Blog

  • Trump yise Coronavirus “Kung flu” ashaka kuninura u Bushinwa #RwOT #Rwanda #SEVENTEEN_LeftnRight


    Perezida Donald Trump yise Coronavirus “Kung flu”, izina rishya yayihaye
     ashaka kumvikanisha ko ari virus yakomotse mu Bushinwa, imvugo ikomeje 
    kunengwa n’abantu benshi ko ihembera ibikorwa by’ivangura.
    Icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abantu bagera ku bihumbi 119 muri Leta 
    Zunze Ubumwe za Amerika. Mu bikorwa bya mbere kuva aho iki cyorezo cyibasiye
     igihugu cye byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora 
    ateganyijwe mu Ugushyingo, byabereye mu Mujyi wa Tusla muri leta ya Oklahoma, 
    ababishinzwe batanze udupfukamunwa mu bantu bari bitabiriye ariko bake nibo 
    batwambaye.
    Trump yanenzwe ku bwo guhuriza abantu benshi hamwe muri stade ku buryo bishobora
     gukwirakwiza Coronavirus. Yavuze ko impungenge zagizwe kuri iki gikorwa zari 
    zikwiye kuba zaranagizwe ku myigaragambyo yadutse mu gihugu mu minsi 
    ishize yamagana ubugizi bwa nabi bwa polisi kuko ngo nayo yahuruzaga abantu 
    benshi.
    Ati “Ntushobora kubumva bavuga ngo ntabwo bambaye udupfukamunwa.”
    Ni mu gihe ubushakashatsi bwakunze kugaragaza ko haba hari amahirwe menshi 
    kuba abantu bari ahantu hamwe hafunganye bashobora kwandura Coronavirus kurusha 
    abari hanze.
    Trump yakomeje avuga ku ijambo Covid-19, risobanura Coronavirus Disease 2019, 
    rikoreshwa nk’impine y’agakoko gatera iyi ndwara ka SARS-CoV-2. Yavuze ko ari 
    izina ryahawe iyi virus rigakwira ku Isi hose mu kwirinda kuyita virus y’Abashinwa.
    Ati “Ni icyorezo gifite amazina menshi, gifite amazina menshi kurusha ibindi 
    byorezo mu mateka. Nacyita Kung Flu. Natanga amazina 19 atandukanye.”
    Kung Flu, izina rishya Trump yahaye Covid-19, rininura u Bushinwa busanzwe 
    bufite imirwano ishingiye kuri gakondo yitwa Kung fu.

    source : igihe.com

  • Coronavirus mu minsi 100: RBC yemeje ko abantu bazabana n’icyorezo igihe kirenze icyatekerezwaga

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), cyemeje ko ishusho y’iminsi 100 icyorezo cya Coronavirus kigeze ku butaka bw’u Rwanda, yerekana ko abantu bazabana nacyo igihe kirekire kurenza icyatekerezwaga.
  • Coronavirus kuwa 22 Kamena: Mu masaha 24 ku isi handuye abantu basaga ibihumbi 180

    Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) watangaje ko mu masaha 24 ashize umubare w’abantu banduye Coronavirus wiyongereye, kuko handuye abantu 183 020.
  • Inyeshyamba za ADF zishe abaturage 19 mu Burasirazuba bwa Congo

    Inyeshyamba za ADF Nalu zirashinjwa kwica abaturage 19 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
  • Adil Mohammed, Nabyl na Hassan Haj Taieb bongerewe amasezerano yo gutoza APR FC

    Umutoza mukuru wa APR FC, Adil Mohammed Erradi n’abandi babiri bakomoka mu gihugu kimwe; Naby Bekraoui umwungirije na Hassan Haj Taieb uhugura umutoza w’abanyezamu, bose bamaze kongererwa amasezerano yo gutoza ikipe y’ingabo mu gihe kiri imbere.
  • LIVE: Maj Mudathiru na bagenzi be basubiye imbere y’urukiko, mu baregwa hiyongereyemo n’abasirikare 4 ba RDF

    Major (Rtd) Habib Mudathiru wahoze mu mutwe witwaje intwaro wa P5, hamwe na bagenzi be, kuri uyu wa Mbere bagejejwe imbere y’urukiko rwa gisirikare, ngo baburanishwe ku byaha bashinjwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.
  • U Bwongereza: Ubushakashatsi bwerekanye ko muri polisi no mu itangazamakuru hari ivangura

    Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru CNN n’ikigo Savanta ComRes, bwagaragaje ko abirabura bemeza ko muri polisi n’itangazamakuru ry’u Bwongereza, hari ivangura rigeza no kudatanga amahirwe angana mu mirimo.
  • Mico The Best yakebuye abagira ubugugu mu ndirimbo ye nshya “Igare”

    Mico The Best yasohoye indirimbo yise ‘Igare’ yakuye ku bitekerezo byo mu bwana, akebura abantu bagira ubugugu ku kintu icyo aricyo cyose.
  • Inshuti uyibonera mu byago: I Nyamagabe banyuzwe n’uburyo ‘Radiant Yacu’ yagobotse uwayishinganishijemo #rwanda #RwOT

    Inshuti nyayo uyibonera mu byago! Ni yo ntero ya bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, nyuma yo kubona uburyo Ikigo cy’Ubwishingizi ‘Radiant Yacu Ltd’ cyagobotse umuturanyi wabo wagifashemo ubwishingizi.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inshuti-uyibonera-mu-byago-i-nyamagabe-banyuzwe-n-uburyo-radiant-yacu-yagobotse

  • Ibintu by’ingenzi abana bakeneye kuri Papa wabo #rwanda #RwOT

    Mu gitabo cy’imigani, Salomo yagiriye inama ababyeyi uko bakwiye guha uburere abana babo, Bakabatoza inzira nziza bityo bazakomeze kuyoborwa n’Imana no mugihe bazaba barakuze. Imigani 22:6.

    Imana yaguhaye inshingano zikomeye zo kwita kubana bawe. Ntukemere ko igihe kigucika ngo utakaze umuhamagaro wawe nk’umubyeyi. Uhagarariye Imana kubana bawe. Uko bamenya ubushake bw’Imana N’inzira zayo, niwowe bazabireberaho. ibi birumvikana neza ko bazashingira ku kubunararibonye bwawe, bagende babisanisha n’isi yabo, Nibwo bazatahura imikorere y’Imana n’impamvu yo kubaho kwabo.

    Niba ntacyo wigisha abana bawe, Bereke inzira igana Imana. Ni akazi kawe nk’umubyeyi kubaho ubuzima bwawe. Ni inshingano zawe kubaho nk’umubyeyi w’abana bawe.

    Kimwe mu byo abana bawe bagukeneyeho cyane, Ni umutima wihana:

    Imana yonyine niyo itunganye. Ntugahangayikishwe nuko wakomeretsa umwana wawe,Ahubwo izere ko ari wowe ushobora gusubiza byose ku murongo.Emera uko kuri! Icyo ukeneye gukora nka papa wabo ni ukwiga kwihana.Ba nk’umwami Dawidi, Burigihe yihutiraga gusaba imbabazi.

    Reka dufate urugero Iyo watonganyije abana bawe cyangwa wababuriye umwanya wo kubitaho, N’ubwo baba batakubwiye ko bagukeneye. Ni byiza ko byibura wagakwiye kubabwira ko bikubabaje . birakwiye ko wubaha abana bawe rwose,kuko ibyo ubakorera byose bibagiraho ingaruka. Barakureba, Kuko uri umuyobozi wabo. Witonde si byiza rero ko wakerensa cyangwa ugafata mu buryo bworoshye agakosa ako ariko kose waba wakoreye abana bawe. Ba umuntu wubaha Imana mubuzima bwabo wicisha bugufi kandi ukorera mu mucyo imbere Ugendere mu nzira z’Imana bakwigiraho.

    Abana bawe kandi bagukeneye ko ubagenera igihe mu buryo Bukwiye ndetse by’umwihariko:

    Ni ingenzi cyane rero kumenya ko ukwiriye kujyenera abana bawe umwanya wo kubatega amatwi , umwe ku wundi kandi mu bihe bitandukanye n’ahantu runaka hatandukanye. Ahantu hashobora kuba aho wamutembereje, Mu busitani runaka, Aho ariho hose. Icyakora biba byiza iyo aho hantu hari ikintu kizanatuma ahora ahibuka. Impamvu y’ibi ni uko bazahora bazirikana wa munsi wageneye buri umwe, Kandi bizamufashe kuzirikana neza ibyo mwavuganye ndese n’inama wamugirye azahora azizirikana. Ni ukuvuga ko wa munsi wahaye buri mwana uzajya umubera
    urwibutso, ahite ashyira mu bikorwa niba ari inshingano wammuhaye cyangwa se inama wamugiriye, yewe kabone naho yaba ari ikosa wamubujije, Bizatume atarisubira ukundi.

    Ibi bizafasha cyane abana bawe, Mu gihe ubasangiza ibitekerezo byawe
    Kandi ukababwiza ukuri. Gerageza ubereke ko ushimishijwe byimazeyo
    N’ibibera mu buzima bwabo, ndetse n’ibyo bagusangije ntibazigera bibagirwa uburyo ubereka icyubahiro. Nububaha muri ubu buryo, Uzaba wubatse ubuzima bwabo kandi uzahora uri uwo agaciro mu kubaho kwabo Atari uko wababyaye gusa, Ahubwo n’umwanya wabageneye. Dore impamvu y’ibi, ese nigute bashobora kwiyubaha mugihe batigeze bumva ko bubashywe? Ni inshingano zawe rero kubitaho muri ubu buryo, kugirango bumve ko bafite agaciro gakomeye.

    Abana bawe bakeneye ko ubemera, ukanabakunda:

    Ntacyo bitwaye uburyo bwose waha uburere abana bawe, Ikiri ngombwa ni uko ugomba kubikorera ku intego yo kubereka urukundo. Kubereka urukundo nabyo ntibihagije, Ahubwo ni ngombwa ko ubigaraza mu byo ubakorera buri munsi, bigaragaze mu magambo, Mu nyandiko, Urugero birashoboka cyane ko wakwandika ibyo mwagiye musengera muri kumwe, Ukabandikira amagambo abatera imbaraga.., Ibi bizatuma nyuma yimyaka runaka abana bawe bavuye murugo bagatangira ubuzima bwabo, Bazaguha agaciro, Bibuke uko wajyaga ubaganiriza,Ubandikira n’ibindi bimenyetso byose wakoreshaga ubagaragariza urukundo.

    Ni intambwe nziza kwemerera Imana ikakwereka uko waba se w’abana bawe mu buryo bukwiriye. Imana izi neza ibyo bakeneye kurenza uko wowe ubizi, Niyo yakuyobora ukabasha gusohoza inshingano zawe ku bana yaguhaye. Zirikana ko Imana ariyo yagutoranyije ngo ubabyare. Uzahinduka se w’abana ukomeye, Mugihe wayoboje Imana inzira.

    Source: CBN.COM

    Yanditswe na Daniel BYIRINGIRO.

    source https://agakiza.org/Ibintu-by-ingenzi-abana-bakeneye-kuri-Papa-wabo.html