Blog
-
Imyaka 26 y’umusanzu wa RDF mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no kurwubaka bushya
Tariki ya 1 Ukwakira 1990 yabaye umusingi uhamye wubakiyeho iterambere u Rwanda rugezeho kuri ubu. Ni wo munsi, Ingabo zari iza RPA zateye u Rwanda mu mugambi wo kubohoza igihugu cyahezaga igice kimwe cy’abana bacyo. -
RURU yatangaje Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli na esanse byongeye kugabanuka. #rwanda #RwOT
Urwego ngenzuramikorere (RURA) ruramenyesha abantu bose ko guhera ku wa 4 Nyakanga 2020, Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli na esanse byongeye kugabanuka ku buryo bukurikira:
. Igiciro cya essence i Kigali cyavuye kuri 965 Frw kigera kuri 908 Frw kuri litiro.
. Igiciro cya mazutu i Kigali cyavuye kuri 925 Frw kigera kuri 883 Frw kuri litiro.
Iri tangazo RURA yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2020 ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RURA, Lt Col Nyirishema Patrick, rigira riti ‘‘Igiciro cya essence i Kigali cyavuye kuri 965 Frw kigera kuri 908 Frw kuri litiro. Igiciro cya mazutu i Kigali cyavuye kuri 925 Frw kigera kuri 883 Frw kuri litiro.’’
Ihinduka ry’ibiciro rishingiye ku ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori ku isoko mpuzamahanga. Ibicuruzwa bigezwa mu Rwanda biba biba byaratumijwe ku isoko mpuzamahanga nko mu mezi abiri ashize.
Ibi biciro bishya bigiye gusimbura ibyagiyeho ku wa 4 Gicurasi 2020, aho igiciro cya lisansi i Kigali cyari 965 Frw kuri litiro naho icya mazutu kiri kuri 925 Frw.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora gukomeza kugabanuka cyane kuko no ku isoko mpuzamahanga byagiye hasi cyane.

-
Guy Bukasa yanze ibyo yahabwaga na Gasogi United yerekeza muri Rayon Sports – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umutoza ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guy Bukasa wari umaze umwaka atoza ikipe ya Gasogi United, yamaze gusinya mu ikipe ya Rayon Sports yifuza kubakamo amateka akomeye muri ruhago nyafurika. -
Niwe muhanzikazi mu Rwanda umaze kuryamana n’abagabo benshi – Visha keiz #rwanda #RwOT
Umuhanzikazi visha keiz yatangajeko atibuka umubare w’abagabo baryamanye ahishura uko yahuye na sheebah.

Uwayezu slyvie Ni umuhanzikazi nyarwanda umaze kumenyerwa ku izina rya visha keiz akaba yaratangiriye muzika yiwe mu gihugu cy’ubugande nkuko abitangaza.

Visha keiz warumaze igihe cyinini mu bugande yatangarije kj tv Rwanda ko yahuriyeyo n’ubuzima bwiza ubwo yakoraga muri hoteli yatangagamo serivce yo gukora massage Ari naho Abagabo batangiye kumukunda kakahava.

Yakomeje asobanurako atibuka umubare w’abagabo baryamanye kuko Ari benshi nubwo byaje kumuhira akaniguriramo n’imodoka ye bwite.

Visha keiz waje guhura na sheebah karungi akamugira inama muri muzika Ari nawe wamugiriye inama yo kwiyita visha keiz izina ryuzuzwa n’iryumuhanzi w’umunyamerica Alicia keys.
Reba hano ikiganiro yagiranye na kj tv.
Visha keiz umaze kugira indirimbo zigera ku munani harimo nka never give up,kunkyunyanga,sinzaguhinduka ndetse nindi nshyashya yise addicted. Yahishuyeko yemera umuhanzikazi Marina nkumwe mubafite ubuhanga buhanitse mu miririmbire ye.

Reba hano indirimbo never give up
-
Uko umuhango wo #Kwibohora26 uteguye ku Banyarwanda batuye mu mahanga #rwanda #RwOT
Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo Abanyarwanda n’inshuti zabo mu mfuruka zose z’Isi bizihize ku nshuro ya 26 Umunsi wo Kwibohora k’u Rwanda. -
Nyamasheke: Guverineri Munyantwari yasabye abayobozi b’imidugudu gushyira hamwe bagahashya umwanzi #rwanda #RwOT
Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwari Alphone, yasabye abayobozi b’imidugudu gushyira hamwe bagahashya abanzi bashaka gutera u Rwanda.
http://dlvr.it/RZtZF7 -
Iperereza ku iraswa ry’indege ya Habyarimana ryahagaritswe #rwanda #RwOT
Uru rukiko rumaze igihe rwiga ku bujurire bwatanzwe ku mwanzuro wo mu 2018 utegeka guhagarika iperereza ku bantu icyenda barimo abahoze mu butegetsi bwa Perezida Paul Kagame nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru AFP.
Radio mpuzamahanga y’Ubufaransa ivuga ko urukiko rutatangaje ibyo rwashingiyeho ubu.
Ubushinjacyaha buvuga ko bwishimye, nubwo uyu mwanzuro udashyize iherezo kuri iyi dosiye.
Inzego zimwe za gisivili zari zaramaze kuvuga ko iyi dosiye ishobora kuregerwa mu rukiko rusesa imanza.
Uru rubanza rwatumye ubutegetsi bw’u Rwanda n’Ubufaransa birebana nabi.
Indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana yahanuwe mu ijoro rya tariki 06/04/1994, bucyeye hatangira jenoside yakorewe abatutsi.
Iyi ndege yarashwe irimo yururuka igeze hafi y’ikibuga cy’indege cya Kigali, yari irimo kandi Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira.
Iperereza ku ihanurwa ryayo ryatangijwe n’Ubufaransa mu 1998 nyuma y’uko imiryango y’abari bayirimo, abayitwaraga n’abakozi bayo ibisabye.
Mbere, iperereza ryibandaga ku bantu bari hafi ya Bwana Kagame wari uyoboye inyeshyamba za FPR zafashe ubutegetsi tariki 04/07/1994.
Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa kuva mu 2006 kugeza 2009 nyuma y’uko iki gihugu gisohoye impapuro zo gufata bamwe mu bamwegereye nyuma y’iperereza ry’umucamanza Jean-Louis Bruguière kuri iki kirego
Mu 2012, raporo y’impuguke z’Abafaransa yavuze ko ikigo cya gisirikare cya Kanombe, cyagenzurwaga n’ingabo za leta ya Habyarimana, ariho igisasu cyahanuye iyi ndege cyaba cyararasiwe.
Ubutegetsi bw’u Rwanda bwashimye ibyavuzwe n’iyo raporo, bushimangira ko Habyarimana yishwe n’abahezanguni bo ku ruhande rwe babonaga ko we ashaka kumvikana na FPR mu masezerano ya Arusha yari arimbanyije.
Mu 2016, leta y’u Rwanda nayo yatangije iperereza ku bategetsi 20 b’Ubufaransa ku “ruhare rutaziguye” muri jenoside.
Mu kwezi kwa 12/2018, abacamanza b’Abafaransa bategetse ko iperereza ku ihanurwa ry’iriya ndege rihagarara kuko nta bimenyetso bishinja abo ku ruhande rw’ubutegetsi mu Rwanda.
Umwaka ushize, Perezida Emmanuel Macron yemeje ko hajyaho inteko y’inzobere zirimo n’abanyamateka yo gukora ubushakashatsi ku birego u Rwanda rurega Ubufaransa.
Imiryango y’abapfiriye muri iriya ndege, harimo Agathe umupfakazi wa Habyarimana, batanze ikirego mu bujurire ku mwanzuro wa 2018.
Uyu munsi ku wa gatanu, abacamanza bafashe umwanzuro bemeza ko iryo perereza ritazongera gusubukurwa.
Uruhande rw’abatanze ubujurire ntacyo ruratangaza kuri uyu mwanzuro.
Kuri iki kirego, mu kiganiro n’ikinyamakuru Jeune Afrique muri iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yavuze ko “abona amateka ari inyuma yacu”.
Yagize ati : “Kongera gufungura dosiye yashyinguwe ni ukugarura ibibazo. Niba ibyo bidashyiguwe burundu, umubano wacu ushobora guhungabana mu buryo bumwe cyangwa ubundi”.
-
Rwamuganza Caleb na bagenzi be baregwa kunyereza miliyari 2 Frw, basabye kurekurwa kubera ‘ikosa ry’umwanditsi’ #rwanda #RwOT
Urubanza ruregwamo Rwamuganza Caleb wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari n‘Igenamigambi rwakomeje kuri uyu wa Gatanu, abaregwa basaba ko baba bafunguwe, kuko mu kwandika icyemezo cy’urukiko, itariki yanditswe ko bafungiweho by’agateganyo ari iyo mu kwezi gutaha.
http://dlvr.it/RZtZG1 -
ntitunganya ibigwi, nta hantu na hamwe Rayon Sports yagakwiye guhurira na Gasogi.”Sadate munyakazi” #rwanda #RwOT
Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yongeye gushimangira ko ikipe ya Gasogi United itari ku rwego rw’iyo ayobora, yemeza ko ntacyo Rayon Sports ishobora kuvugana na yo.
Ni amagambo umuyobozi wa Rayon Sports yatangaje mu gihe intambara isa niy’ubutita igikomeje hagati y’abayobozi ba Rayon Sports na Kakooza Nkuliza Charles uyobora ikipe ya Gasogi United.
Ni intambara yatangiye gututumba ubwo Gasogi yari imaze kuzamuka mu kiciro cya mbere yiteguraga kwakira Rayon Sports, ifata indi ntera mu ntangiriro z’iki cyumweru kubera amakimbirane ashingiye ku bakinnyi.
Umuzamu Kwizera Olivier ushaka kuva muri Gasogi akajya muri Rayon Sports ni we usa n’uwabaye intandaro y’umwuka mubi hagati ya Rayon Sports na Gasogi United, kugeza aho bamwe biyita bya rukururana abandi bakitwa amagare.
Mu kiganiro Sadate yagiranye na Radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, yashimangiye ibyo umuvugizi wa Rayon Sports aheruka gutangaza ahamya ko Gasogi United itari ku rwego rwo kwicarana na Rayon Sports ku meza y’ibiganiro.
Munyakazi yagize ati: “Gasogi ntiyakura umukinnyi muri Rayon Sports ariko Rayon Sports uwo yashaka wese muri Gasogi yamujyana. Ni ya kipe iba iruta indi ni ko bigenda. Uhamagaye umukinnyi muri Gasogi ukamubwira ko ahawe amahirwe yo kujya muri Rayon Sports, yabyakirana yombi ndetse agasaba ko Gasogi imurekura akajya mu kipe nyine nka Rayon Sports…ntitunganya ibigwi, nta hantu na hamwe Rayon Sports yagakwiye guhurira na Gasogi.”
Sadate ntabona ubushobozi bwa gasogi fc imbere ya Rayon sport.Perezida Sadate yunzemo ati: “Ubu se Gasogi twakwicara tukaganira ku bukombe twarwaniye…burya dushobora kwicarana na APR ikatubwira iti twatwaye ibikombe tukayibwira tuti natwe twarabitwaye, Iti twagiye muri Afurika natwe tuti twagiyeyo, ibyo biganiro bikagira ifatiro. Ariko se ikipe yo mu kiciro cya kabiri tutanizeye ko izaguma mu kiciro cya mbere twaba tuvugana iki?”
Perezida Munyakazi yanabajijwe ku makuru avuga ko Kwizera Olivier yaba yaramaze gusinyira Rayon Sports, avuga ko ntabyo yavuga ku byo kumusinyisha; gusa ahamya ko hejuru ya 99% agomba gukinira Rayon Sports.
abafana ba Rayon sport bategereje uko ibintu bizarangira.Uyu muyobozi kandi yanabajijwe ku makuru avuga ko ikipe ye yaba yaramaze gusinyisha Guy Bukasa usanzwe ari umutoza wa Gasogi United, avuga ko bataramusinyisha n’ubwo ari umutoza mwiza wakwifuzwa na Rayon Sports.
Dosiye y’uyu mutoza yanavuzweho na Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles washimangiye ko ibivugwa ko uyu mutoza yamaze kwerekeza muri Rayon ari ibihuha.
The post ntitunganya ibigwi, nta hantu na hamwe Rayon Sports yagakwiye guhurira na Gasogi.”Sadate munyakazi” appeared first on KASUKU MEDIA.
-
Huye: Utugari 14 ntitugira Abanyamabanga Nshingwabikorwa, hari n’akamaze imyaka itandatu #rwanda #RwOT
Mu Karere ka Huye hagaragara utugari 14 tutagira Abanyamabanga Nshingwabikorwa n’utundi dutandatu tutagira abakozi bashinzwe iterambere (SEDO), ku buryo abaturage badutuyemo batabasha kubona serivise zo kuri urwo rwego uko bikwiye bitewe n’uko akenshi ibiro biba bifunze.


