifashisha ikoranabuhanga mu kwishyura.
Dr Nsanzimana avuga ko kuba abamotari batangiye kugaragaraho iki cyorezo bishoboka cyane ko hagiye kubaho ikwirakwira ryihuse rya Coronavirus cyane ko baba batwara abantu benshi mu gihe gito cyane.
Ati “Uko urujya n’uruza rw’abantu rwiyongera hirya no hino mu Rwanda, biroroshye cyane ko abantu bavana uburwayi ahantu babujyana ahandi. Ariko biroroshye cyane kuko dufite uburyo bwo kwirinda aribwo bwo kubahiriza neza amabwiriza yashyizweho.”
Icyizere I Rusizi?
Uyu muyobozi avuga ko kuri ubu mu mibare bigaragara ko akarere ka Rusizi ariko gakomeje kuza imbere mu bwandu bwa Coronavirus cyane ko nko mu barwayi 26 bagaragaye kuri iki Cyumweru 18 ari ab’I Rusizi.
Yakomeje avuga ko bigaragara ko hari ibiri kugerwaho kuko nk’aba 18 bagaragaye ku Cyumweru, batatu muri bo ni abanyarwanda bari baratahutse, mu gihe abandi bane ari ababana n’umwe wari wagaragaye mu minsi ishize mu gihe abandi 11 ari ababonetse ahantu hibasiwe muri aka karere ka Rusizi.
Ati “Haracyari kare kugira ngo tuvuge ko icyorezo mu Karere ka Rusizi kiri kugabanyuka, abaturage barasabwa kubahiriza ingamba zashyizweho kuko twabonaga ko hari abatazikurikiza nk’abo tubona bajya gusura ababo ndetse n’abagerageza kuva muri Rusizi bajya ahandi.”
Yakomeje agira ati “Muby’ukuri ingamba dufite n’ibipimo byinshi biri gufatwa ndetse na guma mu rugo iri I Rusizi, twizeye ko mu minsi iri imbere ibipimo biza kugabanyuka ndetse n’ababa barahuye n’ubu burwayi bagatangira gukira.”
Icyorezo tuzabana nacyo igihe kirekire
Icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus cyageze mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, ubwo habonekaga umurwayi wa mbere.
Kuva icyo gihe abantu 111,257 nibo bamaze gupimwa aho muri bo abagera kuri 728 bamaze kwandura iki cyorezo mu gihe abandi 359 aribo bamaze gukira naho abakirwaye ni 367.
Abantu babiri nibo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo ku butaka bw’u Rwanda.
Iminsi igera mu 100 ishize icyorezo kigeze mu Rwanda igaragaza ko abanyarwanda bazabana nacyo igihe kirekire, aho basabwa kubahiriza amabwiriza n’ingamba byashyizweho ku nyungu zabo n’izabandi.
-
Mujawimana Yvonne yatandukanye n’umugabo we none arashaka umuhungu bakundana. #rwanda #RwOT
Nitwa Mujawimana Yvonne mfite imyaka 39 n’abana 3, umugabo ntawe mfite uwo twabanaga yarantaye ajya kwishakira undi mugore. Kuba yarantaye nta ruhare nabigizemo cyangwa wenda birashoboka ko narugizemo, ariko uruhare rwanjye ni agatonyanga mu nyanja ugereranyije nibyo yankoze. Twabanye atankunda ahubwo yari ankurikiranyeho imitungo nasigiwe n’ababyeyi. Njye naramukundaga n’umutima wanjye wose, numvaga ari we juru ryanjye, namukundaga kuruta ibibaho byose, urukundo namukundaga nararumwerekaga ndetse nkanarumubwira. Numvaga nahitamo gupfa aho kumureka, ariko we yamfataga nk’agacucu ibyo byose ntagaciro yabihaga. Aho nagejeje mwereka urukundo niho yagejeje anyereka urwango, kuko ubwo nari maze kumwandiikaho myinshi mu mitungo nari mfite nibwo yahise anta ajya kwishakira undi. Ubu rero nanjye ndumva nshaka kwinjira m’urukundo nkarwinjiranamo n’umuntu unkunda by’ukuri ntakindi ankurikiyeho. Ndashaka umusore twakundana, umusore uzi urukundo, gutetesha no gutanga care, nzamutetesha nzamufata neza nzamuha buri kimwe nta kintu azamburana. Ubishaka anyandikire inbox.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
source https://www.imbere.com/mujawimana-yvonne-yatandukanye-numugabo-we-none-arashaka-umuhungu-bakundana/
-
-
Fillette ari gushakisha umukunzi bakubakana urugo rukazakomera. #rwanda #RwOT
Nitwa Igiraneza Fillette mfite imyaka 34 nashatse umugabo mfite imyaka 26 tumarana imyaka 6 tuza gutandukana bitewe n’ukuntu yasesaguraga umutungo w’urugo awuha abakobwa mbona sinabyihanganira mpitamo gutandukana nawe. Twatandukanye tumaze kubyarana abana 3. Iyo myaka 6 namaranye n’umugabo wanjye yabaye imyaka mibi y’ubuzima bwanjye kuko nararaga ndira nkirirwa ndira, agahinda kari karanyije ndetse numvaga n’umutima wenda kuzamvamo bitewe n’abakobwa umugabo wanjye yabaga akundana nabo. Ubu rero ndumva nshaka amahirwe ya kabiri yo kubaka urugo rw’amahoro urugo rw’umunezero. Niyo mpamvu nshaka umusore wakwemera ko twakwikundanira tukabana tukubaka urugo rugakomera. Ndashaka umusore utari umunebwe, umusore uzi gushakisha, ufite ibitekerezo bizima kandi afite imishinga ifatika ibyara inyungu twakora kuko igishoro cyo ndagifite kuburyo azaza tugafatanya tugashyira hamwe tukarushaho gutera imbere. Niba uri tayari nyandikira inbox.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.
source https://www.imbere.com/fillette-ari-gushakisha-umukunzi-bakubakana-urugo-rukazakomera/
-


