Blog

  • Impinduka 10 zidasanzwe zaranze u Rwanda mu myaka 26 ishize

    1994-2020: Imyaka 26 irashize abanyarwanda bakora urugendo rugoye rwo kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa ndetse igashegesha n’inzego zose z’ubuzima bw’igihugu kugeza munsi ya zeru.
  • Rubavu: Polisi yafashe ukekwaho gucuruza urumogi yakuraga muri RDC

    Polisi ikorera mu karere ka Rubavu, ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu yafashe Uwamahoro Didier w’imyaka 27. Yafatanwe udupfunyika 380 tw’urumogi yacuruzaga mu baturage, afatirwa mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Umuganda.
  • Huye: Utugari 14 ntitugira Abanyamabanga Nshingwabikorwa, hari n’akamaze imyaka itandatu

    Mu Karere ka Huye hagaragara utugari 14 tutagira Abanyamabanga Nshingwabikorwa n’utundi dutandatu tutagira abakozi bashinzwe iterambere (SEDO), ku buryo abaturage badutuyemo batabasha kubona serivise zo kuri urwo rwego uko bikwiye bitewe n’uko akenshi ibiro biba bifunze.
  • Liverpool iheruka kwegukana igikombe cya Premier League yandagajwe na Manchester City

    Liverpool yatwaye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza ‘ Premier League’, yanyagiwe na Manchester City ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 32 wabereye kuri Etihad Stadium ku wa Kane.
  • Perezida Kagame yahaye amagare abakuru b’imidugudu ikikije ishyamba rya Nyungwe

    Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yahaye amagare 589 abakuru b’imidugudu igize imirenge 18 ikikije ishyamba rya Nyungwe, mu kubashimira uruhare bakomeje kugira mu kwicungira umutekano.
  • U Rwanda rwacyuye abaturage barwo bari baraheze mu Buhinde kubera Coronavirus

    Abanyarwanda n’Abahinde 79 bari barabuze uko bava mu Buhinde kubera icyorezo cya Coronavirus, bafashijwe gutaha mu Rwanda, mu rugendo rwakozwe n’indege ya RwandAir bava i Mumbai bagera i Kigali.
  • Supersexy yashotoye abantu nta mwenda w’imbere yambaye kugirango bamwishyure #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko umuntu amuhackingiye account ya Instagram mu gihe cy’amasaha make Supersexy yabashije kuyisubiza maze niko gihuta shyiraho ifoto yambaye umwenda ubonerana bigaragara ko nta mwenda w’imbere yambaye mo arimo akangurira abantu kujya kumwishyura kuri Onlyfans.

    Nkuko yabyanditse kuri Snapchat ye, Supersexy yashyize hanze aya mafoto kugirnago anomfeshe abafana be bataramwishyura kuri Onlyfans maze nabo babe banyarukirayo bakore ku ikofi bamuhe cash.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74441

  • Need To Give A Treat To Liberators, Ubumwe Grande Hotel Has Limited Special Offers #rwanda #RwOT

    You might be wondering, how best should you celebrate 26 years of a life after liberation.

    Similarly, you are wondering, how best should you pay tribute to both the fallen Heroes and those that survived and soldiered on until today?

    In this difficult time when the country is confronted by a pandemic, where hospitality facilities are battling the effects of the pandemic, some of them are thinking of offering special treatment to the liberators or those who want to celebrate them.

    Ubumwe Grande Hotel, as an iconic fruit of the liberation struggle, a facility that has taken the lead to promote domestic tourism as a revival strategy against #COVID-19 pandemic, has something in stock for you.

    “We salute our liberators, and we believe that is the same spirit out there,” says Media Umulisa, Sales and Marketing Manager.

    Umulisa says the hotel has designed three special packages one can book. They are called “Kwibohora Weekend Treat”, and she says this is a fantastic package “for your loved ones.”

    For a room that is usually paid US$250 for a single night in this magnificent hotel in the middle of Kigali City, with an amazing eagle’s view of the capital, it has been reduced to US$100 for two (double).

    A single is available for US$80.

    There is also a combo. With US$300 for two (double) and comes as a half board package. It means break fast is offered and lunch or dinner depending on your choice.

    If one books from this Friday, they will stay all the way until Sunday, Umulisa confirmed.

    “There is no better way to express gratitude for the liberators, if you have them as friends, relatives or parents, I would advise you to book them a room here and leave the rest to us, we will treat them with the way they deserve to be treated,” she says.Also, she added, “you also might want to celebrate the life they gave all Rwandans. The sacrifices they made, you also are welcome to join us in the celebration.”

    Meanwhile, the hotel has also arranged special offerings beyond accommodation.

    The day will be decorated with a half Mongolian cuisine and multiple expert cocktails and discounts on drinks and food.

    For example a fully booked table will get a free bottle of wine and beers might be offered with several free extras.

    “Like they say, come one come all,” Umulisa excitedly said and praid that the offer will be taken advantage of.

    source https://taarifa.rw/need-to-give-a-treat-to-liberators-ubumwe-grande-hotel-has-limited-special-offers/

  • FERWAFA yamanyesheje Rayon Sports ko nyuma y’imyinsi 60 ishobora guhanwa #rwanda #RwOT

    Akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA kamenyesheje Rayon Sports ko nyuma y’iminsi 60(amezi 2) niba itamaze kwishyura Ivan Jacky Minnaert izahita ifatirwa ibiano.

    Ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2020 akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA katumijeho Rayon Sports kugira ngo basobanure impamvu batarimo gukemura ikibazo cy’uwahoze ari umutoza w’iyi kipe, Ivan Jacky Minnaert kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

    Ku munsi w’ejo hashize ni bwo aka kanama kasohoye imyanzuro kamenyesha Rayon Sports ko ifite iminsi 60 ikaba yamaze gukemura iki kibazo.

    Tariki ya 27 Mata 2018, Ivan Jacky Minnaert yasinye amasezerano y’imyaka 2 atoza ikipe ya Rayon Sports, tariki ya 20 Nyakanga 2018 yaje guhabwa ibaruwa imusezera ku mirimo ye.

    Ivan Jacky Minnaert akaba yaraje guhita arega iyi kipe ayishinja kumwirukana binyuranyije n’amategeko, maze muri Kamena 2019 akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA kanzuye ko iyi kipe igomba kwishyura uyu mutoza 35,535 by’amadorali y’Amerika, ni ukuvuga 32,514,525 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Nyuma yaho Rayon Sports yaje kujuriria uyu mwanzuro maze mu Kuboza 2019 Komisiyo y’Ubujujirire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura uwahoze ari umutoza wayo, Umubilgi Iva Minnaert, miliyoni 13.56 Frw.

    Nyuma yo gukomezwa kwibutswa ariko iyi kipe ntyigire icyo ikora ikaba yamaze guhabwa iminsi 60 ikaba yamaze gukemura iki kibazo.

    Ikibazo cya Ivan Minnaert kimaze iminsi myinshi

    source http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yamanyesheje-rayon-sports-ko-nyuma-y-imyinsi-60-ishobora-guhanwa

  • Nyaruguru : Barifuza ko ibitaro bya Munini byagirwa ikitegererezo mu kuvura indwa z’umutima #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubyubaka yatangiye muri Werurwe 2018, icyiciro cya mbere kigizwe n’ibyumba 160 ni cyo kigiye kuzura kikaba kigizwe n’inzu ebyiri ariko hakazakurikiraho kubaka icyiciro cya kabiri kigizwe n’inzu nini ifite ibyumba 140.

    Ku Munini hasanzwe ibitaro ariko abaturage bifuje ko byavugururwa bagahabwa ibiri ku rwego rwo hejuru, Umukuru w’Igihugu abibemerera mu 2015.

    Umuyobozi w’ibi bitaro Dr Muvunyi Bienvenu yabwiye UKWEZI ko kuri ubu bitaro byari kuba byaruzuye iyo icyorezo cya coronavirus kidakoma mu nkokora imirimo yo kubyubaka.

    Imirimo yo kubaka igice cya mbere cyabyo iragana ku musozo, kuri ubu ikiri gukorwa ni ugusiga amarange, gutunganya inzira zinjira mu bitaro no gushyiramo amashyanyarazi n’inzugi.

    Dr Muvunyi avuga ko ibi bitaro bizakemura ikibazo cy’ubucike kandi bikanabafasha gutanga serivise nziza kuko abarwayi n’abaganga bazaba bari ahantu hisanzuye.

    Avuga ko bitaro nibimara kuzura bizagirwa ibitaro by’akarere ariko bikanaba ibitaro by’ikitegererezo mu kuvura indwara runaka, nk’uko ibitaro ibitaro bya Burera ari ibitaro by’akarere ariko bikaba n’ibitaro by’ikitegererezo mu kubura kanseri, ibitaro bya Kabgayi nabyo ni ibitaro by’akarere ka Muhanga ariko bikaba n’ibitaro by’ikitegererezo mu kuvura amaso.

    Dr Muvunyi ati “Twebwe twifuza ko twashyira imbaraga mu kuvura indwara z’umutima, diyabette, umuvuduko w’amaraso cyane ko arizo ziganje kandi ubona ko zigora abantu kwivuza kubera ko ni indwara zisaba abantu kwivuza buri munsi, buri kwezi gufata imiti rero tumufashije tukamuhera imiti hano, tukamurinda kujya I Kigali cyangwa Huye bizamufasha kugira ngo avurwe neza kandi avuriwe hafi”.

    Ibitaro bya Munini bifite abaganga batanu b’inzobere, biha serivise abantu 150 buri munsi barimo 80 bivuza bataha na 70 bivuza bari mu bitaro.

    Ibi bitaro bigenewe kuvura abaturage ibihumbi 349 batuye mu mirenge 14, irimo ibigo nderabuzima 16 ariko hagiye kuziyongeraho ikigo nderabuzima cya 17 kizashyira mu murenge wa Ruheru kubera ko byagaragaye ko ikigo nderabuzima kimwe kidahagije abatuye uyu murenge.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko byari biteganyijwe ko bizuzura mu mwaka w’imihigo wa 2019/2020 ariko byakomwe mu nkoko n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye imirimo isubikwa, gusa ngo bigeze ku kigero cya 70% kandi hari icyizere ko bizuzura vuba.

    Ati “Bigeze kuri 70%. Ni bitaro by’icyitegererezo abaturage bategerezanyije amatsiko menshi. Ubundi iyo tudahura n’ingorane zitandukanye uyu mwaka w’imihigo byagombaga kurangirana, ariko nyuma yo kuganira na sosiyete ibyubaka hari amezi babongereyeho kugira ngo bakore imirimo ya nyuma kubera impamvu zitaduturutseho.”

    Umushinga wose wo kubaka ibyo Bitaro, kuvugurura inzu zindi zihasanzwe no kugura ibikoresho bizifashishwa mu buvuzi washowemo miliyoni 14,5$ angana na miliyari hafi 14 Frw.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Nyaruguru-Barifuza-ko-ibitaro-bya-Munini-byagirwa-ikitegererezo-mu-kuvura-indwa-z-umutima